URUKUNDO RW'IBANGA EP6
HIMa. and Colonel Ntaco presents
URUKUNDO💞RW'IBANGA Ep6
[The secret love]
..
..
Still #NTACO
..
Duherukana ubwo Rukundo yari atangiye gusoma agapapuro, ESE yasanzeho iki ?
Rukundo, muhungu nakunze, ESE uri amahoro ?
Nubona akakandiko, uzamenyeko tutacyirikumwe kandi ntarihafi yawe nkuko wabishatse,
Iteka niteka nifuzaga kukuba iruhande, ariko kuko washakagako nkushinguka imbere nabonye kukwihambiraho utanshaka ntacyo byanyungura uretse kunshengura umutima, nagerageje gukora ukonshoboye ngo nkurinde guhungabana, nkufasha muribyinci ariko Ibyobyose ntiwabirebyeho, ahubwo wanjombaguye ibisongo mugisebe, nsanganywe, nabonye kuguhora iruhande nkuhoza kunkeke yurukundo bikubangamira mpitamo kubahiriza amahitamo yawe nkuha umwanya, gusa Ibyobyose nakoze nruzabindenganyirize nabiterwaga n'urukundo,
Urabeho rukundo rudashoboka, yari uguhoza kumutima Nyirarukundo jeannette.
..
Rukundo yarangije gusoma urwandiko amarira yamurenze , abura amahoro, yibaza aho urworwandiko rwavuye arahayoberwa, yakomeje kwicwa nagahinda ariko ntakundi yabigenza ikindi kandi uwiyishe ntaririrwa, jeannette yamwirutseho kenshi ariko akamuca amazi,
Burya agaciro kikintu ukamenya ari uko cyitagihari, uzamenya agaciro k'urumuri ari uko ugeze mumwijima wicuraburindi, uzamenya agaciro kumubyeyi ari uko wabaye imfubyi, uzamenye agaciro k'izuba ari uko ugeze murubura, uzamenya agaciro k'umukunzi ari uko atagihari yagiye..
Rukundo nawe amenye agaciro kajeannette ari uko yagiye....
Rukundo yabonye kugumya kurira nkumwana ntacyo biri bwungure ahitamo kwicara aratuza yishyira mumutuzo ahebera urwaye,
.
[20/12 3:37pm] NTACO 🌾🌿🐂🚶
.
Bwarakeye Rukundo akomeza akazike nkuko bisanzwe ariko akagakora umutima utari hamwe arikwicira urubanza, mumutima ati "nakabuza niba waranapfuye icyocyaha Imana ntago yacyimbabarira, kuko ndishinja icyaha" akiri kwibaza Ibyobyose yagiye Kubona abona Aline araje amwicaye imbere arangije ahita akurura ibase Rukundo yari arikogerezamo amasahani,
Rukundo nawe mukubona ibyo ntiyabyihanganira nawe ahita akurura ibase numujinya mwinshi...
Bagomye kugundagurana, umwe akurura ibase undi ayimwaka..... Rukundo yabonye ibyo ntaho birabageza ubundi aramureka ahita ajya kwiryamira....
.
Rukundo aryamye yatangiye kurota arikumwe na Jeanette mubusitani ahantu heza hari uturabo duhumura neza.... Bakomeje gukina birukankanaho, bakihishanya muturabo, sasa sinzi ukuntu Rukundo yanyereye yitura hasi ndetse najeannette amugwa hejuru, tayari jeannette yatangiye gukora Kora Rukundo gahoro gahoro arinako barebana mumaso badahimbya.... Jeannette yakomeje gukorakora Rukundo gahoro gahoro, Rukundo nawe akumva ni umunyenga.... Baje gushiduka basomanye batangira gusoma koko birakomera, sasa jeannette we wagirango ukuboko kwari kuri kumurya yakomeje gukora Kora Rukundo ndetse ashiduka yakoze ku I****o yurukundo...
Rukundo yahise ashigukira hejuru, agikanguka yakubiswe Ninkuba abonye Aline ariwe urikumukorera Ibyobyose, (yarotagako arikumwe na jeannette munzozi ariko live arikumwe na alíne arinawe uri kumukorakora anamusomagura)
Aline yabonye Rukundo akangutse atangira kudagadwa agira amasoni, abura uko abigenza arangije ati "não...na... Na..rinje kukubwirango.... Atararangiza Rukundo yamuciye mwijambo ati" gezaho, ibyowashakaga wabibonye, nsohokera mucyumba.... Ibibyose yabivugaga ubona ko ari seriously kandi afite umujinya,
Aline ati "ariko Ruku ni ukuri kurakara ntago bikubera habe nagato, Ubwose urakajwe ni iki ? Cg ni uko kwakira ko jeannette yapfuye byakunaniye ?
Rukundo acyimara kumva iryo jambo umutima wamuvuyemo uterera muryi Nani atangira gutitira ibyuya biramurenga, ahita abaza Aline ati ibyo uvuga ni ukuri cg hari ikindi ugamije ? Mbabarira umbwire niba ibyo wumvise aribyo ?
Aline ati "ushatse kuvugakose utazi ibyabaye ? Gute wayoberwa ibyabaye kumukunzi wawe ?
Rukundo ati oya oya weeeee ntago byomvikana, oya ni ukuri jeannette ntago yapfa.... Ndetse ubwo yahise asingira Aline amutera umunigo agira ati" mbwiza ukuri nkura murujijo,ibyo uvuga ni ukuri ?
Aline ni akuka gake ati ndekura nkubwire uko byagenze.....
Rukundo yaramurekuye ariko nubundi yari yataye umutwe isura yahindutse, ateye ubwoba bigaragarira buri umwe.... Aline yaramirebye aramutuzisha, amusaba gutuza, Rukundo nawe aratuza arangije ati "ngaho mbwira natuje,
Aline ati niba ushaka kumenya uko bimeze nkurikira.... Ndetse ubwo bahise basohoka baragenda....
.
[20/12 4:12pm]NTACO🌾🌿🐂🚶
.
Narasohotse baragenda binjira munzu, ndetse Aline yahise azanira Rukundo ibiryo, Rukundo yatunguwe nukuntu Aline amwitayeho ariko ntiyabitindaho kuko sicyo cyari cyimuraje ishinga....
Rukundo yarariye arangije ati "ngaho mbwira...
Aline aratangira ati" ubundi bijya gutangira hari hashize igihe atakituvugisha kandi ntacyumweru cyashiraga atavuze, Twaje kumuhamagara rero akatubwirako atameze neza... Papa yagiye kumureba ariko yanga kumufungurira bibangombwako yigarukira ndetse nyuma téléphone yayikuyeho burundu ndetse aranabura kuburyo ubu hashize amezi 8 twaramubuze, twaketseko yapfuye, twararize turihanagura.......
Rukundo yarabyumvuse yumva nubundi ntaho bitaniye nibyo yari azi niko kuvuga ati "ibyo ndabizi wenda naringizengo ni andi mukuru mashya umfitiye none nibyo!
Aline ati" ese basi ntakintu urikubona cyidasanzwe ?
Rukundo ati "ibyantun uyeuyumunsi nibyinshi, ahubwo nagirango nkusabe ntuzongere kubyinjirira mubuzima ndagusabye utazatuma nkubahuka ndetse ukaba wananyirukanisha mukazi,
Aline ati" ese kuba narahindutse nibyo byakubabaje ? Cg nongere mbe mubi nibyo ushaka?
Rukundo ati "ibyo ntibindeba ukore ibikurimo., ndetse ubwo Rukundo yahise ahaguruka ajya kwiyicarira kukabuye yakundaga kwicaraho....
Aline kumutima ati" Icyi nicyo Gihe cyange kandi cyiza cyokukwereka icyindi kumutima, nzakora ukonshoboye nkwereke ingano yurukundo nkukunda kandi bizacamo " yahise ahaguruka aragenda asohora imyenda ninkweto byarukundo ngo abimese,
Rukundo we aho yicaye yakomeje kwibaza impamvu Aline amwitayeho akayiburira igisubizo... Agatekereza kurukundo amukunda akumva niyosaha yanyayo yokubishyira mubikorwa, yakomeje gutekereza byinshi binyuranye, arongera atekereza kuri kagapapuro yibaza inkimoko yako biramuyobera... Yasubije ubwenge inyuma yibukako ubwo yari ari kuri police hari umupolice kazi bagiranye akabazo niko guhita ahaguruka vuba vuba avuga ati "byanga bikunda niwe kuko ntibyumvikana ukuntu umuntu waba umurimbere warangiza ukamutega, ikindi kandi yanaguturutse inyuma ari kukureba.... Rukundo yaraguye ngo arebe imyenda yambere ariko arayibura.... Mwibuke Aline yagiye kuyimesa... Rukundo yakomeje gushakisha ariko araheba niko guhita ajya mugikari ngo abaze Aline koyaba yayibonye.....
.
Sasa hano nikuri Aline avuye kwanika ipantaro ahindukiye ngo akomeza amese, acyigera kunguni neza neza ahahurira na Rukundo, bitewe numuvuduko buri umwe yari afite bahise bakubitana impanga.... Bose baratunguwe ndetsebaranababara,
Aline ni ugutaka kudakabije ati "asyee ariko wagiye ugenda ureba wagihunguwe ? Urumva urworutwe rwawe wagirango ni inyundo yabakuzi bamabuye unkubise ukuntu ruryana ?
Rukundo nugucisha macye asanganywe ati" mbabarira mabuja sinarimbigambiriye... Ndetse ubwo yahise afata mumanga há alíne ubundi atangira kumubyiringira.....
Aline nawe yakomeje gutwarwa numusore akumva yagumya kumubyiringira, akokanya santima zaramufashe ashiduka yamusomye kumunwa....
Rukundo numujinya mwinshi ati "iyininshuro yanyuma nkwiyamwe kuyindi nshuro nzakumerera Nabi wagikobwa........
Atararangiza kuvuga Aline ati" shiiiiii, cecekaho nabyumvise,..... Ndetse yahise yikubita aragenda, ariko ataragenda yumva Rukundo amukuruye ukuboko Arahindukira...
Rukundo ati "ariko narinje kukubaza aho imyenda yange iri, waba uhazi ?
Aline ahokumusubiza ahita amwiyaka arigendera.....
Rukundo nawe ntakindi yakoze yahise ahindukira ajya kwiryamira ubwo gahunda yarafite yahise ayisubika.....
.
Aline nawe yaragiye akora ibyo yakoraga,.....
.
[20/12 7:53pm]NTACO 🌾🌿🐂🚶
.
Bwarakeye Rukundo mugukanguka arebye ahaba imyenda, atungurwa nokuyihabona kandi ntako Atari yagize ngo ayishake, igitangaje noneho yari inateye ipasi..... Yabibajijeho ariko ntiyabitindaho tayari yahise asubukura gahunda ye yokujya gushaka afande TETA.....
Nsuhuje umukobwa witwa JOSELYINE tumeze kuvugana mukanya gashize.... Joselyine ndagusuhuje cyane...
.
Ibyacu ntibitinda Rukundo yageze kuri station muri icyo gitondo ashakisha umukobwa ariko araheba, yakomeje gushakisha ariko biba ibyubusa.... Amasaha yaricumye saakumi nebyiri zamugereyeho niko guhita afata umwanzuro wogutaha ariko atahana agahinda Gakabije, yatashye yacitse intege ibitekerezo byamubanye urusobe, akibaza uburyo atongera Kubona jeannette bikamuyobera, n'ubwo ataba ari urukundo amushakira ariko yaramfashije, iyonayo yabaga indimpamvu ituma arushaho kumuhangayikira... Rukundo yakomeje umuhangayiko kumutima aribwira ati "amaherezo Yabyose ni Aya, ngomba gukebuka nkakebukira Aline, nawe yabonye urwo numukunze niyompamvu anyitayeho, arankunda koko .....
Byarangiye ageze murugo asanga ibintu byose Aline yabitunganije ntakibazo, ndetse ntakindi yahise akora yahise ajya kuryama bitewe numunaniro mwinshi yari afite yumvaga ntakindi agomba gukora cyitari ukuryama..... Yageze muburiri ahita aryama ariko atararyama yahise abona kakabaruwa ka jeannette ahita yongera aragasoma ariko amarira ariyose....yarangije kugasoma nagahinda kenshi ahita agacamo kabiri, agapande kamwe ukwako akandi ukwako... Sasa acyimara kugaca yabonyeho akantu kameze nk'umubare Kuruhande rwinyuma, akokanya yahise yongera aragatoragura mugusa nkugateranya yasanze ari number za telephone..... Eeeeee yahise azandika muri téléphone kubwo amahirwe yumva ziciyemo, agiye kumva yumva..........
URUKUNDO RW'IBANGA Episode 7 is loading.........
Writer: Ntaco
All Rights reserved
.
Comments