URUKUNDO RW'IBANGA EP5

 HIMa. and Colonel Ntaco Presents


URUKUNDOšŸ’žRW'IBANGA 

[The secret love]  



..

duheruka ubwo Jeanette yari avuze ikimuri kumutima, abwiye Rukundo ko amukunda, ESE byagenze bite? Reka tubirebe.... 


Jeanette arakomeza ati  "Ʊi ukuri nange sinzi ukobyaje, ndikubona bwambere numvise hari igihindutse mubuzima bwange, wakomeje kugenda ungaruka muntekerezo buri uko nkubonye, umutima Wange wahindutse icyicari cyawe, Rukundo muhungu mwiza ese wanyemerera bikaba impamo ?     

Ibi byose yabivugaga amarira yamutembye kumutima akabivuga ari gusepfura ndetse yahobeye Rukundo cyane, yanararamye arikumureba mumaso, JEANNETTE ni umukobwa mwiza wuburanga ufite Taye nziza cyane, Nange ndamutse ndi Rukundo sinagotwa    


Rukundo yari yatangajwe nibyo arikwibonera namasoye, ndetse arinokumva ibindi namatwiye yombi... Yakomeje kugirango ararota akajya yinkshagura ngo yumve ko yaba asinziriye ariko wp ntacybyatanga kuko ni maso.... Yakomeje kwitegereza afande jeannette amwinginga namarira menshi, akumva agahinda karamwishe, agatekereza  ukuntu jeannette yamufashije, akamufunguza, akamucumbikira, akamugira umusirimu, akamushakira nakazi nanubu akaba acyimwitayeho, akibwira ati Uyumuntu ntakindi namwitura uretse urukundo " nanone akongera agatekereza urukundo akunda Aline akumva umutima umuhatira kuguma kuri Aline, agashushanya Aline muntekerezo ze akumva kumureka ni ikibazo, ariko agacibwa intege nuko abona atamwitayeho, agatekereza ibyo amukorera akumva, acitse intege burundu, imitima yamubanye igihumbi umwe uti "tekereza umukobwa utinyutse akakubwira ingano yurukundo agukunda, tekereza uburyo yakwitayeho, uwomuntu wamwitura iki kandi kitari urukundo ? 

Undi mutima uti" urukundo ruzima rujya aho rushatse, kandi ni ikintu gikomeye gisaba kwitonda, kuburyo guhubuka Kuruhande runaka bishobora kugira uwo bikomeretsa, ushobora kumwemerera ngomukundane witwaje ineza yakugiriye ariko ukazicuza ubuzima bwawe bwose cg ugasanga we aricujije bikomeye,

Rukundo yumvise umutima wa 2 ariwe uvuze ingingo imutsinda kandi koko nibyo Niko guhita yibwira ati "jeannette wihangane muvandimwe ntagonkukunda nge nkunda umwishywa wawe"  ibibyose yabivugiraga mumutimawe, 


Jeannette yabonye Rukundo intekerezo zamurenze niko guhita amukomanga Rukundo ashigukira hejuru, jeannette nawe ahita apfukama hasi arira cyane ati "ndakwinginze mukundwa ntumbwire hoya, basi ndaguha igihe cyokubitekerezaho nigishake cyibe arinimyaka ijana nzihangana ntegereze ariko ntumbwire oya, kuko nahita njya mu Kivu bikarangira kuko ntacyo naba nyimaze kuri iyisi, Rukundo Gira ikigongwe muhungu ndutusha bose, Ƨa inkoni izamba ntunkore munda, nyemerera mbe akara komumara yawe, mbe akagufa ko mumagufa yawe, nkubere umukunzi, nzanakubyarire ibyana byiza nkawe, Rukundo pleaseeee help me! 


Ibyobyose ntanakimwe yitayeho yamaramaje agomba gukatira  jeannette uko byagenda kosĆ© kuko amukunda nkamushikiwe, Ntamukunda nka fiance we... Sasa yaratoboye aravuga ati "Jeanette rero uri umukobwa mwiza bityo rero reka kumfakamira nge ntacyo ndicyo, ihagurutse gikobwa cyiza," 

Jeannette yatangiye kwishimamo Aziko Rukundo amwemereye, 

Rukundo arakomeza ati "rero nkuko wabimbwiye, wambwiye icyikuri kumutima cyose nicyo Gihe nangengo untege amatwi nkubwire ikindi kumutima, maze kubitekerezaho neza Nsanga Bita............ Agiye kuvugango asanze bitashoboka phone yajeannette ihita isona, mukwitaba bamubwirako akenewe byihutirwa, ubwo Indobo aba ayirokotse atyo...... 

.

[19/12  1:34pm] NTACO  šŸŒ¾šŸŒæšŸ‚šŸš¶

Sasa baratashye jeannette abanza kugeza Rukundo mu murugo nawe ahita ajya kukazi mumodoka yagiye atekereza kubyo yari agiye gusubizwa ariko abiburira igisubizo neza neza..... 


Rukundo we akigera murugo ntakindi yahise akora yahise ajya gusura incutiye magara Mike ngo amutekerereze ibimubayeho... 


Ibyacu ntibitinda rero yagezeyo Mike amuha ikaze aricara amutekerereza byose, bakomeje kuvuga ibyotutumvise amasaha aricuma Mike aherekeza inshutiye.. 

.. 

Iminsi yakomeje kwicuma Aline agabanya amahaneye kuri Rukundo ariko ntamwiteze, kubera ipfunwe nicyimwaro yari afite kubera in byo yamukoreye, amezi yaricumye arinako, Rukundo ahembwa, bitewe nuko Rukundo Atari muri babasore bakunda ibigezweho munibuke nini umunyacyaro, udufaranga twe twose yaradusavingaga, 

Yakomeje gushaka uburyo yakwiyegereza Aline ariko arabibura,ndetse ya nakomeje kujya akwepa kwepa jeannette kuko yabaga azi icyo amushakira, bigatuma agumya amukwepa, 


Aline nawe Urukundo rwagumye kumucumbamo ariko agakora uko ashoboye kosƩ akirengagiza umusore akanamwerekako ntacyo bavugana....


Iminsi yakomeje kwicuma amezi atanu arashira hikubitaho andi mezi 4 

Rukundo yabonye Aline byaranze niko guhita yigira inama yo gushaka jeannette bakikundanira ndetse bakihutisha n'umubano, 

Umusore yashatse nimero ya jeannette aho yari yarayishyize muri Brock list arayibona ayikuramo, arahamagara, ariko atungurwa nogusanga, number ahamagaye yarigeze kubaho ariko itacyibaho, arakomeza aragerageza ariko ayubusa, 

[19/12 1:53pm]NTACO  šŸŒ¾šŸŒæšŸ‚šŸš¶

Rukundo yigiriye Inama yokujya kurebera jeannette aho yari atuye  ariko, nyuma yokugerayo yakubiswe nunkuba nyuma yokumvako umuntu wari uhatuye hashize amezi agera ku8 agagurishije ! Yabajije niba baba bazi aho yabagurishije ahita yimukira , bamuhakanira bamubwirako batahazi, 


Sasa akebokajya iwamugarura, Rukundo nawe atangiye guhangayika bikabije, 


Rukundo yataye umutwe niko guhita yigira inama yokujya kuri station ya police aho jeannette yakoraga ariko naho mukugerayo bamubwirako uwo ashaka amaze amezi 8 asezeye kukazi,, sasa dore ngo umusore mumutwe birivanga Ɓgata ubwenge agatangira kuvugishwa.... 

Sasa uko yataye ubwenge arikeishima mumutwe turabona hari umupolice kazi urikumucungacunga kuva yagera ahongaho, 

Umupolice yahise agenda asatira Rukundo amuturutse inyuma, acyimugeraho ahita amwisitazaho ibitabo namakaramu yari afite bigwahasi niko guhita yitangurwanwa nijwi ryuje uburakari ati "niko wagisorewe dwataye umutwe kombona ujyenda nkurwaye muzunga ? 

Rukundo nicyinyabupfura cyinshi aratakamba ati" Munyihanganire afande ni impanuka, ndetse ahita yunama atoragura ibitabo bya afande acyunamye, afande ahita afata agapapuro Gato afacengeza Mumufuka winyuma mwipantaro ya Rukundo, Rukundo nawe ntiyarabukwa, 


Rukundo at "rwose mumbabarire..... 

Atsrarangiza afande amuca mwijambo ati ntakibazo kandi nange umbabarire kuba nkubwiye Nabi bitewe nā€™uburakari  ndetse yahise afata ibitabobye ubundi arigendera mukugera Hirya turabona uyumukobwa tumuzindetse  ni Teta yanshuti magara ya jeannette, 

[19/12 2:13pm]NTACO  šŸŒ¾šŸŒæšŸ‚šŸš¶

Rukundo nawe yakomeje guta umutwe, arangije ahita yigira inama yogutega akamoto ngo atahe age kuryama basi arebeko yaruhuka, 


Yateze akamoto ubundi arataha, 


Ibyacu ntibitinda turabona Rukundo Ava kuri moto akora Mumufuka winyuma ngo akuremo amafrang, mukuyakuramo yasanze amafrang arikumwe nagapapuro kazinze neza yibaza icyagashizemo aracyibura, nikoguhita agira amatsiko yogusoma ibiri kuri ako gapapuro, ahita yishyura motari, ubundi yinjira munzu feri yam yambere yayifatiye muburiri, 

Yahise afungura agapapuro agatangira kugasoma yahise atungurwa Kandi anatangazwa nokubona............

Urukundo rw'ibanga ep6 coming......


Writer: Ntaco


All Rights reserved

Comments

OUR POPULARS

HARI IBINTU 7 BITAGIRA ICYO BIKUMARIRA MUGIHE UBIFITE BYONYINE BURI KIMWE

HUMAN BEING (IkiremwaMuntu)

WHO IS GOING TO CAUSE INSECURITY IN NIGER BETWEEN ECOWAS AND THOSE MILITARY GROUP OF YOUNG MEN WHO TOOK OVER THE POWER?

HAVE YOU GOT TO KNOW THE SECRET BEHIND MONEY!!? HERE IT IS.

Here are 5 Secret Smart ways if you want to reach on Something

WHO FILED THE CRIME CASE FOR RWANDA INSPECTION BACKUP'S CEO!? Prince Kid

DID YOU KNOW!? ITā€™S A SIMPLE WORD, BUT SO DIFFICULT TO SPEAK/SAY

IS IT THAT THESE WORDS CAN MAKE SOMETHING ON YOUR ENTIRE LIFE!!?

2 THINGS YOU MUST KNOW, NO MATTER WHAT!