KUBAHO N'IKI!? KINYARWANDA VERSION.

Hari itandukaniro hagati y'ubuzima nk'ubugingo n'ubuzima nko Kubaho!
Muri iyi Nyandiko tugiye kugaruka ku Kubaho, Kubaho n'iki!? Ubuzima nkokubaho ni isiganwa riri hagati y'ubuzima nkubugingo n'uyu mubiri Bwa mbaye, uyu tubona. N'iyo mpamvu twishyiriyeho igihe tukakigaba gabanyamo uduce duto cyane kugurango bidufashe muri iryo siganwa. Niho hava imyaka Iminsi amezi ibyumweru amasaha iminota amasegonda na matsiyerisi. UBUZIMA NKO KUBAHO ni igihe tunyurano n'ibyo tunyuramo buri gihe, ibi bya buri munsi Ubusima Nkubugingo rero, ni ubu ubundi bugaragarira kububisi bisi bw'umubiri, Kumwuka no Kumaraso uyu mubiri ukoresha. Aha kubuzima nk'ubugingo niho hava Minisiteri y'ubuzima. KUBAHO N'IKI!? Ese habaho itandukaniro hagati yo kubaho no kubaho neza!? Itandukaniro rirahari kandi rinini, kuko habaho neza uwabayeho, bivuzeko icya mbere ari ukubaho uko ubayeho kose. Umuntu ubayeho bitamunyuze hari ubwo agerageza n'inzira zitari nziza rimwe na rimwe zigize icyaha, kugira ngo abeho neza. Ntago bivuzeko ubayeho atabayeho neza ahubwo hari ubwo twitiranya kubaho neza no kubaho bihenze, burya kubaho bihenze ubwabyo birahenda ariko kubaho neza ntakindi kiguzi. Reka tugaruke kukubaho, Kubaho n'iki!?wowe ubwawe ubisobanura gute!? Nge nabihaye iki gisobanuro; Kubaho ni Ukurya kuryam kubyuka kugenda. Ibyo byose iyo ubyujuje, uba ubayeho uko wabaho kose nibyo ukeneye. KURYA mu kubaho, bisobanuye ko ubasha kubona ibigutunga kandi buri munsi cyangwa mu gihe. KURYAMA Mu kubaho, bisobanuye ko ubona aho urambika umusaya kandi hatekanye, waba uhishyura nki kode ukabona uko uhishyura, waba utahishyura bikaba amahire. KUBYUKA Mu kubaho, uba wizeye ko ukiri mwisiganwa, Bwa buzima nk’ubugingo uracyabufite. Aha uba wizeye ko ukibayeho kandi n'ibindi bishoboka. Inshuro nyinshi kubizera arabyuka agashima iyamurinze, n'utemera imana yakibajije ukimutije Umwuka utuma akiri m'ubuzima. Uba ukibayeho kuko ugihumeka. KUGENDA rero Mu kubaho, bivuga kubasha kujya muri ryasiganwa, aha nihobujura bya bindi byose twavuzeho. Aha kandi iyo ubasha kugenda, muburyo bwose ugendamo uba ufite icyizere ko ukibayeho. Usanze ibyo byose ubyujuje umenyako ugifite kwirukankana n'ubuzima nk'ubugingo. Kuko nkumpamvu zose ubuzima Nk'ubugingo busiga ubuzima nko kubaho, umuntu ahita apfa. Iyo Umuntu apfuye, ububisibisi bumushiramo bivuze ko n'ubuzima nkubugingo ntabwo agifite, ubuzima Nkubugingo bugendana na Roho. Kurubyiruko rero, ukeneye guhera ku kubaho hanyuma ukazagera aho ubayeho neza/bihenze, ariko nugerageza ugasimbuka iyo ntambwe, hari ibitazagenda neza. Kereka niba hari andivmahirwe yabanjeho imbere gato. Wowe w'umva kubaho nko gusobanurwa gute!? Uratekereza Iki!? Ihangane, utange igitekerezo unasangize abandi.

Comments

OUR POPULARS

WHO IS GOING TO CAUSE INSECURITY IN NIGER BETWEEN ECOWAS AND THOSE MILITARY GROUP OF YOUNG MEN WHO TOOK OVER THE POWER?

HARI IBINTU 7 BITAGIRA ICYO BIKUMARIRA MUGIHE UBIFITE BYONYINE BURI KIMWE

HUMAN BEING (IkiremwaMuntu)

HAVE YOU GOT TO KNOW THE SECRET BEHIND MONEY!!? HERE IT IS.

Here are 5 Secret Smart ways if you want to reach on Something

WHO FILED THE CRIME CASE FOR RWANDA INSPECTION BACKUP'S CEO!? Prince Kid

IS IT THAT THESE WORDS CAN MAKE SOMETHING ON YOUR ENTIRE LIFE!!?

2 THINGS YOU MUST KNOW, NO MATTER WHAT!