UMUTIMA WA MUSHIKI W'UMUNTU EP2

HIMa. and Issa Khan Presents



UMUTIMA WA MUSHIKI W’UMUNTU 2



Nkimara kwinjira yahise anyaka umutobe wa Nyirangaramanari mfite mu biganza wari ugezemo hagatiku buryo yatekereje ko naje ndimo kunywaho.

Gusa iyo aza kumenya ibyo nashizemo uretse no kunsoma ntiyari kunsekera na gato akimbona. 

Yahise atangiza ikiganiro ati: “Icyo nkundira umuvandimwe ni uko abizi ko ntakiva mu rugo, ndabona anzaniye icyo Kunywa.”

“Ndabizi ntaraba umuvandimwe ni wowe wabinkoreraga, ubu nyine ni ukwitoza inshingano za musaza w’umuntu.”

 aba ashize ku munwa aragotomera numva mu mutima nifuje ko yamenyai ikinzanye akanyirukana, ariko byasaga n’ibyarangiye ahob bigeze nta gusubira inyuma kwari kuhaba.

Yavanye ku munwa arandeba ngira ngo yabiketse,  arangije ati: “Ese ko utameze neza? André ibyabaye byarabaye nta mpamvu yo guheranwa n’amateka.

Twishimire ibihe byiza twabigizemo dukuremo isomo ubundi ubuzima bukomeze. 

Birantangaza ukuntu uba wanabaye ibintu byakurenze nk’aho ari wowe utwite iyi nda.

 Ba umunyembaraga nk’uko byahoze André, nahoraga nkubwira ko hari ibikomeye utarahura na byo kandi ibi si byo bikomeye bya nyuma uhuye na byo, Ubuzima bubereyeho kutwigisha iyo utabaye intwari ngo bikongere imbaraga bugusiga inyuma ugasigaraurizwa n’amateka.” 

Nibajije niba ibyo avuga bindi bikomeye bizambaho ari ibyo nari ngiye gukora kukon nziko nta bindi bikomeye bizarenga ibyo,

mba ndamwenyuye ndangije ndamusubiza: “Nkunda ukuntu w'itereye, umeze nka papa neza, nawe yiyigishije kutarenza umunsi ababaye.”

 Mbona arebye hasi binyereka ko n’ubwo yarimo agerageza kubyibagirwa atari yakakiriye ko duhuje papa.

 Mba ndakomejen ” waretse iyi nda tukayikuramo? Kumubyara  nukumuhemukira we ubwe.”

“Navuganye n’abaganga, bambwiye ko hari amahirwe make y’uko umwana azavuka yuzuye nta kibazo afite rero ndashaka kwizerera muri ayo mahirwe  make.”

“Tuzasobanurira iki umwana uzavuka?”

 Ni bwo nabonyeko twakomeje guhagarara imbere y’ibaraza ry’inzu, nagize ubwoba ko umuti ushobora kumufata akiria ibintu bikankomerana, mba mufashea akaboko mukurura arimo ansubiza ngo: 

“Nawe aziga kwakiraa y’ababyeyi be, nta yandi mahitamo azaba afite.”

 Mpita nicecekera sinagira icyo musubiza akimara kwicara mu ntebe zo mu ruganiriro aba arambwiye

 “Ariko iyi jus ‘umutobe’ yawe yarimo iki ko numva ntangiyeg intege?”

nti “Cyangwa ntiwasinziriye mu ijoro?”

We: “Nta n’icyasinziriye nkange.”

Uko yavugaga ni ko nabonaga arwana n’ibitotsi bidatinze ab arasinziye. 

Iyo ni intambwe ya mbere narinteye ubundi mpita muterura mujyana mu

cyumba cye twari twarararanyemo inshuro ntashobora kubara.

 Nkigezemo ni bwo natekereje impamvu Delice ari kurwana n’uko iyo nda itavamo.

Yishinjaga amakosa kuko ariwe wari warazanye igitekerezo ambwira ko ubwo ntaritegura kuba nabana nawe twabyara akana ibindi tukazabipanga  nyuma.

Igitekerezo nanze mubwira ko noneho bitazarenza umwaka tutabanye, ariko kuko bitari ubwa mbere nari mubwiye ko bitazarenza umwaka, ahitamo kuyitwita ntabizi. 

Nkimugeza mu cyumba naricaye nkomeza kwitegereza uwo mwiza waruse bose, inenge namubonagaho yonyine ni uko yari mushikiwange wari undyamye iruhande, nibona natangiye kumukora ku itama, nibuka ukuntu nayakoragaho buri turigusomana. 

Ni ibintu bitari kuzongera kubaho kuko noneho nari maze iminsi menyeko ndi musaza we.

Umutima wa mushiki w'umuntu Ep3 coming.....

Writer: Issa Khan

Al Rights Reserved

Comments

OUR POPULARS

HARI IBINTU 7 BITAGIRA ICYO BIKUMARIRA MUGIHE UBIFITE BYONYINE BURI KIMWE

HUMAN BEING (IkiremwaMuntu)

WHO IS GOING TO CAUSE INSECURITY IN NIGER BETWEEN ECOWAS AND THOSE MILITARY GROUP OF YOUNG MEN WHO TOOK OVER THE POWER?

HAVE YOU GOT TO KNOW THE SECRET BEHIND MONEY!!? HERE IT IS.

Here are 5 Secret Smart ways if you want to reach on Something

WHO FILED THE CRIME CASE FOR RWANDA INSPECTION BACKUP'S CEO!? Prince Kid

DID YOU KNOW!? IT’S A SIMPLE WORD, BUT SO DIFFICULT TO SPEAK/SAY

IS IT THAT THESE WORDS CAN MAKE SOMETHING ON YOUR ENTIRE LIFE!!?

2 THINGS YOU MUST KNOW, NO MATTER WHAT!