KUGERA KURE SIKO GUPFA ep10

HIMa. And Issa Khan presents


KUGERAKURE SIKOGUPFA

.

EPISODE

10



Duheruka: poul aramuhanagura aramubwira ati

cher nubwo ndumucyene ndagukunda kdi sinifuza

kukubona ubabaye gusa byaba byiza ukundanye……

….

.

.

byaba byiza ukundanye numucyire mugenzi wawe

kuko nibyobyagufasha cyane kuko ntago wazigera

uhura nagahinda nkako nguteza avuze ukonguko

teta ararira cyane ati poul niwowe uvuze ukonguko

poul aramusubiza ati cher humura nagirango

numve ukunsubiza teta ahita amubwira ati cher

buretse ejo nzakuzanira 4ne kdi nzanakuzanira

machine uzajya ukoresha mukwandika igitabo

nokwandikaho twadu story twawe poul

aramusubiza ati ntakibazo cher kdi ndagushimiye

cyane ubwo poul umutimawe wahise wumva

unezerewe cyane atangira

kwimwenyuza ati mbonye machine nzakoresha

nandika igitabo cyanjye na story ubwo teta yahise

abwira poul ati ndikubona mutesi na peter barimo

kuduhamagara tugende ubwo tuzongera tuganire

ejo teta ahita abwira poul ati cher ndashakako muri

week end uzansura poul aramubwira ati ntakibazo

nzagusura teta ahita yiruhutsa ati mbega byiza

ubwo baragiye basanga mutesi na peter bose bafite

amarira kumaso bameze nkabantu bamajije

kurwana ariko ntago ariko byari byagenze ubwo

teta yahise ababaza atiko mwarize se ninde

ubakubise bose baramwihorera ntibagira icyo

bamusubiza ubwo mutesi na teta bahise bajya

mumodoka imwe kuko baribaturanye indi bayitiza

poul na peter basezeranaho barataha

peter na poul barimunzira barimo gutaha peter

yabwiye poul ati twihute tudasanga abakozi ba

bank bageze murugo poul aramusubiza ati

harabura amasaha mehi amasaha 3 ntago

baragatecyereza kuza ahubwo tunyure ahantu

tubanze tuganire ngire icyonkubwira nkisaha imwe

undi ati ntacyibazo ubwo bahise bajya

mugashyamba keza cyane gatuje poul abwira peter

ati muvandi teta yambajije ibibazo mfite ndeba

kwihagararaho

birananira mubwiza ukuri peter nawe ati nanjye

rwose narebye kwihagararaho mbona bitavamo

bwiza ukuri mutesi niyompamvu mwasanze ndimo

kurira poul ahita abwira peter ati muvandi

urabona bariya bana tuzabegukana reba abacyire

bose twigana babirukankaho peter ati iyumuntu

yagukunze abayaragukunze biragoye rero kuba

uwundi yamugutwara peter ahita abaza poul ati

harundi mukobwa wakunda utari teta poul ati

yavahe yaba asagute yabasigiga icyi peter

aramubwira ati buriya urukundo teta agukunda

niyohaza umwana wumwami ntago yakigera

akwanga kuko yumva ntawundi wakuruta

poul ahita amusubiza ati kandi koko urukundo

ntago rutoranya

.

.

Tugaruke kuri Jack na Iranzi

jack na iranzi barimo kuganira bamenamo abiri

jack abwira iranzi ati kuri cyakibazo twahoze

tuganiraho nasanze guha amafara karori ngo

azaduhe icyangombwa cyaburundu cyubutaka

ashobora kutuvamo akaba yabibwira peter na poul

ubundi ibibazo bikatubana byinshi bakaba

badufunga iranzi ahita amubaza ati tubigenze gute

se Jack aramubwira ati icyibazo namaze kucyigaho

cyera namaze gusinya nandika nurwandiko

konguze inzu na poul na peter umukuru

wumudugudo namukomye macye

aransinyira kandi arabiziko atanabikoze twamwica

abagabo narabashatse nabashyizeho ariko

byantwaye amafaranga menshi ndetse umukono wa

poul na peter nawushyizeho kuko nawiganye neza

niba uzi uko basinya iranzi ahita amubwira ati

ndakwemeye cyane uzubwenjye kbsa urarenze jack

arakomeza aramubwira ati ubungubu ndabura

ikintu kimwe gusa aricyo cyimpangayikish

ije Iranzi ati ikihese jack ati ubungubu turabura

icyangombwa cyaburundu cyubutaka gusa Iranzi ati

nanjye nungutse igitecyerezo undi ati ikihe iranzi

aramubwira ati ubu poul na peter bagiye kwiga

kandi ntago baribuze gutaha vuba kdi karori

akunda inzoga cyane undi ati ndabizi nanjye iranzi

ahita amubwira ati uwamuha inzoga twashyizemo

umuti yahita asinzira ubundi tugahita twinjira

mubyumba byose tugashaka shaka aho

icyangombwa cyiri Jack yahise akoma mumashyi

ati woow ndakwemeye cyane ahubwo duhite

tugenda poul na peter batarataha bahise bagura

inzoga bakubitamo poshoni barangije bajya kureba

karori bagezeyo basanga aratetse bamuha inzoga

nawe nkumukunzi wayo yahise akubita kumunywa

aragotomera icupa rimwe aba ararimaze bamuha

iryakabi yagiye kurimara yamaze gusinzira ubwo

Iranzi yahise yinyabya mubyumba atangira

gushaka shaka agwa kumafaranga $100 ayakubita

umufuka arakomeza arashaka shaka ariko aba

aguye kucyangombwa cyubutaka ndetse nibindi

byangombwa nka perime indanga muntu Diporome

nibindi nkaza mituwere byose byarimukantu

kamwe aba abikubise igikapu ahita asohoka ubwo

we na jack bahise bataha basiga karori aryamye

muri salon kubutaka ndetse nibicupa byinzoga

bimuri iruhande ubwo basohotse birukanka bageze

kumuhanda bikubita mumodoka yabo bahita

bagenda

.

.

Jack na Iranzi bahise bajya ahantu habonyine

barangije bareba neza

niba aricyangombwa cyubutaka bazanye nyirizina

basanga aricyo batangira gu celebra bati tugomba

kunywa tukarya tukinezeza kuko birarangiye

habaye ahacu ubwo iranzi icyangombwa yahise

agihereza jack ati kbsa akazi ubungubu

turakarangije Iranzi yatecyerezaga kuribyabi $

yakuyeyo noneho akumva agiye gukoza umutwe

kwijuru ubwo bahise bareba ibyangombwa byose

bakuyeyo basanga bakuyeyo amarangamuntu

nibindi Jack yahise abwira iranzi ati ibingibi

byaturaburiza undi ati gute jack ati babidufatanye

banadufunga ubwo Jack yahise amubwira ati

mpereza ikibiriti naka peterori ahangaha nkwereke

Iranzi arabimuhereza Jack yahise afata

ibyangombwa byose

byabaraburiza asukaho peterori arangije

arabitwika birashya birakongoka Iranzi

aramubwira ati ababana turabahemucyiye kbsa

ubuzima bwabo ninkaho buhagaze ubuse bazabaho

gute Jack aramusubiza ati ibyonakazi kabo

biratureba haruwo twabyayemo nase nanyina

bababyaye ntanumwe uzi aho undi ari Iranzi ati kdi

koko icyodupfa karuko imiryango yacu ibaho neza

bariya ntawe twabyaye urimo jack ati nikobimeze

ahubwo vayo tuge kurya tunywe twishime kuko

igikorwa turagikoze ubwo bahise bagenda

bajyamuri hotel bararya umuziki barawukata

ntiwarora barabyina mbese kuribo babonaga

ubuzima arubwongubwo

abarahongaho bose barabaguriye kuburyo

wagiragango ahari bavuye gucukura amafaranga cg

zahabu Iranzi yumvishije inzoga zimugezemo

agatima karateye gakoma kumafaranga yakuye kwa

peter ahita avuga ati ububayanyiba nabigenza gute

yahise asezera kuri Jack aramubwira ati urabeho

ndatashye undi nawe aramusubiza ati nanjye

ndatashye ahubwo tugende ndikumva inzoga

zitangiye kungeramo kdi ndikubona clauch arimo

kumpamagara cyane Iranzi ati erega twanatinze

cyane ubwo bahise bataha buriwese yerekeza

iwabo kuko baribaturanye cyane kdi barabacyire

cyane mugace bari baturanyeho kdi jack

baribamuziko arumugome cyane mubantu bose

baba kwisi babaho mubamuzi ntanumwe

utaramutinyaga

.

.

Tugaruke kuri poul na peter bahamagaye

wamukozi wokuri bank ushinzwe inguzanya

ababwirako barimunzira barimo kuza ahubwongo

babe barimo kwitegura ubwo poul na peter bahise

batsa imodoka bari batijwe na teta bataha bihuta

cyane kugirango badasanga abakozi ba bank

babatanze murugo poul na peter bageze murugo

basanga inzugi zose zirafunguye batangira

guhamagara karori ariko bakumva atarimo

kubitaba ubwo barakomeje barinjira bageze munzu

basanga Karori agaramye kuri Sima nibicupa

byinzoga muntoki ubwo basecyera icyarimwe ati

noneho karori yasaze ubuse hagize umukobwa uza

ahangaha ntiyaseka agapfa reba ukuntu agaramye

yambaye ubusa ubwo barahamagaye bumva ntago

arimo kubitaba baramwegera

baramunyeganyeza kugirango barebe niba

yakanguka ariko biba ibyubusa yanga gukanguka

ubwo peter yaragiye atega akaboko kumutima ngo

yumve niba agatima kagitera ariko biba ibyubusa

basanga yumyenkejo ubwo bahise bamujyana

kwamuganga ndetse bajyana nibyobicupa birimo

inzoga bageze kwamuganga muganga areba

ibimenyetso byose asanga yanyweye poshoni

muganga arababwira ati uyumuntu wanyu ntago

nabaha igisubizo niba arimuzima cyangwa yaba

yapfuye gusa ibimenyetso biratwerekako bamuhaye

poshoni kdi ziramoko menshi atandukanye hari

isinziriza ukamara icyumweru utarakanguka hari

iyica hari nigira umuntu ikigoryi rero turategereza

icyumweru turebe ubwoko bwa poshoni bamuhaye

murakokanya abakozi bokuri bank bahise

babahamagara ati muriheko twageze murugo ubwo

poul na peter bahise batsa Imodoka batijwe

muminota micye bari bageze murugo basanga

abakozi ba bank barimo kuganira babatecyerereza

ibyababayeho barababwira ati mwihangane ubwo

peter na poul bahise babinjiza munzu abakozi ba

bankbati ingwate twayishimye ngaho muzane

icyangombwa cyaburundu cyubutaka poul yahise

ababwira ati kanze nkizane poul yinjira mucyumba

afunguye akabati ngo arebe aho ibyangombwa biri

asanga ntacyangombwa nakimwe gihari ajya ahari

ama $ yabandi aho yayashyize asanga ntayahari

poul ahita avuza induru ati ntago bishoboka

asohoka yirukanka yambaye ubusa avuga ati ntago

bishoboka abari muri salon ati mwirukanke

mumufate ati toka satani

dore aguye muricyacyobo cyamazi byanga bikunda

ubungubu arapfuye byanga bikunda

……

.

.

mbega agahinda gakomeye mbega umubabaro

poul arapfuye

ubuse karori nawe yapfuye mbega ibyago

peter we biragenda gute

Kugera kure siko gupfa Ep11 coming

Writer: Issa Khan

All Rights reserved


Comments

OUR POPULARS

HUMAN BEING (IkiremwaMuntu)

HAVE YOU GOT TO KNOW THE SECRET BEHIND MONEY!!? HERE IT IS.

Here are 5 Secret Smart ways if you want to reach on Something

WHO FILED THE CRIME CASE FOR RWANDA INSPECTION BACKUP'S CEO!? Prince Kid

DID YOU KNOW!? IT’S A SIMPLE WORD, BUT SO DIFFICULT TO SPEAK/SAY

IS IT THAT THESE WORDS CAN MAKE SOMETHING ON YOUR ENTIRE LIFE!!?

HARI IBINTU 7 BITAGIRA ICYO BIKUMARIRA MUGIHE UBIFITE BYONYINE BURI KIMWE

2 THINGS YOU MUST KNOW, NO MATTER WHAT!

WHO IS GOING TO CAUSE INSECURITY IN NIGER BETWEEN ECOWAS AND THOSE MILITARY GROUP OF YOUNG MEN WHO TOOK OVER THE POWER?