The NTACO stories production: URUKUNDO RUGANZA IKIBI IGICE CYA 1

  


 *URUKUNDO RUGANZA IKIBI, INTANGIRIRO Y'ISHYANO*

.

SEASON 01

.

EPISODE 01

.

Nitwa REGINE, sinakubwira niba ndi umukobwa cg umugore cyangwa se mushiki w'umuntu, kuko nange bintera urujijo, ahanini iyo mbitekerejeho numva byose ndi byo, nawe ubyumve gutyo kuko niko biri, cyakoze nawe nibigucanga wibuke ko ndi umuntu wi gitsina gore, ahari wenda byaguha igisubizo cyanyacyo.

 biba ari agahumamunwa gukira mbere ugasoreza ku bukene, nikimwe no kwishima mbere ugasoreza ku mubabaro n'agahinda! ariko ubundi sinzi impamvu tunabyinubira kandi twubaha IMANA, kubera ko ngo ijya kuturema izi ibizatubaho byose kandi ikaba idukunda, niyo mpamvu tutakinubiye ibitubaho byose,ahubwo kandi ngewe numva ko byaba byiza twize kwakira imimerere yose twisanzemo, kuko nibyo bigaragaza ubutwari ndetse n'ikizere ugirirwa kikiyongera.

Ubundi hari amajoro atajya akunda gucya nk'joro ry'ibibazo ariko byumwihariko nkiyo buracya kumunsi ukurikiyeho hari ikintu kiza uri guteganya, Niko byari bimeze kuri iryo joro ryo kuwa 5, uwo munsi nibwo nari nabonye ibisubizo by'ibizamini bisoza umwaka wa6 w'amashuri yisumbuye, nari natsinze neza ndetse ubwo navuga ko narimo nitegura kujya mumashuri makuru (kaminuza), hari mu mwaka wa 2017 ubwo narimfite imyaka 19 y'ubukure. Njye na MAMA ndetse na PAPA twaribubyuke tujya muntara kwishimira intsinzi yange nk'umukobwa wabo ndetse imfura yabo, ikinege cyabo, kwishimira ndetse n'ishema nari nabateye. Njye naraye ntasinziriye, kuburyo naje no kureba Ku isaha muri iryo joro nkasanga bimaze kuba saamunani nigice ntarasinzira, numvaga narambiwe uburiri imbavu zari zimaze kundya, nuko mfata terefone mfungura ihuzamirongo (connections) ntangira kureba video zari zigezweho muri icyogihe, nakomeje kuzireba nyine, sinzi uko byaje kugenda kuko naje kongera gusubiza ubwenge kugihe numva MAMA ari kunkomangira nshigukira hejuru ndebye Ku isaha mbona bimaze kuba saatatu zigitondo, naratunguwe ariko kandi ndanishima kuko nari nahoze nifuza ko bwacya.

Nahise njya koga vuba, ndangije nkenyera esuime njya muri salon nsanga ababyeyi bantegereje ngo dufate ibyamugitondo.

"Ese none ko watinze kubyuka, wari wibagiwe gahunda yuyu munsi?" Uko niko mama yahise ambaza arinako ankabakaba mu misatsi, ubwo PAPA we yarimo adusukira icyayi mu bikombe nange mama mubwira uko byangendekeye ijoro ryose,  arinako dushyira isukari mubikombe byacu dutangira kunywa.

Ubundi mubisanzwe njye n'umuryango wange twari abantu bishimye kandi boroshya ubuzima,twabagaho duseka ndetse tunyuzwe nuko turi, icyari gishimishije kurusha ibindi muri uwo mwanya ni uko twari tugiye gukomereza ibyishimo byacu mu ntara ahantu heza mu mahotel yo kumazi nkuko nari nabihisemo, ubwo twakomeje kwitegura, njye ubwo nari mucyumba ndangije kwambara ngiye gusohoka ngo mbe nigiriye mu modoka, nagiye kumva numva mama aratatse cyane, mbyumvise umutima uhita unsimbuka mpaguruka ku buriri vuba ngo nsohoke, ariko mfunguye urugi numva ntirufunguka! Nkomeza kurwana narwo ariko numva wapa bikomeje kwanga, ndebye n'urufunguzo ndarubura, umutwe urazunguruka kandi ubwo ninako na mama numvaga akomeza gutaka cyane, noneho ngeze aho numva arasakuje cyane


 ati:"babonye bidahagije none banyiciye n'umugabo wee."


 Ubwo njye numvaga ntazi ibiri kumbaho nabanje kugirango ndarota ariko siko byari biri narimo nishuka, nahise ntangira gutaka aho narindi, mpondagura urugi arinako ndira nsakuza mpamagara mama, ariko uko njye urusaku rwandenze, mama we yari yacecetse ibintu byakomeje kumbera ihurizo.


 Nkiri gusakuza, nahise numva bakubise urugi rw'icyumba narimo, rwitura mo imbere, mpindukiye mbona ni umusore ariko sinabashije kumumenya kuko yari yipfutse mumaso, yari afite icyuma kiri kujojobaho amaraso, nahise ngira ubwoba ntangira gutitira, ahita ampagurutsa vuba vuba arankurura, arangije angeza muri saloon.

Mama wee, nasanze ibintu biteye ubwoba, papa na mama barambaraye ahongaho,, umuvu w'amaraso wuzuye, ntangiye kurira ahita anzibisha ndetse arambwira ngo nzibe cg abankurikize , ati:" jya imbere tugende dore nyoko na so wariraga uhamagara urababonye."

Nahise mpindukira ndamureba mumaso ngo musabe imbabazi basi njye andeke, ariko ntiyampa ayo mahirwe, ahita ankurura ukuboko ansohora vuba vuba yirukanka, tunyura inyuma mugikari hari akaryango gato gahinguka inyuma Ku muhanda, twagasohokeyemo mbona hanze haparitse imodoka, ndetse ubwo yari iye kuko yahise amfungurira umuryango wimbere hamwe na shoferi, nawe arinjira aratwara, ariko yakomeje kuntungura kuko yatwaraga gahoro rwose nkaho ntakibi yakoze ndetse atananshimuse, ikindi kandi ntiyari amboshye ndetse ntiyananshyize muri butu, ahubwo yanyicaje iruhande rwe, ubwo yahise yikuraho mask yiyambura n'ibyenda yari yambaye bimeze nk'ibishitingi, ahita yiruhutsa, ndetse arahindukira andeba mumaso ariko ntiyavuga, nange ubwo nari nakomeje kumwibazaho, muri akokanya uwo musore ntiyarari kunyitwaraho nk'umugizi wa nabi kandi ibyo yari amaze gukora murugo byari birenze ubugizi bwa nabi!, hagati aho ariko kandi njye nari natuje nihanaguye amarira, nicaye gusa ndigutekereza cyane, nkanakomeza kwitegereza uwo musore ntatinya kuvuga ko yari mwiza rwose, yari afite ubwanwa bwiza agirira isuku ndetse n'uruhanga rurerure, afite amaso y'umweru kandi manini ariko adaturumbuye, yewe yari n'umusore koko ufatika, kukaboko karemetse ndetse n'agatuza karinganiye, muri macye yari yarateruye mu rugero, ibyo nabyo nabitekerezagaho cyane ubwiza bwe bwantangaje, ariko kandi nananiwe kubihuza n'ibyo yari amaze kunkorera.

Twakomeje imbere mbona afashe umuhanda usohoka mu mugi ujya mu majyepfo, njye ariko nari ntazi uko numva merewe, ndebye neza mbona police nko muri metero 200 imbere yacu, mpita nsakuza mukubita ku maboko,mubwira ko ntadahagarara ngo nisohokere ndataka police ikatwumva bakamufata, iyo yari ingingo numvaga ishobora gutuma ava ku izima hanyuma akandeka njye nkigendera, gusa ntacyanunguye nkuko yandebye ahubwo akamwenyurira, yarangiza agahita anyereka imbunda! Njye nahise numva umutima umvuyemo , kuko uretse kuba narayibonaga muri films ntahandi mu buzima bwange nari narigeze mbona imbunda, rero narayibonye mpita menya ko byanga byakunda ambwiye ko ndamutse nsakuje yandasa, ubwo nahise nduma gihwa ndatuza, umutima ukomeza gusimbuka, birangira na baba police tubaciyeho bataduhagaritse, noneho numva ndapfuye, 

Twakomeje urugendo akomeza agenda gahoro, gusa njye naketse ko yashakaga ko bubanza bukira, kuko bwarinze bwira tukiri mu muhanda , hanyuma ahita atangira gutwara cyane, yatwaye imodoka ngeraho nange ngira ubwoba, twageze ahantu mu ishyamba rigari bimaze nko kuba mumasaasita zijoro gutyo, twari twakoze urugendo runini mumodoka twicaye, nari nananiwe kandi nshonje, gusa sinibukaga ko nshonje ariko kubera nari meze nabi cyane nabyo byarimo, ariko ibitekerezo byo biri kubabyeyi bange, twageze mu ishyamba hagati araparika aransohora, ajya inyuma muri butu y'imodoka akurayo akavido ka essence asuka kuri ya modoka ahita ayitwika yose irashya, ubwo yahise anyinjiza mu ishyamba tugenda amasaha menshi muri iryo joro ntazi iyo anjyanye, nabonaga gusa ankurura anjyana, byari ibintu biteye ubwoba kuko atamvugishaga njye nagendaga ngwagwana, ageze aho ahita amfata aranterura anshyira mumugongo noneho atangira kugenda yirukanka,!  

Nukuri nari mfite ubwoba  cyane, kuko ntiyanyitwaragaho nk'umugizi wa nabi, namubonaga muri ako kanya nk'umunyamutima, ubundi nkamubonamo ubugome bwinshi bitewe nibyo yari yakoreye ababyeyi bange, ndetse yari yananyeretse imbunda, ikindi nabonaga turi ahantu habi hataberanye n'umuntu mwiza, byabaye urugendo rutari ruto, mu ishyamba hagati tugera Ku nzu nziza kandi nini, yari izengurutswe n'amatara impande n'impande,yahise anyinjizamo, mbona ni heza cyane, anyicaza muri saloon, muntebe nziza nawe anyicara iruhande andeba mumaso atangira guseka gusa nge ntibinshimishe na busa, 


" urashonje, ufite inyota ndetse ufite n'umunaniro, ukeneye koga, kurya no kunywa,ariko reka mbanze nkuzanire icyo kurya, sibyo REGINE ?"  Yahise ambwira atyo, ariko ntungurwa nuko azi izina ryange, numvise nshaka kumubaza ariko ndicecekera ahubwo ntangira kumva nshaka kurira kuko yari yanyitereye ubwoba! 

Yahise agenda azana ibiryo byiza ndarya anzinira n'umutobe ndanywa numva ndahembutse, arangije afungura TV mpita ntangira gusakuza , mubaza impamvu yanzanye n'impamvu yakoze byose, mubaza icyo anshakaho, aranyihorera ahubwo akajya ansekera nkumva namwica ariko ntacyo nabikoraho, ubwo yahise amfata ukuboko arankurura anyinjiza mu cyumba, nange nti nushake unyice wamwicanyiwe, andeba neza mu maso yitonze


 ati:"urabona nshaka kukwica se " 


"Nonese unshakaho iki? Ko wishe ababyeyi bange  ntuname n'amahirwe yo kubashyingura, ubundi njye uranshakaho iki wanyishe?" Niko namusubije 


"Nonaha igikenewe si ukumenya icyo nkushakira cg icyatumye nkora ibyo wabonye byose, ahubwo igikenewe nu uko ubanza ugatuza ugashyira ubwenge kugihe." Ni gutyo yansubije ndetse ahita akata arasohoka ntaragira ikindi mubaza. Ubwo yageze kumuryango atarafunga ndasakuza cyane nti: "UBUNDI URI CYANDE WA GISORE WE" arongera arafungura arandeba mu maso ati: urabyivugiye ndi igisore." Ahita akata agiye kongera gufunga arongera aragaruka ati: " nitwa ODAVIA, ikindi kandi buri kimwe ukeneye nonaha urakibona muri iki cyumba." Amaze kumbwira atyo ahita asohoka, ariko ansiga mu rujijo rwinshi, mubyukuri izina ODAVIA si ubwambere nari ndyumvise mu matwi yange, nubwo ntaryumviseho byinshi ariko ndarizi, nahoraga ndyumvana mama, arivuga kenshi, kugeza nubwo twari turi muri saloon mama agira ihungabana rikomeye cyane arasakuza ariko asakuza avuga izina ODAVIA, nyuma aho atsimbukiye mubajije ibyo yavugaga ambwira ko ari inzira ndende yewe ko atifuza kubimbwiraho ntararangiza amashuri y'isumbuye, akomeza ambwira ko ODAVIA ari inzigo yikoreye ndetse atanazi niba azatura, gusa nanone ambwira ko yicuza ibyo mu bukumi bwe, nkomeza musaba kunsobanurira ariko ansaba kubanza kwiga akazabimbwira nararangije ngo nibwo azanaruhuka! Ubwo rero nari ntegereje kuzumva ambwira ibya ODAVIA none apfuye atambwiye! Ikinteye kwibaza byinshi rero ni uko nangiye kwibaza kuri ODAVIA turi kumwe mu nzu imwe, ese yaba ariwe MAMA yambwiyeho nk'inzigo yikoreye? Nonese byaba bihuriyehe ?ariko kandi bishobora kuba bifite iyo bihuriye,. Ubwo nari nangiye gutekereza cyane no kwibaza byinshi ariko bitagira ibisubizo.nahise nibuka ko ODAVIA ambwiye ko buri kimwe ndakenera cyose ndakibona muri icyo cyumba, niko gutangira kuzenguruka icyumba, nkiri kurebareba natunguwe n'ibyo nabonye ....... ...LOADING PART2


IYI NKURU IZAJYA ICA HANO BURI MUNSI, NIBA IKI GICE CYAYO CYAMBERE CYIKURYOHEYE UJYE UBA HAFI CYANE UTAZACIKWA. 

USHAKA KUVUGANA N'UMUNTU UKORA IZI NKURU KURI FACEBOOK YITWA @NTACO CYANGWA UGAKORESHA IYI NIMERO YE YA WHATSAPP+250780847170

@CorneilleNtaco

Comments

OUR POPULARS

WHO IS GOING TO CAUSE INSECURITY IN NIGER BETWEEN ECOWAS AND THOSE MILITARY GROUP OF YOUNG MEN WHO TOOK OVER THE POWER?

HARI IBINTU 7 BITAGIRA ICYO BIKUMARIRA MUGIHE UBIFITE BYONYINE BURI KIMWE

HUMAN BEING (IkiremwaMuntu)

HAVE YOU GOT TO KNOW THE SECRET BEHIND MONEY!!? HERE IT IS.

Here are 5 Secret Smart ways if you want to reach on Something

WHO FILED THE CRIME CASE FOR RWANDA INSPECTION BACKUP'S CEO!? Prince Kid

IS IT THAT THESE WORDS CAN MAKE SOMETHING ON YOUR ENTIRE LIFE!!?

2 THINGS YOU MUST KNOW, NO MATTER WHAT!