UMUTIMA WA MUSHIKI W'UMUNTU EP3

HIMa. and Issa Khan presents


 UMUTIMA WA MUSHIKI

W’UMUNTU 3



Hari hashize umunsi umwe papa na mama basezeranye n’ubwo bari bashaje bumvise hari igikenewen bereke isi yose ko bagikundana.

 Abana twabanje kutabishyigikira kuko twumvaga ari ibintu bidakenewe ariko kubera ko bari baraduteye ingabo mubitugu muri buri kimwe twari tugezeho, natwe nta kuntut kubatererana.

 Nge na Delice na mushiki wange wankurikiraga twaricaraga tukabiteraho urwenya tubazanya niba mu ndahiro babasubirishamo kumurenge babonye ko atari ngombwa ko bavuga ko bazasazana kubera ko n’ubundi bari basazanye.

 Uwo munsi Delice yari yaraye iwacu mu gitondo azindukira mucyumba cyange yishimye nk’ibisanzwe aba

arambwiye:

 “Mama arimo kuza hano!”

Nti “Ngo! Umunsi mwereka invitation ko yambwiye koa  azaba afite akazi kenshi bigenze bite?”

ati “Nyine ejo ubukwe buba yari afite akazi kenshi, ariko ubuntako afite, abonye ari ngombwa kuza gusura

abakwe.”

 Aba arasetse yanga kumbwira ko

ikimuzanye ari ukumenya neza niba koko Delice ari mushiki wange, kuko nyuma naje kumenya ko hari hashize icyumweru amubujije kuba yaryamana nange ngon inda ataramenya niba mu by’ukuri arimushiki wange. 

Ariko kuko Delice yari abizi ko

byarangiye atwite, akora ku buryo ntamenya ko hari ikidasanzwe cyabaye, wasanga ari na yo mpamvu,  we yari yabyakiriye. 

Yari yarabimenyeho amakuru mbere yange.

 Nahise mubwira nti: “Ubwo imiryango igiye kumenyana ni umwanya mwiza wo guhita dutangira

gutegura ubukwe bwacu.”

 Aba aransimbukiye angwa mugituza ndamuhobera turasomana biratinda, aho murekuriye tujya kwakira abashyitsi bari bakiza, ariko uko twacishagamo tugahurira nko mu cyumba ntitwaburaga gucishamo tugasomana.

Delice twari tumaze imyaka igera muri itanu dukundana ariko iyo twabaga turi kumwe wari wagira ngo tumaze ukwezi dukundana, yahoraga ari mushya imbere yange rwose.


Umutima wa mushiki w'umuntu Ep4 coming.......


Writer: Issa Khan


All Rights reserved

Comments

OUR POPULARS

WHO IS GOING TO CAUSE INSECURITY IN NIGER BETWEEN ECOWAS AND THOSE MILITARY GROUP OF YOUNG MEN WHO TOOK OVER THE POWER?

HARI IBINTU 7 BITAGIRA ICYO BIKUMARIRA MUGIHE UBIFITE BYONYINE BURI KIMWE

HUMAN BEING (IkiremwaMuntu)

HAVE YOU GOT TO KNOW THE SECRET BEHIND MONEY!!? HERE IT IS.

Here are 5 Secret Smart ways if you want to reach on Something

WHO FILED THE CRIME CASE FOR RWANDA INSPECTION BACKUP'S CEO!? Prince Kid

IS IT THAT THESE WORDS CAN MAKE SOMETHING ON YOUR ENTIRE LIFE!!?

2 THINGS YOU MUST KNOW, NO MATTER WHAT!