URUKUNDO ESE NIRYARI WAMENYA KO UKUNDU UMUNTU BY'UKURI!!?

Muri iki gice kigufi tugiye kubanza dutekereze kuri buri ruhande.
Ubundi urukundo nurwa babiri ariko hari ubwo uruhande rumwe rutererana urundi kimwe n'uko hari umubano witirirwa urukundo kandi mubyukuri warabayeho kuzindi mpamvu wenda nka Pressure. Rek mbanze nkubwire aka, niba uri umusore/umuhungu, ifate wibone nk'umukobwa wishyire mu mwanya w'umukobwa. Nurangiza urebe uti “ese umukunzi, umuhungu, umusore woguha ubuzima bwange yaba ari Inde, y'abateye ate!? Yaba y'ujuje ibiki!? N'umara kubishyira kumurongo byose nk'umukobwa wifuza umugabo mwiza, wigarure mu mwanya wawe, wirebye urabona uru umugabo/umusore nyawe igihe wari umukobwa wifuzaga!? Aha rero gira icyo ukora uryoherwe n'umuteguro k'urukundo wifuza kubamo. Ntagobitangiye, uri umukobwa uwo uriwe wese, akanshi ugira inzozi zo kubaka urugo ndetse m'urukundo ru ryoshye. Kina aka gakino, ifate wigire umuhungu wishyire mu mwanya w'umuhungu, nurangiza urebe uti ese n'uwuhe mukobwa nge nk'umuhungu nifuza, yaba ameze gute!? N'iki nagenderaho nemeza ko ariwe nkeneye. Numara kubyigaho byose, garuka mumwanya wawe ube uwo usanzwe uriwe. Nonese urebye byose watondetse, uribona nkuwo wari ukeneye igihe wari wigize umukobwa!? Ndibaza, Niryari wamenya ko ukunda umuntu nyabyo cyangwa agukunda bya nyabyo!! Tugaruke kuri wowe, uribana!? Ok reka turebe uri mucyumba cyawe uri wenyine, ubyutse cyangwa uhageze hari aho uvuye. Uvugishije ukuri wakwishimira ko umukunzi/uwo ukunda akubona igihe cyose umaramo wowe utabizi ko ari kukureba!? Oya, reka tuvuge gutya, harimo Camera mucyumba cyawe utabizi ko irimo, igafata amashusho kuva kuwa mbere kugeza kucyumweru y'ibihabera byose, wakwishima ko ayo mashusho bayereka umukunzi wawe cyangwa uwo ukunda!? Niba kuribyo byose igisubizo ari yego uwo muntu ushobora kuba umukunda kandi wizeye ko agukunda. Gukunda umuntu bitangirira aho uri wenyine, agaciro n'icyubahiro akwiye ubimuha mutarikumwe, naho uri wenyine ntawundi uzi neza ko akubona, wumva ibyo ukora ariwe ugirira. Akenshi iyo dusohotse iwacu tuba twikozeho tutazi ko hari uri butubone kimwe niyo uziko uribuhire nuwo ukunda, twita kuko tugaragara kandi tugomba kugaragara. Ariko hari igipimo wapimaho ko ukunda umuntu byanyabyo. Kimwe mubintu byiza m'urukundo nukuba utuye hafi y'uwo ukunda by'umwihariko Mu gihe cyo hagati cyegera igitangira cy'urukundo. Kuba ubasha kumwumva avuga kenshi atabizi. Aha ubasha gusobanukirwa uwo ariwe binyuze mu mivugire, uko asohora kando ashyira ubwitonzi mu maganbo avuga. Unabasha kumva uko abana n'abandi binyuze mukunva uko avugana nabo. Kumva uko avugana n’ababyeyi be, Papa we cyangwa mama we kimwe nabamurera abavugisha gute!? Muri icyi gihe umenya uburere nuko aha agaciro abakuru, kubaha. Ibi kandi byagusobanurira niba ari umuntu mwajya inama, wumva umutima n'imitekerereze ye kujo kenshi biba atabyuteguye cyabgwa nawe bigutunguye. Guhura nawe bitunguranye, iyo umuntu ari murugo aba atandukanye cyane nuwo mwahura agenda, uyu muntu iyo mukubitanye, aba ariwe w'umwimerere kuko mubasha guhura gitandukanye, bamutumye, agiye guhaha, atembereye agiye no muri Sport. Hano ntago wapfa kumwihisha. Umuntu ubasha kugukunda kandi yaranyuze muri ibyo bihe byose, ushatse umugumane kuko uwo ni uwukuri kuri wowe. Ariko byabindi umbona ngenda duhurira kukazi cyangwa tubanza gutegura guhura twabyiteguye ukaza uti ndagukunda, akenshi singe uba ukunze, ahubwo hari akantu runaka ubona uka kankundira gusa wasanga hari byinshi byakabaye bituma utankunda. Kereka iyo aribyabindi byo kuryoshya aho ho nabyumva. Nubasha gukunda umuntu binyuze muribyo bihe, komeza umukunde niwe wanyawe, umukunda nkawe. Wibuke, uri mumwanya w'umukobwa cyajgwa umuhubgu ukareba uwo wifuza kubana nawe mubundi huzima, wibona nkuwujuje byose bikenewe kuba uwo nguwo cyangwa umubere undi ukeneye nkuwo!!? Uratekereza iki!? Subscribing na Email yawe ujye ubona updates inyandiko ikijyaho. Sangiza abandi uduhe n'ibitekerezo.

Comments

OUR POPULARS

HARI IBINTU 7 BITAGIRA ICYO BIKUMARIRA MUGIHE UBIFITE BYONYINE BURI KIMWE

HUMAN BEING (IkiremwaMuntu)

WHO IS GOING TO CAUSE INSECURITY IN NIGER BETWEEN ECOWAS AND THOSE MILITARY GROUP OF YOUNG MEN WHO TOOK OVER THE POWER?

HAVE YOU GOT TO KNOW THE SECRET BEHIND MONEY!!? HERE IT IS.

Here are 5 Secret Smart ways if you want to reach on Something

WHO FILED THE CRIME CASE FOR RWANDA INSPECTION BACKUP'S CEO!? Prince Kid

DID YOU KNOW!? IT’S A SIMPLE WORD, BUT SO DIFFICULT TO SPEAK/SAY

IS IT THAT THESE WORDS CAN MAKE SOMETHING ON YOUR ENTIRE LIFE!!?