URUKUNDO RW'IBANGA EP19

HIMa. And Colonel Ntaco Presents

URUKUNDO💞RW'IBANGA 

[The secret love] 

.. 

.. 

.. 

.



Duherukana Aline aryamye ndetse arigutekereza Rukundo cyane (murabyibutse) 

Iyinkuru yandikwa ndetse ikanahimbwa nanjye NTAWUYIRUSHAMABOKO CORONEL (Ntaco) akaba arinange uyibagezaho 

 hano Dutangiriye ñi kumusozi wanyamabuye imirimo yokubaka inyubako ya company ya papa aline irarimbanije....  mukureba neza abaturage ninabo barimuriyo mirimo Bayobowe nakagakundi kabasore bibirara,...  ukobigaragara abaturage baravunishwa cyane ndetse basa nkabakorera agatsi kuko bakorera Ibiryo gusa, nukuvugango papa Aline na Ibrahim bafashe abaturage bose bababuza kugira indimirimo ibatunga bakora ahubwo babayobora mumishinga yabo bwite ndetse nugerageje guharanira uburenganzirabwe bamurasira muruhame akava kubintu atyo .. Abaturage hano birirwa bakora bagafata akaruhukobagiye kurya gusa (ubwo bakorera Ibiryo kd nabyo bidafashije) icyakora ababyungukiyemo nibabasore kuko nibo bakapita.... 

 abaturage barakoze barakora barongera barakora 

 bakiri gukora Bagiye Kubona babona Ibrahim arahageze mumodoka batangira kugira ubwoba abari bafite ibitiyo, amasuka, amapaki namajagu barambika hasi ubundi barunama baritandukanya Bamwe hakurya abandi hakuno hagati hasigaramo umwanya munini ubundi Ibrahim aratambuka, 

sasa ageze hagati hari uwo yabonye yubuye umutwe ahita amukubita inkoni yurutugu arangije ati "wowe urandeba urinkande wee? Bakunzanire hano imbere.... Ndetse ubwo bahise bamujyana imbere bamwicaza hasi ararambya Ibrahim mukijwi gisendereye uburakari bwindengakamere aratangira ati" kuva ryari mwaratangiye kumbona nkamugenzi wanyu ? 

Abaturage bati cwe, habura numwe ukoma... Ibrahim arakomeza ati "ndababaza mukanyihorera ! Bivuzeko mwarangije kunsha amazi narangije kuba igikinisho cyanyu sha?... Ubwo yahise ahindukira areba wamusore wamurebye arangije ati" abandi muge mukaruhuko ariko wowe usigare haricyo ndagukoza,.... Ndetse ubwo abandi bahise bakata bishimye bajya kugikoni kwaruza Ibiryo... 

Kuri table imwe hari hicaye abasaza 3 barikurya ariko binagaragarako bafite agahinda ndetse nukwicuza kwinshi...  umusaza umwe yaratangiye ati "ibibyose ni ingaruka zicyaha ndenga kamere twakoze none kiratugarutse 😫

Undi ati" habayeho kutamenya dusiga inyuma Duke twineza dusanga ibyinshi byinabi tutaziko bizatumena inda None dore urwo dupfuye ? 

Undi ati "dukwiye kugira icyo dukora ibintu bitarazamba cyane bitabaye ibyo igiturage cyose cyiraba umuyonga. 

Abandi basaza babyumvise bumva ni igitekerezo kiza ariko bagira ikibazo cyubushobozi bati" nonese muze urumva twakora iki ngo tubohoke tunongere duheshe ishema intwari yacu Rukundo n'ubwo aritwe twamuhitanye ? 

Umusaza ati "nyine nibyo ngirango tuganireho dufatanije hanyuma turebe ikivamo, . Abasaza barabyumva ariko baratuza . Umusaza nawe arakomeza ati munkurikire ngire icyo mbereka, ndetse ubwo bahise bahaguruka bava mubandi ubundi baragenda......


Tugaruke  mumisozi ya ngurugunzu kwa Rukundo na aríette bari bicaye kugasambi barikuganira aríette yicaye hagati mumaguru yarukundo, umva ibiganiro bagiranye, 

Rukundo "amatage niamatindi umunyarwanda yabivuze ukuripe, sinarinziko nakongera kwicara nkicira isazi mumaso bene akakageni ! 

Aríette" erega Mukunzi ntukajye wiganyira ahubwo umwanya wokwiganyira wibuka ibitagufitiye inyungu, uge uwufata witekerezeho ushyire umutima kucyo ugomba gukora cyagufasha. 

Rukundo "nonese nawe kurikuvuga ibintubidafite ahobitaniye ninzozi, urumva har'ikintu watekereza uramutse uringewe kigakunda ? 

Ariett yahise amwegukaho ubundi arahindukira aramureba arangije ati" first of all is to Revenge! 

Rukundo abyumvise amera nkutunguwe areba aríete mumaso arangije aramubaza ati "uvuze ngwiki ? Ngo icyambere ni iki ? 

Ariett asubiramo ati" tugomba kwihorera. 

Rukundo yaramurebye arangije ati "ibyondabyumva ariko hari byinshi ngomba kubanza nkitaho, 

Ariett ati" uvuze byinshi byokwitaho uranyibutsa ! 

Rukundo ati "nkwibukije iki ? 

Ariette ati" wamazekumbabarira yewe dusubukura umubano wacu, None harabura iki ngo tubane nkumugabo n'umugore ?


Rukundo arakomeza atubwira story ati "mubyukuri Ariette naramukundaga gusa iyotwageraga kuriyongingo sinzi icyahitaga gihinduka mumubiri wange nkanumva bitanamfasheho cyane, numvaga ibyokubananawe bitashoboka kandi ibibyiyumviro ninabyo Byatumye Mama ataha ntamweretse umwuzukuru ? Ese kuki byambagaho ? Nange simbizigusa ubanza ari uko Aline yari akandi mubitekerezo !


 Rukundo yamaze kumva Ijambo ariette amubwiye mumutwe birivanga atangira Kubona amashusho mumutwe amugarukamo ariko yagerageza kuyakurura bikanga ahubwo hakaza ishusho ya Aline gusa, 

 yahise ahaguruka yirukanka Ariett ayoberwa ibibaye, Rukundo yarirutse aruhukira munzu ubundi afata ikayi ni ikaramu atangira gushushanya..... Muminota mike cyane yari asoje ndetse mukureba icyo yashushanije neza ni isura ya Aline, ubwo yarangije kumushushanya ariette aramubaza ati "woow ni ukuri ntago narinziko uri umunyabugeni bene akakageni,! Ese kuva ryari ubizi ? 

Rukundo nawe byari byamutunguye cyane arangije ati" ukunguku Ubibona nange niko mbibona! Nange ubwange nditunguye, gusa nyine iyi ni isura idahwema kumva muntekerezo no mundoto, sinzi icyo isobanuye kubuzima bwange !... Ndetse ubwo yahise yandike hejuru ati " [The secret love] Aline..... 

Ariette abonye ayomagambo aratangara ndetse bimurya ahantu arangije ati" None urukundo rwibanga n'iryo zina ngo ni Aline biturutsehe ? 

Rukundo ati "nakubwiyengo uko Ubibona nange ubwange Niko mbibona, nange ubwange ndikwitungura ariko ndakeka uyumukokobwa yitwa Aline kuko niryozina rikunze kungaruka cyane munzozi , uyu Aline rero sinzi icyo avuze mubuzima bwange cyaneko ntanuwonzi ! 

Ariette abyumvise yumvantibisanzwe ndetse atangira nokugira ubwoba ngo arasaze,  yahise afata Rukundo mumatama ati "Ruku ibi simbyumva, ni ibiki birikukubaho ? Nibihe bihe bitangaje urigucamo bitakoroheye koko ? Mbwira ngufashe.. 

Rukundo yahise amutekerereza inzozi ahora arota (muribuka inzozi Rukundo yarose muri Episode ya 18 nizo ahora arota) Sasa Rukundo yaramubwiyeeee 

Ariette ati "huuuuuuum ruku ibuka neza ibihe wabayemo mumugi byashobokako waba warahuye nikibazo ukibagirwa burundu ! 

Rukundo atekereza Gato arangije ati" ntabyo wan ahubwo gîra utegure amafunguro dore burije ! 

Ariette yahise ahaguruka.... 

[10/01 5:58pm]NTACO 🌹🌹🌹🌹


Kurundi ruhande ni mumugi kwa fifi mumasaha yumugoroba yicaye muri salon arikumwe nagahunguke Yvan, 

Yvan "ariko mama ko papa yatinze gutaha ? Cg yongeye yisubirira dubai arongeye aradusiga? 

Fifi nudutwenge twinshi ati" ariko Yvan rwooose urasetsa koko, ubuse ubugirango izisaha abe arihano akora iki ? 

Yvan "twaba tuganira turi nokureba cartoon 

Fifi" humura mwanawa iso aba arikumwe n'abandi Bagabo mumwanya muto araba aje, kandi yakubwiyeko naza aribwongere akagusomera story za NTACO kuri Facebook siwambwiyeko uzikunda? 

Yvan "eeee Ntaco ndamwemera aratwika ahubwo dady nabanguke hari agastory atandangirije.... Bakiri muribyo hahise hinjira umugabo Yvan akimubona yirukanka amusanga aramuhobera, nyuma yibyo yanahoberanye na fifi biragaragarako urukundo ruhari byanyabyo... 

 Bagiye kurya barangije basoma story za Ntaco kuri page ya FB ye yitwa The Ntaco Stories Production ubundi bararyama,... Sasamukuryama fifi na Mike batangiye kuganira ..... 

Fifi ati "ariko uziko wanyibagij ntumbwire ibijyanye nurugendo rwawe ! Gira vuba mbwira (ibibyose yabivugaga aryamye mugatuza cya Mike ndetse arinogukinisha byabyoya byomugatuza há Mike hhhh nako ñi impwemwe nari nibagiwe kubivuga neza (mwibuke nambere fifi yakundaga kubikora muri Episode zabanje murabyibuka) 

Mike ati "sha urebye ntakidasanzwe cyambayeho, icyabanje kuntonda ni ikirere cyaho, ndetse ubwo naragiye mbanza kubura jeannette neza neza, ariko ntakogobyangoye cyaneko amafrang narinyifitiye, nyuma rero nibwo nagiye kugura aka juice kokunywa kumbe aho ngiye kukagura ni muga kiosque ka jeannette, we Yarahiriwe rwose ubu ñi umucuruzi ukomeye muri dubai, Rero twese kongera kubonana byaradutunguye, gusa nyine ntibyatinze kuko Twaje kumenyerana ariko nyine yanze kunyumva ndabikubwira neza nitonze reka turuhuke Iki sicyogihe kiza cyokukubwira ibyaranze iyominsi. ... Fifi yahise yataka Mike batangira gusomana....


🌹Coronel Ntaco is tyiping..... 🌹


Bidatinze bwarakeye hano turi nimubaturage buriwese arikubyuka atanguranywa namasaha ngo atamugereraho ataragera mukazi,  umuturage wambera yarabyutse akaraba mumaso afata igitiyo ke agisohoka abona agapapuro gato kazinze neza mumuryango aragatoragura... 

Tugaruke kuwundi muturage nawe yarabyutse ageze mumuryango abona agapapuro kazinze nkakakandi tumeze Kubona nawe yaragatoraguye aragafungura.. 

Sasa abaturage bose aho bava bakagera bose buri umwe yagiye abona agapapuro akagatoragura,..... Abaturage bose umusozi wose buri muturage wese yatoraguye agapapuro,  hari umwe wagatoraguye aragafungura neza yitonze, atangira gusoma,.. Dore amwe mumagambo yanditseho........ Episode 20 is loading...... 

__________________-__

__________🌹____________

Ese imigambi yababasaza yokugira icyobakora iratanga iki ra ? 

.... 

Mike ati "reka iki sicyo Gihe kiza cyokukubwira ibyambayeho muri iyominsi... 

Episode 20 coming

Writer Ntaco

All Rights reserved

Comments

OUR POPULARS

HARI IBINTU 7 BITAGIRA ICYO BIKUMARIRA MUGIHE UBIFITE BYONYINE BURI KIMWE

HUMAN BEING (IkiremwaMuntu)

WHO IS GOING TO CAUSE INSECURITY IN NIGER BETWEEN ECOWAS AND THOSE MILITARY GROUP OF YOUNG MEN WHO TOOK OVER THE POWER?

HAVE YOU GOT TO KNOW THE SECRET BEHIND MONEY!!? HERE IT IS.

Here are 5 Secret Smart ways if you want to reach on Something

WHO FILED THE CRIME CASE FOR RWANDA INSPECTION BACKUP'S CEO!? Prince Kid

DID YOU KNOW!? IT’S A SIMPLE WORD, BUT SO DIFFICULT TO SPEAK/SAY

IS IT THAT THESE WORDS CAN MAKE SOMETHING ON YOUR ENTIRE LIFE!!?

2 THINGS YOU MUST KNOW, NO MATTER WHAT!