HARI IBINTU 7 BITAGIRA ICYO BIKUMARIRA MUGIHE UBIFITE BYONYINE BURI KIMWE

HARI IBINTU 7 BITAGIRA ICYO BIKUMARIRA MUGIHE UBIFITE BYONYINE BURI KIMWE . STORY: Felix Habibi EDITOR: Felix Habibi Muriyi nyandiko ngiye kugaruka kuri 7 wagira kandi bikomeye ariko ukaba warushaho gusubira inyuma muburyo bwose kubera ko ntacyunganira buri kimwe mubyo waba ufite, Bishingiye kubusesenguzi bwange niyo mpamvu wowe usoma ukwiye gutanga igitekerezo kugirango twubakire hamwe, cyane ko urubyiruko rukeneye kwigira kuri buri somo uko ryamera kose. Ikintu 1 . Impano yonyine : Kugira impano ubundi bihwanye n'ubukire mubyubutunzi, ariko sinamenya niba ari ikibazo cyaho duherereye cyangwa ikibazo rusange ariko kugira impano ubwabyo kurubu ntago ari igitangaza kuko yanagupfira ubusa. Uretse imyitozo yoguhozaho ukeneye n'abantu cyangwa umuntu ugufasha kuyizamura, kimwe n'uko ufite amaboko kukurusha agucaho kandi atakirushije impano. Bisaba ubundi bushobozi ngo Impano yawe nayo ibe igitangaza kuri wowe. 2. Kuba umuhanga mu Kuvuga : Ubundi umuntu uzi kuvu...