KUGERA KURE SIKO GUPFA Ep6
HIMa. And Issa Khan presents
KUGERAKURE SIKOGUPFA
.
EPISODE
6
Duheruka: Teta ahita abwira poul ati cher nako
umbabarire riranshitse poul ati ntakibazo
Teta ati poul ndifuzako dukundana poul mbabari
kandi ntumpakanire kuko ubanza ahari…………
.
.
.
kuko ubanza ahari nahita nsara umpakaniye poul
ndagukunda cyane kdi ndifuzako nzabana nawe
poul mbabarira umpe igisubizo poul ahita
amubwira ati teta undi ati karame poul arakomeza
ati buriya iyo umuntu agukunda urabibona undi ati
yego arakomeza ati niyo umuntu akwanga
urabibona undi ati yego urabibona ubwo poul
arakomeza ati buriya narabibonye nkomeje
kwirukanka inyuma ya anitha nashiduka nasaze
kuko amagambo abwiye namagambo akoresha
iyarimo kuvuga bigaragazako ntabumuntu afite
poul arakomeza ahita abwira teta ati nanjye
ubumfashe icyemezo cyakigabo ntahubutse nanjye
nemeye gukundana nawe kandi umbabarire ukuntu
nakubabaje nkakugora none nkabambonyeko
inkweto naringiye kwambara atariyanjye none
ngusabye imbabazi ubu niyemeje kugukunda
ukanyibagiza ibibazo byose Anitha yanteje teta ati
nanjye nabyiyemeje amasaha yaratangiye gukura
teta yahise asezera kuri poul aramubwira ati chr
nahejo ibindi nikuri telephone
ubwo mutesi na teta bahise bataha naho peter ahita
yinjira munzu asanga poul
.
.
mutesi na teta barimo kugenda mutesi yabwiye teta
ati ndabona wishimye cyane ugenda umwenyura
ahari ubanza poul akubwiye ijamboryiza teta ati
wahoraniki uzi shn maze aranyemereye mutesi ati
yemeye gukundana nawe teta ati arabyemeye shn
gusa narimfite ubwobako aragumya kwihagararaho
mutesi ati ubwo rero nukunshimira kuko naciriye
amarenga peter arasohoka nanjye mpita nsohoka
kugirango ubonane na poul teta ahita amusubiza ati
mutesi we ntago nabona ukuntu ngushimira kuko
nubundi usanzwe umfasha muri byinshi rero
subwambere subwakabi yewe sinubwanyuma
umfasha gusa ubyumveko ngushimiye cyane
numutima wanjye wose mutesi aramusubiza ati
nanjye usanzwe umfasha ubyumveko ntacyo
nakwima ngifite ubwo teta yahise abaza mutesi ati
nikose mute undi ati ndakumva teta ahita amubaza
ati kuberiki anitha yanga abasore mutesi ati natwe
byaratuyobeye mama yirirwa amubwira ati
washatse umugabo kurimo gukura undi ati
ndacyarimuto ngo adashatswe nabana babayobozi
ngo ntamusore wundi yakiteza teta ahita amubwira
ati anitha buriya njye arambabaza cyane
iyomurebye reba nawe atangiye gushaka kuzana
iminkanyari mutesi ati buriya murugo ntako
batamugize nanjye ntako ntamugize nyogokuru
ntako atagize ubuse uragirango mbigenze gute?
teta ahita amusubiza ati reka tujyane iwanyu
nanjye ngerageze amahirwe ndebeko yankundira
erega buriya abasore birukanka inyuma ya anitha
nibenshi cyane ntago bagira ingano kdi muri
bariya bose ntago yaburamo ufite umutimamwiza
ubwo bahise berekezakwa mutesi bagezeyo
basanga anitha arahari iwabo ntabahari teta
atangira kumuganiriza gahoro gahoro
aramwingingango ashake umugabo ko atangiye
gukura akivuga iryojambo anitha yahise arakara
cyane aramubwira ati ndakwiyamye wanshinziwe
ntago njye nakiteza ziriyamayibobo ibyongibyo
ubyumve teta ahita amubwira ati kutangiye kuzana
iminkanyari akivuga iryojambo anitha ahita
amutera urushyi ati mbare gatatu nkubona iwanyu
teta yasohotse arimo kurira amarira arimenshi
cyane kuriwe ageze mumarembo ngo asohoke
ahurana mama anitha na papa anitha bamubaza
ikimuriza ariko kubera uburakari kuvuga
biramunanira arabihorera
.
.
mama anitha na papa anitha bahise batangira
kwibaza igitumye teta avuye iwabo arira bamubaza
akabihorera bagira ubwoba ati ubuse habahari
ibitagenda neza murugo habahari..ariko ataravuga
papa anitha aramubwira ati twihute ndikumva
induru murugo arinyinshi cyane bahise bihuta
bageze murugo basanga mutesi arimo kurira
bamubajije icyabaye ababwirako baribarimo
kugira inama anitha yarangiza akababwira nabi
akanabakubita papa anitha byaramurakaje arangije
kumva ayomagambo umujinya uramwica ahita
afata inkoni arababwira ati anitha nubwo yiga
kaminuza ngiye kumukubita aboneko ntarutugu
rusumba ijosi papa anitha yagukubitiye
umukobwawe kbsa aramukubita byukuri anitha
umujinya waramushe arangije ahita afata
imyendaye arazinga neza ayishira mugikapu
utuntutwe twose aratuzinga adushyira mugikapu
ahita asohoka kumutima arimo kwivugisha ati
buretse nzongere ngaruke muriyinzu cyera anitha
yahise ajyakuba murigeto yaraho iwabo ubwo
abandikira akandiko kavuga gati muzimenye nanjye
nimenye hatazagira unsagariri muri geto yanjye
akanyuza munsi yurugi kugirango baze kugasoma
papa we namama we baragasomye bahita
bavugana ati ubanza anitha baramuroze kuko ntago
arukunguku yarameze yarumwana witonda ushyira
mugaciro none ubungubu basigaye bamugira
inama akabakubita papa anitha ati ubu uyumwana
nukumureka azageraho aboneko twamugiraga
inama nziza mutesi ahita abwira mama we ati
mama mugitondo ndazindukanjya gukora sporo
njyena teta mama we ati ntakibazo uzajye ukora
sporo nibyiza nanjye kwamuganga barazintegetse
ariko kubikora byarananiye rero wowe uracyari
muto uzajye ukora sporo biruhura umubiri
nubwonko bugakora neza
.
.
Mugitondo karecyane nka saa 04:50 peter yahise
ahamagara mutesi aramubaza ati cher urihehe ngo
dukore sporo undi aramusubiza ati bwira poul abe
yitegura nawe witegure njyena teta turimunzira
turimo turaza bahise bakaraba mumaso vuba vuba
bahitabambara imyenda ya sipro barangije bahita
basohoka hanze poul ahita abwira peter ati
muvandi ubungubu nsigaye ntera pompaje 200 undi
ati urimo kumbeshya ntera 120 nabwo nkazirangiza
nahagiye none wowe ngutera 200 poul ahita
amubwira ati hamagara karori aze afunge urugi
tugende ndikubona mutesi na teta bahageze ubwo
bahise bagenda basanga mutesi na teta bahagaze
kumuhanda mutesi ahita ababwira ati mbega
mwebwe ubuse komwari mugiye kuducyereza
peter ahita amusubiza ati maze twarangije kare
ubwo bahise bajyamuri sipro batangira kwirukanka
ariko hashize umwanya muto imvura ihita igwa
ubwo bahise bajya kugama kuko imvura yagwaga
arinyinshi cyane harimo urubura hari aka
restorent karahohafi bahise bajyamo baraganira
banafata kucyokunywa ubundi mutesi ahita abaza
peter na poul ati ariko kontarabona mama wanyu
numunsi numwe abahehe na teta ahita
amwunganira ati nanjye nashakaga kuzakibaza
poul niba ababyeyi babo baba ahandi mutesi na
teta bavuze ukonguko poul na peter bahita
bahinduka isura yabo ijenga amarira mutesi agira
ubwoba ahita ababwira ati ntago narinziko
icyokibazo kiribubabaze mbasabye imbabazi ariko
amaze kuvuga uko poul ahita amubwira ati
ntakibazo rekambasubize poul ahita ababwira ati
murabizi ibyabaye mumyaka yatambutse mugihugu
abandi bati turabizi intambara yabaye ubwo poul
ahita arira ariko baramuhumuriza arangije
arakomeza ati narimuto na peter arimuto ababyeyi
bacu badukunda cyane ntacyo tubaburana
arabacyire cyane papa yakoraga kukibuga cyindege
naho mama yari umwarimu muri kaminuza
Mutesi ahita ababaza ati baramwishe ntakiriho?
peter yahise akomeza ati muntambara amasasu
yavuzemuraka gace kacu ndetse nabarasaga
barahahafi ubwo twahise dusohoka turirukanka
mama na papa kuko batari bazi kwiruka
baratubwiye ati twiruke cyane wendatwe turacika
ubwo twarirukanse njye na poul dusiga ababyeyi
bacu twageze imbere turabarindira ariko tubona
ntago barimo kuza ubwotwe twahise twambuka
igihugu tujyamucyindigihugu intambara irangiye
twahise duhunguka ariko kuva icyogihe kugeza
nubungubu ntago turabonana niba bariho niba
barapfuye ntago tubizi
mutesi ati ubuse murya mwakuyehe amafaranga
amafaranga mwishyura muri kaminuza
muyakurahe arakomeza ati………..
.
.
.
Kumbi nuku byagendecyeye poul na peter
anitha ko akomeje kwitwara nabi
Bizagenda gute
Kugera kure siko gupfa Ep7 coming.....
Writer: Issa Khan
All Rights reserved
Comments