URUKUNDO RW'IBANGA EP4
HIMa. and Colonel Ntaco Presents
URUKUNDO💞RWIBANGA EP4
[The secret love]
.
Aline yabonye ukuntu Jeanette ahoberanye na Rukundo ndetse bafatanye bikomeye, afuhe riramurenga, Agahinda hafi nokumusatura umutima, ntakindi yakoze uretse guhindukirana agahinda kavanze numujinya yigira munzu....
Rukundo we aho yari agihoberanye na Jeanette yabonye ukuntu Aline yagiye ameze nkumuntu mukuru ahita amenyako ababaye, yagiye kwiyaka Jeanette ngo agekubaza aline icyo abaye ariko biba ibyo ubusa kuko Jeanette we yari yamukomeje bikabije...
Jeanette yakomeje kumva amerewe neza, akumva umubiri uguwe neza cyane yakomeje kwigumira mwisi idasanzwe arinako Rukundo amwiyaka ariko wp....
Bikomeje guhoberana nkiminota itari munsi ya 15 Jeanette yasutse amarira y'ibyishimo mugatuza cya Rukundo, ubwo Rukundo yafashe umwanya woguhoza umukobwa wabandi, birangira amuhojeje...
.
[18/12 3:10Pm]NTACO 🌾🌿🐂🚶
.
Ndumva ntameze neza rwose sinzi impamvu mukomeza kumpatiriza kuvuga,
Ubundi ninge waje gusura cg hari undi ? Mureke nigendere kwiryamira hanyuma namwe mbahe, umwanya,
Ayo niyomagambo Aline yavuze nyuma yuko Jeanette amubajije impamvu atishimye....
Rukundo we yari ari kureba yumiwe yabuze icyo yakora, arikwibaza icyaba cyateye umushiha umukobwa akunda byogupfa bikamuyobera neza neza,
Jeanette ati "umaze kumenyera akazi se ruku?
Rukundo ati" ahubwo nakamenyeye mbereyuko nkazamo none ngo ngwiki?
Ibibyose Rukundo yabivugaga arinako jeannette afande wacu amwitegerezanya ubwuzu, amaso adahumbya yitegereza umusore ubutitsa, Urukundo rwamucumbyemwo wese gusa ikibabaje ni uko uko ari gutekereza umusore, Umusore nawe abatekereza Aline kandi ubwo nanone Aline aba atekereza buryoki yamwikuramo ! Ni amayobera
Jeanette ati "ese ruku ngize icyo nkubaza wansubiza ?
Rukundo ati" urumva nakwanga kugusubiza kokomuvandimwe ? Nukuntu wamfashije,
Jeannette yumvise Rukundo amwise umuvandimwe bimurya ahantu ariko yihagararaho aratangira ati "ru.. Ru.. Ku.. Ku..
Umukobwa kuvuga byaramunaniye aradidimanga, abura amifato arangije ati," reka tuzavugane muri weekend nzaza kukureba nkwereke aho tujyana,....
Ndetse akokanya jeannette yahise ahaguruka vuba nabwangu asohoka ibkungugu, Rukundo nawe yasohotse amukurikiye yibaza icyaba cyibaye kumukobwa cyiramuyobera neza neza, yagiye amuhamagarango agaruke ariko biba ibyubusa, kuko jeannette yari yarangije kugera mumodoka ye yigendeye....
jeannette yagize munzira aparika Kuruhande gato, arangije aricara aratuza, ariko yari yahagiyecyane wagirango yazamutse karisimbi arayisoza namaguru... Mumutima yatangiye kwibwira ati "Rukundo we ndagukunda, ESE nawe urankunda ? ..... [yemwe si uku abantu basara basajijwe nurukundo rã?]
Rukundo we yabonye jeannette agiye ahita ahindukira ajya munzu, acyigerayo yabonye jeannette yataye agasakoshe ke niko guhita agafata yihuta cyane ajya kukabika atanagapfunduye ngo arebe icyirimo
Aline yabonye aunt we atashye bitewe ñi uko yari yafushye bikomeye ahita asohoka numujinya mwinshi feri yambere yayifatiye mukikoni aho Rukundo yari yibereye ari gutegura ibyumugoroba,
Ndavuzengo nonaha sohoka ujye gukoropa iriyanzu yose mwanduje cg nze kukuregako ujya uzana abagore mukirirwa mwikinagura munzu !
Rukundo ati "ariko ntago inzu yanduye ikindi kandi ntanabagore nzana rwose waba umbeshyeye, ubuse aunt wawe ko kuva naza muri ururugo ariwe gitsina Gore cyihaje, niwe urikwita abagore ?
Aho uribeshye rwose,
Aline yahise yitererahejuru arikaraga numujinya mwinshi ati "eeeee uravuzengo ndi injiji igicucu cyitagira ubwenge ? Yeee unyise injajwa ngewe ?
Rukundo nicyinyabupfura cyivanze nubwitonzi bwinshi ati" mabuja rwose munyumvise Nabi sibyo mvuze....... Atararangiza kuvuga Aline amuca mwijambo ati "uravuzengo sinumva, ngo numva Nabi, muri macye nge ndi igipfamitwi, niko unyise ?
Rukundo yahise apfukama hasi aratakamba cyane asaba imbabazi agira ati" rwosembabarira nge naje hano nje gushaka amafaranga ariko binyuze mukubakorera akazi kanyu neza, Rero rwose nge ntago nigeze nzanwa hano nokubatuka cg kubaka agaciro kanyu, Munyihanganire rwose nsabye n’imbabazi nemeye amakosa,
Aline we yabonye Rukundo apfukamye hasi intimba imwuzura umutima, Kubona umuhungu akunda apfukamye hasi kubutaka in kigeretseho ari amakosaye byaramushegeshe cyane kumutima ati "Rukundo ihagurukire muhungu wampogoje, disi singambireye kukubabaza cg kugutesha umutwe, icyongamije ni ukukwikuramo burundu, nkakurekera jeannette....
Rukundo aho yari ari kumavi ndetse yunamye kubirenge bya Aline arikumusaba imidohoro yagiye kumva yumva igitonyanga cy'amazi cyimuguye mumutwe ariko ntiyabyitaho arakomeza arunama,... Hadaciye akanya noneho yumva bieiyongeye niko kubura amaso atungurwa nogusanga Aline umukobwa umukaruma cyane ari kurira, yakomeje kubyibazaho ndetse nawe agahinda karamwica Kubona umukobwa akunda ari kurira bimutera imisumari mugisebe asanganywe, ooorara...
Aline yahise Ava ahongaho arirukanka aragenda ajya kuririra munzu.....
.
[18/12 4:04pm]NTACO 🌾🌿🐂🚶
.
Bwakeye Rukundo ajya gusura inshutiye Mike...
Mike ati " mbega umusore uragenda ! Nikose Mwana ukwezi kuragenda kugashira, uzi aho umuntu ari ariko ntube wagira igitekerezo cyo kumusura ngo uzarebe uko amerewe ?
Rukundo ati" Ibi neza neza Ndumva aribyabindi bajya bavugango agahwa kari kuwundi karahandurika,! Nonese sha hagati aho wowe wabonye ntaje ukora iki? Wowe wigeze unavugangobasi reka mugereho ?
Mike ati "ariko narindi kubipanga nkomucymweru gitaha,
Rukundo ati" nonendagutanze rero, ubwo urumva uwakoseje arinde ?
Mike araseka....
Rukundo ati "ahubwo izompaka z'urudaca tuzireke ntacyo zatugezaho, ahubwo umva ikunzanye , ndashakango ungire Inama kuko ndaremerewe cyane Mfite ikibazo cyitoroshye pe...
Mike ati" mbwira nkuteze yombi bro "
Kurundi ruhande Aline ari kumwe na mushutiwe Teta,
Teta ati" ncuti yange rero ibibintu birakomeye, kandi nanone kugirango bikomere niwowe wabikomeje.... (bisabankaho Aline yaje kugisha Inama incutiye magara Teta)
Aline ati "nonese nkore iki ?
Teta ati" rero icyo ugomba gukora ugomba kugabanya umwana mumutwe, Nonese niba umukunda, urabona kumukirera ibintu nkabiriya, umutuka umutoteza aribyo byatuma abona ko umukunda?
Aléne ati "nyine byose mbikora ngomwikuremo,
Teta ati" rero sigutyo bikorwa, wowe Navugako ntabwenge pe guhera uyumunsi tangira umwitwararikeho witware neza, ureke ibyo byokumukandamiza kukobyatuma akwanga burundu.....
Tugaruke kuri Mike na Rukundo
Mike ati wowe genda ugenze utyo byose agukorera umwerekeko ntacyo bikubwiye, hanyuma uwo afandewe, witonde kuko n'ubwo utamukunda, nkurikije uko wamumbwiye Ashobora Kuba agukunda koko....
.
[18/12 4:27pm]NTACO 🌾🌿🐂🚶
.
Ibyacu ntibitinda weekend yarageze mwibuke hari gahunda Isa nitoroshye
Jeanette yaje kureba Rukundo binjira imodoka baragenda,
Munzira bagenda Rukundo ati "nkufiteye surprise iryoshye shahu !
Jeannette nibyishimo byinshi ati" eee basi winyicisha amatsiko mbwira "
Rukundo ati" wowe tugende tugere iyotujya ndakybwira....
Jeannette nawe si ugutwara imodoka arayitatsa,
Ibyacu ntibitinda bageze iyobajya
Jeannette namashyushyu menshi ati ngaho mbwira surprise yange,
Rukundo yahise amwereka ka kamarete ke yataye kuri wamunsi, maze Jeanette arishima bikabije kubera ibyishimo yahise ahobera Rukundo aramukomeza amuha ibi bisuu arangijenakajwi keza gatuje kandi yitonze ati " NDAGUKUNDA CYANE RUKUNDO WE"............. Episode 5 is loading.......
.
.
Jeanette arashyizwe ararikocoye, ese kotuziko Rukundo yikundira Aline aho birakurikiraho ni amahoro ?
.
Ibaze Jeannette ariye indibo ?!
Writer : Ntaco
.. Episode 5 is loading.....
All Rights reserved
Comments