l think l love her
Izina: I Think I love Her
Episode: 1
.
Murahari turye show ?
Dutangiriye mu rugo rumwe, urugo rwifashije
rudafite icyo rubuze, muri make ni umuryango
wifashije bigaragarira amaso. Umugabo yitwa
Kamanzi naho umudamu we yitwa Brigitte
bakaba bafite abana babiri b'abakobwa aribo
Confiance w'imyaka 23 na Caline w'imyaka
10. Ku rundi ruhande hari undi muryango
usanzwe, mbese udakize ariko utanakennye
bikabije muri make babayeho ubuzima
busanzwe. Umudamu wo muri uru rugo yitwa
Kawera akaba afite abana babiri Rukundo
w'imyaka 25 na Kaliza w'imyaka 12 papa
wabo ntakiriho.
Mu rugo rwa kamanzi, nubwo amafaranga ari
yose ariko amahoro ni ikibazo. Bahora
batongana hafi no kurwana ariko Confiance
akabitambikamo hagati, ka Caline ko gahora
karira kikingiranye mu cyumba. Confiance
nawe ahora yigunze aho yiga muri kaminuza
kubera ibibazo biri iwabo yiga ataha ngo
umunsi umwe atazasanga papa we na mama
we bicanye. Ibyo bituma atabona umwanya
wo kuganira n'abandi ngo abe yanagira incuti
yiberaho mu isi ya wenyine y'agahinda
n'umubabaro udashira kabone nubwo
uwarebera iwabo kure yakwifuza ati icyari
kumpa nkavukira ahantu nka hariya.
Ku rundi ruhande, kwa Kawera ni iwabo
w'urukundo n'umunezero, Kawera ni umuhinzi
mworozi, umuhungu we Rukundo yiga muri
kaminuza nawe naho ka Kaliza kiga muri
secondaire. Uyu wari umunsi umwe Kawera
aherekeje abana be ku ishuli.
Rukundo:yooo, mama ubu na none turagusize
usigaye wenyine tuzagukumbura ariko nta
kundi reka tujye gushaka uko twazakubeshaho
ubuzima bw'umunezero. Kawera yitegereza
Rukundo aramusubiza ati: mwana wanjye nta
munezero cyangwa ubuzima bwiza bundutira
kubabona mwishimye wowe na Kaliza, mpora
nsenga Imana ngo ijye ibandindira kandi
ndabakunda kabone nubwo ntacyo mbahaye
kandi mugiye ku ishuli. Rukundo ahita amuca
mu ijambo ati: wivuga gutyo mama, ibyo
uduha turabishima kandi icya ngombwa si
ingano y'icyo uduhaye ahubwo ni umutima
ukiduhanye kandi kuri iyi so nta mubyeyi
akuruta. Aho baganiriraga hari muri gare
bategereje bus mu gihe barimo baganira bus
iba iraje, ubwo ka Kaliza ko amarira yari yose
kibaza akuntu kagiye gusiga mama wako
wenyine, mu gihe katari kagira nicyo
kamubwira bus itangira gutsimbura. Rukundo
agafata ukuboko kuko yagombaga kukageza
ku ishuli agakomeza ajya kwiga, nuko
karahindukira mu kiniga cyinshi gahobera
mama wako ariko kuvuga biranga kera kabaye
kati " ndagukunda mama" mama wabo
amarira amubunga mu maso nawe ati nanjye
ndagukunda mwana wa agahereza 1000 ati
Kali ngaho uzige neza. Ubwo bus yahise
itsimbura ka Kaliza kagenda karira inzira yose
Rukundo agahumuriza.
Kwa kamanzi bo birumvikana ko batagombera
kujya muri gare gutega abana babo bagiye ku
ishuli. Mbere yo kuva mu rugo barya ibya
mugitondo nibwo Kamanzi ateruye ati niko wa
mugore we harya uyu munsi ufite akazi kenshi
ngo ugeze abakobwa bawe aho biga ubone
ubujya ku kazi, Brigitte nawe avugira hejuru
ati ariko Kama iyo umbwirango abakobwa
banjye wowe si abawe? ubajyane nawe nta
mwanya nifitiye, cyangwa uzabashakire
umushoferi, umbujije na appetit ahita akubita
ibiyiko hasi arisohokera. Ubwo Kamanzi nawe
ahita yihagurukira atariye, ahita akankamira
Confiance na Caline ati ariko mwa bishwi
mwe mubona mutaba mukerereza umuntu, nta
kundi bishoboye uretse kurya gusa. Nyuma
y'iminota itanu mbisange mu modoka
byumvise, dore uko bireba. Ubwo ka Caline
katangiye kurira Confiance arakegera
aragahumuriza arakabwira ati: sha Cali buriya
papa ni uko arakaye ntago ari ukutwanga.
Caline ahita amwenyura abaza Confiance ati
nibyo se koko?? Confiance azunguza umutwe
ati yego sha Cali. Ka Caline karishima bahita
bajya mu modoka baragenda.
Rukundo agejeje Kaliza ku ishuli, mu kujya
kumusezera Kaliza aramuhobera cyane hafi
no kwanga kumurekura, nuko Rukundo
aramubaza ati none se Kali ngume aha
twigane, Kaliza ati iyaba byashobokaga,
Rukundo aramubwira ati uko kwaba ari
ukwikunda, kaliza ati kubera iki se?? Rukundo
arakitegereza ati none se mama we ko
twamusize wenyine. Ka Kaliza karongera
karariraaaaa, hashize akanya
Rukundo ati ndagiye rero Kaliza ndagukunda,
maze aragahobera nkabatifuza kurekurana
mbese nk'abantu bamaze imyaka myinshi
batabonana, ni uko Rukundo abwira Kaliza ati
ndagiye rero uzige neza nuba uwa mbere
nzaguhemba, kati koko se?? Rukundo ati
isezerano ni isezerano nuko Rukundo
aragenda.
Ataragera kure yumva umuntu amufashe
ukuboko ahindukiye asanga ni.............
....................
Loading Episode 2 ntigucike iraje vuba..
Comments