UMUTIMA WA MUSHIKI W'UMUNTU EP5

HIMa. and Issa Khan presents


 UMUTIMA WA MUSHIKI

W’UMUNTU 5



Mba ndamukupye nongera kwerekeza amaso kuri mushiki wange nari narakunze byo kwitangira ariko nkabanari ngiye kumutwara ikintu cy’agaciro mu buzima bwe. 

Nibazaga impamvu agifata muri ubwo

buryo kandi kuri nge ari nk’ishyano twikururiye bikanyobera.

 Namusomye ku gahanga ndangije

ndasohoka ntangira kwizengurutsa mu nzu mpengereza hanze ko nta muntu ushobora kuba

yanyinjiranye simubone.

 Uko nagendaga mpengereza

hanze mu madirishya no ku muryango nongeye kwibukau nari mpagaze ku muryango w’inzu y'iwacu mu cyaro ababyeyi bacu binjira, 

binjiye masura yabo ateye imbabazi, mu maso byagaragaraga ko ibyo bamaze kuganira atari byiza kuringe n’uwari umukunzi wange,

 maze papa aba amfashe akaboko anjyana mu cyumba cyabo tukigezemo mpita nicara ku buriri ntega amatwi

nk’umuntu wari utegereje kubwirwa inkuru yari kumaraa icumi. 

Ariruhutsa aratangira ati:”

Hari ibintu twabahishe kuko twabonaga atari ngombwak mubimenya ariko ndabona nta yandi

mahitamo muduhaye”

Nti “Delice turavukana, mwaje kumuha Kami ngo amubarerere mubonye nta bushobozi bw’uko mwaturera turi bane, ni ibyo byonyine?”

Ati “Ooooh no, oya André ceceka unyumve.”

Arongera Ariruhutsa

abona ntacyo avuze uretse gukomeza kumwitegereza

gusa arangije arakomeza ati: “Bishobora kuba

bikomeye kurenza uko ubitekereza.”

Yarabibonaga ko ibyabaye byose nge mbifata nk’aho aria ye. 

“ Ni ko kumbwira ati: “André

uraremerewe ndabyumva, ibi ntawari ubyiteze kandi nawe urabizi ko ntawe udakora ikosa mu buzima.

Nakoze amakosa ariko na nyoko ntiyabyitwayemo neza, kandi ibyo twakoze ni ibintu byaba kuri buri wese.

 Byaba byiza unteze amatwi utanshira

urubanza.” Aceceka akanya nange nti: “Ndakumva mbwira.”

Aratangira ati: “Uyu Kami, yaje muri Vunga hamwe

twari dutuye aje gukora kuri Komini mu by’uburezi.

Kubera ko nari umwarimu, twamenyanye aje gusura ikigo cyacu, umunsi ahagera bwa mbere, umuyobozi ntiyari ahari biba ngombwa ko ari nge umuhagararira, nsubizaibyo yashakaga kumenya byose.

 Icyo gihe nakundagak kuri Komini cyane kuko nari

mpagarariye abanyamuryango ba banki y’abaturage.

Uko nahageraga akenshi twarabonanaga tukaganira.

Byageze aho rimwe na rimwe nkahinyuza ariwe ngiye gusuhuza gusa.

 Sindibukubwire uko byagenze ngo

twisange twakundanye, kandi ntunanyumve nabi ngo utekerezek ntakundaga nyoko kuko icyo gihe ntibyari igitangaza kuzana abagore babiri kuko data we yari afite barindwi…”

Nti“Nawe wumvaga ukwiye kugera ikirenge mu ke nibura ukazana uwa kabiri?”

Yabaye nk’utumvise icyo kibazo nari mubajije yikomerezainkuru: 

“Icyankuruye kuri Kami nkeka ko

ari uko yari afite amashuri n’akazi keza nyokoa atagiraga ari nabyo byatumaga numva mukunze kuruta nyoko.

 Gusa si ko byari bimeze, hakiyongerah o nari mbafite wowe na mukuru wawe wagiye ndetse na mushiki wawe icyo gihe wari ufite imyaka ine.

Mushiki wawe afite umwaka umwe. Ndakeka atari ubwa mbere wumvise ko yavukanye n’impanga igapfa mw'ivuka, abaganga bakatubwira ko byaba byizan atongeye gutwita kuko byamugiraho ingaruka zishobora no kubura ubuzima.

 Numvaga nkeneye abandi bana nka babiri,

 rero nyuma yo gusohokana kenshi naje kurara iwe rimwe nisanga

namuteye inda, nyuma yo kumbwira ko atwite niho namubwiye ko mfite umugore,

 biramubabaza ko namubeshye gusa kuko nta yandi mahitamo yari afite

twaje gushakira umuti ikibazo hamwe Mushakira inzu hafi n’aho twari dutuye mbwira nyoko uko

bimeze biramurakaza cyane, ariko sinitaye ku burakari bwe ahubwo natangiye kumwubakishiriza aho twari

dutuye inzu.

 Nyuma y’amezi make ageze mu gace

twari dutuyemo inkuru zatangiye kuvugwa ko hari umurozi waje mu karere, hirya no hino ukumva ngo

uduhene twapfuye, ahandi ngo basanze imbeba zapfuye kera ari nyinshi mu gikoni cyabo, ahandi ngo

bataye amabyi mu ruzitiro byose bikagerekwa kuri Kamayirese, Nyoko yatangiye kunyumvisha uburyo

Kami yampaye inzaratsi ntangira kumva ntakimukunze.

 Nyuma ni bwo baje gukora inama ya

nyumbakumi abaturage bose bemeza ko Kami agomba kwirukanwa muri ako gace.

 Nta handi yari

kujya hafi aho kuko hose bari kumva ko yirukanywe aho yari atuye kubera ko ari umurozi.

 Abonye ko nta

yandi mahitamo asubira iwabo i Kigali.

 Ibyo byose naje kumenya ko ari nyoko wishyuye umuntu ngo

ibyo byose bibashe gushoboka ngo Kami agende.”

Numvise ngiriye impuhwe Kami ariko siniyumvishaga

uburyo mama umugore w’umutima mwiza wenyine

nari nzi kuri iyi si ashobora kuba afite amateka yanduye nk’ayo. 

Mba mbwiye muzehe nti: “Umenya

ko ari mama? Oya wimubeshyera ntiyabikora!”

 Ati: “Ni

we wabinyibwiriye.” 

Narimo mureba nk’aho inkuru

arimo kumbwira ayihimbye ako kanya ariko ntibyatuma nshika intege kubera ko nari nkeneye

noneho kumenya ukuri uko kwaba kubabaje kose.

N’ubundi ntacyari kumbera umutwaro kiruta kumva ko naryamanye inshuro zirenze imwe na mushiki wange.

 Data arakomeza ati: “Nge na nyoko

twakomeje kubana nk’aho ntacyabaye hagati yacu.

Hashize iminsi ubwicanyi (yashakaga kuvuga jenoside yakorewe abatutsi, ariko nk’abandi baturage

benshi yari agitinya kubivuga mu izina) bwari bwaratangiye ahandi bugera ino.

 Nyoko n’umuryango

we bari mu bahigwaga muri icyo gihe cya Jenoside.

Nanze kubahisha mu rugo kuko bitari gutinda ngo  bahagere mbajyana kwa mama wasaga n’aho atuye wenyine, Ntiyari ashyigikiye ibyari biri kuba n’ubwo mumuryango hari abari batangiye kwijandika muri ubwo bwicanyi.

 We yavugaga ko nta sano afitanye

n’umuntu utinyuka gutwara amaraso y’undi.

 Babaye aho ariko nyoko yahoraga afite ubwoba bwo gupfa.

Umunsi umwe rero interahamwe ziza gutera kwa mukecuru bavuga ko bafite amakuru ko acumbikiye

inyenzi.

 Yaje gutukana na bo basubirayo batinjiye mu

nzu ariko bamubwiye ko bazagaruka vuba.

 Naje kubareban antekerereza ibyabaye ambwira ko

ashaka kunsaba imbabazi mbere y’uko hagira ikimubaho, Nabanje gusa n’utabyitaho ariko arahatiriza ni bwo yambwiye uko kuri kose kw’ibyabaye, anambwira ko yashutswe akampa

inzaratsi ngo mukunde kuko bari bamubwiye ko Kami

ashobora kumutanga kubikora.”


Umutima wa mushiki w'umuntu Ep6 coming........


Writer: Issa Khan

All Rights reserved

Comments

OUR POPULARS

HARI IBINTU 7 BITAGIRA ICYO BIKUMARIRA MUGIHE UBIFITE BYONYINE BURI KIMWE

HUMAN BEING (IkiremwaMuntu)

WHO IS GOING TO CAUSE INSECURITY IN NIGER BETWEEN ECOWAS AND THOSE MILITARY GROUP OF YOUNG MEN WHO TOOK OVER THE POWER?

HAVE YOU GOT TO KNOW THE SECRET BEHIND MONEY!!? HERE IT IS.

Here are 5 Secret Smart ways if you want to reach on Something

WHO FILED THE CRIME CASE FOR RWANDA INSPECTION BACKUP'S CEO!? Prince Kid

DID YOU KNOW!? IT’S A SIMPLE WORD, BUT SO DIFFICULT TO SPEAK/SAY

IS IT THAT THESE WORDS CAN MAKE SOMETHING ON YOUR ENTIRE LIFE!!?

2 THINGS YOU MUST KNOW, NO MATTER WHAT!