INKURU NSHYASHYA " kugera kure siko gupfa"

HIMa. and Issa Khan presents

Kugera kure siko gupfa

.

EPISODE 1

.

.

.

Dutangiriye ahangaha: abantu bicaye mwishuri

barimo kuganira umwe abwira undi ati murabona

ukuntu amasomo yuyumunsi yaragoranye cyane

undi aramusubiza ati cyane rwose njye nabibonye

ubwo umwe ahita ahamagara ati Teta kumbi yitwa

teta teta nawe ati ndakumva muvandi aramubwira

ati urimo kubona ukuntu kaminuza itandukanye na

secondary

Teta ahita amusubiza ati kbsa biratandukanye

cyane burikimwe umuntu arirwariza

kuruhanderwe kwiga ntagahato karimo umuntu

abarwana namafarangaye yishyura ntamubyeyi

ubutegeka umwana ati jyakwishuri teta ahita avuga

ati Anitha urabona ukuntu muri kaminuza harimo

abahungu beza cyane

anitha aramusubiza ati nibeza byahehe undi ati

ubuse ushatse kuvugako ataribeza anitha

aramusubiza ati nonese ndabesha reba utumodoka

bose bazamo hano kwishuri nutuvatiure twa feke

gusa ntanumwe wifitiye Lava 4 none urikubwirango

nibeza teta ahita amusubiza ati kuzamumodoka

nziza ntago aribyo bivuzeko umuntu arimwiza reba

nawe umutima mwiza bigirira bose bakunda abana

shn anitha iyombonye ukuntu abandi bana baba

barimo kurya ubuzima birambabaza kbsa ubukoko

nanjye mbure umuhungu unkunda muri kaminuza

anitha ahita amusubiza ati ibyontago aribyo

ndebanjye ndeba ufita cash naho abantago

arabahungu ahubwo nuduhungu teta biramubabaza

cyane ariko abura icyo abikoraho

.

.

ahangaha naho ndabona basankaho barimokuganira

Mama anitha undi ati karame urabona ukuntu

abantu binaha basigaye badukunda cyane mama

anitha ati cyane nanjye nabonye ahantumba

muruyumujyi ndahishimira cyane papa anitha

ahita amubaza ati ariko madamu undi ati

ndakumva mugabo mwiza papa anitha ahita

amubaza ati arikose ujya ubona anitha harabasore

baza kumusura ahangaha …?

mama anitha ahita amusubiza ati rekada ntanubwo

ndabona anitha arikumwe numusore numwe

ahubwo mubonana nabakobwa gusa papa anitha ati

uravugisha ukuri undi ati ibyobyo ndavugisha ukuri

ntanumusore ndabona bagendana papa anitha ati

bibahose umuntu ajyamuri kaminuza ntamusore

numwe umusuye mama anitha ati ubunanjye

byaranyobeye kbsa papa anitha ahita amubwira ati

madamu undi ati yes aramubwira ati muzaganire

umwinje umenye uko bimeze kuko njyendabona

umukobwa wanjye amajije gukura mama anitha ati

ntakibazo nibintu byoroshye kdi nzabikora vuba

menye uko bimeze kuko nanjye icyokibazo

umbajije nkunda kucyibazaho cyane nkabura umuti

wacyo kandise murumunawe uzi abasore

nabakobwa bazakumusura naho anitha we

ntamuntu numwe ndabona uza kumusura cyereka

wamushutiwe Teta niwe gusa nabonye uza

kumusura papa anitha ahita amubwira ati rekambe

nigiriye kuryama mfite umunaniro mwinshi ubwo

uraza kubwira igisubizo yaguhaye nimbyuka mama

anitha ahita amubwira ati rekambanze nguhe

icyayi ubone kuryama papa anitha ati ngahose

nkukundirako iyomfite inzara uba ubireba mama

anitha ati mbambibona rwose erega tumaranye

igihe kinini ibyo wanga ndabizi kdi n ‘ ibyukunda

ndabizi papa anitha ati reka nimywere icyayi dore

nakabeho kameze nabi imvura irimo kugwa papa

anitha ahita abaza umogorewe ati ariko se Mutesi

yagiyehehe ko ntamubona mama anitha ati ntago

uziko yagiye gusura nyirakuru undi ati kandikoko

erega majije gusaza nsigaye nibagirwa vuba

.

.

ahangaha naho ndahabona abantu babiri barimo

kuganira umucyecuru ahamagara umwana ati

mutesi undi ati karame nyogoku kumbi ninyirakuru

wa anitha na mutesi ukucyecuru ahita abwira

umwana ati mwana wanjye undi ati ndakumva

nyogoku umucyecuru ati ngucire umugani umwana

ati nyogoku kuva cyera urabiziko kunda kumva

umugani umukecuru aramubwira ati cyera

hanayeho umukobwa yarimwiza arigitego abantu

bamukunda cyane abasore bahoraga iwabo abafite

amazu abafite amasambu bakaza kumurambagiza

mutesi ati nyogoku konumva uwomugani arimwiza

umucyecuru arakomeza ati uwomukobw

bamwitaga nyiramwiza abobasore bose bazaga

kumurambagiza yarabangaga ngo azashakwa

numuzungu mutesi ati yaje kumubona ariko

umucyecuru ati ndacyakubwira

umucyecura arakomeza ati nyiramwiza uwo yagize

imyaka 30 abantu baramubwira ati shaka umugabo

nyiramwiza ati ndacyari muto kdi mfite ubwiza

mutesi ati ndabyumva nyogoku arakomeza ati agize

35 abantu ati nyiramwiza washatse umugabo nawe

ati ndacyari muto kdi ndimwiza nzashaka

umuzungu abantu barazibucyiriye ntibongera

kugira ijambo babwira nyiramwiza umukobwa

yabayaho agize imyaka 45 abona yazanye

iminkanyari atangira gushaka babasore

bamwirukankagaho ariko arababura umukobwa

yashatse ikigabo yakinjira ariko aracyibura

umukobwa abaho aba umuti wamenye

murikaritsiye yose ati nyira mwiza waheze

mwanyina igihe cyarageze arapfa gusa asiga

umugani mubi ati yaheze kwanyina sinjye wahera

haheraumugani

mutesi ati nyogoku urakoze nzajyanza uncire

umugani mutesi agiye gutaha nyirakuru ahita

amubwira ati ndashaka akuzukuruza kuko majije

kwisazira arongera aramubwira ati umumbarize

ati iyo abantu bageze mumujyi ntago bongera

kwibuka gusura abobasize mucyarongo barebe uko

bameze mutesi ahita amubwira ati ndamubwira

nyogoku ubwo umucyecuru yahaye umwana

ibijumba amatecye ibishyimbo ngo azanire iwabo

mumujyi mutesi yaragarutse

.

.

ageze murugo iwabo yereka mama we ibintu byose

nyirakuru amuhaye ngo abazanire mutesi ahita

abwira mama we ati mama nyogokuru

yambajijengo iyabantu bageze mumujyi ntago

bibuka gusura abobasize mucyaro mama we ati

mwana wa ntago wamubwiyeko tubaturi kukazi

umwana ati mama muri weekend ntago mukora

barakomeza baraganira mutesi ahita abwira mama

we ati mama harikintu nibagiwe kubabwira

nyogokuru yabwiye bose bagira amatsiko ati

nyogokuru yakubwiye nguki mutesi ati nyogokuru

yabwiyengo arashaka umwuzukuruza kuko asigaje

imyaka micyekuriyisi mutese ati kdi yabwiyengo

mbabwire muzage

kumusura mubiganireho avuze ukonguko papa

anitha ahita avuga ati mbivuga sinahoze

mbikubwira none dore numucyecuru arabitubwiye

mama anitha ati ubwo rero gahunda ndayikora

kwakundi kumugoroba nataha mutesi ati inde

mama we ati ceceka urazakuba umumenya

ntukabaze abantu bakuru

.

.

Tugaruke ahangaha muri kaminuza abasore babiri

barimo kuganira

ubwo umwe abwira undi ati peter undi nawe ati

ndakumva poul poul ahita abwira peter ati

muvandi ubona ukuntu abana baje muri kaminuza

ubungubu bacyeye peter ati byahatari ariko cyane

cyane uriy….atararangiza kuvuga poul amuca

mwijambo ati shn peter nakunze umukobwa muri

bariya baje ariko kuvanavuka nibwo nakunda

umukobwa numutima wanjye wose ubwenge

ubwonko ndetse numubiri peter ati nonese utinyira

iki kubimubwira poul ati ehh nawe wamutinya

kuko ukuntu ateye ukuntu asa nawe watinya ntago

aruwo guhita uhubuka peter ati poul umukobwa

wakwanga muriyi kaminuza nuwuhe poul ati

uwonguwo shan uzukuntu arimwiza gusa ndamutse

mubonye akemera gukundana nanjye nkubwije

ukuri ntawundi mukobwa nazongera kuvugisha

ibijyanye nurukundo peter ati muvandi muriyi

kaminuza umukobwa wakwanga yaba ameze gute

reba nawe ufite imodoka nubwo arutuvatiure

ahangaha ufite akazi nubwo atari keza urimwiza

ntamukobwa wakwanga ahubwo….

Ataravuga poul ati buretse mukanya

ndamukwereka ndabizi akunda gucahano shn maze

njyanza kuhahagararango ndebeko namubona

byonyine gusa iyomubonye ubwo niyontakwiga

nkahita nitahira Peter ati ariko uwomukobwa

ameze utera umuntu ntazi nukuntu abantu bose

baje bashya mbazi poul ati uramuzi yewe undi ati

yitwande poul ati ntago muzi izina peter ati hhhh

ukunda umuntu utazi poul ati ntago muzi ariko

nzamumenya ubwo barakomeje baraganira

hashyize akanya poul abwira peter ati peter reba

nguriya ndamubonye peter uramubona ute……..

.

.

Uyumukobwa poul yakunze nimukobwa cyira!?

Poul

abonyende seko arimo guhamagara peter 

ati

ndamubonye


"KUGERA KURE SIKO GUPFA Ep2 coming .......


Writer: Issa Khan


All Rights Reserved



Comments

OUR POPULARS

HUMAN BEING (IkiremwaMuntu)

HAVE YOU GOT TO KNOW THE SECRET BEHIND MONEY!!? HERE IT IS.

Here are 5 Secret Smart ways if you want to reach on Something

WHO FILED THE CRIME CASE FOR RWANDA INSPECTION BACKUP'S CEO!? Prince Kid

DID YOU KNOW!? IT’S A SIMPLE WORD, BUT SO DIFFICULT TO SPEAK/SAY

IS IT THAT THESE WORDS CAN MAKE SOMETHING ON YOUR ENTIRE LIFE!!?

HARI IBINTU 7 BITAGIRA ICYO BIKUMARIRA MUGIHE UBIFITE BYONYINE BURI KIMWE

2 THINGS YOU MUST KNOW, NO MATTER WHAT!

WHO IS GOING TO CAUSE INSECURITY IN NIGER BETWEEN ECOWAS AND THOSE MILITARY GROUP OF YOUNG MEN WHO TOOK OVER THE POWER?