IMANA Y'IRWANDA: Reka mbacire umugani mbabambuze undi, igice cya mbere

 


IMANA YIRWANDA

.

REKA MBACIRE UMUGANI MBABAMBUZE UNDI IGICE CYA MBERE

.

Mubinyagihumbi byinshi by’imyaka yashize hariho umubumbe umwe mu isanzure, wari umubumbe umwe utuyeho ibiremwa byari bifite umuyobozi umwe wabyo ari nawe wabiremye, gusa yari yarabiremanye ubwiza buhebuje nubwo ibyo biremwa byo byahoraga bifite amatsiko yo kumenya umuremyi wabyo aho we yakomotse, gusa ryari ibanga rihishe nta kinyabuzima na kimwe cyari kizi kuri iryo banga niyo mpamvu rero ibyo biremwa byatumatumanyeho byumvikana ko bigomba guhura bikaganira kuri iyo ngingo.

Ubwo rero ibyo biremwa igihe byumvikanye ho cyoguhura cyarageze byicara aho byakoreraga inama nuko umuyobozi wari ufite imbaraga wakabiri uvuye kuwabiremye ari nawe wari uwambere mubyaremwe yahagaze imbere yabyo byose ubundi arabibwira ati:<< umuremyi wacu twese Imana akomeje kuduhisha ukuri ku inkomoko ye, gusa kandi nubwo mutabizi bamwe nabamwe muri mwebwe umuremyi wa twese Imana yakabaye ataradusumbanyije bigeze hano kuburyo aturusha imbaraga akaba yaranatwimye ububasha bwo kuba natwe twarema ibindi biremwa bimeze nkatwe, bityo natwe kugirango bijye bituramya natwe nkuko natwe tuyiramya, ikindi kandi nabonye yaririmo kurema ikindi kiremwa gisa nkawe kandi nacyo kizajya kirema ibindi mugihe twe ntabubasha yaduhaye bwo gusa nawe.>>

Tuve kuri ururuhande ruri munama, tuze ahandi kuri uwo mubumbe hari ibihu by’umweru kuburyo utacishamo amaso ngo urebe ibirimo imbere muri icyo gihu.

Gusa ariko nubwo ntawacishamo amaso ngo ajyire icyo abona, hari harimo kumvikana mo amajwi agira ati:<<Mbahaye ubuzima mwembi uko muri babiri, ninamwe kiremwa cyanyuma ndemye namaboko yange kandi mbahaye isura nimimerere nkiyange nubushobozi bwo kuzaturukamo ibindi biremwa bimeza nkange ngaho rero nimuhaguruke mujyende mubeho ubuzima bwanyu kandi muzabane mukundana kugeza mugeze mugusaza kwanyu, ubuzima bwanyu muzabusigira abazabakomokaho kandi muzabatoze ku baho babana kandi bakundana!>>

Ubwo rero uko iryo jwi ryakavugiragamo aho ryarekeye kuvuga ubundi na cyagihu cyari kiraho kireyuruka ubundi ahari igicu tuhabona umugabo numugore bahagaze aho bambaye ubusa bafatanye mukiganza ubundi batangira kugenda bafatanye ikiganza batarekurana.

Tugarutse aho inama yaberaga rero wamuyobozi wayo yararimo kubabwi ati:<<murabonako igihe cyacu cyiyi nama kirimo kugenda kigana k’umusozo, rero nkuko twabyumvikanye ngirango murabizi Imana nitatubwira aho iva ntinaduhe ububasha nkubwayo turokora nkibyo twumvikanye!>>

Ubwo rero wamuyobozi w’Inama uko yakavugaga uko hahise haza inkubi y’umuyaga idasanzwe , nuko iyo nkubi itangira gutera imikungugu ibyo biremwa, ubundi umuyaga mwinshi werecyeza ahari cyakiremwa cyari kiyoboye inama imbaraga zawo ziragikubita kisanga hasi ahari ibindi biremwa ndetse cyagihu cy’umweru gihita kiza imbere yibyo biremwa byose, wamuyaga uhita utuza nimikungugu yari yazamutse isubira kubutaka.

*HACIYEHO IMYAKA IBIHUMBI IJANA NA CUMI NINE IBYO TWAVUGAGA HEJURU BIBAYE*

Dutangirire ahantu hamwe hameze nk’umugi kuko uharebeye kure urabona utuzu twinshi cyane turi kumurongo gusa twubakishije ibyatsi kuva hasi kugeza ku isakaro.

Ubwo rero bisa naho akazuba aribwo kakirasa kuko hari abakobwa beza cyane muri ako gaturage bambaye impu zikinze kumyanya yabo yose ndangagitsina bafite imyeyo barimo gukubura mbese kuburyo mbese aho hantu nubwo hari inzu zibyatsi ariko hari ahantu hafite isuku idasanzwe.

Muri icyo giturage rero reka tujye murugo rumwe hari umukobwa mwizacyane wari urimo gukubura, gusa ariko yakuburaga anarimo kuririmba indirimbo igira iti:” Mana yange , muremyi wange nkunda dore ndi imbere yawe nkushima urukundo nimpuhwe zawe bihora binzengurutse bigatuma mporana akanyamuneza kuburyo u Rwanda rwose rumpanga amaso rwifuza kubona inseko y’umugore wawe umwe rukumbi wahisemo mubihumbi byabandi bari beza I Rwanda!’’

Uko yaririmbaga rero munzu y’iwabo mo imbere hari harimo umugabo n’umugore bicaye kuburiri bwari busasheho ishinge n’umucyenke, nuko umugabo aba abwiye umugore we ati:” umukobwa wacu amaze gukura ijwi rye iyo aririmba ryumvikanira mumitima yabantu bose batuye muri aka gace, kandi ibyo abahanuzi bamuvuzeho bisa nkaho bitazaba baratubeshye byaba byiza tumushyingiye hato atazahera ku ishyiga!’’

Umugore aramusubiza ati:” oya tube twihanganye umukobwa wacu ntabwo arakura twihangane dutegereze ikindi gihe, gusa bariya bahanuzi bavuze bwose bwarasohoye ubusigaye ni ubuvuga kumukobwa utagira ababyeyi kandi utarabyawe muburyo kamere!”

Umugabo:’’ese Uwijuru waba waramubwiye iryo banga ryuko atavutse kuburyo kamere arinawe ushobora kuba yaravuzwe nabahanuzi?”

Umugore:”oya nari kubimubwira gute koko ko aribanga tugomba guhamana mumitima kugirango tumurinde kuba umwana w’ishari, uziko bimenyekanye yakwicwa, ubundi kuki umbajije ikibazo nkicyo koko uracyeka hari ikintu yaba azi?”

Umugabo asubiza umugore we ati:” none se ntiwumvaga indirimbo yararimo kuririmba?”

Umugore ati:”uriya mwana wange iyo aririmba hari igihe ntwarwarwa ninjyana nukuntu ijwi rye rirongoroye sinshobore kumva amagambo yaririmbye!”

Kurundi ruhande rero muri icyo giturage no murundi rugo hari umusore wabyutse afata uruho adaha amazi mukibindi ubundi akaraba mumaso.

Arangije gukaraba hari undi muntu w’umukecuru gusa bigaragara ko adashaje cyane wahise asohoka afite inkongoro yuzuye amata ahereza uwo musore arangije aramubwira ati:”Gashenda mwana wange gotomera ayo mata utagenda utishe umwaku.”

Nuko uwo musore witwa Gashyenda aramusubiza ati:” Urakoze Nyogoku sanyicira umwaku gusa hubwo ninumuti winzara kuko ejo naringuye mury’Imana, nuko Imana ikinga akaboko nagiye gushika hano ngaruka nandara ntakibasha gushingura ikirenge hasi kandi ndi umusore!”

Nyirakuru wa Gashyenda ahita amubwira ati:”mwana wa koko waritinyutse ujya guhigira muri ririya shyamba ry’ibumana kandi uziko ari ikizira?”

Gashyenda ati:”Nyogoku humura pe, ibyo muri ririya shyamba ni ibanga hatazagira umuntu umenyako njya njyaguhigirayo Umwami wacu yahita ankuraho umutwe biramutse bimugezeho akabimenya ko natinyutse guhangara ishyamba ry’indahangarwa ryananiye abahigi rikaba ritunze ngewe!”

Nyogokuru wa Gashyenda ahita amubaza ati:”none se mwana wa ubundi kuki ujyayo kandi uziko ari ikizira, wambabariye ko ubiziko ari wowe mfite ntuzasubireyo hato hatazagira uwagufatirayo bakaguca umutwe ko nange nahita niyahura ndetse ko numuryango wacu waba usibanganye cyane ko ubiziko utarashaka umugore ngo abe yakubyarira akana kazadusigarira muri iy’isi.”

Gashyenda asubiza nyirakuru ati:”ese ntabwo wibuka nkitangira guhiga ko buri gihe natahiraga aho? Rero bwambere ncyura umuhigo nawucyuye kubera ko nagiye muri ririya shyamba nise iryamahirwe kuri ngewe kuko buriya hari igihe njya guhiga ahatariho bikagera nimugoroba ntamuhigo ndafata cyangwase kubwamahirwe nanafata abafite amaboko bakanyambura umuhigo wange nabona byanze nkajya muri ririya shyamba ngo ntataha imbokoboko.”

Ubwo rero yamaze kubwira gutyo Nyirakuru ubundi ahita akubita ikivugirizo imbwa nyinshi cyane ziba zije ziruka zifungira amaferi imbere ye ubundi nyirakuru ahita yihina munzu azana umuheto n’imyambi ubundi aramuhereza, agiye kugenda nyirakuru yongera kwihina munzu asohokana imvumba nayo aramuhereza arangije aramubwira ati:”mwana wa aho nagushyiriyemo ibijumba nuza kugwa isari ufungure iyi mvumba ubundi ufungure gusa wirinde cyane kandi imana iri bukugende imbere ndabyizeye!”

Ubwo rero Gashyenda yahise afata inzira aragenda yerecyeza aho yahigiraga.

Gusa uko yajyendaga Uwijuru nawe yarafashe ikibindi munzu iwabo afata ningata arangije arasohoka ageze hanze arakikorera yerecyeza ku iriba gusa munzira yagendaga aririmba yandirimbo ye igira iti:”Mana yange , muremyi wange nkunda dore ndi imbere yawe nkushima urukundo nimpuhwe zawe bihora binzengurutse bigatuma mporana akamwenyu kuburyo urwanda rwose rumpanga amaso rwifuza kubona inseko y’umugore wawe umwe rukumbi wahisemo mubihumbi byabandi bari beza!’’

Ubwo rero uko yagendaga yageze aho agera ku iriba aravoma arinako arimo kuririmba, mugihe Gashyenda nawe aho yarari arimo guhiga yumvaga ijwi ririmba gusa yareba akabura uwurimo kuririmba aho aherereye doreko ishyamba ryari rinini cyane kandi ry’ibiti byiza binini byakimeza kandi byinganzamarumbo!

Naho aho Uwijuru yararimo kuvomera yamaze kuvoma atereka ikibindi imusozi arangije ajya mumazi kwiyuhagira,

Uko yiyuhagira rero hari abasore bari bihishe mubiti aho barimo kumurunguruka gusa uko yarari mumazi yari yahambuye imisatsi ye kuburyo yatanderaga mumugongo inaciye kuntuguze zombi igahisha amabere ye ikindi gice cye cyo hasi kirengewe namazi,

Ubwo rero abo basore bamurungurukiraga mugiti barabwiranye bati:” uriya mukobwa reka tumurongore twembi!”

Abandi barabyanga doreko abo basore bari batanu , rero ababyangaga baravugaga bati:”murabizi ko turamutse tumenyekanye ko twamusambanyije umwami yaduca imitwe kubera ishyano twaba tuzanye mu Rwanda.”

Rero uko bajyaga impaka rero umwe yahise ababwira ati:” nubwo ntacyo twamukoraho byibura nimureke tumukorereho urugomo!”

Ubwo rero bamanutse mubiti ubundi baba bafashe inkanda ye barayifata ubundi barayihisha kuko bari baje banyonyomba kandi kubera Uwijuru yari yanubiye mumazi ntiyige ababona yababonye ari uko yuburutse mumazi agiye kuvamo ngo atahe arebye kunkombe abona abasore batanu bahagaze imbere ye ndetse bahita binjira mumazi bamusanga mo atangira guhunga nabo bamugezaho atangira kuvuza induru.

Aho Gashyenda yarari rero yumvishe ijwi ry’umukobwa ririmo gutabaza ubudatuza ahita atangira kwirukanka aganana aho yumvaga ijwi ririmo guturuka nimbwa ze ziramukurikira kugeza igihe yagereye aho yumvaga ijwi ryavugira.

Gusa yarahageze ubundi asanga babasore bateruye Uwijuru bamukura mumazi yambaye ubusa barimo kumukorakora ubundi ahita atangira kurwana nabo amaze kubakubita abicaza hasi aho abasaba gutanga inkanda y’umukobwa bari bahishe nuko umwe amwemera guhaguruka ajya kuyizana aho bari bayihishe ubundi barayimuha arambara ubundi bacunga Gashyenda arangaye bahita biruka imbwa zigiye kubirukankana ahita azibuza!

Uko bakirukanse rero Uwijuru yahise ajya ahari ikibindi cye agerageje kukikorera biramunanira ubundi Gashyende aragenda aragiterura akimutereka k’umutwe ubundi Uwijuru arangijekwikorera abwira Gashyende ati:”wakoze kumfasha.” 

Gashyende ati:”ntampamvu yo gushimira pe koko ibyo nakoze kwari ukwikorera nkuko nabikorera mushiki wange ntigeze ngira!”

Uwijuru:”gushimira nabyo biri mumuco gusa nitwa Uwijuru ntuye ku irembo ry’urutambiro uzajye uza kundamutsa.’’

Gashyende aramusubiza ati:”nange nitwa Gashyende gusa ejo mumashoka y’inka tuzahurire ku iriba ryo mu ishyamba ry’Ibumana.”

Uwijuru aratungurwa cyane ubundi aramubaza ati:”ko se ntamuntu ujya winjira muri ririya shyamba urumva dufashwe byagenda gute ko baduca imitwe kandi ko njyanumva ngo ririya shyamba habamo ibintu byinshi binakanganye bituma naritinya rwose pe!”

Gashyende aramusubiza ati:” humura ririya shyamba ninko murugo ntagikanganye kirimo ahubwo ninaryo nzaturamo gusa nyine reka nizereko uzaza reka ndeke kukuvunisha.

Gashyende rero yabwiye Uwijuru uko ubundi aca bugufi akora kumbwa imwe ye mumutwe asa nuyagaza maze ikurikira Uwijuru wari uzamutse umusozi asubira iwabo gusa yagendaga akebuka akareba aho Gashyende yarahagaze nawe amuherecyeresheje amaso. Gusa intege zikomeza kuzamuka zikomeza kugenda zibura gusa birangira arenze.

Mugihe kurundi ruhande ho babasore bari bakubiswe na Gashyende bari bicaye ahantu ku ibuga inka nintama zabyagiye doreko bari abashumba, gusa ubitegereje mumaso urabona ko kumasura yabo hijimye mbese bari bafite uburakari budasanzwe, uko bakicaye rero umwe yabwiye abandi ati:” kariya gahungu ndakazi kitwa Gashyende byaba byiza ahokuzapfa tukiyita ibigwari tukihorereho twisubize icyubahiro katwatse noneho kakakitwaka imbere y’umukubwa!”

Undi ahita amubaza ati:”none se muvandi ubundi ko kariya gasore ari indwanyi kaba ari akahe cyangwa uragirango tuzage kwihorera kungabo y’ibwami?”

Wawundi aramusubiza ati:”oya uriya muhungu si uwibwami kuko ntiyemerewe nokuba umucakara kuko ni icyavumwe sinanabura kubabwira ko ari umuvumo ku gihugu cyacu.”

Undi mubandi bashumba aramubaza ati:”nishyano kugihugu cyacu kubera iki se muvandi?”

Nuko arabibwira ati:<<murabizi muri abavandimwe tuvukana kuri data SEMASAKA nubwo tudahuje abamama ariko sinabura kubibabwira nabibwiwe na sogokuru ko mugihe cyashize hari umukobwa wigize gutwara inda y’ikinyendaro nuko iwabo ntibabivuga bamuhisha munzu bamutegeka ko azongera gusohoka aruko umwana yavutse ndetse yanamaze kugera mubwangavu, rero uwo mukobwa wasaga naho akiri muto yaragiye aba munzu kugeza abyaye abyara umwana w’umuhungu uteye ubwuzu kandi wigikundiro.

Umunsi umwe rero nyiri u Rwanda umwami wacu yagiye guhiga mu ishyamba ry’Ibumana ubundi hagwa imvura idasanzwe, imyuzure iratera umwami ningabo ze batangira guhunga, gusa kuko hari umuvu mwinshi cyane bamwe mungabo ze umuvu wagiye ubatwara umwe kuri umwe kuburyo bagiye kugera hanze y’ishyamba ry’ibumana hasigaye umwami gusa abandi bose bashize gusa ageze kuri iki giturage cyo hanze y’ishyamba asanga ntamvura yahaguye ahita aca iteka ko ririya shyamba ntamuntu numwe uzongera kuryinjiramo.

Ubwo rero kuko yarananiwe kandi umunsi uciye ikibu yashatse aho ajya kurara ubundi ajya iwabo wawamukobwa bahishe munzu yinjira atavunyishije cyane ko ingo nabaturage nibindi bintu byose biba ari ibyumwami!

Amaze kwinjira rero yaratangaye amera nkuwukubiswe n’inkuba asanze umwana yicaye munzu arimo konsa undu mwana, ibyo bibaye rero umwami ntakindi yakoze yahise ahamagara abaturage , abatware nabiru igitaraganya biga kuri icyo kibazo bafata umwanzuro wo kwica uwo mwana na nyina cyane ko iyo baba barabimenyeye igihe ko atwite baba baragiye kumuroha.

Ubwo rero babazamuye kukarubanda babashyize kungoyi umwana na nyina ndetse nababyeyi buwo mukobwa kuko bari barahishiriye ishyano mugihugu.

Ubwo rero babagejeje kukarubanda mama wuwo mwana bahita bamuca umutwe ndetse na sekuru, bageze kumwana hahita habudika igicu cy’umweru havamo ijwi ritontoma nkiry’intare rivuga riti:”mwami wu Rwanda ningewe waguhaye ububasha bwo kuyobora abana bange sinaguhaye ubwo kubica!”

Ubundi iryo jwi rituje igihu gihita kibura abaturage barebye babona umwami wabo ahanutse muntebe aho yari aganje yikubita hasi ahita atanga!.......... IKINDI GICE KIRI HAFI

.

.

Comments

OUR POPULARS

WHO IS GOING TO CAUSE INSECURITY IN NIGER BETWEEN ECOWAS AND THOSE MILITARY GROUP OF YOUNG MEN WHO TOOK OVER THE POWER?

HARI IBINTU 7 BITAGIRA ICYO BIKUMARIRA MUGIHE UBIFITE BYONYINE BURI KIMWE

HUMAN BEING (IkiremwaMuntu)

HAVE YOU GOT TO KNOW THE SECRET BEHIND MONEY!!? HERE IT IS.

Here are 5 Secret Smart ways if you want to reach on Something

WHO FILED THE CRIME CASE FOR RWANDA INSPECTION BACKUP'S CEO!? Prince Kid

IS IT THAT THESE WORDS CAN MAKE SOMETHING ON YOUR ENTIRE LIFE!!?

2 THINGS YOU MUST KNOW, NO MATTER WHAT!