URUKUNDO RW'IBANGA EP18

 HIMa. And Colonel Ntaco Presents 


URUKUNDOđź’žRW'IBANGA 

[The secret love] 

.. 

.. 

.. 

Still #NTACO 

.. 

.. 

.. 

Episode 18

duherukana ubwo Rukundo yari ari mugahinda kadasanzwe arikwibaza byinshi kubyo yakora,yagiye kumva yumva umuntu amukozeho ahindukiye abona ñi.......


Iyinkuru yandikwa ndetse ikanahimbwa nanjye NTAWUYIRUSHAMABOKO CORONEL (Ntaco) akaba arinange uyibagezaho.


Rukundo yaratunguwe nyuma yokubona umukozeho,   Mukumwitegerezaturabona ariwamukobwa twabonye muri Episode ya 15 umwe wari urimubaturage ndetse arikwitegereza Rukundo cyane.....  umukobwa yabonye uburyo Rukundo ameze yuzuye amaraso kuburyo utapfa kumenya uwo ariwe ahita aturuka ararira, ariko yibukako yaje gufasha Rukundo nokumuhoza amarira ataje kumutera agahinda, ubwo yahise Yegera Rukundo atangira kumuhumuriza, Rukundo we ntacyo yari afite cyokuvuga uretse kwituriza ubundamarira akaba ariyo yishokera kumatama,


Umukobwa aratangira ati "ruku nukuri ndakwinginze tuve aha tugende! 

Rukundo ati" ushaka kunjyanahe nsize Mama agandagaye hano? 

Umukobwa ati "ariko ntayandi mahitamo asigaye, giravuba tugende tuve hano kuko niwowe ugiye gukurikiraho ! 

Rukundo ati" ntago nakwemera gusiga umurambo wa Mama hano ngo aribwe nimbwa ndetse ninkongoro, ngomba  kumushyingura mumahoro. 

Umukobwa ati "nonese urabifashwamo nandeko rubanda rwose ntacyo mwavugana,? Ubunukuvugango numwana muto w'uruhinja ahoyakubona hose yakuvuza amabuye none ubwo urumva watabarwa nande? 

Rukundo abitekerejeho yumva nibyo arangije areba wamukobwa mumaso, mukajwi gatuje aramubwira ati "ailette we mfasha dutware mama ahonzagera nkumva ndatuje nzamushyingura mucyubahiro,.. (kumbe umukobwa niwe ailette tutari tuzi, ) 

 ailette aramusubiza ati" nonese turamutwara gute kureba burigace kose kamugize kari ukwako ? Kereka tumushize Mumufuka tukikorera tukagenda ! 

Rukundo yumvise imvugo aliette abivuzemo ngokumushyira Mumufuka bamwikorere bagende yumva arababaye arangije ati "ariko wagikobwawe nako ikigore waje kunshinyagurira hano? Ngewe nshyire mama Mumufuka mwikorere ngende ? 

Aliette ati" ntunyumve Nabi muhungu mwiza kandi ndagusabye shyira umutima hamwe ukomeze urugamba rutaza kugutsinda kd rugeze kumusozo,.. Aliette arakomeza ati "ruku dufite kuva hano tukagenda bitaraba bibi kuko uriguhigwa cyane,..... Rukundo aramureba arangije aramubwira mukajwi gatuje kd kuzuye ikiniga nagahinda ati" ubundi wowe nyuma yibyo wankoreye nonaha nakwizerante ? Nabwirwa Niki nubundiko utari umuhemu,? Nawe urumuturage kd ndakeka ntamuturage numwe umfitiye impuhwe, nawe rero ntampamvu yokukwizera mvimbere ugende, genda wenyine....... Aliette yaramurebye agahinda karamwica agiye kugira icyo avuga bumva abantu benshi barikuza basakuza bati ntabacike ntabacike ahomumubona hose mukwakwanye (ibibyose ñi ifaranga ririkubikora, bagenzi bange muge mwitondera ifaranga, kuko uretse ryo  n'umugore cg umukobwa ntakindi gishobora kugusiba umuvandimwe Mumutima cyikamukwibagiza burundu.) Sasa ba Rukundo barabyumvise batangira gushya ubwoba baratitira babura amifato ndetse batangira nogusenga isengesho ryanyumango Imana ibakire mubayo !


Sasa tugaruke kabaturage bageze kumuryango winzu yokwarukundo bafite umugambi wogutsemba umuryango,  uwambere yarinjiye ariko akigera munzu yahise asohoka yirukanka abantu birabatungura cyane,  babyibajijeho bamwegeye ngo agire icyo ababwira basanga arikuruka bikomeye numutima yenda kuwugarura,  bibajije icyaba kirimunzu maze barafungura bakubitwa ninkuba babonye amaraso yuzuye muri salon ndetse banabona umurambo w'umukecuru ukuntu yishwe ashinyaguriwe,... Bose barababaye batangira kwibuka ibihe byiza bagiranye na Rukundo ndetse namukecuruwe, byose barabyibutse barongera batekereza ukuntu bamwituye ubuhemu bumva barababaye koko...  buriwese yagize agahinda byeruyekoko Atari byabindi byanyirarureshwa,  bahise bakata basubira inyuma, Rukundo na aliette nawe aho bari bihishe munsi yintebe ubundi bahita bafatiraho barirukanka kuko numuntuko wari umaze kuba mwinshi munzu ndetse namasazi..... 



Rukundo arakomeza atubwira ati "buryakoko ngo Umunsi wikibi ntuhera vuba, nge na aliette twafashe urugendo rutari ruto rwamaguru dufata imisozi turayurira dusoza umwe dufata undi, twuriye umusozi wambagabaga turawusoza Bitoroshye mumunaniro mwinshi dutangira uwarubona uvaho dufata kirengo turayurira mukuwurangiza twataka uwangurugunzu aho niho twaruhiye turicara cyaneko hari kure yiwacu... Iminsi yakomeje kwicuma kubaho biragorana mubuzima bugoye ndetse nokwakira ibihe narindimo bingoye cyane, aliette nawe nkumukobwa wankundaga ntiyahwemaga kumpoza kunkeke yurukundo gusa yari yarampemukiye ikindi kandi naranamukundaga ariko sinzi impamvu najyaga gufata umwanzuro wokumwiha bikarangira bimvuyemo, iyompamvu yakomeje kunyobera, cyaneko ahahise hange hafi yahose Murukundo ntahibukaga yewe ntanicyari kuhanyibutsa cyari gihari.... Ibyange na aliette byakomeje kuba agatereranzamba kanyina wanzamba kugeza ubwo Twaje kwicara arinimugoroba turaganira... Umva ikiganiro.... 

Aliette "ariko kuki uba wagiye kure mubitekerezo ni ukubera iki ? 

Rukundo arimyoza arangije ati" mbambabajwe nintimba idasanzwe mama yapfanye, yahoraga ansaba umwuzukuru ariko sinzi icyanteraga kutamumwereka ! 

Aliette ati "ibiba byose ni imipangu y'Imana ntukicire urubanza mugihe kuzuza inshingano zitagenwe nuwiteka byakunaniye. 

Rukundo mukumva ayomagambo yumva aramukomeje arangije yitsa imitima ati" urakoze cyane. 

Aliette ati "arikose nzakora iki kugirango nkwerekeko ngukunda by'ukuri ? 

Rukundo" kuba unkunda ndabibona kandi ndabizi ntagihe utabimbwiye ariko warampemukuye wica isezerano ? 

Aliette ati "ariko nagusabye imbabazi Kenshi kandi nanubu ndacyazigusaba, ESE hari icyaha kitababarirwa ? 

Rukundo ati" hanyuma wabikoreye iki ? 

Aliette "erega naragutegereje ndaheba waragiye umara imyaka myinshi iyo mumugi nange rero naketseko wanyibagiwe ninayo mpamvu nakoze biriya ! 

Rukundo yahise yibuka Kera agiye kujya mumugi Umunsi Umwe aho bari bicaye mucyibaya kunkombe yumugezi wa nyabarongo.... Ubwo bari barigukina udukino twabantu bakundana.... Bigeze hagati Rukundo aratangira ati "mukunzi wange amatage ni amatindi nakifujeko ibiturimo byahoraho ariko siko bigomba kugenda kuko ngiye kugusiga,... Ailette akibyumva kwihangana biramunanira atangira kurira abaza Rukundo igitumye agiye kumusiga Rukundo nawe ati nasanze gukundananawe tukigaburirwa nababyeyi burikimwe cyose tukibaza ababyeyi kandi dukuze tugomba kwimenya nabonye urwo Rukundo ntanego pe niyompamvu niyemeje kugusiga nkajya gushakira akazi mumugi kugirango tuzabone uko tubaho ! 

Ailette wari wihebye azingo Rukundo aramwanze ahita yumva asubije agatima impembero arangije ati "nsezeranyako nugera mumujyi utazashukwa nabyabizungerezi byaho bikakunyibagiza, nsezeranyako uzagaruka vuba tukibanira.... Rukundo aratangira ati" ndagusezeranyako ntawakuruta mumaso ndetse nokumutima wange ikindi kd ngomba kuza tukabana vuba bidatinze nyuma yokubona amafrang....arakomeza ati ariko nawe nsezeranyako uzantegereza, 

Ailette ati "ni isezerano nguhaye.... Ubwo barongeye baraganira baraseka mugahe Gato bubaburije bikorera imifuka yubwatsi baribaje kwahira bwinka ubundi barazamuka imusozi wanyamabuye mpaka bageze iwabo mumpinga y'umusozi............ Ibyacu ntibitinda bwarakeye Rukundo arabyuka aritegura ubundi yambere utwenda yari afite tuzima yambara nudukamambiri ubundi utundi twendatwe adushyira mugakapu kumutukuke ka arsenal


 Rukundo yamaze gufata agakapu ke ubundi ajya gusezera kumukecuru... Umukecuru yamuhaye impanuro ubundi Rukundo arasohoka aca kwa Ailette aramuherekeza kucyome gufata bus ubundi aragenda feri yambere yayifatiye igisenyi muri gare (hano murabyibuka muri Episode ya mbere ubwo twatangiraga iyistory yacu Rukundo imbobo zimwirukankana)  Rukundo yakomeje kwibuka yibukako yafunzwe ndetse akanafungurwa ariko ntiyibuka uwamufunguje, arongera yibuka aho yakoraga akazi ariko ntakirenze ibyo yibutse, 

 twihuse cyane kuko ubuzima bwebwomuricyogihe ntanakimwe yibukaga.... 

 yongeye kwibuka agaruka mucyaro yateguye kuza kubana na aliette we yihebeye... Yaraje acyururuka bus kucyome inkuru yambere yakiriye yari inshamugongo igira iti........


🌹Coronel Ntaco is tyiping....... 🌹

[The secret love]


Rukundo yamaze kwibuka ibyo byose amarira tubona yamubunze mumaso arangije abwira aliette ati "ntakubeshye iriya niyonkuru yambere yanshenguye umutima, ese byakugendekeye gute kugirango utatire igihango muri buriya buryo ? (Rukundo Aziko arĂ­ete ariwe wamuhemukiye nyamara ntago yibuka ahahisehe ninayo mpamvu arigushinza amakosa arĂ­ete) 

Aliette nawe yatangiye kwibuka hashize ukwezi kumwe Rukundo agiye gushaka akazi, Ubuzima bwaramugoye kubaho atabona Rukundo, Umunsi Umwe ubwo yari yicaye kw'irembo nibwo yagiye Kubona abona nyirasenge wabaga kgl arahingutse, mubyishimo byinshi yamwakiranye urukumbuzi.. 

ArĂ­ete ati "iminsi myinshi nukuri erega uragenda ugahera umugi ukaguherana peeee !

Nyirasenge ati" hhh erega ibintu aba arihatari ninayo mpamvu dutinda mukagirango twaranahiriwe nyamara Shaaaa ! 

Bakomeje kuganira biratinda igihe kiragera amubwirako yamuboneye akazi kajyanye nibyo yari yarize bidatinze barazamutse twihuse cyane hashize umwaka arĂ­ete akora birumvikana abasore bamuteretaga bari benshi, ariko yari yarakomeye kwisezeranorye,yari yarashakishije Rukundo yaramubuze kuko batandukanye burumwe nta 4ne afite, arĂ­ete yahozaga kumutima Rukundo ariko twe twibukeko Rukundo ntanagatekerezoyamugiragaho kuko yari yariboneye Aline nukuvugango niwe wishe isezerano kuko atigeze anagaruka mucyaro byibuze ngo anabaze amakuru yabo yasize, arĂ­ete we yakomeje gutegereza igihe kigeze yumva arebye Nabi yagumirwa ahitamo gushaka umugabo, babyaranye umwana umwe nyuma umugabo arapfa yishwe nimpanuka, arĂ­ete nyuma yibyo yigarukiye mucyaro gusura ababyeyi bihuriramo nuko Rukundo yahageraga bakamubwira inkuru yuko arĂ­ete yashatse ndetse afite numwana..... (ngayo nguko ibya Rukundo na arĂ­ete) 



ArĂ­ete yarangije kuvuga ibyo ubundi arakomeza ati "byose Nabikoze kubwo kuramira ejohange heza ngo nzapfe byibuze Nitwa umubyeyi, kuko kurinda isezerano byasaga nkogutegereza igihe yesu azagarukira kumuhakanyi byasaga nibitagishobotse niyombarutso yabyose. 

Rukundo aramwumva yumva agize impuhwe arangije ati "arĂ­ete ndagukunda...... ArĂ­ete yahise asimbukira hejuru ubundi batangira guhoberana......


Kurundi ruhande ni muri dubai kumugabane wa Asia ,  turabona ahantu hamwe bisankaho ari scène ya films bari kuhashootingira...  director wa films yitegereje ukuntu birikugenda ubundi Ahita abihagarika abakoraniriza hamwe aratangira ati "iyi project ndayihinduye hano ntago bijyanye kbx,.... Arakomeza ati iyi film igomba gusohokera ahantu mumisozi kd mucyaro cyibi birumvikanako rero story writter ugomba guhindura iyi script ukurikije iyi idea yange, ubwo nukwitegura cyane bihambaye birumvikanako byose bisaba kwitonda niyompamvu tubyigije imbere Gato mumezi 5 ari imbere ngo azagere twese twarangije kwitegura.... Yarangije kuvuga camera man wari umukobwa mwiza wumunyafrica asaba Ijambo ati "ikigitekerezo nikiza ariko ndagirango nange ngire icyombafasha kuri Rocation.... Murabonakonange ndikimwe na director, ninayo mpamvu nshobora nokubahitiramo ahantu heza hajyanye niyi script... Abandi baramwumva, nawe arakomeza ati iwacu muri Africa hari ahobyatunganira kd neza.....


Reka tugaruke inaha iwacu nimumasaha yijoro Rukundo yari aryamye bidatinze yatangiye kurota arigukina n'umukobwa ahantu heza, ariko yamureba akabona ntaho amuzi.... 

 bakiri gukina hari umumama waje abahereza agapapuro bakarambuyeho basanzeho Amagambo agira ati "URUKUNDO RW'ANYU RUGOMBA KUBA IBANGA, MUKUNDANE URUKUNDO RW'IBANGA" Rukundo yarangije kugasoma yumva amajwi yumumama agira ati "murugire ibanga, ururukundo rugomba kuba ibanga... 

 yarahindukiye arebana nawamukobwa tayari turamubona niwawundi tubonye muri dubai wumucamera man.... Ese ibi birahurirahe ? 

Rukundo yahise abaza uwomukobwa ati" niko ali bisobanuye iki (tayari Rukundo avuze Aline munzozi, ESE wamukobwa niwe Aline koko ?) Sasa umukobwa atarasubiza Rukundo yahise akanguka yibaza kunzozi arose ariko bikamuyobera, akongera akibaza kwizina Aline arose bikamucanga, akongera akibaza kumukobwa abonye munzozi bikamucanga, yashushanyaga isura Y'umukobwa akumva hari icyo ashaka kwibuka ariko bikanga mumutwe bikivanga, arongera yibuka isura Y'umukobwa agiye kugira icyoyibuka mumutwe we arongera yumva izina aline niryo ry'uzuye ibitekerezo bye arongera ati "URUKUNDO RW'IBANGA" .......


Reka tumusige twigarukire dubai nikuri wamukobwa Rukundo arikurota ubanza ari Aline byanyabyo kuko mwibukeko Aline yari yarize ibintu bijyanye nogukora ama vĂ­deo. 

.  umukobwa yari aryamanye nundi muntu ariko tutari Kubona neza mumaso ariko biragaragara ni umugabo,  umukobwa wari uri kure mubitekerezo arangije ati "Rukundo wanjye Aya niyo mahirwe yanyuma yokukubona ntago nayatera inyoni, ikibabaje ni uko nanakubona ukirwaye yandwara yokwibagirwa, ariko ntacyambuza kukwihambiraho ndamutse nkubonye kabone naho waba warubatse umuryango"

_____________&__&

_______

Tayari Aline nawe aragaragaye igisigaye ni ukumenya uko byamugendekeye. 

URUKUNDO RW'IBANGA EP19 coming....

Writer: Ntaco

All Rights reserved

Comments

OUR POPULARS

HARI IBINTU 7 BITAGIRA ICYO BIKUMARIRA MUGIHE UBIFITE BYONYINE BURI KIMWE

HUMAN BEING (IkiremwaMuntu)

WHO IS GOING TO CAUSE INSECURITY IN NIGER BETWEEN ECOWAS AND THOSE MILITARY GROUP OF YOUNG MEN WHO TOOK OVER THE POWER?

HAVE YOU GOT TO KNOW THE SECRET BEHIND MONEY!!? HERE IT IS.

Here are 5 Secret Smart ways if you want to reach on Something

WHO FILED THE CRIME CASE FOR RWANDA INSPECTION BACKUP'S CEO!? Prince Kid

DID YOU KNOW!? IT’S A SIMPLE WORD, BUT SO DIFFICULT TO SPEAK/SAY

IS IT THAT THESE WORDS CAN MAKE SOMETHING ON YOUR ENTIRE LIFE!!?

2 THINGS YOU MUST KNOW, NO MATTER WHAT!