URUKUNDO RW'IBANGA EP11

 HIMa. And Colonel Ntaco Presents

URUKUNDOđź’žRW'IBANGA 

[The secret love] 

... 


 Ubwo mama aline yari amaze kuvumbura Rukundo n’umukobwa we, ESE hakurikiyeho iki ? Nticikwe...... 

 reka dukomereze aho twari tugeze...... Mama aline yaratangiye ati "mwahoze mubiki ? Kandi ntimumbeshye kuko ntimumbeshya muratuma ndakara, mugire vuba mumbwire,! 

Aline na Rukundo bararebanye ubundi babura icyobavuga bubika umutwe mumaguru..... 

Mama aline yarabarebyeeee arangije kubareba aramwenyura kumutima ati" ni ukuri muranaberanye ! " arakomeza ati muhise muba ibiragise ? Ndavuzengo mumbwire ibyomwiriwemo, (yabivugaga arakaye cyane afite umujinya w'umuranduranzuzi, gusa ukobigaragara nyine Icyi nicyagitsure cy'umubyeyi muzima kuko ukobigaragara kandi twanabibonye arabashyigikiye) 

 yarakomeje ati Rukundo ukeneye akazi cg ? 

Rukundo nubwoba bwinshi ati "ni ukuri namwe murabizi ko ariko kanzanye hano kandi nkakora neza, murumva rero ndagakeneye cyane.... 

Mama aline ati" naho rero niba ukeneye akazi subiza ibyonkubajije, 

Aline ati "ariko mama ibyo urikumubaza urumva ariwowe wabisubiza ute ? 

Mama aline ati" umvambese ngokarashira isoni ! Ubwo noneho ushatse kunyumvishako ibyo naketse aribyo ? 

Aline azunguza umutwe yemera... 

M. Aline yahise aseka, arakwenkwenyuka, ariko igitunguranye yahise arakara bikabije arangije areba Rukundo numujinya mwinshi ati "genda mukazi kawe vuba....... 


 kurundi ruhande  fifi aherekeje Mike, baragiye bageze aho basezeranaho ndetse ibyacu ntibitinda Mike yageze murugo araryama,.... 


Mugitondo Mike yabyutse kare aritegura neza bisankaho hari gahunda afite niko guhita afata 4ne ahamagara umuntu tutamenye... Mukanya nkako guhumbya uhamagawe yaritabye 

Phone :hello Mike? (kumbe irijwi ni iryumukobwa) 

Mike ati :hello aline amakuru se ? (kumbe uyumukobwa ni Aline) 

Aline :amkru nimeza, Nonese ko umpamagaye haricyo ugiye kumbwira ? 

Mike ati :nshaka ko duhura..... Ndetse ubwo yamuhaye adresse yaho aribumusange..... Call ended... 


Mike yarangije ibyo niko guhita yisetsa kumutima ati "nawe mbere Yuko njyagushaka jeannette rekambanze nkushyire kumbavu nkurye ubundi mwese mbasige muri ibishushungwa !   (uyu Mike Ashobora Kuba ari umuntu mubi bikabije) 

Yarangije kuvuga ibyo ahita afunga arasohoka.... 


Tugaruke kuri aline amaze kwitegura neza Ariko ibitekerezo byebyose byibereye kuri Rukundo, kumutima ati "Mike byose urambwira ntanakimwe Mpa agaciro kuko ubu nabaye umutagatiifu sinkiri mungesombi zanyu nabavuyemo"  (kumbe aline yabaye umwana mwiza ntakiri mungesombi) aline yarakomeje ati ngomba gushaka uburyo nasaba imbabazi Rukundo ndetse na jeannette kuko narabahemukiye cyane... Aline yahise arangiza kwitegura arasohoka asanga Rukundo arikoza imodoka yanyirabuja, ahagarara inyuma ye aramwitegereza akumva afite akanyamuneza kumutima..... 


Rukundo we yari afite courage mukazi ntazi neza ko aline amuri inyuma....  yarahindukiye agiye gufata andimazi, agihindukira yakubitanye amaso na alĂ­ne  bose barikanze bahagarara nkamapoto, Rukundo nkumugabo yahise atangira ati "aline ugiyehekombona usankaho ufite gahunda? 

Aline  ahogusubiza aramwegera gahoro gahoro aramuhobera amuryama mugituza ati" Rukundo wange umbabarire kuba ntakubwiye ahongiye, uzahamenya nyuma, Ngaho rero ugire akazikeza rekangende.... 

 yahise ahindukira aragenda ariko ataragera kure yumva Rukundo amukuruye ukuboko, nawe nubwuzu bwinshi arahindukira, tayari batangiye gusomana......... Ukobasomana kumbe byose mama aline arikubirebera mwidirishya ryicyumbacye.... Yarabirebye byose arangije aramwenyura ndetse yahise ashyiraho rido yiyicarira kuburiri afata 4ne ahamagara umuntu tutamenye arangije ati "hello cher ? Nizereko ntakigomba kubihindura, kuwa gatandatu ndakwiteguye.... (ibibyose yabibwiraga papa aline wariwaragiye mumahugurwa yakazi hanze yigihugu)   ubwo bemeranije kumunsi wokuza arikuwagatandatu....

ibyacu ntibitinda Mike yategereje aline mukanya katarambiranye aline yarahageze.... Barasuhuzanije nkicuti bisanzwe, (mwibuke imigambi Mike afitiye aline simyiza,) 

Baricaye baraganira mike yabwiye aline ibyajeannette yabimubwiye ataziko aline yahindutse, akimara kubimubwira yatunguwe nokubona aline bimubabaje cyane ndetse amarira yamushotse kumatama ! 


Mike ati " nonese ali, birakubabaje kombona urize ! 

Aline ati" birambabaje cyane kuburyo  utabyumva...... Atararangiza Mike yamuciye mwijambo araturika araseka ati "nikose ali, uziko ntarinziko uzinogukina filme ? Ejobundi wifuzagako yapfa, None araguhunze aguhaye umwanya ngo nibyo bikubabaje  ? 

Aline yahise amusubizanya agahinda kenshi ati" nyine ibyo bibibyose namukoreye nibyo binshenguye umutima, None akaba agiye ntamusabye imbabazi ? 

Mike yumvise aline aratungurwa cyane niko guhita amubaza ati "noneho bisobanuyeko wahindutse ? Aline azunguza umutwe abyemera ! 

Mike yahise atungurwa ati" bivuzeko na Rukundo wamusabye imbabazi ? 

Aline ati "yego ncaka kuzimusaba n'ubwo bitanyoroheye ariko  ntibiratinda kuko nasanze naribeshye.... 

Mike yarababaye kuko aline yari agiye kubavamo akabagaragaza kumutima ati" wowe ugomba gupfa "...... (eeeee aline agomba gupfa!, inkuru iracyari mbisi ntimuzacikwe) 

 Mike yahise yigarura muri mood y'ibyishimo arangije arisetswa byanyirarureshwa, ati" rero nakugira Inama yokuba witonze koko hari igihe usaba imbabazi uwowahemukiye ukaba urongeye uramukomerekeje, 

Aline ati "ibyo urikumbwira nabyizerante ? 

Mike ati" hhhhh ndabizi kubyumva ntibikoroheye ariko ndagirango unyumve, ndaguha urugero "haramutse haje umuntu utazwi akakwicira mamawawe, hanyuma nyuma yigihe runaka wararangije kwiyakira ukabona inshuti yawe yahafi ije kugusaba imbabazi ko ariyo yabikoze wabyakira ute ?" 

Aline yamaze kumva Ibyobyose arangije asa nkugize umujinya avuga yikomanga kugahanga ati "eeeeee namwica weeeee..... Atarakomeza Mike ati" ngayonguko rero ibishobora kukubaho nyuma yogusaba imbabazi, 

Aline yarabyumvise yumva nibyo.... 

Aline arakomeza ati "nonese nshuti yange mbigenzente ? Mbwira rwose ukombikora kuko nyeneye kumva umutima wange utakinyita umugambanyi, umugome nibindi bibi.... 

Mike ati" bisaba kwitonda ukabanza ukamenya ikiri muri Rukundo..... 


Aba tubaveho, twigarukire kuri Rukundo arikumesa imyendaye...  Muruko kumesa hari ipantaro yafashe ayikozeho yibuka ko harimo ya flash disk ya aline niko guhita agenda kuyibika agaruka kumesa..... 


Tugaruke kuri Mike na Aline 

Mike ati "ugomba kubanza wasiba ibimenyetso byose byagaragazako twahemutse.... 

Aline akimara kumva ibyo yahise yibuka ibiri kuri flash disk ye igitima kiradunda.... Ubwo Mike imigambi mibisha yari amufiteho yarayiretse ahubwo afata indi yokumwica mumutwe.... Basezeranyeho, ubundi aline ashimira Mike kubwo Inama amugiriye.... 


Aline yaratashye Mike nawe ahita ahitira kwa fifi ngo amubwire ibindi bikuru bidasanzwe amenye.... 

Bidatinze aline yageze murugo asuhuza Rukundo nkabantu  bamaze imyaka batabonana...... 

Aline yinjiye munzu nyina amuha inkuru nziza ko ise azaza kuwagatandatu..... Aline yarabyumvise arishima niko kujya mucyumba cye ngo arebe ya flash asibeho ya video ariko ayishatse arayibura, ashakisha ahantu hose arayibura niko guhita asohoka ngo ajye kubaza Rukundo....... Yarasohotse akigera kumuryango wicyumba cyarukundo asanga flash Rukundo arayifite yicaye kuburiri ndetse arinokuyi....


Ese buriya video Rukundo ntiyarangije kuyireba karera

URUKUNDO RW'IBANGA EP12 Coming.....

Writer: Ntaco

All Rights reserved

Comments

OUR POPULARS

HARI IBINTU 7 BITAGIRA ICYO BIKUMARIRA MUGIHE UBIFITE BYONYINE BURI KIMWE

HUMAN BEING (IkiremwaMuntu)

WHO IS GOING TO CAUSE INSECURITY IN NIGER BETWEEN ECOWAS AND THOSE MILITARY GROUP OF YOUNG MEN WHO TOOK OVER THE POWER?

HAVE YOU GOT TO KNOW THE SECRET BEHIND MONEY!!? HERE IT IS.

Here are 5 Secret Smart ways if you want to reach on Something

WHO FILED THE CRIME CASE FOR RWANDA INSPECTION BACKUP'S CEO!? Prince Kid

DID YOU KNOW!? IT’S A SIMPLE WORD, BUT SO DIFFICULT TO SPEAK/SAY

IS IT THAT THESE WORDS CAN MAKE SOMETHING ON YOUR ENTIRE LIFE!!?

2 THINGS YOU MUST KNOW, NO MATTER WHAT!