INKURU NSHYA: UTABUSYA ABWITA UBUMERA
HIMa. And Colonel Ntaco Presents
UTABUSYA ABWIT'UBUMERA
..
..
.
Dutangiriye muri Cartier imwe ituwe cyane, ndetse biragaragarako hatuwe nabantu Bamwe mubuzima busanzwe twita abakire bikirenga, muri akagace hari inzu imwe bigaragarako haturuka umuntu ukomeye kuko irarinzwe cyane! mukwinjiramo turabona umukobwa mwiza cyane wiyicariye munzu bigaragarako ntakibazo namba yifitiye .....
Akokanya Hirya mumuryango ugana mugikari haturuka umumama mwiza nawe bigaragarako yahiriwe rwose,...
yaje ahamagara izina Marua, umukobwa mukubyumva yitaba mukajwi gatuje agira ati "karame mama.
[kumbe umukobwa yitwa Marua, uyumubyeyi nimama we]
Mama" nonese kononeho witonze cyane mwanawa ?
Marua mukajwi gatuje kd anaseka ati "ariko mama uyobeweko kwitonda aribimwe mubindanga ? Nukuri ngewe nditonda numusore uzandongora azaba atomboye !
Bose bahita basekera icyarimwe bigaragarakorwose ntakibazo namba bafitanye.
Mama ati" ariko wamukobwawe rwose ntukajye unsetsa, Ngaho cyongwino ufate breakfast hanyuma ukomeze Umunsi wawe ntasari ufite.
Ndetse ubwo bahise bahaguruka baragenda.....
Kurundi ruhande ni muyindi Cartier ariko naho biragaragarako hatuwe abakire ariko ho hatandukaniye nokwaba Marua nuko kwa Marua hatuye abakire gusa, ariko hanoho hatuye ingeri zose, abarahura, abasabana umunyu ndetse nabatagira icyobasaba mbese bifashije...
reka twinjire murugo rumwe narwo rukize kd cyane.... Mukugeramo rero turabona umusore mwiza wamafreshair menshi kuburyo burimukobwa wese yamwifuza... uyumusore amasaha yose abayibereye mubitabo byamateka arikwisomera imwe mumico yabanyarwanda bakera akumva nimyiza koko.....
akiri gusoma yafashijwe agiye kumva yumva umuntu amukoze kurutugu, ahindukiye asanga nimushikiwe Alice,
Alice ati "ariko wowe uhora mubitaboooo ntujya ugira numwanya namuto uruhukamo basi?
Umusore mwiza wigikara kinoze ufite mukanwa heza ndetse namashinya y'umukara araseka ati" nonese gusoma Nibibi ?
Alice ati " nyumvira type ndagaswi ! Ese Bonie nkubaze ?
[umusore nawe turamumenye yitwa Bonie namushikiwe Alice]
Bonie ati" ntakibazo mbaza niteguye kugusubiza rwose pe.
Alice ati "gusoma cyane bigufasha iki ?
Bonie ati" huuuuuuum birantangaje cyane kuba utazi akamaro kogusoma !
Alice ati "Ubwose uransubije cg ?
Bonie ati" nyine gusoma bimfasha kwagura ubumenyi, bigatuma numvako naringenyine, bituma mpenya amwe mumateka yahahise, ikingenzi noneho bimfasha kuruhuka nkumva ndaruhutse rwose meze neza cyane..... Ibirenze ibyo rwose nawe wakwisomera ukabyimenyera.
Alice mugatwenge keza ati "ndabizi ntago nakuburanya ngo ngutsinde, ahubwo narinje kukubwirango ngwino twogane nge nagize ubutepe !
Bonie ati"mbere yuko tujya koga banza unsezeranyeko uzajya uza tugafatanya gusoma ?
Alice araseka arangije ati" brother ndagusezeranije rwose tuzajya dusomerahamwe.
Bahise bahaguruka bishimye baseka bagenda bakina bakubitana imigeri nudushyi bigaragarako ari abavandimwe bishimye rwose, ndetse bidatinze bahise bagera kuri piscine yabo murugo batangira koga.........
.
.
Ibyacu ntibitinda Umunsi warije muruko kwira hano turi nikwamarua nikumugoroba bari gufata amafunguro yumugoroba...
Papa ati "ariko ibibiryo kobiryoshye cyane byatetswe nandera ?
Marua ati" papa ningewe, urumva se ntaramenye guteka? Urumva hari aho bihuriye nabimwe natetse ukavugako byuzuyemo imyotsi ndetse bitanahiye ?
Papa araseka " nge simbyizeye ko umukobwa w'umwibome nkawe yateka ibibiryo !
Marua ati" ariko kuki utizera ngaho Baza mama.
Papa ati " nikose ma ! Ibibiryo byatetswe nande ?
Mama Marua yarebanye na Marua baraseka, Marua acira amasiri nyina amubwirango yemeze ko ariwe. nyina nawe ntiyazuyaza arabyemera
Mama ati" hhhhh mugabo mwiza nange byantunguye sinarinziko umukobwa wawe yateka Ibiryo nkibi !
Papa Marua aratangara cyane!!
Marua ati "papa na Bíblia iratubwirango hahirwa abemera batabonye, None wowe ubanza gushidikanya bigakomera !
Papa ati" huuuuuuum kuvaryarise na bibiriya uyisoma rã? Ariko ibyo reka tubiveho, ahubwo kowarangije Kwiga ukaba wicaye ahangaha ntanakazi ushaka nako nkuboneye ngo reka mama, ubwo urumva amaherezo yibyo arayahe ?
Marua ahita ahinduka kwisura ararakara arangije ati "ariko mwebwe igihe nababwiriyeko impamya bumenyi y'umugore ari umugabo ntimwumva ?
Ubuse ko mama twirirwana hano ntakazi afite bimubajije kubaho neza? Nange rero umugabo wange azajya ampahira ntakabuza !
Mama ati" arikonge wintangiraho urugero kuko nge naso twahujwe numurimo, kuko twakoraga hamwe, nyuma yokubana rero twavanze umutungo ninayompamvu ujya ubona ntagenda kuko ibyo nakoraga byivanze nibyo yakoraga bibyara ikintu kimwe ubunibyo akora.
Papa ati "nawese nkushakira akazi ngo ntiwakiteza ugomba kubaho wiyicariye wita kumisatsi yawe gusa, Ubwose urumva ibyo bizavamo ?
Marua ati" ariko papa igihe nababwiriyeko ngomba kuba umukoresha ntagomba kuba Umukozi ntimwumva ? Nge ngomba kuba chairman wacompany yacu niko kazi nzakora gusa!
Papa ati "aaaha nubusimpamyako nibibiryo turikurya ariwowe wabitetse pe ntago ndabyemera !
Marua mukubyumva ararakara cyane ndetse ahita yikubita ajya mu cyumba cye e arifungirana araryama......
.
🐎Coronel Ntaco is tyiping..... 🏇
.
Ababyeyi ba Marua barumiwe barangije bajya kuryama.
baryamye batangiye kuganira kumukobwa wabo
Papa ati "ariko buriya ubona bidakabije kubaturi intanga rugero muri ikigihugu mubantu bazigukora, ibaze nawe twatangiriye kumafranga 500 ducuruza amagi none ubutukaba tugeze mumamiriyari yamafranga, ariko tukaba dufite umukobwa wumunebwe kuriya ?
Mama ati" ntako ntagize ngo mutoze burikimwe ariko byarananiranye rwose pe !
Papa ati "nukuri uyu ntaho ataniye na karake womubitabo byamateka pe !!
Ndetse reka bahite badusubiza inyuma cyane mubinyejana byabanje, ahaturi nimumwaka W'i 1600 muntara yamajyaruguru .....
Ahitwa ibumbogo ubu nimukarere kagakenke.....
Aha ibumbogo hatuye abaturage babakene kuburyo bushoboka, bose batunzwe nogusya uburo...
Murugo rumwe rwabasyi b'uburo hari umukobwa mwiza wambaye kinyarwanda, arigusya afite morale ndetse arinokuririmba uturirimbo twaburakeye twicyogihe....
Hirya hahise haturuka umukobwa w'umwangavu aza ahamagara mukuruwe karake...
Karake "nibiki munyana Mwana wa Mama?
Munyana" data amaye ubutumwa bwawe.
Karake "cyombwira nkuteze yombi.
Munyana yamubwiye ibyo tuzumvikana...
Akokanya hahita haza abandi bakobwa batatu...
Karake" nigute mutinda mukaba mwanyerereje ?
Mutumwe Inka aramusubiza "urabizi nawe ibyaziriya nzira ntibyoroshye gutebuka mugihe ariho wanyuze muratwihanganira.
Karake" data akeneye uburo bwasewe muricyigitondo kuko banyirabwo babukeneye rero mureke dukorane ibakwe....
Bakomeje gusya arinako baganira batebya....
Karake "ariko kuki mwiheba kandi mucyiri bato ikigeretseho kandi mukaba nabakobwa ?
Abandi barumva
Karake arakomeza" igihe cyacu cyirahari kandi ntigiteze kuzahera, ntago tuzasazira mur'uyumwuga ugayitse wogusya uburo bwabakungu........
.
Tugaruke muri kino Gihe hano turi nikwa Bonie arikumwe namushikiwe barigusoma amateka yarukara rwabishingwe wishe umuzungu,... bakiri gusoma Papa wabo yahise yinjira aza yihuta cyane ntanokuvuga ahita afata Bonie............ Episode 02 is loading.......
.
.
Ese mama Papa Bonie ñi iki gitumye aza nkiyagatera agafata Bonie ?
..
Ese iyinkuru yacu ko yatweretse kwa Marua ikongera ikatwereka kwa Bonie ndetse ikanatujyana mumwaka W'i 1600 ibumbogo ubwo Ibyobyose bizahurirahe ?
.
.
ntuzacikwe na Episode 2
UTABUSYA ABWITA UBUMERA Ep2 coming.....
Writer: Ntaco
All Rights reserved
Comments