UMUTIMA WA MUSHIKI W'UMUNTU EP6
HIMa. and Issa Khan presents
UMUTIMA WA MUSHIKI
W’UMUNTU 7
Muganga aba aramukuruye amaguru ye ayerekeza
imbere arebana n’agatebe twe twari twicayeho
atangira kumukuramo imyenda yose numva ntewe
isoni z’uko ntumye ubwambure bwa mushiki wange
bubonwa n’abagabo babiri atazigera amenya. Sinzi
akuma yafashe amwinjizamo numva mu mutima
ndahindutse, numva mbaye neza nk’uko nari merewe
umunsi mbura mukuru wange. Nabyiyumvisemo
nk’aho ari ibintu byari bibaye uwo munsi, ahari
impamvu nabyibukaga neza ni uko uwo umunsi
mbura mukuru wange twari kumwe.
Hari mu minsi mike intambara irangiye icyo gihe hari
umutekano muke abantu bose wabonaga bafite
ubwoba ko yakongera ikaba abandi barabaye
ibiharamagara kuko bumvaga ntabikomeye bizaza
birenze ibyo banyuzemo. Ahari nkeka ko mukuru
wange na bagenzi be ari uko biyumvaga, uwo munsi
mukuru wange yari yashatse kunyereka uburyo
bashabika ibyo kurya mu gihugu cy’abaturanyi cya
Kongo. Twagiye mu ijoro tumaze kurenga umupaka
tugatangira gutambagira imirima y’abandi numvise ari
ibintu biteye ubwoba, ariko kubera ko nabonaga
mukuru wange we bisa naho ari mu kwe ngerageza
kubwikuramo. Twaje kubura ibyo twashakaga burinda
budukeraho tukiri mu mirima y’abandi, twanze
gusubira mu Rwanda habona ibyo twari tumaze
kubona tubihisha mu irimbi tujya kuzerera mu gasoko
kari hafi aho. Icyakora ntabwo hari hafi nk’uko
ubitekereza kuko byadutwaye amasaha atatu
kuhagera. Gusa nkurikije ibyari byatubayeho mu
mutima numvaga uwo munsi utaza kugenda neza.
Numvaga uko byagenda kose hari ikidasanzwe kiza
kuba. Ntibyatinze mukuru wange yaje kunyibira
ikabutura yo kwambara kuko ku myaka icumi nari
ncyambara igipira cyonyine mo imbere nta kindi kintu
kirimo. Baje gukeka ko yayihishe mu gafuka yari afite
bagiye kumusaka ariruka mwiruka inyuma nge
bamfashe ntararenga na metero mirongo itatu. Aba
mbere bari batangiye kunkubita, umucuruzi mukuru
wange yari yibye angirira impuhwe ababwira ko atari
nge. Ngiye kugenda arandeba avuga mu kirimi
cy’iwabo mbibona mu ishusho ya Yesu abwira Mariya
wari maraya ngo: “Genda ariko ntuzongere gukora
icyaha.” Nahise nsubira mu gihugu cyange nyura aho
twanyuze sinatekereza no gutwara ku byo twari
twabonye kubw’amahirwe sinahura n’abasirikare.
Gusa uko nagendaga numvaga mu mutima nshobora
kuba ntandukanye na mukuru wange burundu. Ni
nako byaje kugenda kuko nyuma y’iminsi ibiri ibyo
bibaye abasirikare bazanye umurambo we mu gace
k’iwacu bavuga ko bawutoraguye ku mupaka.
Umutima wa Mushiki w'umuntu ep7 coming......
Writer: Issa Khan
Alk rights reserved
Comments