URUKUNDO RW'IBANGA EP17

HIMa. And colonel Ntaco Presents


URUKUNDO💞RW'IBANGA 
[The secret love] 
.. 
.. 
.. 
Still #NTACO 
.. 
..
.. 
.. 
Episode 17 


Duherukana ubwo Rukundo yari asohotse munzu akinjira imodoka ariko abaturage bakamwirukaho namabuye barangajwe imbere nakagakundi kabasore karimo namuhurutururu.... Ese byaje kugenda gute? 
Inkuru yandikwa ndetse ikanahimbwa nanjye NTAWUYIRUSHAMABOKO CORONEL (Ntaco) akaba ari nange uyibagezaho. 
dukomereze aho twari tugeze,  Rukundo arakomeza atubwira story ati "mubyukuri siniyumvishaga buryoki ikizere naremye cyingoye cyasenyuka mugahe Gato, siniyumvishaga impamvu nyamukuru yatuma ngambanirwa nabenewacu nitaga abavandimwe, Kubyakira byaribyananiye ariko nanone ibirakubaho ntimuyobana, naho byaba byaragenwe ko uzanyura mumuriro mwinshi cyane urikugurumana wawunyuramo kandi ubirebako ugiye kunyura mumuriro ubizinezako bitari bukugwe amahoro. 
Ahubwo tubatugomba kwibaza tuti "ni iyihe mpamvu nyamukuru ituma byose Biba?" iyobitubayeho akenshi nakenshi bikorwa n'abana babantu hanyuma twe tubikorewe tukabitwaramo Inaba, nyamara icyo Gihe ntaho muba mutandukaniye, kuko umwanzi wacu ahora ashakako tubabara nyamara natwe dushobora kumubabaza muburyo bwiza kandi bunejeje Imana....
kubababaza muburyo bwiza kandi Imana yishimira ntakundi rero uretse gutya: *ihangane mugihe cyamakuba hahandi umwanzi wawe aba anejejwe nokuba ubabaye, umusekere, umwerekeko ntacyo bivuze imbere yawe, n'ubwo bigoye ariko ihingemo imbaraga zatuma ubikore kandi Imana izagufasha..

 Rukundo aho yari atwaye yagiye Kumva yumva ikintu kiremereye cyane gikubise kumodoka, imodoka tayali nayo yahise ahagarara yanga kugenda akokanya itangira nogucumba cyane biragaragarako igiye gushya, 
 Rukundo yakomeje kurwana nogusohoka ariko kubera ubwoba nigihunga cyinshi gufungura umuryango biba ikibazo kandi uko atinda ninako imodoka ishya igakomeza igashya,.. 
 umuriro watangiye kuba mwinshi ubushyuhe mumodoka buriyongera...  Rukundo nawe yariyakiriye atangira gusenga asaba Imana ikigongwe ngo imwakire mubayo, .. Abaturage nabo bari bacyishimye bashimishijwe n'urupfu rwarukindo, 
 bakishimye Bagiye Kubona babona imodoka iragurumanye cyane, nbarongera babona Rukundo..........

Kurundi ruhande ni mumugi kwa papa Aline, turamubona yicaye muri salon arikureba movie,  akokanya hahise hinjira umusore munini wibogard wambaye ikostime ihenze cyane barasuhuzanya ndetse bamuha karibu, 
P. Aline "nizereko akazi kakozwe neza ntacyabyitambitse ? 
Umusore ati" ibintu byagenze neza cyane kuko ubu ntacyakibazo warufite cy'uko akundwa nabaturage cyakemutse ubutuvugana nibo bamwihitaniye ! 
P. Aline nakamwenyu kenshi mudutwenge tugaragaza ibyishimo ati "musore wange nkundako unkorera akazi neza ninayo mpamvu ririya shami ryahariya nyamabuye tugiye gufungura nkugize CEO waryo, ubwo birumvikana ndahagushinze uzajya umbera aho ntari. 
Umusore mukubyumva yarishimye bitavugwa ati" urakoze cyane patro rwose akazi nzagakora neza nkukorere nibyo utatekerezaga, ariko..... Atarakomeza papa Aline amuca mwijambo ati "ariko utaranyibagiza banza umbwire uburyo wakoresheje kugirango Abaturage bari baramufashe nkimana yabo ngobamwange, wabigenje ute ? 
Umusore ati" nyine nkuko narinabikubwiye kongiye kubyitaho, Nagiye nagera kamwe mugatsinda kabasore bagize akogacentre ka cyome ririmo nagasore karakaye numvise barikwita muhurutururu hanyuma mbabaza ibyerekeye kuri Rukundo.... 
 reka banadusubize inyuma Gato yumunsi umwe ,  turabona ryatsinda ryabasore riri ahantu kukiraro cyigabanya ngororero na muhanga kuga cantre ka cyome kuri nyabarongo,  akokanya hari imodoka yahise iparika ahongaho nziza cyane itabonana,  abasore baribaziko imodoka ya Rukundo ariyo yonyine irenze kuri iyisi y'imana 
 babonye iyikubye bitavugwa,  hahise hasohokamo uyumusore reka tumwite Ibrahim kuko ndabona ari numu Islam... 
 Ibrahim yahise yegera abasore ndetse bidatinze yabagezeho arabasuhuza bavugana ibyo tutumvise akanya Gato.... 
 reka tubumve. 
Umwe muri babasore turamwumva avuga Ijambo rye ati "nyine uriya musore yarangije gufata Abaturage binaha nkabanabe, kuko araza akabagurira amayoga Ibiryo.... Ubundi bakizihirwa bakanamusingiriza icyo, nange nkibaza nti nigute abantu babagabo bakuze ndetse nabasaza bashukwa nicupa rimwe ryinzoga nabo ubwabo baryigurira? 
Ibrahim ati "hanyuma ubwo murumva ibyobyacika bite? 
Umusore arakomeza ati" icyogitekerezocyo Ndumva ntaho cyatugeza kuko ntago byashoboka kubihagarika amazi yarenze inkombe, abasaza nabakecuru, abagabo nabagore bakuze, abana nurubyiruko muri rusange byarangije kubinjiramo kubibakuramo byasaba imyaka, gusa nyine twe nkabantu bajijutse twarangije kubonako uburyo akoreshamo arinkuko wabona umwana muto wigitambambuga afite amafrang ibihumbi 5k (5000f) hanyuma ukabimusabango umugurire bombo ukamuzanira izijana nawe akishimango umuguriye bombo kandi ataziko 4900f yose uyamuriye, niko mbibona ngewe! 
Ibrahim aritamugutwi ati "huuuum nukuvugako nyine uwazana amafaranga bamuta bakamuvaho ? 
Abasore bikiriza icyarimwe.... 
Ibrahim ati" mube mufashe utuduhumbi ijana 100k munywe agacupa hanyuma Abaturage bose mubatumize tujye guhurira muri kiriya kibuga mbona hariya hakurya,.... Abasore barishimye ubundi bakorana ibakwe bidatinze Abaturage bose bihuriye mukibuga, ubundi Ibrahim aratangira ati "hano uko mungana mwese ntimuri abaturage barenze ibihumbi ijana, None rero buri muturage wese kuri account ye hagiye kugeraho million imwe ubwo iyo ni avance hanyuma Rukundo mumusibe mumitima yanyu ikindi kandi mumumeneshe Ave inaha!!! 
Abaturage Bamwe basakuje bavuga batintibyashoboka arazira ubusa ariko ibyo byabaye ibyo akanya Gato kuko bavugagako ahari ifaranga ntakidashoboka kandi ryanaguze umwana w'Imana, bari babizi ko Rukundo arengana ariko byarangiye barangije kumugambanira, ndetse ubwo bamwebahise bajya gusenya inyubako ya company ye......

Tugaruke nonaha papa Aline yahise yishima cyane Araseka arangije ati "indi miriyari imwe nyigeneye Abaturage bomuri akogace kugirango tuzagume turi abibihe byose !! 
Ibrahim ati" ariko nange nakoze akazi keza ugomba kongera ukanshimira ! 
Papa Aline ati "huuuum nonese ushaka irindishimwe rihe ritari ukuyobora iriya company? Ibrahim arabyumva..... Papa Aline arakomeza ati" bo ntakibazo nawe ndagushimira bwakabiri... Atarakomeza Ibrahim ati "boss nungutse akandi gatekerezo ! 
Papa Aline ati" kagire inkuru rero! 
Ibrahim ati "reka Rukundo tumurandurane nimizi ye ! 
Papa Aline acyumva izina Rukundo yikangamo mwibuke baraziranye kuko Rukundo mumyaka 5 ishize ariho yakoraga.... Ibrahim abonye papa Aline uburyo yikanze ati" komvuze izina Rukundo ukikanga hari aho waba umuzi ? 
Papa Aline ati "vuga icyo gitekerezo vuba numveko gihuye nicyoncaka ureke kumbaza ubusa ! 
Ibrahim ati" narumvisengo afite nyina akunda cyane buriya uwamwica rã?

Coronel Ntaco is tyiping.......
[The secret love]

Kurundi ruhande nimucyaro  Abaturage Bagiye Kubona babona imodoka iratse cyane nanone babababonye Rukundo akubise akaryango arasohotse kubera umwotsi mwinshi utapfakumenya uwo ariwe,  agisohokamo akokanya imodoka yahise iturika bivuzengo iyo atindamo Gato yari kuba aturitse  Abaturage baramubonye bashaka kumusumira ngo bamwice , ariko umwe mubasaza bubahaga cyane arababuza ati "mwibikora byaba bigayitse, mugirireko tutabanye Nabi ndetse yanadufashije mumurekere ubuzima,... Abaturage barabyumvise bamusigahongaho ubundi bajya gu feeling amafrang yubuhemu bwabo.... 
 Rukundo yahise afata inzira arataha akigera kwirembo akubitana nabyabisore bifite ibyuma byuzuyeho amaraso bisohotse munzu iwabo..... 
 amahoro ñi uko yabibonye bitaramubona agahita yitsimba kugiti cyumwembe cyari aho,......  bikimara kurenga yahise agenda yirukanka yinjira munzu, ariko yahise acika intege asanze salon yose Yuzuye umuvu wamaraso ndetse namukecuru bamuteraguye ibyuma ahantu hose utamenya uwo ariwe...... MANA weeeeee! Rukundo Kubyakira byaramunaniye abanza kugirango ararota nyuma azakumenyako atibeshya niko gupfukama hasi mumaraso y'umukecuru imbere yumurambo w'uzuye amaraso ubundi arawuhobera atangira kurira atabaza Imana yomugenga wabyose (nawe mumakuba jya utabaza Imana niyo igena byose burya iba ifite impamvu itumye biba) 
Rukundo yakomeje kurira ageze aho yishyira mumutuzo atangira gutekereza icyo yakora muri akokanya ariko yanatekerezako muri akokanya ntawe yatakira akumva biramushenguye,...

Rukundo arakomeza ati "mubyukuri byose byaribumbeho nariniteguye kubyakirana yombi ndetse nokubicamo nemye cyaneko aribyo Imana idusaba kandiko iyo urugamba rukomeye ruba rugiye kurangira, gusa naje kubonako nge rubaye ndenga kamere rugitangira ubwo nasangaga Mama wange umwe rukumbi narinsigaranye, uwo nageragaho nkateta bimwe by'ibitambambuga, umwe wangiraga inama yicyo nakora, nasanze yapfuye binyica mumutwe sinabyiyumvisha nongera kubabazwa nuko apfuye ntamweretse umukazana ndetse numwuzukuru yahoraga anyishyuza, nahise ntekerezakongomba kwihorera nyamara sinkamenyeko aribyo bigiye gutuma ninjira mumva byimbitse ! Ntago narinyiri kwibukako guhora ari ukw'Imana.

 Rukundo yakomeje gushengurwa nibihe bigoye arigucamo agiye kumva yumva umuntu amukozeho kurutugu, ahindukiye atungurwa nokubona umuntu umukozeho ari.......... Episode 18 is loading..... 
_________________
__________________
[The secret love] 
URUKUNDO RW'IBANGA EP18 coming
Wrirer: Ntaco
All Rights reserved
_________

Comments

OUR POPULARS

HARI IBINTU 7 BITAGIRA ICYO BIKUMARIRA MUGIHE UBIFITE BYONYINE BURI KIMWE

HUMAN BEING (IkiremwaMuntu)

WHO IS GOING TO CAUSE INSECURITY IN NIGER BETWEEN ECOWAS AND THOSE MILITARY GROUP OF YOUNG MEN WHO TOOK OVER THE POWER?

HAVE YOU GOT TO KNOW THE SECRET BEHIND MONEY!!? HERE IT IS.

Here are 5 Secret Smart ways if you want to reach on Something

WHO FILED THE CRIME CASE FOR RWANDA INSPECTION BACKUP'S CEO!? Prince Kid

DID YOU KNOW!? IT’S A SIMPLE WORD, BUT SO DIFFICULT TO SPEAK/SAY

IS IT THAT THESE WORDS CAN MAKE SOMETHING ON YOUR ENTIRE LIFE!!?