The NTACO stories production: URUKUNDO RUGANZA IGICE CYA 2

 


*URUKUNDO RUGANZA IKIBI, INTANGIRIRO Y'ISHYANO*

.

SEASON 01

.

EPISODE 02


 +250780847170 this is my WhatsApp number wanyandikira for business. 

          ENJOY

Ubwo nyine nakomeje kurebareba aho mu cyumba nkuko ODAVIA yari amaze kumbwira ko buri kimwe cyose nkenera ndaza kukibonamo, nkomeza kuzenguruka ndeba, ntungurwa no kubona ahantu hari udukanzu twiza, udupira ndetse n'utundi twenda tuberanye n'umukobwa uri mu kigero cyange! Murabizi namwe iby'abakobwa, ni abantu bakunda utuntu tw'amaraha no gusa neza, natangiye kwibaza utubazo twinshi, ndibaza nti ese ubu twaba ari utwa mushiki we?, uwo mushiki we se yaba ari uwuhe kandi kuva twagera hano ntawundi muntu nahabonye? Ese ODAVIA aba muri iyi nzu nziza gutya ndetse nini bihagije ari wenyine?

Nyine ubwo narimo nibaza utuntu twinshi tw'ubusazi, gusa icyari gitangaje ni uko ntari nkitekereza kubyambayeho Kare, ariko ntiwambaza impamvu yabyo ngo nyikubwire kuko nange ntayo nzi, muri uwo mwanya nari nitwaye nubundi nku mwana unezerewe, ariko nyine bwari ubwana bundimo nyine no kuba naratese igihe nari nyiri mu maboko y'Ababyeyi, muri icyo cyumba harimo uburiri bwiza kandi busashe neza, ubwo nge nakubiseho agatima ku kuntu ODAVIA ari we wari umaze kunyibwirira ko buri kimwe cyose nkeneye kirimo aho, mpita numva ko iyo myenda yose ari iyange! Ubwo nahise mwenyura geke, ubundi nkuramo imwe nari nambaye nkenyera aga suime ubundi mpita ninjira mu bwogero ntangira koga.....

Bitewe nuko umunsi wari wije nticaye nabusa, noze igihe kirekire, ariko nyine nza kurangiza ndaza njya mu kabati ndebye neza mbona harimo amavuta nezaneza nsanzwe nisiga! Ntago nabyibajijeho cyane ahubwo narisize, ndangije njya muri ya myenda nkuramo iyo kurarana, ndambara mpita ninjira mu uburiri, 

Burya rero mu buriri ni ahantu heza ho gutekereza byagutse mugihe ugitegereje kubona ibitotsi ngo usinzire! niko byangendekeye, nagize ibitekerezo byinshi bimbuza amahwemo, mubyukuri nubwo numvaga maze kuruhuka ariko muri njye numvaga ntatekanye namba, nibazaga impamvu ODAVIA yankoreye byose nkibyo bikanyobera, nkatekereza ko muri akokanyi ndi imfubyi ndetse nindamuka ndebye nabi nange nshobora kwicirwa aho, nkumva birandenze, ibitekerezo noneho binzana hafi cyane ndibaza nti :"ese ubu uyu ODAVIA yaba anzanye hano kugirango ajye anshuruza abagabo bansambanye ubundi bamuhe amafaranga? Basi niba ari gutyo bimeze azambabarire angire igikoresho cye, ajye ansambanya uko abishatse aho kugira ngo mbe uwibigabo byinshi biba byananyweye ibiyobyabwenge." 

Ibibazo nkibyo nibazaga, ndacyeka ntamukobwa utabyibazaho ari mumimerere nkiyo narimo, natangiye kwibaza nanone impamvu inzu nkiyongiyo twarimo iri ahantu hayonyine kandi mu ishyamba, nibaza Niba Atari inzu yubugizi bwa nabi ariko nanone nkabona uburyo ari nziza nkasanga itari iyubugizi bwa nabi, ahubwo nkatekereza ko ari iyumukire washatse guhunga umugi, akiyizira ahantu nkahongaho ngo niho hamuha umutuzo! Ariko natekereza ko ntawundi muntu nahabonye, ikindi ODAVIA wahanzanye nabonye ibyo yarangije kunkorera, nkumva ngize ubwoba, 

Ubwo ibitekerezo byongeye kunjyana kure ntekereza ODAVIA umwe nigeze kubwirwaho na MAMA nkomeza kwibaza aho yaba ahuriye nuwo turi kumwe munzu, ahari ubanza MAMA yari yarahemukiye ODAVIA noneho akaba yari aje kwihorera🤔  ariko se ko yari kwihorera kuri MAMA, ubwo PAPA we yaba yazize iki? Njye se kuki yaba ahisemo kunshimuta, ubundi anshakaho iki?

Muri make ibya ODAVIA byari binshanze.

Ubwo rero bitewe n'umunaniro naje gushiduka nasinziriye, ... Nakangutse mugitondo, mbona ODAVIA yicaye iruhande rwange Ku buriri, mpita nsa nkuwikanze cyane umutima utangira gutera cyane mpita mbira ibyuya nawe arabibona ko ngize ubwoba, ndetse ubwo yahise ahaguruka, ariko ahaguruka arimo ambwira amagambo ahumuriza ndetse akayavugana ukwicisha bugufi cyane ati: " humura ntuze kunyikanga cg ngo unyishishe, ntago nje kukugirira nabi ntanubwo aricyo ngambiriye, ahubwo narinje nje kukubwira ko ibyamugitondo byabonetse nsanga usinziriye mpitamo kukwicara iruhande nkuhanga amaso,ariko ntumbaze impamvu yabyo kuko nange simbizi nisanze byagenze uko." 

Ubwo njye nyine naratunguwe ariko nyine numva ko nange mfite kugira icyo nongeraho kubyo amaze kumbwira, ubwo nahise mbyuka nicara kuburiri, nkandagiza amaguru hasi ndamwitegereza, nti:"nonese ko umbwiye ko utagamije kungirira nabi, ni kuki ndihano? Ubundi se ko wangiriye nabi byarangiye, icyo unsigajeho ni iki ko utandekura ngo nitahire?"   


"Nkuko rero nabikubwiye mu ijoro ryashize, ibyo byose urambaza ukeneye kumenya nibyo urabikeneye ariko sibyo byingenzi kuri wowe ahubwo ikingenzi ni uko ubanza ukamera neza, sibyo REGINE ?"yansubije atya abanje kwitsa umutima, ndetse kandi murebye mumaso mbona ko ashobora kuba afite agahinda cg igikomere!


" erega ngewe meze neza kuko iyaba ntameze neza uba waje ugasanga ntago nsinziye, ikindi nanonaha mba ndi kurira, ariko ikikwemeza ko meze neza nyine ni uko ndi kukuvugisha nshize amanga kandi nziko uri umuntu mubi kuri njye,! Rero niba ushaka ko mera neza kurushaho, ni uko urabanza ukambwira impamvu ya byose." Namusubije gutya ariko ntago narinzi uburyo yakira ibyo mubwiye, gusa icyantangaje ni uko nahise mbona yunamye yihanagura amarira, ariko yabikoze agirango ntago namubonye, ubundi arandeba ati:" Regine ntago ndi umugome." Ubwo ahita akata arasohoka ageze Ku muryango ambwira ko antegereje kumeza.


Yahise agenda ariko ansiga murujijo rwinshi cyane, nari maze kumwibonera ikiniga kimufashe arize, ikindi ambwiye ko Atari umugome, kandi koko ntamugome upfa kugira amarangamutima amukururira kuririra mu maso yuwo yahemukiye! Ubwo narinsigaranye ihurizo ryo guhuza ibyo bintu n'ibyo yankoreye ejo hashize aribyo kunyicira ababyeyi, ntangira kumva umutima umwe umbwira ko ODAVIA ashobora kuba afite igikomere kitamworoheye ndetse ko ashobora kuba akeneye umuntu umuba hafi ariko byumwihariko umuganga uvura uburwayi bwo mumutwe ariko binyuze mu kuganiriza umuntu! Ubwo nahise mpaguruka vuba vuba njya mubwogero ndabanza ndoga, ubundi nsohoka mu cyumba nsanga ODAVIA yicaye imbere y'ifunguro rya mugitondo ahita ampa karibu kumeza, ubwo twariye ntamuntu numwe uvugisha undi, kuko njye nari niyemeje kutagira icyo nongera kumubazaho keretse we ubwe anyibwiriye, yego nari nkimufitiye umujinya n'uburakari ariko nagombaga kubimuhisha yewe nkanamusekera, kugirango aboneko namwisanzuyeho, hanyuma ninza kubona yaguye muri uwo mutego nashakaga kumuturamo, ntangire mubaze ibibazo byinshi byo kumukuramo amagambo, ndetse no kumenya ukuri 

Ubwo twarangije kurya arabanza arandeba mu maso mbona hari icyo ashaka kumbwira,nange ubwo nyine ndamwihorera kuko numvaga ndamutse ngize icyo mvuga naba mbyinnye mbere y'umuziki, nahise nshaka guhaguruka ngo nsubire mu cyumba ahita amfata akaboko!


"Harya ntiwambwiye ko ubu wumva utuje?" Niko yahise ambaze nange nzamura umutwe mbyemera

"Nkurikira tugende kandi ntuze kugira impungenge." 


Ubwo twahise dusohoka muri ya nzu, tugeze hanze hagati mu ishyamba nsubiza amaso inyuma nkubitana nubwiza bwiyo nyubako twari mo, yari inzu nziza ndetse ntanubwo nyivugaho byinshi, nyikubwiyeho ntago wayumva kuko nanarimwe wowe uri gusoma iyi nkuru urayibonaho, gusa nyine wumveko ari inzu nziza sibyo?

Ubwo twahise dukomeza imbere mu ishyamba, amfata akaboko nange ndamwemerera turagenda, ryari ishyamba ryiza ryo kuruhukiramo iryo ishyamba ryarimo agahanda gakoze neza kazenguruka hafi aho kuriyo nzu, twakomeje kugenda twegera imbere, mbona atangiye kunyinjiza ahantu hinzitane dukomeza duseseramo noneho ntangira kugira ubwoba byeruye kuko najyaga no kugerageza kumwiyaka nkumva arankomeje cyane, twageze imbere ahita yicara hasi nange antegeka kumwicara iruhande...


 " bike kubyo ukeneye kumenyaho, ni uko nibera muri iri shyamba sinzi Niba ndibamo ngenyine gusa icyo nzi ni uko mba muri iriya nzu ngenyine, nkunda kugenda ntembera hano hose, arinayo mpamvu nawe nje kugutembereza, ese waba ubyishimiye?" Niko yambwiye ndetse asoza ambajije icyo kibazo, muri macye numvise nsubije umutima mugitereko, kuko ntacyo yari antwaye


"Urakoze kuntembereza, nonese ubundi kuki uba hano wenyine ntamuryango ugira." Ubwo namubajije niba ntamuryango agira ahita areba hirya yihanagura amarira mbona ko mukomerekeje arangije arahindukira arandeba ambwira ko nkuko mbivuze koko ntamuryango agira nyine, hanyuma nange mubazanya umushiha mwinshi cyane nti:" wanyamaswawe se ko uzi ukuntu kubura umuryango biryana nange ukaba waje kunyambura uwange ikindi ukananshimuta?" Ubwo nahise ntangira kurira, azana ibiganza bye ngo  ampanagure ariko ndabyanga akomeza kunyihorera ageze aho ati:" nakubwiyeko ibyo urambaza byose ntanakimwe cyakugirira akamaro, cyakora reka tubanze tumenyane, uzagenda ubimenya." Yambwiye atyo rwose numva namuta aho nkigendera gusa ntago narinzi iyo najya, nahise mubaza icyo akeneye kumenyaho kandi numvise ananzi ansubiza ko we anzi bihagije ari ko njye ntamuzi, nahise numva ko byanga byakunda umuryango wange yawukurikiranye kuva kera, ubwo twari twicaye dutuje, ngiye kumva numva hari ikintu kinsimbukiyeho ndasakuza cyane ndamufata ndamugundira, ahita anyishikuza mbona arinaze mugihuru ahita akuramo igikwavu cyakuze, ambwira ko aricyo cyari kinyuzeho, ubwo nge narimo nibaza uburyo yahise agifata vuba byihuse, ahita ambwira ko urwo ari urukwavu rw'ishyamba, yahise avuna agati Gasa nkakabyibushye agashishuraho ibigozi ahita aruzirika ubundi arukubita ako gati Ku mutwe ruhita rupfa! ngewe ubwo narimo ndimo murebera, ahita akura ikibiriti mumufuka akusanya udukwi ahita acana umuriro, ndetse ambwira ko iyo asohotse mu nzu yinjiye mu ishyamba agomba kwitwaza ikibiriti ndetse n'umunyu kuko aba agomba kuva mu ishyamba ariye! Ubwo yahise ababura rwa rukwavu ruvaho ubwoya nibindi byinshi yarukoreye murwego rwo kurubaga, ahita arucomekamo ka gati atangira Ku rwotsa aho ngaho mpaka ruhiye, byari ibintu byiza ndetse nabonaga byantangaje, rwarahiye ahita arunyegereza mbona atangiye kuryaho, njye rero nari natangiye kwibagirwa bimwe bya mbere, yabonye ndigutinda kuryaho ahita afataho arantamika, numva rwose biraryoshye ubwo twatangiye gusangirira aho, ndetse nari nanasetse , nari natangiye kumwishimira kandi mubyukuri ntacyo yankoreye kigaragara, hh abakobwa turi inzabya zoroshye ntimukatwishinge, twararuriye birangira turumaze, ubwo ahita amfata akaboko arampagurutsa, arambwira ati ejo rwose tuzagaruka harigihe tuzica agahene! Njye numvise ntunguwe nibaza uburyo ihene twayirya nayo tugahaguruka tuyimaze biransetsa, nuko ambaza icyo nsetse nanga kumubwira mubwira ahubwo ko nishimye, disi nawe mbona aramwenyuye, twahise duhinguka ahantu hari uduti tw'imbuto, atangira kunsoromera tugenda turya mpaka duhingutse kuri ya nzu. Yambajije Niba ntaniwe musubiza ko bitari cyane ndetse ahita ankurura twinjira mu inzu, 

Igikorwa cyari gikurikiyeho cyari ukujya koga, ubwo byose birangiye nahise nkeka ko ari gutegura amafunguro ya nijoro, ngenda ngo mufashe gusa sinari nzi iyo igikoni kiri, narakomeje ndagenda mba mpingutse mu cyumba nkirebye mo neza mbona akabati gasa nkagafunguye, ndagenda ndakegera ngo ndebe mo, nari mbifitiye amatsiko ariko niba ari ikosa nari ngiye gukora simbizi icyo nzi ni uko narimbifitiye amatsiko, narakegereye ndagafungura mo imbere hariheza, ndetse ntakintu rwose cyarimo, nafunguye akandi kumba kako kuruhande rw'ibumoso, mbonamo agakarito keza kandi gafite n'ibara ryiza, nagafunguranye amatsiko mbona imbere handitsemo ngo INKOMOKO Y'UMURUHO WANGE, nahise ngira amatsiko cyane yo kumenya iyo nkomoko iyo ariyo, mpita nkafungura neza ntungurwa cyane ndetse nterwa ubwoba bwo gusangamo ifoto ya MAMA wange umbyara munda, umwe ODAVIA yishe,! Ese gute MAMA ari inkomoko y'umuruho wa ODAVIA? Nagize amatsiko menshi cyane ndetse numva ngize n'ubwoba! Nkiri muri ibyo numva ODAVIA ari kuza aho ndi mbura iyo nkwirwa ndibaza nti ese nambona arangenza ate?....... LOADING EPISODE 03

@NTACO Corneille 


Comments

OUR POPULARS

WHO IS GOING TO CAUSE INSECURITY IN NIGER BETWEEN ECOWAS AND THOSE MILITARY GROUP OF YOUNG MEN WHO TOOK OVER THE POWER?

HARI IBINTU 7 BITAGIRA ICYO BIKUMARIRA MUGIHE UBIFITE BYONYINE BURI KIMWE

2 THINGS YOU MUST KNOW, NO MATTER WHAT!

HUMAN BEING (IkiremwaMuntu)

HAVE YOU GOT TO KNOW THE SECRET BEHIND MONEY!!? HERE IT IS.

Here are 5 Secret Smart ways if you want to reach on Something

WHO FILED THE CRIME CASE FOR RWANDA INSPECTION BACKUP'S CEO!? Prince Kid

IS IT THAT THESE WORDS CAN MAKE SOMETHING ON YOUR ENTIRE LIFE!!?