Posts

Showing posts from August, 2021

l think l love her

Izina: I Think I love Her Episode: 1 . Murahari turye show ? Dutangiriye mu rugo rumwe, urugo rwifashije rudafite icyo rubuze, muri make ni umuryango wifashije bigaragarira amaso. Umugabo yitwa Kamanzi naho umudamu we yitwa Brigitte bakaba bafite abana babiri b'abakobwa aribo Confiance w'imyaka 23 na Caline w'imyaka 10. Ku rundi ruhande hari undi muryango usanzwe, mbese udakize ariko utanakennye bikabije muri make babayeho ubuzima busanzwe. Umudamu wo muri uru rugo yitwa Kawera akaba afite abana babiri Rukundo w'imyaka 25 na Kaliza w'imyaka 12 papa wabo ntakiriho. Mu rugo rwa kamanzi, nubwo amafaranga ari yose ariko amahoro ni ikibazo. Bahora batongana hafi no kurwana ariko Confiance akabitambikamo hagati, ka Caline ko gahora karira kikingiranye mu cyumba. Confiance nawe ahora yigunze aho yiga muri kaminuza kubera ibibazo biri iwabo yiga ataha ngo umunsi umwe atazasanga papa we na mama we bicanye. Ibyo bituma atabona umwanya wo kuganira n'abandi ngo abe yanagira...