The ntaco stories production:URUKUNDO RUGANZA PART3
.
SEASON 01
.
EPISODE 03
.
Ubundi hari igihe ibintu biba bikugenewe mbese nyine ari ibyawe, kandi turabizi ko ibyawe ugomba kubitwara uko ushatse, ariko abenshi nubwo tubyumva dutyo nkaho ariko biri, ariko turibeshya siko biri, ahubwo hari ibiba ari ibyawe ariko bikugenewe mugihe runaka, ibintu nkibyo iyo ubikoresheje icyo ushaka harigihe wangiza imimerere warimo, ukicuza cg ukagira ibindi byago. Ubwo namaze kumva ODAVIA aje ansanga aho nari ndimo ndeba yafoto ya MAMA yari mugakarito kanditseho ngo INKOMOKO Y'UMURUHO WANGE, numvise nsa nkugize ubwoba muri njye ntangira kwibaza uburyo ODAVIA ari bundebe nuburyo arangenza kuko rwose nari nakubaganye, Wenda nubwo nagombaga kubimenya ariko nkuko yahoraga abimbwira icyo nari nkeneye muri akokanya si ukumenya impamvu ya byose, ahubwo we hari ukundi kuntu yashakaga gutwara ibintu nkuko yabiteguye, ODAVIA yari yaje rwose yageze kumuryango kuburyo ntaburyo narinsigaranye bwo guhisha ibyo nari nabonye, yahise afungura umuryango arinjira, dukubitana amaso mbona arikanze, ahita yijima mu maso ndetse ubwo ahita aza yirukanka ancikuza ka gakarito, akarebaho ubundi arandeba arankanurira cyane, numva ubwoba burantashye, mbonye akomeje kundeba mpita nitanguranywa nti: narinje kukureba mugikoni ngo nkufashe guteka, ariko kubera ntari mpazi, nayobeye hano, nuko mbambonye akakabati niko kugira amatsiko menshi ndagafungura nyuma rero nubwo naje kubonamo ibi usanze mfite, ese naba nakoze ikosa?" Namubwiye ntyo ntazi kuburyo ansubiza, ariko icyo nari nzi muri njye ni uko nari nicishije bugufi imbere ye ndetse byose nari mbimubwiye niyoroheje, kuko guca bugufi ari byiza kd nigishijwe ko bigabanya amarere yuwo wakoshereje niyompamvu nari mbikoze, kandi koko ubanza ari byo byatumye adakomeza kundeba nabi no kundakarira, ubwo we ntacyo yansubije ahubwo yahise yimyoza arongera arabibika, amfata akaboko turasohoka,
"Ariko se ubundi warendaga wayoba, iyo uguma mucyumba cyawe ntago narikuza kukureba nkagutwara?" Uko Niko yambajije turimo tugenda dukata mubyumba byinshi byiyo nzi tugana mu gikoni arinako amfashe akaboko.
"Narangije koga no kwambara ndagutegereza ngo uze untware mbonye utaje mpita nkeka ko uri guteka mpita nsohoka ngo nze ngufashe Niko kungendekera kuriya." Namusubije gutya mureba mumaso ariko we yari yanze kundeba ngo duhuze amaso ahubwo yari arangariye imbere aho turi kugana, ariko narangije kumubwira gutyo ahita andeba mumaso aramwenyura, ubundi dukomeza urugendo mpaka tugeze mugikoni. Yanyeretse akabati narimo ibyo guteka yewe ambaza icyo numvaga nshaka kurya ariko kuko numvaga nyihaze rwa Rukwavu ndetse n'imbuto bya kumanywa nahise mpitamo ibiryo byiyoroheje bitari butugore, ubwo yahise ambwira kujya gucana gaze hanyuma ngo we abe ategura ibyo guteka nk'ibitunguru, inyanya,... Nange ndagenda ncomeka gaze ndayicana mpita nterekaho n'isafuriya, hafi yange hari amavuta nyashyiramo, ajya gucamuka twatuntu twose yantunganyirizaga yaturangije, agenda anzanira kamwe kamwe nange ari nako nkashyira mu isafuriya, nkuko nyine indyo imwe iba igizwe nutuntu twinshi ngo ibashe kuryoha, nawe uko yatunzaniraga Niko nadushyiragamo, twakomeje gufatikanya mugikoni, ngeraho nkajya ndeba ukuntu ari gushyashyana amfasha numva binkoze kumutima ndetse biranansetsa aba arambonye ndi guseka,
"Ese ko turi guteka kandi guteka bikaba bidasekeje, ubwo uri guseka iki? Cg naba nambaye imyenda nabi ukaba aribyo uri guseka ?" Yambajije gutyo ari kwirebarebaho nabyo bihita binsetsa
"Ntago nsetse kuko hari ikidasanzwe mbonye, ahubwo hari inseko zitandukanye, muri izo harimo inseko yo kuba hari ikigusekeje gisekeje urugero nkiyo uri kureba comedies cg bagukirigise, hari ninseko y'ibyishimo useka hari ikigushimishije cg wibutse ikintu cyagushimishije ukaba urasetse, rero njye iyo niyo nseko nsetse ntiwikeke ibindi ngo ndagusetse." Namusubije gutyo aba aramwenyuye
"Muri make urishimye ?" Ambaza atyo nange musubiza nkoresheje kuzamura umutwe mbyemera, dukomeza guteka ndetse ubwo ntibyatinze gushya ubwo duhita twigira kurya. Nyuma yo kurya rero twaricaye turatuza, muri make twembi ntabyo twari dufite byo kuvugana, ariko njye numvaga nshaka kumubaza impamvu yanyiciye ababyeyi, akaba yanshimuse, ikindi numvaga nkeneye kumenya ibijyanye na ya foto ya MAMA nabonye iri mugakarito kanditseho ngo INKOMOKO Y'UMURUHO WANGE numvaga nshaka kumenya impamvu MAMA umbyara ari inkomoko y'umuruho wa ODAVIA, ibyo byose nashakaga kubimenya hanyuma bihite bimbwira niba uwo ODAVIA ariwe wawundi MAMA yari yarambwiyeho ko ngo ari inzigo yikoreye, ibyo nibyo nari nkeneye kumva no kumenya kuko ODAVIA we nari narangije kwibonera ko ashobora kuba ari umwana mwiza, ahubwo icyatumaga ntabyemera neza ni uko yari yanyiciye ababyeyi muri make ODAVIA ni umwicanyi! Ariko kandi nkamugarukira kuko numvaga ko bishobora kuba byaratewe nibyo bamukoreye, ibyo byose nabitekerezaga nubitse umutwe mu maguru, nagiye kumva numva ODAVIA arampamagaye nzamura umutwe ndamwitaba ati:"ufite agahinda sibyo?" Nigutyo yambajije ariko nzunguza umutwe mpakana.
"Rero nyuma yuko wavumbuye iriya box irimo ifoto ya mama wawe ndetse yanditseho ko ari INKOMOKO y'umuruho wange, nabonye ntayindi mpamvu isigaye yo kuguheza mugihirahiro wibaza byinshi, niyemeje kukubwira byose ntanakimwe nsize inyuma." Yamaze kumbwira atyo mpita mureba mu maso ndetse nawe ahita ahaguruka aho ari araza amfata akaboko anjyana muri saloon mu uruganiriro nyine, twicara Ku intebe imwe atangira kumbwira ati:"ubwo nari mfite imyaka 10, nabanaga na MAMA wange mugipangu kiza ndetse kirimo inzu nziza, ubwo icyo gipangu cyari gifatanye nikindi nacyo cyari icyacu ariko ho bahakodesha, hakodeshaga mo umugore wari muto kuri mama ariko yarapfakaye akiri muto ndetse umugabo we yarapfuye atamusigiye umwana, njye nabanaga na MAMA ariko tukaba tutarabanaga na PAPA, nakundaga kubaza MAMA aho papa aba, akambwira ko yagiye mumahanga nyiri umwana muto, mbese ngo akazi ke ko muri leta ntikamwemereraga gupfa kuboneka mugihugu, ikindi kandi ngo yagiye nkifite amezi atatu ngo agomba kumarayo imyaka 12 cyakoze yayimara akazaba atazongera gusubira muri ubwo butumwa bw'akazi ngo kuko uwamaraga iyo imyaka yose yahitaga ahabwa ikiruhuko cyigihe cyose, ahembwa gusa ubundi akibanira n'umuryango we. Mama yambwiye utyo ubwo nari mfite imyaka 10 ubwo numva ko PAPA asigaje imyaka 2 gusa ubundi akaza agasanga narakuze tukibanira igihe cyose,
Njye na mama twabanaga twishimye antetesha ndetse yarananyishyuriye ishuri ryiza ndetse nagendaga n'imodoka nkataha nayo, akarusho kandi iyo imodoka yari iyange kuko MAMA yari yarayinguriye ubundi akajya yishyura umushoferi akantwara, rimwe narimwe mama akanyitwarira murwego rwo kunyitaho nk'umwana we, uwo mugore wakodeshaga inzu yacu, yari inshuti ya mama baribereye inshuti ndetse babitsanya n'amabanga, bakundaga kuganira byinshi cyane kandi kenshi cyane, uwo mugore twamwitaga MUGENI kuko yari akiri umugeni nubwo umugabo we yari amaze kwitaba Imana. Umunsi umwe rero ubwo bari muri saloon yo murugo ubwo njye nari nibereye mu icyumba cyange ariko kubera ko iyo ntabaga nafunze umuryango neza nabashaga kumva ibyo abantu bari muri saloon bavuga, nagiye kumva numva mugeni ari kurira abwira mama ati:" Ntago namenya icyo IMANA yanjijije, nakundanye n'umugabo wange duhuriye ahantu Ku iriba nagiye kuvoma, ubwo nyine aho hari iwacu mu icyaro, ubwo umugabo wange we kubere yari umusirikare yari yarahaje mu butumwa bw'amahoro, aho iwacu mu icyaro kari agace kari karigabijwe n'inyeshyamba, rero zahoraga zidusahura ndetse zinaturasagura, umunsi umwe leta ifata umwanzuro wo kuhohereza ingabo ngo zihangane niyo mitwe yitera bwoba, nigutyo EDEN wange nawe yaje mu Ngabo zigihugu, rero twakundaga guhura nagiye kuvoma amazi epfo iyo mu kabande, aza kuntereta. ntago nkubwira byinshi byaranze URUKUNDO rwacu ahubwo icyo nakubwira ni uko yansabye urukundo nange nkarumuha, ubwo kuva icyo gihe najyaga njya kuvoma kenshi gashoboka, murugo twaba tunafite amazi nkiyemeza nkayamena kugirango nihurire na EDEN wange! Igihe cyaje kugera murugo ndabarambira kuko babonaga ntangiye kujya ntaha nijoro, batangira kujya bantuka no kuntoteza cyane, ubwo nange mbonye bindambiye mbibwiraho EDEN ambwira ko bihuye n'uko hasigaye icyumweru 1 gusa ngo bajye mu kiruhuko, rero ngo agiye kuza mu rugo abiyereke tubabwire ko dukundana ikindi kandi ngo ko yifuza ko twabana, hanyuma ngo najya mukaruhuko azahite aza gusaba no gukwa ubundi twibanire, numvise ari byiza ndetse ndanabishima, nagiye murugo mbabwira ko mfite umushyitsi ndetse ko nabo abashaka, ejo yaje kuza rero turamwakira, avuga ikimugenza mbona babyakiye neza cyane, turishima, igihe kiragera arasezera arataha tumuherekeza ntakibazo mbona kiri murugo, gusa igitangaje ni uko naje kugaruka murugo nyihagera mpita nakizwa ibitutsi by'Ababyeyi bange, bambwira ko badakeneye umukwe w'umusirikare, bati kiriya gisore nicyo cyakuraruye? Bati ahubwo akoze kuza kubivuga ataragutera Inda, ugomba kumureka ndetse ntuzongere no guhura nawe. Icyo gihe byabaye birebire cyane kuburyo byanandenze nkanarira, nagiye kuryama mbabaye, mugitondo nzinduka njya Ku iriba guhura na EDEN wange nkuko twari twaraye tubipanze, ubwoba nagezeye turaganira ariko nirinda kumubwira ibyambayeho kuko numvaga ababyeyi bange bazageraho bakabyemera, gusa siko byagenze kuko uwo munsi naje gutaha ntinze ngezeuo bambaza impamvu mbabwira ko nari kimwe n'umukunzi, barasara ngirango bariye amavubi! Icyo gihe baramboshye barankubita ngo ubwo barimo bamuncaho yewe, ariko inyuma yo gukubitwa naraberuriye mbabwira ko naho bateka ibuye rigashya njye ntashobora kumureka, uwo munsi barandetse nange njya kuryama,... Umunsi wakurikiyeho nabwo niriwe ndyamye, sinajya Ku iriba, birumvikana umukunzi icyo gihe yarambuze kuko nubundi twari twavuganye ko ndibujye kumureba, umugoroba warageze nsohoka hanze, ngana Ku irembo nkigerayo nkubitana amaso na EDEN aje kunyirebera, nahise nirukanka ndagenda ndamuhobera cyane nawe arankomeza, inyuma yibyo twarebanye mumaso, ahita atangara cyane ambaza icyo nabaye cyatumye mbyimbagatana bene akokageni kd umugoroba washize twatandukanye ndi muzima, ubwo nahise nturika ndarira cyane, mpita mufata akaboko turamanuka munsi yurutoki, twicayeyo ntangira kumubwira bimwe byange binkomereye, narangije kumubwira mbona yahindutse mu maso ndetse yatuje ntacyo ari kuvuga! Nagize ngo mubaze icyo abivugaho, ariko ntaramubaza ahita ahaguruka agenda yihuta ansiga aho, nagerageje kumuhamagara ariko araninira ndetse mubona arenga, agahinda karanyishe nkomeza kuririra aho ngaho, ijoro ritangiye gufatana ndahaguruka ndataha, nkigera murugo mbona Bose bicaye mu rugo, ubwo bahise bansamira hejuru, burya bwose bari batubonye, ibyo nibyo narimo nzira, banshyize mo hagati batangira kumpata ibibazo ariko mbabwira ko uko byagenda kose ntashobora kumureka, ubwo bahise bansohora munzu, bambwirako ntagikwiye kwitwa uwabo, nagerageje kubatakambira ariko banters utwatsi! Baranyirukanye iryo joro, mbura iyo ngana, ntangira kuraragira imbunda Inda mu rutoki, naje kwigira inama yo kurya mugishanga Ku iriba ngo Abe ariho nirarira Wenda mugitondo EDEN yahansanga nkamutura agahinda kange, nagezeyo, ndahicara, gusa imbeho yari nyinshi cyane! Byari bigoye kurara aho hantu, naharaye ndira burinda bucya, nari ndyamye mu byatsi ibime binyuzuyeho, nakonje nabaye umweru, muri icyo gitondo nakomeje gutegereza umukunzi ndaheba, nagize amahirwe izuba ritangira kuba ndetse riranarasa cyane kuburyo byaje kurangira nshyushye, ubwo nakomeje gutegereza EDEN ndamubura! Kandi ubwo hari hacyeye bigeze nko mu masaacyenda gutyo, natangiye kwiheba, nkibaza nti, ese inyuma yo kubwira EDEN ibyambayeho, akagenda atanansezeye yewe atambwiye ikiri kumutima we, yaba yanyanze? Ese niba yanyanze kandi no murugo bakaba banyirukanye, ubwo nderekezahe, mbigize nte? Natangiye kurira ikindi kandi nari nshonje cyane ntakibasha no kugira imbaraga zo guhaguruka!...........LOADING EPISODE 04
Comments