UBUMUNTU (Humanity) Kinyarwanda version
Ese wabasha gusobanura Ubumuntu nkuko ubwumva!?
Hari ubwo tureba umuntu tukavuga ngo uriya muntu afite ubumuntu cyangwa ugasanga umuntu ntanagasa n'ubumuntu yifitemo kandi ari umuntu tubibona.
Mugice cya mbere cy'iyu nyandiko kiri m'ururimi rw'icyongereza twarebeye hamwe ibyazamura ubumuntu m'umuntu kugiti cye.
Mugice cya kabiri twashyize mu Kinyarwanda, reka turebe hamwe ibice byingenzi wajya upimiraho ubumuntu.
ABAVANDIMWE: kubavandimwe niho gipimo cy'ambere cy'ubumuntu.
Ubusanzwe umuvandimwe ntakibi wa mwifuriza, iyo ababaye ubijyira ibyawe ugakora byose byanaguhombya ariko ukamurwanaho. Nkiyo arwaye akenshi wanahagarika byose ukamwitaho.
Afunzwe, wanakora ibyaha ariko agasohoka nubwo kuri ubu amafaranga asa nayigaruriye amarangamutuma yacu ariko ubundi wakoraga byose akamera neza.
Ibaze rero uriya wifuriza kuriya ugurirq kuriya abaye ari amaraso yawe uri muri ibyo bihe, ese wakwishimana nawe cyangwa wababarana nawe!?
Reka ubuvandimwe tubureke n'ubundi bwaravangiwe, reka turebe kumubyeyi wawe w'umugabo. (PAPA)
PAPA: tukiri bato nibo kitegererezo twagize bakaba intwari zacu.
Umu papa arwana intambara nyinshi ngo umwana we akure, akugaburira akurinda agutoza kuba uwingira kamaro.
Kugeza ugiye mwishuri akora byose ngo wenda ugire ubumemyi, kutaragize amahirwe yo kubana nawe ahorana akababaro nibyifuzo ko bakabaye bari kumwe.
Jya wibuka ko uko ufite Papa wawe hari n'undi ufite Papa we cyangwa unamwifuza.
Ibaze papa wawe mu ishusho y'umurwayi wo mumutwe (Umusazi), ese wakumva umerewe ute!?
Uriya ufite buriya burwayi uhora mumyanda nawe ni PAPA w'undi muntu. Ntutukishimire ibyiza gusa, ujye wibaza niba ibibi nabyo bije wakomeza kuba wowe, uti ese nakomeza kwitwara uko nitwara, nakomeza kwitwa umwana we, Ese nakomeza gukora ibyo nakoraga uko nabikoraga!?
Papa wawe abaye ari uriya musaza utakibona w'imbaraga nkeya uhingira abandi kubw'ubuzima ngo abeho wakwiyumva gute!? Burya nawe ni Papa w'undi muntu.
Ariko hari igihe ibyo tutabyitaho, reka turebe ahandi hashobora kuba ari ingenzi kurusha ahandi. Aho ubuzima ubundi butangirira. MAMA
Kumubyeyi w'umumama n'ubwo bisa nibidasobanuka kukigero cyo hejuru ariko ubuzima busa n'ubutangirira kuriwe.
Nyuma yo gupima ubumuntu bwawe kubice byabanje ugasanga ntibigufasheho, Hindukiza intekerezo uzigarure kumuntu w'agaciro kuri buri wese. Mama Wawe.
Ese ukunda Mama wawe!?
Mama w'umuntu niwe Mugore wenyine uba inyuma y'intsinzi kuwo waba uriwe wese.
Niwe ushobora kurira inshuro utabara kubwawe, niwe ushobora kukubabarira amakosa yose wakora.
Umwana n'igice cya Nyina bisaba icyuma kubatandukanya, niwe gitambo giahoboka k'ubuzima bwawe.
Ushobora kugera mugihe ukeneye izindi ntege ugahamagara Papa wawe kukugira inama, ariko wacitse intege aha inama zikenewe nyuma yo kuruhuka, har'ubwo wifuza kuryama kubibero bya Mama wawe.
Uwavuga nabi Mama wawe n'ugerageje kumuzana mubiganiro, ntago wamworohera.
Ese uziko uruya nawe Afite Mama wawe nkuko umufite unamutekereza!?
Ugiye gupima ubumuntu bwawe, fata Mama wawe umubine nkuriya w'undi.
Ibaze Mama wawe ari umusabirizi hariya k'umuhanda!! Kubera uko ukunda uwo mubyeyi ntiwifuje no kuhamushyira yewe no kubitekereza.
Ibaze ariwe Wirukankana nk'umuzunguzayi nkuko kenshi tubibona.
Twigeze kumva uwafashe umukecuru w'imvi agakubita munsi y'ibirenge, ibaze ari Mama wawe babikorera. Ubumuntu.
Reba uwo Mumama Mubihe byose, ese wakwitwara gute wakwifata gute!?
Umaze kunyuza ubuzima n'ubumuntu bwawe muri izo nzira zose, usanze ufite ubumuntu cyangwa ufite kwikunda kurengeje!?
Ese ibyiza wiyifuriza urabona nabandi babikwiye!?
Ubumuntu n'ukubasha kwishyira Mumwanya w'undi muntu mubihe byose. Ibisharira ukahibona n'ibiryohereye ukahibona.
Uratekereza iki!?
Ihangane, utange igitekerezo unabisangize abandi niba byabagurira akamaro.
Comments