URUKUNDO RW'IBANGA EP2

HIMa. and Colonel Ntaco Presents


URUKUNDO💞RW'IBANGA EP2

[The secret love]

.. 

.. 

Still #NTACO

.


Duherukana ubwo Jeanette yari ajyanye na Rukundo kwamusazawe kumushakira akazi, nyuma yokugerayo rero Rukundo yatunguwe cyane numukobwa yahasanze ariwe mwisengeneza wa Jeanette....

Turatangiye... Mwisengeneza wa Jeanette yagiye Kubona abona nyirasenge afashe ukuboko umusore baragiye.... Umukobwa yarafushye ahagarara nkipoto akurikiza amaso Jeanette na Rukundo akumva agize akantu kifuhe..... 


Jeanette nawe yageze mumuryango arahindukira arebe umwisengenezawe ati "niko wamukobwawe ko utari kuza nibiki bigufatiye ahongaho ? 

Umukobwawe wp ibyo arikubwirwa ntanakimwe arikumva ahubwo yibereye kure muntekerezo..... Jeanette arongera ati" yewe muko ntago urikunyumva ? Waje tukajya munzu ugakura ubujajwa aho,... Jeanette yabonye uwo abwira asa nufite ikibazo niko guhita asubira inyumanigihunga cyinshi aragenda akomanga kurutugu rwumukobwa ati "niko ali, Aline weee (kumbe umukobwa yitwa Aline)  

Aline yahise ashigukira hejuru amera nkumuntu uvuye mubitotsi.... 

Jeanette ati" niko ikibazo ufite ni ikihe gituma utekerezeko bene akakageni ? 

Aline ati "aunt nukuri ntacyo, ahubwo nibagiwe kubaha karibu.... Ndetse akokanya yahise yihuta cyane, yinjira munzu ndetse nabashitsi barinjiye..... 


[NTACO] 🌾🌿🐂🚶


Aline yakiye abashyitsi ariko ijisho ntiryavaga kumusore.... Rukundo nawe ahoyicaye yabuze amahoro arigutekereza kumwari mwiza wikimero nuburanga yabonye ndetse bagahuza amaso, amasoni kumpande zombi akaba menshi..... 


Muri akokanya papa na mama Aline bari bahageze.... Nyuma yiminota 5 Jeanette ati " nkuko mwabyifuzaga rero, umukozi womurugo namubazaniye kandi ndamwizeye arashoboye.... 

Mama Aline yitegereje umusore kuva hasi kugera hejuru ati" nonese kodushaka umukozi womurugo, ninde wakubwiyeko dukeneye uwo mubiro cg uwo muri presdance ? 

 kubera ukuntu Jeanette yari yaguriye imyenda myiza umusore, Umusore nawe yari yagiye aracya koko kuburyo nawe umubonye wagirango ni umuhungu wa ministre... 


Jeanette ati "ese koko ntanubwo mwakwishimirako mwaba mugize umukozi womurugo w'umudirimu nkuyu ? Rwose mumwizere mumuhe akazi kandi ndabizi muzanyurwa, 

Papa Aline ati" ibyo akazi komurugoko ntibindeba ahubwo buriya Aline niwe byakagombye kuba bireba, ESE Aline urabyumva ute kugira umukozi womurugo wibogard nkuyu ? 

Aline yahise yihagarukira arigendera arangije ati "ibyo ntibyanyu nge ntibindeba, mukamuhe cg mukareke, 

Mamayaline ati ubundi witwande ? 

Rukundo ati Nitwa Rukundo Jeannepo 


Akazi yaragahawe ndetse bamubwirako agomba gutangira kuwambere kuko ubu ari kuwa gatandatu..

afashe inzira basubira kwa afande Jeanette.... Ibyacu ntibitinda bagezeyo ndetse bahagera bwije cyane kandi bananiwe.... Jeanette yagiye douche nyuma yibyo na Rukundo ajyayo.... Amasaha yokurya yarigeze barafungura ariko ntawavugishaaga undi kuko Jeanette yabaga arikwitekerereza umusore, agatekereza ubwiza bwumusore nokurya bikamunanira burundu.... Kuruhande rwa Rukundo nawe mubitekerezo yari ari kure arikwitekerereza Aline, birangira nawe kurya bimunaniye...... 

 isaha zokuryama zarageze Jeanette atunganya uburiri Rukundo ariburaremo, nyuma yokurangiza yahamagaye Rukundo... Rukundo yinjira mucyumba ahura na Jeanette asohoka,  Jeanette yahise afata Rukundo mumbavu, bararebana mumaso nkiminota 5 ntawe uravugisha undi, 

Rukundo yaratangiye ati ariko ku..... 

Atarakomeza Jeanette yahise amusoma kumunywa, ahita amureba mumaso ati "Rukundo we kuva nakubona sinzi ibyiyumviro nagize mumutima wange, Ndumva hari icyahindutse mumubiri, ESE wanyemerera ejo tukazasohokana kumazi basi tukanaganira ? 

Rukundo yemeye atazuyaje ndetse Jeanette asohoka yishimye, Rukundo nawe aho asigaye yasigaye yibaza kubiri kumubaho ariko akabiburira igisubizo... 


[NTACO] 🌾🌿🐂🚶


Ubwo Rukundo yararyamye ariko abura ibitotsi neza neza arara ari gutekereza kuri Aline..... 


Aline nawe aho aryamye arigutekereza kuri Rukundo... Urukundo akunda Rukundo rwamucumbanye mukanya Gato amumenye kuruhishira rwamunaniye.... 


Kuruhande rwa Jeanette ho ibintu byakomeye arikwiterera hejuru uburiri yasasuye arigushushanya ukuntu Umunsi wejo uzaba umumereye arikumwe nigisore cyibogari.... 


 Ibyacu ntibitinda bwarakeye ndetse turanabona jeannette mwikanzu nziza cyane yumweru imugeze munsi yamavi ndetse nagasakoshe Gato asohoka mumodoka nziza cyane iparitse kuri serena hotel kugisenyi kumazi... Akokanya Rukundo nawe yahise asohoka kurukweto rwiza rwumukara, ipantaro yumukara, agapira kumukara kamwegereye cyane, mbese hose yari yambaye umukara ndetse yanaberewe.... 

 basohotse mumodoka, Jeanette ahita afata akaboko Rukundo, bagitera intambwe yambere, Bagiye kumva bumva urusaku rwabantu babakomera amashyi yurufaya, ndetse abafotora barafotoye ibintu byashimishije cyane Jeanette, ariko Rukundo we ntanakimwe byari bimubwiye cyaneko acyiri numuturage.... 


[NTACO] 🌾🌿🐂🚶


Kuruhande rwa aline we yari abongamiwe bikomeye, agatekereza Rukundo akumva kuwambere hatinze kugerango atangire akazi... Umukobwa yaragiye ata umutwe... Amasaha aricuma sambiri ziragera, saatatu, saayine, sasaba, ziragera nka saamunani nibwo yafashe umwanzuro wokujya kwisurishwa tante we..... 


Tugaruke kubasohakanye turababona biyicariye kumucanga biturije, Jeanette aryamye kuri Rukundo.... 


Jeanette ati " ruku, ndagushimiye kubwo kumpa umwanya wawe ukemera ko twishimana... 


Rukundo nawe kubwo kwitrkerereza Aline cyane yibereye kure ntiyitaye kubya Jeanette, ndetse Jeanette yahise abonako Rukundo atamwitayeho niko guhita amusoma kwitama ubundi amufata akaboko barataha.... 


[NTACO] 🌾🌿🐂🚶


Aline we yaragiye ageze kwa aunt we asanga ntabo... Nyuma yogutegereza ahebye aritahira... 


Ibyacu ntibitinda Umunsi wogutangira akazi warageze maze Rukundo ajya kukazi.... 

Turabona Rukundo mumasuku, Akiri muri ibyo yagiye kumva yumva inyuma ye Aline ari kumutuka bikomeye, akamwihenuraho bihambaye... Aline yaragiye azana imyenda yose batunze arangije ayiterera imbere ya Rukundo ati "ndavuzengo iyomyenda yose mumunota itarenze 15 ube uyirangije, ikindi kandi giravuba unshyiriire amazi muri douche nyeneye koga girabwangu..... (ibibyose nyamukobwa yabivugaga nubwishongozi bwinshi) 


Umusore yatangiye gukora ibyo abwiwe, aratangira aramesa arinako yibaza kugituma yumva Aline amuguma muntekerezo... Akiri muribyo Aline yazanye indobo yuzuye amazi arangije ahita ayacubura kumusore.......... Episode 3 is loading .......... 


URUKUNDO RW'IBANGA EP3 coming......


Writer: Colonel Ntaco


All Rights reserved


utazacikwa na Episode 3

Comments

OUR POPULARS

WHO IS GOING TO CAUSE INSECURITY IN NIGER BETWEEN ECOWAS AND THOSE MILITARY GROUP OF YOUNG MEN WHO TOOK OVER THE POWER?

HARI IBINTU 7 BITAGIRA ICYO BIKUMARIRA MUGIHE UBIFITE BYONYINE BURI KIMWE

2 THINGS YOU MUST KNOW, NO MATTER WHAT!

HUMAN BEING (IkiremwaMuntu)

HAVE YOU GOT TO KNOW THE SECRET BEHIND MONEY!!? HERE IT IS.

Here are 5 Secret Smart ways if you want to reach on Something

WHO FILED THE CRIME CASE FOR RWANDA INSPECTION BACKUP'S CEO!? Prince Kid

IS IT THAT THESE WORDS CAN MAKE SOMETHING ON YOUR ENTIRE LIFE!!?