HARI IBINTU 7 BITAGIRA ICYO BIKUMARIRA MUGIHE UBIFITE BYONYINE BURI KIMWE
HARI IBINTU 7 BITAGIRA ICYO BIKUMARIRA MUGIHE UBIFITE BYONYINE BURI KIMWE.
STORY: Felix Habibi
EDITOR: Felix Habibi
Muriyi nyandiko ngiye kugaruka kuri 7 wagira kandi bikomeye ariko ukaba warushaho gusubira inyuma muburyo bwose kubera ko ntacyunganira buri kimwe mubyo waba ufite,
Bishingiye kubusesenguzi bwange niyo mpamvu wowe usoma ukwiye gutanga igitekerezo kugirango twubakire hamwe, cyane ko urubyiruko rukeneye kwigira kuri buri somo uko ryamera kose.
Ikintu
1. Impano yonyine:
Kugira impano ubundi bihwanye n'ubukire mubyubutunzi, ariko sinamenya niba ari ikibazo cyaho duherereye cyangwa ikibazo rusange ariko kugira impano ubwabyo kurubu ntago ari igitangaza kuko yanagupfira ubusa.
Uretse imyitozo yoguhozaho ukeneye n'abantu cyangwa umuntu ugufasha kuyizamura, kimwe n'uko ufite amaboko kukurusha agucaho kandi atakirushije impano.
Bisaba ubundi bushobozi ngo Impano yawe nayo ibe igitangaza kuri wowe.
2. Kuba umuhanga mu Kuvuga:
Ubundi umuntu uzi kuvuga nawe yarayobokwaga ariko kuri ubu igikomeye si ukuvuga ahubwo n'iki werekana wakoze, niki ushoboye kuvuga cyane kubu harebwa impapuro kurusha n'ibyo uvuga ushoboye gukora.
Menya kuvuga ariko werekane ibikomeye wakoze. Icyo wavuga udafite ikogaragara wakoze ntacyo byamara.
3. Kuba mukuru Mu myaka:
Ntuzakenere ko bakubahira cyangwa ubakandagiza imyaka, kurubu imyaka n'imibare ntakintu ivuze.
Hari uyigwije ariko wareba ibyo akora nuko abikora akarutwa n'umwana muto cyane.
Urebye nkumuntu ubuzima yarabugize Ubusinzi kandi agwije imyaka wakwibaza uburere aha umwana we.
Hari ufata akana, akubye cumi na mumyaka akagasambanya, ubwo se kuba ayigwije hari icyo bimaze.
Shyira inyurabwenge mubyo ukora unavuga naho ubundi imyaka ntakintu nagito yasobanura kuri wowe.
4. Kugira Mwene wanyu/umuvandimwe ukize:
Ibi ntakintu nagito byakumarira, birasaba ko aba ahari ariko anabyitayeho,
reka nkuhe urugero: waruziko kumyaka mikeya wwhagarika kwiga yewe akanakugira umukozi we utarangije secondary kandi ntibigire icyo bimubwira!?
Ntanikindi kiguzi, waruzi ko ushobora kuba umushomeri igihe kinini kandi ahari niyo atagukoresha intica ntikize yayigushyirira kuri Compte!?
Waruzi ko haraho byagera akakubwira ko utamushatse kandi igihe wamushatse yarakwihubgije aziko ushaka kumusaba!?
Kugira Mwene wanyu ukomeye bikeneye ko nawe uba ukomeye bitabibyo we akaba afite umutima ushaka kandi ukeneye kurebe abari munsi ye. Nahubundi ntacyo bimaze mugihe ubifite byonyine gutyo.
5. Kugira amafaranga ntab'umuntu:
Birashobika rwose ko waba uyafite menshi, ariko mugihe ubona abatayafite nkubwenge buke bwabo, mugihe amarira y'urira ntacyo akubwiye, ntacyo bimaze.
Kuyagira uwawe akifuza kumpamvu zose witwaje ntacyo bimaze, kuyagira umwana wawe ntayanezererwe mo ntacyo bikumariye. Kugira amafaranga ukadepa ama Bank ariko ukibagirwa ko isaha kuyindi wapfa kuko ikiri hafi y'umuntu kurusha ibindi ari urupfu ntacyo bikumariye.
Ese azaribwa nande ryari, ama million mwisegonda yarutwa naka mwenyu kumuntu ukuri hafi.
6. Kwishima wenyine:
Ibaze wisanze wishimye ariko abagukikije bashaririwe! Nako nibyo mu kunda, byagufashiki unezerewe ahantu abandi bipfumbase!? Byamariki ugenda aho abandi bose bicaye, ibaze ubyina abandi bose barira.
Ese waba wishimye cyangwa wibeshya ko wishimye!? Ntakintu kuba wishimye wenyine byamara byibuze benshi muba kwegereye nabo bishimye,
kina uruhare rwawe ibyimvune zuko kwishima ubirebere kuruhande nawe nibwo uzaba wishimye byanyabyo.
7. Gusenga cyane akaba aribyo uheramo:
Gusenga biraruhura, bitanga ibisubizo binyuze mu kwizera ariko imana ntiterura umuntu mwivu ngo imwicaze mubikomangoma, m'ukuri Nyako, bisaba gusenga ariko ukanahaguruka ugasanga byabikomangoma n'ibikomangoma kazi.
Kujya kumavi gusa ugahora usenga unatanga ibyo warufite bikurura ubukene nkizindi mpamvu.
Ariko gusenga ugakora n'ibishoboka bindi bizana byose wifuza mumugisha wa Nyagasani.
Gusenga byoroshya umutima ariko ntikubate.
Icyiza kukigeraho biragoye, bisaba guca mumahwa no kuvunika ubisatira.
Muriyi Nyandiko nagarukaga kubintu 7 bitagora icyo bikumarira mu gihe ubifite ariko aribyonyine. Ni kimwe kukindi.
Uratekereza Iki!?
Bikunze tanga igitekerezo unabisangize abandi.
Comments