UTABUSYA ABWITA UBUMERA EP5
HIMa. And Colonel Ntaco Presents
UTABUSYA ABWIT'UBUMERA
..
.
EPISODE 05
.
Duheruka Robert amenyeko Bonie hari ikitagenda ndetse Bonie agiye kukimubwira.....
Alice nawe yari amaze Kubonako Marua hari ikitameze neza ndetse Marua agiye kukimubwira.........
Inkuru yandikwa ndetse ikanahimbwa na Coronel Ntaco🇬🇦
Dutangiriye kubitwenge byinshi by'alice..
Marua "ese ubwo uraseka iki wagakobwawe ?
Alice arakomeza araseka !
Marua" ariko uri umwana mubi, ese ubwo umfashije iki ? Basise ibyonkubwiye hari igisekeje cyirimo ?
Alice arakomeza araseka !
.
Kurundi ruhande Bonie aracyarikumwe na Robert mukabari.
Robert "mwan Ndumva warakunze bitavugwa ahubwo ugomba kwitonda.
Bonie" kuba narakunzebyo ndabizi,..
Robert "nonese ikibazo ni ikihe ?
Bonie" ikibazo n'uko ntinya !
.
Tugaruke kubakobwa bacu...
Alice "wowe humura ibyobiroroshye, ndaza kubyitaho ndagufasha ukonshoboye. Ahubwo reka nkuherekeze utahe dore burije utaza nokugira ikibazo ugirira munzira.
.
Bwarakeye mugitondo Bonie abyuka yitegura kujya mukazi. Nyuma Yabyose arangije kwambara Alice aramwinjirana barebana ubudahumbya ntanunyeganyega !
Bonie "uje kumara iki hano?
Alice arisetsa" nje kureba browange wanyanze.
Bonie arimyoza ubundi azunguza umutwe "hanyumase iyo usanga nambaye ubusa ?
Alice" narikukureba hari ibirenzese ? Ubundise n'iki ntazi waba umpisha ?
Bonie "ariko warasaze, n'ibyose warikumbwira iy'umbonera ubwambure ?
Alice" ariko urarwana Niki kontabyawe nabonye urashaka iki ? Ibyotubireke.
Bonie "saw!
Alice" ariko komuriyiminsi utishimye bimeze bite?
Bonie arahigima!
Alice "icara kuburiri umbwire Ikibazo ufite..
Bahita bicara batangira kuganira.
.
Kwa Marua mugitondo aracyaryamye, mamawe ahita aza kumureba aramukangura batangira kuganira.
Mama" umeze ute muko ?
Marua "ntakibazo mama.
Mama" Bonie waba umuzi ?
Marua mukumva mamawe ahita yikanga yibaza ahantu yaba aziranye na Bonie.
Mama "konkubaza Bonie ukikanga ntawe uzi?
Marua" Bonie se ko umumbaza?
Mama "ndakubaza ahokunsubiza nawe ukambaza !
Marua" Uwo Bonie urimo umbwira ntawenzi !
Mama aratungurwa "none Bonie waraye Ijoro ryose uhamagara ninde ?
Marua" Reka urambeshyeye namuhamagayese ntamuzi ?
Mama "gute warota umuntu kuriya utamuzi ?
Marua" mama ibyoninzozi reka tureke kubigarukaho.
Mama yaratuje ariko asigarana amakenga nk'umuntu mukuruwese kandi uzi ibintu. Ahita yisubirira mumirimo asiga Marua aho.
Marua kumutima amagambo yamubanye menshi ariko irimugarukaho ni "Bonie ndagukunda !"
Marua akunda Bonie huuum !!
Coronel Ntaco is tyiping ✍🏾
Ibumbogo nyuma y'icyumweru karake imirimo yogusya we nabagenzi be bayigize kure kandi bakorana ibakwe banaririmba uturirimbo twibihozo,
ukobasya ninako baganira.
Mutumwinka "nkuko nabibabwiye muriyiminsi nyamara hari ikidasanzwe cyigiye kuba!
Abandi barikiriza ariko karake arahigima !
Mukobwajana nawe ati" muribuka muminsi ishize twagiye gutashya mwishyamba ryamagaba ?
Abandi baribuka.
Mukobwajana arakomeza "nonese babagabo nigatiki ?
Abandi bibuka ukuntu abagabo baje bakabitegereza bakababaza inkomoko yabo....
Munyana" reka tubitege amaso tuzamenya icyobihatse.
Karake ati "ariko ntimukabe abapfapfa bigeze aho?
Munyana ati" hanyumase wowe utari umupfapfa uri iki ?
Abandi barashyigikira.
Karake arabareba gusa ntiyavuga ahubwo arahigima arituriza.
Munyana ati "haryango nuhigimye aba agize até?
Abandi bati" aba avuze!
Munyana aratangara ati "ahaaa karake we ntanubwo avuze ahubwo arabiye uboshye ikimasa.
Abandi baraseka...
Karake ati" oshihoshi nimusigeho gucyocyorana ntibikwiye Abari birwanda.
Hirya hahita haturuka akanagato Kagakobwa kaza guhamagara karake ndetse kanamubwirako nyirasenge amushaka, karake agenda yitabye.
Bagenzibe basigara bamuvuga.
Munyana ati "baravugango ntanduru ivugira ubusa kumusozi, Njye hano ndahabonamo ikintu !
Mutuminka ati" iritavuze umwe, nge nabibonye kare, ukuntu karake atumizwaho nabanyirasenge biratangaje.
Munyana ati "ntakiza nkokurongorwa erega burya anagiye yaba adusigiye numugisha.
.
Karake arikumwe nanyirasenga, nyirasenge arikumuha impanuro zagikobwa ariko zikura abakobwa mubukumi zibinjiza mubugore...
Karake ati" byose narabyumvise kandi ndacyabyumva ndetse nzabizirikana Iteka mawe.
Nyirasenge ati "muruturuturu uzinduke ukora bimwe nakubwiye kandi ntihagire ibwirizwa narimwe wica.
Karake arikiriza, ahita abaza ati" ariko nanubu nturambwira icyihishe inyuma yiyimihango yose urimo unkoreraho.
Nyirasenge amucira mumaso ati "wagakobwawe nangako ugira amashyushyu yahato nahato, aho ayo amashyushyu yawe ntazatuma uba akagoryi umugabo akabikora ntamananiza..... Atarakomeza ahita yipfuka kumunwa...
Karake aba yabibonye kandi nibyo yavuze yabyumvise ati" ushatse Kuvuga iki mubyeyi ?
Nyirasenge avuga amukankamira ati "cyo mva imbere ujye kwitegura mugitondo uzinduke.
Karake yaragiye, umukecuru nawe asigara yivugisha ati" narinivuyemo nk'inopfo.
.
Bidatinze bwaranakeye mugitondo cyakare I gitondo gitangaje muruturuturu inyoni yambere ikivuga karake yari asohotse atangira urugendo mubihuru namashyamba yinzitane avugamo inyombya, ibishwi nintuma zintungura ndetse ninkotsa kandi riteye ubwoba cyane.
Yarakomeje aryinjiramo ageze hagati mwishyamba ahura numugezi utemba kandi munini cyane ndetse usuma biteye ubwoba, aba afashe ikibabi akidahisha amazi ubundi arayasoma araysjundika ahita akata asubira inyuma muricyogicuku cyigitondo... Yagarutse yihuta agiye gusohoka ishyamba yumva imirindi yintare iza imusatira atangira kugira ubwoba, atangira kwirukanka kandi anajunditse amazi ntakuyamira cg kuyacira, yageze imbere intare iba iratontomye cyane karake aba......
.
Tugaruke muri iki gihe...
Alice arikuganira na Bonie....
Bonie ariguseka ati "Nanga ubucucu ujya ugira wakantuwe ntukamenyere.
Alice ati" ibyotubireke ahubwo nkufitiye inkuru nziza.
Bonie ati "kagire inkuru.
Alice aba arambuye amaboko amutegera ibiganza ati" shyira aha.
Bonie ati "ikise kandi konziko ntamwenda nkuramo.
Alice ati" inkuru yange irishyurwa.
Bonie araseka...
.
Kurundi ruhande Marua yicaye muri salon arikureba TV...
Mama we yahise aza amusanga.
Marua "nikomama Kombona uza womboka habaye iki ?
Mama we araseka ati" nashakaga kugukanga none wamvumbuye.
Marua araseka ati "menyako uwububa abonwa nuhagaze rero.
Arakomeza ati" haricyo nashakaga kukubwira ariko.
Nyina yamuteze amatwi aramubwiraaa.
Mama "byose Biba nabiketse, gusa uwo Bonie mpisengira amatsiko yokumubona.
Marua araseka...
Mama" arikose kubinshisha wamukobwawe aho ni ubuhoro ?
Marua "Impungenge zawe rero ngewe ndazirambiwe.
Mama arahigima ati" nzabandora ni umwana w'umunyarwanda.
Marua araseka nkaho ntacyo bimubwiye.
.
Kumugoroba Alice yasohokanye na Bonie kukabari katikoraho mumugi.
Bonie ati "amasaha abaye abiri ntegereje icyo ugomba kumbwira nahebye, ahobigeze ndarambiwe.
Alice araseka" ariko nawe yeee, erega ntugashyuhaguzwe kandi uri umuntu wumugabo.
Bonie "kuba umuntu wumugabo bisobanuye kuragirwa nkinka cg nkihene rero ?
Alice araseka ati" wirakara mbabarira umunwa wawe wuhe speed governor utaza kugukoresha amabara.
Bonie ararakara ati ntunyurire nkaho ndi igiti nge singana nkawe.
Alice arumirwa.
Bonie areba kwisaha ati"nyuma yiminota mirongwitatu ndaba ngiye.
Bakomeje kurindira mumwanya muto Alice akora kuri Bonie arahindukiraagihindukira yahise amera nkagashwi kinkoko kanyagiwe, arakonja arasuhererwa umutima uradiha ataragira icyo avuga yumva............. Episode 06 iraje vuba.
.
.
NI iki kibaye.?
Story irakomeje......
Ibuka gukora share
UTABUSYA ABWITA UBUMERA EP6 COMING
Writer: Ntaco
All Rights reserved
Comments