The NTACO stories production: URUKUNDO RUGANZA IKIBI, INTANGIRIRO Y'ISHYANO PART 4

 


*URUKUNDO RUGANZA IKIBI, INTANGIRIRO Y'ISHYANO*

.

SEASON 01

.

EPISODE 04

.

Ubwo nyine twari tukicaye muri saloon, kuko ntago twagombaga kuryama ODAVIA adakomeje kumbwira imvo n'imvano yo kuba yaraje murugo akica ababyeyi bange ndetse na njye akanshimuta, ikigeretseho murabizi n'ibindi nari navumbuye, byose yagombaga kubimbwira, rero yakomeje kumbwira ati:" aho nari ndi mu cyumba nakomeje numva mugeni abwira mama, ndetse ubwo nahise mbyuka ku uburiri negera ahagana ku muryango w'icyumba aho numvaga neza, mugeni akomeza abwira MAMA ati:" ubwo byari bimaze kuba nko muma saacyenda, nicaye aho ku iriba ntegereje EDEN wange, ariko rwose ntiyari yigeze aza kundeba, natangiye gukeka ko ashobora kuba yanyanze, ntekereza aho nakwerekeza kandi no mu rugo banyirukanye numva mbuze iyo nerekera, inzara nayo yari yatangiye kumbaga amara kuburyo numvaga ntashoboye guhaguruka! Ibibazo byambereye ihurizo kuburyo naje kwisanga nongeye kubika umutwe mu maguru nikomereza kurira kuko numvaga aricyo kinyoroheye muri ako kanya, numvaga bishobora kunduhura cyane ko iyo umuntu ari kurira aba yumva irindi jwi muri we rimuganiriza rikamubwira ibintu bidatandukanye cyane n'imimerere arimo, iryo jwi nange muri akokanya ryanzagamo, rikanyumvisha uburyo ki EDEN wange ndamubona, ndetse nkumva ririmo kumpoza, nkaba ntangiye guceceka, ariko hashira akanya nkibuka ko ijwi numvaga ntanyiraryo rigira ahubwo ko ari intekerezo zange zanshukaga, nkumva nshatse nko kwikubita kuko numvaga ko nshobora kuba ndi kwibeshya nkihumuriza kandi amazi yarenze inkombe! Mbese muri make muri uwo mwanya numvaga napfuye ntakindi ndicyo, ariko naribeshyaga kuko umuntu apfa rimwe ritagira irindi, akokanya nkiri murungabangabo nagiye kumva numva imirindi iri guturuka hirya, numva neza ni iyi nkweto za gisirikare, ndahindukira ngo  ndebe, nyihindukira amaso yange yahuye n'igitangaza, nabaye nkuguye mu kantu mera nkutabyumva neza, disi EDEN wange yari ari kuza ansanganira, sinamenye aho imbaraga zavuye nahise mpaguruka vuba vuba ngenda nirukanka n'amarira menshi nsanganira umukunzi, mugezeho mpita mugwa mu gituza ndamukomeza cyane nawe arankundira arankomeza akajya ankorakora mu misatsi bikandenga nange nkakomeza nka mugundira kd arinako ndira cyane, nawe agakomeza akankorakora mu mugongo hose akongera akazamura akageza mu misatsi, yarandetse ndakomeza muririra mu maboko ndyamye mu gituza ke, ngeraho rwose ndahora, muri ako kanya numvaga nkomeye kandi ntuje, numvaga rwose ntacyo naba na kimwe, EDEN wange yahise anterura nange amaboko nyanyuza ku ijosi rye nyahuriza inyuma ku gikanu ubundi mureba mu maso, atera intambwe yegera imbere, nkomeza kumureba mu maso, disi yari igisore kiza gifite inyinya n'amashinya y'umukara, ndetse wagirango ntiyari umusirikare kuko yari afite amaso meza ajya kuba manini kandi y'umweru dede! Yari umusore rwose uremetse kuburyo yanteruye mbanza kwikanga mpindutse ishashi! Ubwo yegeye imbere tugera aho twakundaga kwicara, tukihagera ambwira ko batindiye mu bintu byo kuzinga ibikapu ndetse n'ibikoresho byabo, kuko hari hari kubura iminsi ibiri gusa ngo bagende mu kiruhuko, amaze kumbwira atyo ngo hasigaye iminsi ibiri, kuko numvaga ko agiye kunsiga kandi no murugo bakaba banyirukanye, numvaga ntaho nsigaye, mu mutwe birandega nisanga nongeye kurira, yahise ambaza vuba vuba ikindijije, nange musubiza ntaziganya, mubwira uko byangendekeye byose nyine ko mu rugo banyirukanye ngo niba ntashoboye kumureka, ndangije mubaza n'impamvu umugoroba washize yagiye atansezeye nanamuhamagara akanga kunsubiza ahubwo akihuta cyane, akaba yanatumye ndara ku iriba mutegereje kugeza na magingo aya akaba aribwo aje, ibyo kandi nabimubazanyaga amarira ariko muri njye numvaga ndi no guteta, sinatetaga mbishaka ahubwo ni ya ngeso y'abakobwa yo guteta ku bakunzi babo nange yari indimo sinakwirenganya, ndangije kumubwira byose mbona agahinda karamwishe, ariko ntiyarize kuko yari umuntu wihagararaho kandi nyine birumvikana kuko ari umusirikare, nabonye ababaye rwose arangije ansubirishamo ati:"bakwirukanye ?" Yambajije atyo ubona ko uwo mwanzuro ababyeyi bange bafashe rwose wamutunguye ndetse wanamutangaje! Kandi koko nibyo, ntibisanzwe ko ababyeyi bafata umwanzuro nkuriya, byaramutunguye rero, nahise nongera musubiriramo uko byagenze ndetse ndongera mubwira uburyo naraye aho ngaho, yahise amfata arangundira cyane arananyongorera ambwira ko ntazongera kugira agahinda igihe mufite, ndetse ahita atangira kunyirigita, nari nsanzwe ngira ubukirigitwa ndetse akunda kunyirigita, nakokanya yaranyirigise ndaseka imbavu zirandya, arangije andeba mu maso ambwira ko aribyo yashakaga kumbona nseka, nange ubwo mba nshatse kumukirigita kuko nawe yakirigitwaga ariko kubera andusha ubusore n'imbaraga birantanira ntiyanyemerera! Twatangiye gukinira aho mu kabande, kugeza ubwo twaje gushiduka ijoro ritangiye gufatana n'umunsi! Yahise anyegera amfata ukuboko, arambwira ngo tujyane, mubaza iyo tujya maze ansubiza ko tujyanye ku birindiro byabo, mubaza niba  ntakibazo byateza ugasanga baramuhannye, ambwira ko arabanza akabibwiraho general, mbese nyine akamubwira byose ntanakimwe asize inyuma, ngo kubera ko bari kwitegura gutaha ntamutekano bakirara bacunga ngo kuko haje izindi ngabo zabaye zibasimbuye, ngo ntacyatuma general atabyemera, ubwo nge narabyumvise nduma gihwa, ndituriza kuko ntacyo numvaga nabivugaho ahubwo dukomeza kuzamuka mpaka tugeze ku birindiro byabo, yabanje kunyereka aho mba nicaye nuko agenda agiye kubwira general ibyacu, ntibyatinze aragaruka ndetse agaruka ansekera, nange nahise mumwenyurira kuko numvaga byaciyemo, ahita amfata akaboko anjyana mu ihema ryari hirya, ambwira ko uwo munsi ntawundi mugenzi we bari burarane, ubwo yavugaga undi musirikare, ambwira ko ari njye gusa turiraranira! Nahise numva nikanze kuko rwose numvaga bidashoboka kurarana nawe, ariko se nari kubigenza nte uwo munsi? Ubwo yahise agenda anzanira amafunguro, mubwira ko nkeneye no kubanza koga, aranyemerera ariko ambaza aho ndakura Indi myenda myiza yo guhindura igihe ndangije koga, numva koko ni imbogamizi ariko mubwira ko rimwe iruta zero, nuko njya koga ndangije ndaza nsubira mu myenda nari nambaye, bwari bumaze kwira rero, gusa njye nkumva mfite ikibazo cy'imiryamire, twari tukiri kumwe atari kumva iruhande, nuko numva arambwiye ngo "ese nawe urarara wicaye ko mbona udashaka kuryama?" Nahise mubaza niba we ararara yicaye, ariko aranseka cyane ambwira ko turamutse turaye mu kiringiti kimwe dushobora kwisanga dukubaganye tukaba tubyinnye mbere y'umuziki, yahise ansaba kuryama ndetse aranandyamisha, andeba mu maso ariko ubwo kuko bwari bwije nyine ntitwabashaga kurebanaho cyane ko no muri iryo hema ntatara ryarimo, ubwo yahise ansoma Ku itama arangije aranyorosa neza ndetse arenzaho ati:" ugire ijoro ryiza mukundwa." Numvise nishimye, ndetse koko nkuko yabimbwiye ijoro ryabaye ryiza kuko naje gukanguka bwakeye, ntamubona iruhande rwange, ntago byo byigeze bimpangayikisha ahubwo narakomeje ndiryamira, ariko mu mutima nari nishimye cyane, hashize akanya numva araje ndetse aza ampamagara ariko sinamwitaba, numva araje aranyeganyeje, nkumva ari kwivugisha ngo aka gaturage kange ko kagize ibitotsi ra! Kanguka wa gaturage we! Byaransekeje mpita mpindukira ndamureba duhuza amaso nange nti:" nawe wamuturage we." Duhita duseka, burya bwose yarananzaniye igikoma, narabyutse ndakinywa, ndetse yewe turanasangira, akajya amporeza yarangiza ubundi akanywesha! Byari ibintu byiza amfashe neza, nyuma yibyo nahise njya gukaraba ubundi afata agakapu ke arambwira ngo tujyane mu isoko, twaragiye tugezeyo mbona ari gukatira mu myenda, burya bwose yari agiye kungurira imyenda kuko iyange yari yasigaye mu rugo, yanguriye utwenda twiza rwose, ubundi turagaruka. Nyine nkuko hari hasigaye umunsi umwe ngo ajye mu kiruhuko, nawo wararangiye nuko mugitondo bucya tugenda, urugendo rero rwabaye rwiza kugeza tugeze iwabo ariho inaha mu mugi, anjyana iwabo ndetse dusanga batwiteguye, kuko yari yabibabwiriye kuri telephone, muri macye nasanze byose babizi, bashiki be banyiteguye neza banyakirana urugwiro, byangaragarije rwose ko ngiye kugira baramukazi bange beza, ubwo natangiye kwishima ntaranagera murwange, iminsi yaciyeho dutegura ubukwe, ariko habaho imbogamizi y'Ababyeyi bange, kuko twasubiyeyo kujya kubabwira ko turi kwitegura kubana bityo ko ibyo bagomba kugira ngo ubukwe butahe nk'ababyeyi babizi, ariko baduteye utwatsi batubwira ko ntamukobwa wundi babyaye kuburyo yaba agiye gusezerana, ubwo nyine BARAMBYARUTSE, sinari uwabo, twatashye tubabaye ariko nyine tubona ko tugomba gushaka ukundi tubigenza, twateguye ubukwe bwacu, mpagararigwa na masenge mu kimbo cy'Ababyeyi bange, uwo masenge niwe wari unshyigikiye wenyine mu muryango, ubwo ubukwe bwaje gutaha ndetse bugenda neza mbana n'umugabo wange, gusa ntanzu twari twaraguze, kuko yambwiye ko nitujya kugura inzu amafaranga y'ubukwe azaba ashize, kandi ikingenzi kuri twe cyari ukubana vuba, ni uko twaje gukodesha iyi nzu yanyu yahano, twarishimye mu cyumweru kimwe twamaranye, cyagiye kurangira bahita bamuhamagara ngo ajye mu butumwa bw'akazi, ubwo birumvikana yagombaga kwambara imyenda ye ya gisirikare agaheka imbunda akagenda, yambwiye ko ngo ahantu bagiye haba ibyihebe byiturikirizaho ibisasu! Mbese ngo ntamutekano uhaba na muke, numvise umutima undiye ndetse ntangira no kurira musaba kubireka, ariko ansubiza ko bitashoboka ngo kuko yarahiriye kurwanirira Igihugu cye no kukirinda, aho bikomeye rero yagombaga kuba ahari nkuko yabisabwe n'abayobozi be, yarampobeye, tumarana akanya duhoberanye, aranyongorera ati:" Mukundwa, nubwo tumaranye iminsi mike itarenga icyumweru, sinshidikanya ko ntakana nsize, Wenda kuko ntazi igihe nzamarayo, nzasanga kanegereje kari kumwe na nyina, nzabahobera kandi nzaba nabazaniye byinshi birimo n'urukundo rutagira ingano rwivanze n'urukumbuzi, nzaguhamagara kenshi, tuvugane kenshi, umwana wange nzakubwira akazina keza uzamwita ubwo tuzaba turi kuvuganira kuri telephone, ninza nzazana amafaranga menshi, tuzahita tujya kwigurira inzu nziza hafi yo kumazi, niyo twembi tuzabamo twishimye, nzahora ngukunda kandi niteguye kukugarukira, ngaho nawe nsezeranya ko uzantegereza, ESE UZANTEGEREZA MUKUNDWA?" Mubyukuri nari narangije kurira, agahinda kanyishe, ubwo yambajije gutyo mbura icyo musubiza ahubwo amarira ambana menshi, ubwo yarongeye ambaza niba nzamutegereza, nuko ndihangana mureba mumaso nzamura umutwe mbyemera, ubundi arandekura aragenda, asohoka igipangu mureba, yurira imodoka yari imutegereje irenga nyireba.

Iminsi yabaye myinshi kwiyakira nsa nkubishobora, twavuganaga kenshi kuri telephone ubundi akambwira ko tugomba kurekera kuvugana kuko byakwangiza byinshi, tugatandukana dutyo, ukwezi kwarageze ntungurwa nuko mbonye imihango!, numvise mfite ipfunwe ryo kumubwira ko byabyifuzo bye byo kuza akabona umwana we bitagikunze, numva ndababaye, gusa naje kubimubwira ubwo twavuganaga kuri telephone, ntago byamushimishije ariko yahise ambwira ko ntakibazo ngo kuko yumvise amakuru ko mu kwezi gutaha, barataha kuko mission yabajyanye bari kuyikora neza kandi vuba, byaranshimishije, ubwo mpera ubwo nitegura umukunzi mu kwezi gutaha, byari inkuru ishimishije kuri njye, ukwezi ko gutaha kwarageze ndetse ubwo haburaga icyumweru ngo batahe, uwo munsi wo kuwa gatatu  niriwe mushaka kuri telephone ariko ndamubura, ntago byamangayikishije cyane kuko numvaga ko aho ari atekenye, ahubwo nariturije burira njya mu buriri, mu ijoro hagati nko mu ma saatanu, nibwo nagiye kumva numva telephone irasonnye, ndebye mbona ni private number, kuko ariyo yakundaga kumpamagaza, nitaba nishimye, ariko natunguwe no kumva nitabwe nundi utari we, ahubwo ambwira ko ari general, ndetse atangira anyihanganisha ngo kubwo inkuru itari nziza agiye kungezaho, numvise anteye ubwoba ndetse ahita ambwira ati:" Madame, umugabo wawe ntago byagenze neza kuko yaguye mu ndege yarashwe n'ibyihebe, ubwo bari bagiye mugace karimo ibyo byihebe bagiye kubimenesha, mwihangane kubwiyi nkuru kuko n'umurambo we mushobora kutazawubona ho." Telephone yahise inshika yitura hasi ntumbaze ngo ibyakurikiyeho ni ibiki ............... LOADING EPISODE 05 


URAMUTSE USHAKA KO TUGUKORERA INKURU, CG TUKAKWANDIKIRA FIRME, watwandikira kuri WhatsApp yacu +250780847170 

Ibuka gukora share iyi nkuru igere kure.


Shaka THE NTACO FTV kuri YouTube, nurangiza uduhe SUBSCRIBE niba ukunda inkuru tubagezaho

Comments

OUR POPULARS

HARI IBINTU 7 BITAGIRA ICYO BIKUMARIRA MUGIHE UBIFITE BYONYINE BURI KIMWE

HUMAN BEING (IkiremwaMuntu)

WHO IS GOING TO CAUSE INSECURITY IN NIGER BETWEEN ECOWAS AND THOSE MILITARY GROUP OF YOUNG MEN WHO TOOK OVER THE POWER?

HAVE YOU GOT TO KNOW THE SECRET BEHIND MONEY!!? HERE IT IS.

Here are 5 Secret Smart ways if you want to reach on Something

WHO FILED THE CRIME CASE FOR RWANDA INSPECTION BACKUP'S CEO!? Prince Kid

DID YOU KNOW!? IT’S A SIMPLE WORD, BUT SO DIFFICULT TO SPEAK/SAY

IS IT THAT THESE WORDS CAN MAKE SOMETHING ON YOUR ENTIRE LIFE!!?

2 THINGS YOU MUST KNOW, NO MATTER WHAT!