KUGERA KURE SIKO GUPFA EP7
HIMa. And Issa Khan presents
KUGERAKURE SIKOGUPFA
.
EPISODE
7
Duheruka: mutesi ati ubuse murya mwakuyehe
amafaranga amafaranga mwishyura muri
kaminuza muyakurahe arakomeza ati……………
.
.
.
arakomeza ati ariya mamodoka ariya mazu
mwayakuyehe poul ahita amusubiza ati bavandi
twatangi tubabwirako ababyeyi bacu barabacyire
cyane abandi ati twabyumvise arakomeza ati ariya
mazu nariyamamodoka byose nibobabidusigiye
intambara irangiye twaragarutse dusanga byose
bigihari poul arakomeza arababwira ati
amafaranga turya ayo twishyura kaminuza
ayotuguramo imyenda yose tuyakura
murariyamazu dukodesha murabizi namwe
narimfite akazi ariko karahagaze mutesi na teta
bumvise ayomagambo birababaza cyane bahita
babwira poul na peter ati mwihangane kbsa
kubatubibukije ibyacyera gusa bitumye tumenyana
ubwo mutesi yahise abwira peter ati mama
yansabyeko wagaruka kudusura wazaje
kucyumweru peter ahita amusubiza ati
ntakibazo ubwo kucyumweru nzaza imvura
yarahise ariko ihita itinze urabyumva nawe imbeho
yaririmo kubahondagura bahise bose berekeza
iwabo burumwe arataha mutesi na teta barataha
kuko bavaga mugace kamwe bataha baganira
mutesi abwira teta ati ntagoburiya narinziko poul
na peter babaye imfumbyi bakiribato teta ati ukaba
wabimenya ukuntu bacyeye ukuntu bahora
bishimye mutesi ahita amubwira ati buriyanjye
byatumye ndushaho kumukunda peter cher wanjye
nzamubera aho mama we yarikumubera
teta ati nanjye buriya nahise numva urwonkunda
poul rwikubye nzakunda poul mwibagize
agahindakose yagize ubwo bahise bataha buriwese
ajyiwabo
.
.
Twigarukire kuri poul na peter bageze murugo
bamaze gukaraba poul abwira peter ati kombona
ikigihembwe ahari tugiye kuvamwishuri peter ati
kuberiki poul ati uziko utakibuka reba nawe
ukunukwezi kwamunani inzuyacu itabona
umupangayi reba nawe ibiryobyadushyiranye
ibintu byose byashyize inzu ifite umupangayi
nimwe kdi nayo amafaranga ikodeshwa ntago
yanadutunga peter ahita abwira poul ati
Uziko narinarabyibagiwe poul ahita amubwira ati
ibibazo bimaje kuba ibibazo reba nawe imodoka
zimaze amezi 2 yose nta esanse dushyiramo peter
ahita amubwira ati apuuu njyewe ndambiwe
noguhorandya akawunga kaburimunsi katagira
imboga poul aramusubiza ati nanjye nakarambiwe
ndetse na karori uteka nawe kamuvuye kunzoka
poul arakomeza ati dukomeze twihangane wenda
ejobundi wabona tugize amahirwe tukabona
umupangayi peter ahita abwira poul ati
bariyabakobwa badusuye ubanzatwaseba rebanawe
abanabo kwa boss twabatecyeye akawunga katagira
imboga iyofoto poul ahita amubwira ati peter
uracyatecyereza bwana kbsa ubwo karori nawe
yariyagiye guconga agapira ahita aza
asanga poul na peter bicaye muri salon barimo
kuganira nawe ahita yicara poul aramubwira ati
karori undi ati karame poul aramubaza ati
mwatsinze karori ati cyane ahubwo dore igihumbi
bampaye kuko nitwaye neza ubwobahise ba celebra
kuko babonye amafaranga yoguhaha ibyanijoro
batarongera kurarira akawunga
Karori ahita ababwira ati uyumunsi turarya igitocyi
ahita akomeza abwira poul na peter ati
ndabashimirako mwankuye munzerereza
mukemerakonza kubana namwe poul ati
twarikoreraga karori ati ubungubu itabiriba
rigiyekuzanyica ninzoga ahari
ubungubumbansigaye nanambura abantu ibyabo
bihahiye poul aramubwira ati warakoze guhinduka
kbsa nanjye iyonkubonye biranezeza cyane karori
ati ubuse njye nabashimira bingana gute ntago
narinzi gusoma kubara kwandika none byose
ubungubu ndabizi mwarakoze kungirira neza
.
.
Mugitondo kare kare cyane poul na peter babyutse
bajya kwishuri kuko baribafite exam poul
akabwira peter ati Literature ndayuzuza kuko nize
cyane undi nawe ati nanjye nuko kbsa ngize
amahirwe ibyonize babibaza ukareba ukuntu
mbimenagura ubwo bahise babona teta na mutesi
ndetse na anitha barimo kubarembuza poul na
peter bahita bajya kubareba babagezeho anitha we
ahita abahunga arigendera ubundi poul peter naba
mutesi basigara baganira mutesi abwira peter ati
mama yabwiyeko ashaka kuzaza kudusura undi ati
nzaza teta nawe ahita abaza poul ati cher nanjye
uzaza kunsura aramusubiza ati nzaza ntakibazo
umusibo nejo ahubwo nzasange wanguriye amata
ikivuguto ndetse nisombe nigitocyi teta ati mbega
wowe cher ukunda ibiryo byabakobwa nabagore
ubwo peter na mutesi bahita basecyera rimwe ati
ahhhh poul ati ninjye murigusekase kuko nikundira
inyoroshyamabuno peter ahita amubwira ati
muvandi igitocyi uzagiharire abagore nabakobwa
ahubwo uzajye urya ibitera imbaraga urarya
isombe nigitocyi wabyaye teta na mutesi bahita
baseka poul arabasubiza ati muri feke ntagomuzi
indyo nziza mwebwe nabumvishije..
ubwo bakirimo kuganira bisekera bishimye
amasahayo gukora exam yarageze barangije binjira
muri class bakoreramo ariko hahita haza itegeko
rivugango utarishyuye amafaranga yishuri
ntakizami aribukore gusa baramugirira faveri
azakora bibiri naba ejo yayishyuye urabyumva
nawe peter na poul nabandi batishyuye bahise
bataha
ubwo abakora ikizami barakoze barakora barangije
bararometa gusa ntanumwe wigeze agira icyakabiri
ubwo ba mutesi barangije exam bahita bazakureba
ba peter gusa basangantabari ahongaho mukigo
batangira kwibaza ati ubuse peter na poul barihehe
badusize mutesi yahise afata 4ne ahamagara peter
ariko asanga itariho ahamagara poul nawe asanga
itariho ubwo yabibwiye teta ko 4ne zabo ntaziriho
agahinda bose karabishye bibaza ukuntu bagiye
kwitahana bonyine bari bamenyereye gutahana
naba poul babaha care agahinda karabica ubwo
inkuru yariri mukigo uwomunsi yavugaga
kumukobwa witwa anitha bari bamumanitse
kubyapa hose ati umukobwa wabenze abasore
benshi muri kaminuza ni anitha gusa ntawigeze
amenya umuntu wabikoze anitha yarababaye ataha
atavuga yirakaje inzira yose ntamuntu avugisha
kubera agahindako kumuserereza icyigo cyose
cyari cyamumenye urabyumva abahungu bose
baribamukuyeho amaboka ati atahire aboyabenze
bonyine ngo ntawundi uzongera kumwiteza
.
.
Twigarucyire kuri peter na poul baratashye bataha
bafite agahinda kenshi cyane peter umutwe
uramurya cyane poul nawe yumva abuze amahoro
ahita abaza peter ati muvandi ubukoko noneho
kombona kawunga igiye gushira turaryiki? peter
aramusubiza ati nugushaka ikiyede nyine tugakora
kugirango tubeho poul aramusubiza ati ubukoko
urabona nashobora kwirirwa nterura amabuye
peter aramusubiza ati ubungubu iyaba ababyeyi
bacu bacyiriho ntago tuba duhangayitse ukunguku
poul arongera abaza peter ati ubungubu tuvuye
mwishuri kweri namafaranga yose twatanze none
tubuze inyushu aho byaringombwako twiga
dushyizemo umwete poul ariyumvira arangije
abwira peter ati nungutse igitecyerezo peter ati
ngaho bwirase muvandi poul aramubwira ati reka
tugurishe ziriya modoka tubone ukotwishyura
amafaranga yishuri tugomeze twige tunabone
icyoturya peter aramusubiza ati nibyo pe ahubwo
mfite nabantu bahita bayigura poul yahise
amubwira ati ahubwo tugekubareba bayitugurire
tubone icyotuzishura kandi ndanumva inzara
inyishe
Poul na peter bahisebajya kureba uwomuntu
arazibagurira arebyiri arabahenda abafatiranya
ninzara nagahinda poul na peter bapfa kuyafata
kugirango iminsi yicume poul na peter baraje
bahita bahaha neza bishyura amafaranga yishuri
barongera basubira kwishuri ubwo mugitondo
harageze poul na peter babwira karori ateka icyayi
bagenda bacyinyweye bagiye kwishuri namaguru
poul atangira kumva ananiwe cyame abwira peter
ati ndarushye peter nawe aramubwira ati nanjye
amaguru yabyimbye peter ahita atangira kurira
abwira poul ati kucyikoko mama na papa badusize
kucyi Imana yemeyeko bigendera bataturezengo
turangize amashuri peter aramubwira ati buriya
niko byagenze ubwo barakomeje baragenda bagera
kwishuri basanga mutesi na teta babategereje
mutesi ahita abwira peter ati cher ejo naragushatse
ndakubura nguhamagaye numva ntago 4ne iriho
Teta nawe ahita abwira Poul ati cher ejo wankoze
ibicyi narinziko dutahana none waranze
naragushatse ndakubura Mutesi na Teta kakomeje
kwitegereza poul na peter mumaso ariko
babasomamo umubabaro mutesi ahita abaza poul
na peter ati kombona mubabaye mwese
mutishimye mwabayiki ……….?
.
.
.
Poul na peter barabwiraa mutesi na teta icyo
babaye
peter na poul bakomeje kubabazwa cyane
birenze urugero
KUGERA KURE SIKO GUPFA Ep8 coming...
Writer: Khan
All Rights reserved
Comments