URUKUNDO RW'IBANGA EP13
URUKUNDO💞RW'IBANGA
[The secret love]
..
..
..
Episode 13
Duherukana ubwo Rukundo na aline bari basohotse batashye, ariko muri ukogutaha ntibyagenze neza twasize bakoze impanuka kandi ikomeye, ESE byagenze bite? Reka tubirebe.....
.
Iyininkuru yandikwa ndetse ikanahimbwa nanjye NTAWUYIRUSHAMABOKO CORONEL (Ntaco) ninange uyibagezaho
reka Dutangirire kubitaro nimumasaha yumugoroba ninyuma yicyumwiru nyuma y'uko impanuka iba, hano nimucyumba cyimwe cyibitaro turabonamo aline yicaye kugitanda cyiryamyeho Rukundo, Rukundo arapfutse ahantu hose uretse mumaso honyine niho hadapfutse, Aline yari yicaye kugitanda afashe mucyiganza Rukundo ariko Rukundo arasinziriye ntiyumva, uko bigaragara yaguye muri comant ndetse nanubu ntarayivamo, Aline nawe uko tumubona bisankaho yababaye afite igipfuko kumutwe, mwibuke ubwo Rukundo yamusunikaga yakubise umutwe kwipoto ryamashanyarazi, Aline rero sinzi ibyo yari arigutekereza icyo tubona ni amarira amubunga mumaso ndetse yatangiye no kurira byeruye.... Aline yakomeje kurira akiri kurira yagiye kumva yumva kurugi hari uri gufungura ashaka kwinjira, yaketseko ari muganga uje ahita yijijisha arihanagura ngo hatagira ubonako yari ari kurira, yarangije kwihanagura, ariko atungurwa nokubona umuntu uje ari....... .
.
kurundi ruhande fifi na Mike bararanye ndetse barangije kwiha akabyizi batangira nokuganira
Fifi :disi ugiye kunsiga ndababaye !
Mike "erega n'ubwo ngiye kure yawe ariko tuzajya duhorana, uzajya umbwira amakuru yinaha nange nkubwire ayiyongiyo ngiye, gusa sinkubeshye nzagukumbura, ukuntu wanyogerezaga igare ntibisanzwepe, sinzi niba hari undi wageza ahawe,!
Fifi avugana ikiniga ati" uuumm iyaba nabigukoreraga neza ntiwari kunsiga ngo ugiye gushaka uwo jeannette wagusize akureba !
Mike "erega icyinjyanye ntakindi uretse urukundo,
Fifi" Harya ubwo ngewe iyo umbonye ntakintu umbonamo ?
Mike nkumuntu mukuru yumvise icyo Fifi ashatse kuvuga kandi ntiyashakaga kujya Murukundo nawe niko guhita ahindura sujet ati "ariko nagenda ntanagenda wibukeko hari umuhigo twahize bityo rero tugomba kuwuhigura.
Fifi ati" uuumm uwuhe muhigose ?
Mike "uyobeweko Buno tuvugana aline narukundo bakiri bazima? N'ubwo Rukundo ameze nabi amaze iminsi 7 hagati yurupfu numupfumu ariko ntarapfa !
Fifi yarabyumvise arangije aramwihorera, ahubwo ariyumvira cyane ndetse atangira kwibuka muminsi 3 ishize ubwo yari agiye kumeza agiye kurya Ibiryo yakundaga cyane,
yageze kumeza agiye kurya agipfundura ibisorori umwuka umukubise yumva ntibimeze neza biramunukira Niko guhita ahamagara cloudine umukoziwe ati "niko cloudi, cloudine.... Cloudine yahise yitaba akokanya mukuhagera Fifi ati" niko ibibiryo ko uziko mbikunda kandi ukaba uziko nakubwiyengo ubiteke kuko mbikumbuye, None ni iki washyizemo gituma bigenda Nabi gutya?
Cloudine "erega ntakidasanzwe kibirimo kuko nikwakundi wanyeretse nzajya mbigenza kandi niko nanabikoze,.. Ndetse ubwo cloudine yahise afata igisorori yegeza Fifi ngo amwereke ariko nanone Fifi umwuka ukimukubita ahita ahaguruka asohoka yirukanka ajya kurukahanze !!
Cloudine yaramukurikiye niko kumwegera aramubwira ati "mabuja iyindwara urwaye ndayizi !
Fifi mukubyumva arishima cyane ati" woow ubwo uyizi nizereko uzi numuti wayo, ni icyo nkundira abana bomucyaro! (buryango abanyacyaro ngomuba muzi imiti cyane niko numva abakecuru binaha mumugi bavuga nange simbizi neza hhhh)
Cloudine ati "oya mabuja wijya kure yukuri ahubwo ukuri ni uko utwite.... Atararangiza kubivuga Fifi yahise amuca mwijambo avugira hejuru ati" eeeee zibaho wanjajwawe utanantera umwaku ntawiwacu wapfuye atyo !
Cloudine "nyamara mabuja nibyo wirakara no...... Atarakomeza Fifi amuca mwijambo ati" nyo nyo nyo nyosho ! Ndavuzengo ziba aho
Cloudine ati "erega gutwita si ishyano ahubwo burya byosebyicwa no mumutwe, Nonese warikuba uriho iyo mamawawe atagutwita ?
Fifi ati" ariko washyanowe nakubujije Kunyurira untondagira nkaho ntari nyokobuja, ESE wabonye narakugize nkamurumuna wanjye hano nawe utangira kubyisettingamo ntasoni ? Ubona ndimubyara wawe ?
Cloudine ati "mbabarira mabuja ntakibi naringamije ninama nakugiraga, ndetse ubwo yahise ahindukira ngo ajye mumirimo ye niko guhita yumva Fifi amuhamagaye,
Fifi" ngaho ndakumviye ariko ntituzi neza niba aribyo kandi sinshaka kujya kwamuganga kuko naseba, None nkore iki?
Cloudine "humura hari udukoresho duto Twaje muri pholmacy hose tubamo, ndetse tunagura make cyane ntiturenza 4k (4,000rwf) ubwo rero wagenda ukakagura ukagakoresha
Fifi yarabyumvise yumva nibyo niko guhita amutuma kukamuzanira, bidatinze Cloudine yarakazanye Fifi mukwipima asanga aratwite koko........
mukurangiza kwibuka Ibyobyose kumutima ati "oshigenda wakomeza kundoha muribyo bikorwa byubugizi bwanabi hato bitazanokama uyumuziranange wacu ntwite agakura ari umugomenkase nanyina....
Mike" Fifi bigenze bite kontacyo umbwira ahubwo ndabona urikure cyane,?
Fifi aramwumva arangije amubwirako ntakibazo.
Mike ati "haricyo umpishe........
.
tugaruke kuri Aline yatunguwe nokubona umuntu winjiye ari mama we mugutungurwa kwinshi ati" ariko mama wabaye ute? Sinakubwiyengo ntiwirirwe uza Rukundo ndamwirwariza ?
M. Aline ati "ariko wigize ubona hari aho umurwayi arwaza undi? Ahubwo ndebera warizeeeee nkaho umurwayi yarize ahubwo wowe ukarira,
Aline nibimwaro byinshi kuko yari Aziko yajijishije ntawe uramenyako yariraga arangije ati" mama windenganya Nange singe, ndikugerageza kwishyira mumutuzo ariko bikarangira amarira yananze imbere!
M.aline ati "Mwana wange gerageza utuze ndabizi umukunzi wawe biraza kugenda neza, n'ubwo usa nuwakunze urudashoboka!
AlÃne mukumva iryo jambo ryanyina aratungurwa cyane ati" uvuzengwiki mama? Ngo nakunze urudashoboka? Gutese kandi?
M.aline ati "Mwana wange ibyotube tubiretse uyusiwo mwanya mwiza wokubiganiraho kuko nibirebire turabivuganaho gusandabashyigikiye kuko nange ndi mubantu bake bazi icyo urukundo rusobanuye ndetse nzi nimbaraga zarwo ukozingana ntizigira Iherezo, Rero tuzabivugahonyuma.
Aline ati "ariko mama uri kunshanga, nigute uvugako nakunze urudashoboka nyuma ukambwirako unshyigikiye, aho ntushaka kunyangisha Rukundo wange ?
Mama aline yahise aza asatira aline gahoro gahoro amugezeho amufata mumatama amwiyegamiza mugatuza ati" kibondo cyange nkufite urumwe ninayompamvu ntashaka icyatuma ubabara muri akakanya, icyo ugomba kumenya ni uko ururukundo rwanyu rugomba kuba ibanga, mukabigira ibanga, rukaba urukundo rwibanga mugihe cyitazashira kandi impamvu yibi ntuyimbaze uzayimenya nyuma yokuva mubitaro...... (tayari THE SECRET LOVE turayumvise bwambere munkuru gusantituramenya inkomoko yirizina nyirizina, muhumure nabyo tuzabimenya)
Coronel Ntaco is tyiping.......
iryojoro ntiryatinze gutana, kwafifi na Mike babyutse bari gufata breakfast barariye ariko ukabona Fifi ntatuje, Mike niko kumubaza ati "ariko ufite ikihe kibazo urikumpisha ?
Fifi" ariko wowe igihe nakubwiyeko ntakibazo Mfite ntiwumva ? Ahubwo haguruka tunagende nguherekeze kukibuga kindege hakiri kare GIA (gisenyi international airport)
ugende ujyekureba uwo jeannette wagirango yarakuroze hanyuma nange ngire igihe ngarukira dore Mfite nakazi kenshi kuri station... Mike byagragaragako afite amakenga kandi koko nawe wayagira yahise ahaguruka ubundi binjiza igikapucye mumodoka ya Fifi ubundi nabobarinjira ubundi Fifi atwara imodoka baragenda.....
muri uko kugenda ntanumwe wavugishaga undi barenze bagera iyobajya ntaweuravugisha undi, Mike yagiye kwinjira mundege abanza arebana na Fifi mumaso, ndetse za emotiona zigitsina Gore cyose ahoziva zikagera Fifi zahise zimwuzura amarira arisuka,
Mike "Fifi koko ngende umpishe ikintu gikomeye nkicyongicyo namabanga yose twabikiranye none kumunota wanyuma Birangiye ungenje utya ? Koko ?
Fifi yahise yinjira imodoka ntakindi arengejeho ahita yigendara.....
Ibyacu ntibitinda indege yarahagurutse ndetse natwe tuyirimo kuko turi Kubona Mike kandi ntago twamubona tutari mundege nukuvugango natwe niho turi,
urugendo rwabaye rurerure Mike atangira gusinzira ariko atarasinzira yumva 4ne irasonnye arebye abona ñi message guturuka kwa Fifi,
dore ibirimuri message
Mike ndabizi ugiye ubabaye ariko naho wababara ntiwageza ahange, uragiye urigusatira uwinzozi zawe gusange izange zinshitse nzireba kd ntakindi nakora ngo byibuze zigaruke, mubyukuri mbere ntakindi nagushakagaho uretse kuryoshya gusa, ariko uko twagiye tumenyerana niko ibyiyumviro byange byagiye bihinduka kugeza ubwo akantu Gato kagatonyanga kaje guhinduka inyanja nini ndetse nkanayirohamamo, Mike ndagukunda kanditnzahora ngukunda n'ubwo utari uwange ariko unsigiye urwibutso, muminsi micye ndabankubyariye Imfura, bityo nkaba niyemeje guhinduka nkagandukira Imana, ubungiye gushaka uburyo nasaba imbabazi n'ubwo Bitoroshye kugirango nzavemo umubyeyimuzima...... Ibihe byiza uzahirwe.
Mike yarangije gusoma aricara aratuza ndetse yitsa imitima gusa ntituzi icyo abitekerezaho gusa tuzabimenya,
.
Iminsi yaragiye iricuma Mike agera iyo yajyaga amahoro, Rukundo we ukwezi gushize ntagihinduka,
ubwo Alin yari amuri iruhande yagiye Kubona abona ukuboko kuranyeganyeze yibuka amwe mumagambo umuganga yasize amubwiye ati "nubona hari igihindutse uhite uza undebe.... yahise asohoka atarwiyambitse, feri yambere yahise azana nuwomudocter,
doctor yaramupimye mukumupima asankugize ikikango, yahise ahamagara abandi ba doctor nka 5 bazenguruka igitanda cyarukundo Aline we bahise bamusohora, ubundi batangira guhangana no gushitura umutima wa Rukundo wari munzira zoguhagarara !
Bakomeje gushitura bakarebera kuri yamashine namwe murayizi, barashituye ariko wp Rukundo arimunzira yitahira,
ubuzima biziritse kukadodo kamwe kadoda imyenda , Rukundo abaganga Bakomeje kumurwnarwanaho ariko ayubusa,
tugaruke kuri aline aho ari ategereje igisubizo cyabaganga umutima nturi hamwe kandi nawe ariwowe waba uhangayitse, a cyiri aho yagiye Kubona abona wamu doctor asohotse yikoreye amaboko, yacitse ikizongwe ati " mukobwa muto.......
URUKUNDO RW'IBANGA ep14 Coming.....,
Writer: Ntaco
All Rights reserved
Comments