UMUTIMA WA MUSHIKI W'UMUNTU EP7
UMUTIMA WA MUSHIKI
W’UMUNTU — End
Sinzi impamvu ibyo bitekerezo byanje mu mutwe.
Byashoboka ko wenda nari ntewe ubwoba no kuba
byavamo impanuka nkabura Delice nk’uko nabuze
mukuru wange. Natekereje ko hagati ye n’uwo
mwana yari atwite haba harimo umwe uje gusimbura
mukuru wange cyangwa Imana ikaba bombi igiye
kubamperamo umugisha nka kumwe yabikoreye Yobu
wo muri Bibiliya. Mbonye muganga agiye kwinjiza
akandi mu dukoresho yari yazanye mpita nsakuza nti:
“ba uretse muga…”
Aba aranyitegereje abona ko nagize ubwoba aba
arambwiye ati: “Ni iminota mike bikaba birarangiye
wigira ubwoba, yego kuba tubikora asinziriye hari
amahirwe make ko hari igishobora kumubaho, ariko
ibi bintu mbikoze igihe kirekire rwose ntakiri bube.”
Mba nibutse ya magambo Kami yambwiye, muganga
nawe mbona akomeje ibyo yari arimo ariko noneho
nari maze gufata umwanzuro: nari maze kubona ko
nindamuka nkoze iryo kosa uretse kuba Delice atari
kuzambabarira nange ubwange sinari kuzigera
nibabarira. Mpita mubwira nti: “muga nsanze
ntashobora kukureka ngo ukore ibi ndeba, niba ari
amafaranga ari gusigara reka nyaguhe ariko tubireke.”
“Ikibazo si amafaranga, jya muri salon (mu ruganiriro)
tuze kubikora utareba niba aricyo kibazo ufite.”
“Oya tubireke.”
“Umva André ntibishoboka. Umwana we byarangiye
turamutse tubirekeye aha ashobora kumara igihe ari
kuva, Manzi naguherekeze muge muri salon (mu
ruganiriro) udatuma haba ikibazo gikomeye”.
Nyuma naje kumenya ko ikibazo koko kitari
amafaranga byaragaragaraga ko na we iyo aza kuba
mu kimbo cyange, ari ibyo yari gukora. Wenda
ubutwari yari kundusha ni uko yari gukora ibishoboka
akabyumvikanaho n’umukobwa. Kuri we ni nk’aho
nari naracitse intege vuba byo kwihutira gukoresha
iyo nzira.
Manzi yamfashe akaboko dusohoka mu cyumba gusa
mu mutima nari ndemerewe birenze uko natekerezaga
ko biza kumera mbere y’uko icyo gikorwa kiba.
Mama, kera nkiri muto buri gihe iyo nashwanaga na
mushiki wange tukongera tukiyunga yakundaga
kumbwira ngo : “Umutima wa mushiki w’umuntu buri
gihe uhora witeguye kubabarira.” Yabivugaga ashaka
kunyereka ko umutima w’umugore ukomeye gusa
sinari niteze na gato kuzigera nsaba Delice imbabazi
kubera ko uretse no kuba yambabarira nge numvaga
mu mutima wange iryo kosa ntazigera ndyibabarira.
Nyuma y’icyumweru ibyo bibabye, byari byarananiye
kwibagirwa ukuntu muganga asohoka akambwira ko
byarangiye neza ko ntagikwiye kuntera ubwoba
ukuntu nagize isoni zo gusubira kumureba mu maso.
Natashye ngerageza gutekereza ko ibyo nakoze byari
bikwiye ariko mu mutwe nkumva ari amahano
nageretse ku yandi. Nyuma yo kwibonera igihano
kinkwiriye mu gitondo nazindutse mfata imodoka
incyura iwacu ngo ninapfa ntazapfa nangara mu
mihana. Ngeze imuhira ikintu cyambere nakoze kwari
ukujya mu buriri, ubundi ntegereza gupfa buhoro
buhoro.
Nari mfite ikizere ko habura iminsi ibiri ngo mfe kuko
byavugwaga ko iminsi umugabo ashobora kumara
atararya ari irindwi gusa. Nibazaga impamvu Imana
itandeka ngo nigendere hakiri kare, nyuma nkongera
ngatekereza ko nayo yasanze igihano nihaye cyo
gupfa mbabaye aricyo kinkwiriye. Kuri uwo munsi
mushiki wange yongeye gufungura icyumba, nibaza
ikimutera gukomeza kunzanira ibiryo abizi neza ko
ntabyo ndya. Natunguwe no kubona Delice ariwe
winjiye yari yarananutse bitari cyane nk’uko nari maze
kumera. Yicara kugitanda mbona afite amata mu
kiganza aba arambwiye ati : “Byashoboka ko ibyo
wakoze byari bikwiye n’ubwo wabikoze bitandukanye
n’ubushake bwange. Warampemukiye gusa
narakubabariye gerageza nawe wibabarire n’igihugu
cyakuyeho igihano cyo gupfa, kandi ibyo wakoze
ndakeka bitangana no kugambanira igihugu.”
Mba ndamurebye uretse kumva sinari ngishobora
kuvuga n’ubwo kwibabarira numvaga bikiri kure
numvaga mbonye impamvu yo kubaho, ikirenze ibyo
nari nyibonye aho nyitegereje.
Comments