IMANA Y'IRWANDA:Mbacire umugani mbabambuze undi igice cya 2
IMANA YIRWANDA
.
.
IGICE CYA KABIRI(2)
.
.
Ubwo rero umwami amaze kwikubita hasi abiru,ingabo nibyera byumwami babonye yikubise hasi
bahita bahaguruka begera aho yari aguye umuvuzi amukozeho yumva ntagihumeka anamukoze
kumutima yumva ntugitera ubundi ahita abwira abandi ati:”umwami wacu aratanze!”
Abandi babyumvishe ubwoba burabica gusa rubanda rugufi rwo rwari rwatangiye kwiruka kubera
inkubi y’umuyaga wari uhari gusa byarangiye bose birukanse hasigara wa mwana wari warabyawe
bikagirwa ibanga na Nyirakuru;
Uwo Nyirakuru wumwana rero uko bagasigaye aho kuko bari bamukuye kungoyi bagiye kumuca
umutwe yahise afata umushyo wari waguye hasi ubwo ingabo z’umwami zirukaga ubundi ahita agenda
akata imirunga yari yaboheshejwe umwana ubundi ahata amuterura aramujyana murugo aho bari
batuye.
Ubwo rero kuva icyo gihe uwo mucyecuru n’umwuzukuru we ntawundi muntu cyangwa se umwami
wigize wongera kugera iwabo kubera ishyano bateje mugihugu cyacu.>>
Mwene Semasaka rero yabwiye iyo nkuru abavandimwe be ubundi bahita bamubaza bati:” none se
ushatse kuvuga ko uriya musore Gashyende ariwe uwo mwana watubwiraga?”
Nuko uwo musore mukuru mumuryango wo kwa Semasaka asubiza abavandimwe be ati:”yego pen i
uriya musore ; rero murumva ko tugiye tukamwica twazagororerwa cyane kuko twaba dukuye
kabutindi mugihugu cyacu.”
Abavandimwe bashya ubwoba ubundi baramubwira bati:”muvandi ko wabonye ko uriya musore ari
indwanyi koko urabona twamushoboza iki umuntu utanakorwaho n’Umwami?”
Ubwo yahise abasubiza ati:”mwigira impungenge niba afite imbaraga twebwe turakoresha iki
gitecyerezo cyange cyo kuzahengera ejo mwijoro tukazajya iwabo ubundi tukamutwikira munzu we na
nyirakuru!”
Uwagambanirwaga we yarakiri mu ishyamba arimo guhiga ndetse uko yagahigaga yavumbuye isatura
iriruka nawe ayirukaho arinako atamika umwambi mumuheto agafora akarasa ariko ntibigire icyo
bitanga cyane ko atahamyaga ahubwo yahushaga.
Yamaze kubonako ntacyo birimo gutanga rero afata umwanzuro wo gufata icyuma yirukankana iyo
satura yirukaga kumuvuduko ukomeye cyane kuburyo imbwa zari zimaze kunanirwa isatura yo ahubwo
yiruka nkaho aribwo igitangira kwiruka, Gashyende nawe rero nkumuhigi ukomeye yirukankanye iyo
satura kugeza igihe yasigiye imbwa ze, Isatura nayo uko yirukaga yageze aho ifunga amaferi ndetse
iranahindukira ireba mucyerecyezo gashyende yari arimo guturukamo, Gashyende nawe akomeza kuza
yiruka nta rutangira ubundi ahita agonga ya satura yikubita hirya yayo yuzura amaraso,
Uko yakituye aho hasi rero isatura nayo yahise yitura hasi aho, imbwa nazo zihita ziza ziruka zifungira
amaferi kuri iyo satura ndetse no kuri sebuja wazo Gashyende.
Nuko nyuma yigihe gitoya Gashyende aho yari yaguye yarahagurutse ubundi aza agana aho ya satura
yari iryamye ayegura ijosi akuramo imbugita yari yayiteye ubwo yazaga yiruka; yamaze kuramo
umushyo we rero ahita afatirana atangira no kuyikuraho uruhu.
Arangije akuramo ibitaribwa abiha imbwa ze zimaze guhaga nawe aricara afata ya mvumba ye
arayifungura akuramo ibijumba bari bamupfunyikiyemo nawe arafungura, gusa atarasoza hari izindi
mbwa zahise ziza ziruka ahita ahaguruka aragenda ya satura akatamo igice kinyuma kiriho amguru yayo
yombi we nimbwa ze bahita biruka;
Abandi bahigi bagiye kuhagera agiye nuko umwe amuvumira kugahera ati:”noneho aradusize
anadusigira ibyo yanze yo kavuna umuheto sha!”
Undi aramusubiza ati:”mureke yohohe ntacyo natwe turatwara izi assize nubundib twari tugiye gutahira
aho.”
Ubwo rero umwe yahise agenda nuko agiye gufata ikindi gice cya ya satura cyane ko Gashyende yari
yayikasemo kabiri ahita yiyamira ati:”Ndungutse mwana ?”
Ndungutse arasubiza ati:”karame papa!”
Ise wa Ndungutse ahita amubwira ati:”uziko iyi ari ya Satura yishe abavandimwe bawe muminsi ya
shize.’”
Ndungutse ahita avuga ati:”papa nibyo ntabwo byakunda pe nigutse isatura yatunaniye turi bane yaba
yishwe n’umuntu umwe gusa koko urumva bishoboka wowe?”
Abo tubaveho tuze kuri Gashyende ni kukagoroba yari ageze murugo nuko asanga nyirakuru ahagaze
mumbuga amutegereje nuko aramubwira ati:” Nyogoku koko nigute waba wongeye kuza guhagarara
hano untegereje kandi kubera ukuze wakabaye ujya munzu ukava mumbeho kugirango utarwara
umusonga.”
Yabwiye uko nyirakuru ubundi aramusubiza ati:”erega mwana wan i wowe buzima bwange ntabwo
natinyuka kujya munzu wowe igicuku kinishye uri mumashyamba mba mfite ubwoba nimpungenge
zuko wenda hari icyakubayeho bigatuma mpagarara hano kumarembo ngo nkusabire imana ikurinde,
iguhe imbaraga no kubaho none nibihe bizaza!”
Ubwo rero yavuze uko ubundi gashyende aramubwira ati:”nyogoko ngwine tujye munzu ndabizi ubu
washyize kumashyiga amazi yubugari reka tujye kubuvuga nteke nuyumuhigo nanakubwira inkuru nziza
yambayeho ubwo narindi mumashyamba!”
Ubwo rero bahise bihina munzu bicara kumashyiga barateka arinako baganira inkuru za mvahe na njya
hehe ubundi bageze aho umucyecuru abaza umwuzukuru we ati:” nonese mwan wa ko utambwiye
inkuru nziza wambwiraga yakubayego uri mwishyamba?”
Gashyende arasubiza ati:”nyine nyogoku ndi mu ishyamba nabonye umukobwa mwiza cyane bituma
numva nkwiye kubaka urugo!”
Nyirakuru wagashyende ati:”byari byiza pe gusa nawe niba yagushimye umbwire tuzoherezeyo umuntu
ajye kuturambagiriza uwo mwari nuko nitugira amahirwe bakamuduha tubashyingiranye!”
Gashyende ahita abaza nyirakuru ati:”ese ko urimo kuvuga ngo nitujyira amahirwe murumva koko
twajya kumusaba bakamutwima bitwaje iki ? usibye ko niyo bamunyima byanga bikunde
nazamurongora apfakuba yankunze nawe yabyemera!”
Nyirakuru wa gashyende ati:”nibyo koko mwana wa gusa nyine ikiza ni ukumutwara bamukwihereye
kuko baguha imigisha ya kibyeyi nubwo nyine kuri twebwe ari ikizira naho ubundi guterura iyo tuza kuba
tutabyemerewe sinzi uko twari kuzabijyenza cyane ko nohanze hano twanzwe cyane kandi mubyukuri
icyo twakoze ari ikintu gikomeye cyane kitakorwa nundi muntu uwariwe wese inaha cyo kurinda no
kwita kumuryango.”
Gashyende:”ibyo byihorere nyogoku ni ibyacyera ubu byibagiranye mubantu ntabwo bazamutwima
ahubwo nazanye umuhigo uhagije ndemera ndavunika ntabwo ejo nzajya guhiga ahubwo mfitanye
gahunda nuwo mukobwa ejo tuzahurira ku ishyamba ry’Ibumana tuganire neza!”
Nyirakuru wa gashyende:”none se mwana wa uwo mukazana wenda kunzanira nuwo kwande?”
Gashyende:”ntabwo nzi ngo ni uwo kwande nyogoku gusa yambwiye ko batuye mumarembo
y’urutambiro ntabwo nzi ngo ni kwande ariko uko byagenda kose ejo nzarara mpakubwiye!”
Ubwo rero gashyende na nyirakuru bakomeje kuganira inkuru zamvahe nanjya hehe bigaragara ko
umucyecuru yakundaga umwuzukuru we , umwuzukuru nawe akamwubaha cyane.
Ubwo rero iryo joro ryakomeje kugenda rikura isatura bari batetse irashya ndetse bayirisha umutsima
wamasaka doreko ari wo bari batetse barangije bajya kuryama gusa nubwo baryamye ariko Gashyende
aho yari ibitotsi byari byabuze ajya gusinzira isura ya abijuru igahita imuza mubitecyerezo agashidukira
hejuru ; gusa no kuruhande rwa uwijuru nawe ibitotsi ari I byibura arimo kugarukirwa numusore
yabonye ku iriba akamutabara abanyarugomo bagiye kumufata kungufu.
Ubwo rero yarabitecyereje abura ibitotsi burundu atangira kwigaragura kuburiri bwishinge numucyenke
yararagaho kugeza munkoko ubundi arabyuka yicara kuburiri ubundi atangira kuririmba ati:”abantu
turavuka tukarerwa tugakura gusa ntituba twuzuye kuko twuzura ari uko buri wese abonye utwara
umutima we nubugingo bwe! Nange rero niboneye umutima wange ku iriba none wantwaye roho
kuburyo ntakirya ntakiryama ndetse sinagihumeka , mana rero niwowe nsenga ninawe nsaba ngo umpe
kwihutisha igihe ishoka ry’inka ariryo uhagarikiraho mbone umutima wange wareka kunsimbuka ngo
umubiri wange ukire ibicuro biwucura nongere ndye nseke nongere nanishimire ubuzima.”
Yaririmbye uko kugeza mumuseke ubundi arahaguruka akaraba mumaso n’umusatsi arawuhambira
arangije afata umweyo mumfuruka aho yawegekaga ubundi arasohoka atangira gukubura gusa uko
yakuburaga muri ako gace imyeyo yavugaga impande zose muri izo ngo imyeyo yaravugaga
byumvikana ko iyo umusecye watambikaga abakobwa bose babyukaga bagakubura.
Muri icyo giturage rero igihe cyakomeje kuzamuka ubunyoni buravuga aborozi barakama ,igihe cyo
kwahura kigeze abashumba bajya kuuragira mugihe abahinzi bo bari bagiye guhinga mubunyoni.
Igihe cyarageze rero abajyemurira abahinzi mu mirima bajyayo mugihe Gashyende nawe yari arimo
gukaraba ngo ajye ku ishyamba ibumana, ndetse ntibyanatinze yarangije kwitegura ajya gutegereza
Uwijuru nkuko bari babyumvikanye guhurira.
Ubwo yaricaye rero afata ata agati kariho amababi menshi akajya akuraho akababi kamwe akavuga
ngo:”araza!” akakajugunya agaca akandi yarangiza akavuga ati:”ntaza!”
Ubwo rero yakomeje gukora ibyo akuraho amababi kugeza hasigaye ho amababi abiri gusa yabonaga
nakomeza kuyaca ari bugarukire kwibabi ryemeza ko Atari buze nuko aho kubikora ahita akajugunya
akikajugunya yumva ijwi rimubwira riti:” ibyo ukoze ni igitecyerezo kiza kuko nashakaga kureba ko ari
ukuri ibyo urimo gukora.”
Gashyende ahita ahindukira abona ni uwijuru uri aho ahita ahaguruka bwangu ubundi agiye
kumuhobera Uwijuru yigira inyuma amuhereza ikiganza ubundi aramubwira ati:”umusore ninkumi
ntabwo ibyo byemewe byemerewe abashakanye gusa kuko bituma imibiri ikoranaho.”
Gashende:”umbabarire gusa nyine urukumbuzi nirwo rwari rugiye gutuma nkora ibidakorwa, gusa
nizere ko ejo wagezeyo amahoro utigize wongera guhura nababashumba!”
Uwijuru:”oya ntabwo twahuye kandi niyo duhura ya ngabo yawe wampaye ngo imperecyeze yari
kundengera, gusa sinzi uburyo nagushimiramo pe warakoze cyane birenze uko mbivuga mumagambo!”
Gahyende:”biba ari byiza kurengera abarengana nabanyantege nkeya no guhana abaciye munzira
zitarizo kandi bakazicamo nkana Atari uko batabizi ahubwo bakabyica babishaka.”
Ubwo rero uko bari aho bajyiye kumva bumva amajwi yabandi bantu barimo kuza babasanga nuko
Gashyende ahita afata akaboko kuwijuru ubundi arangije aramukurura amujyana inyuma y’igihuru
ubundi abo bavugaga baraje bajyezeb imbere y’igihuru barahagarara nuko umwe aba aravuze ati:”ni
ukuri mwami namubonye yari umukobwa cyangwa umugore yaje agana hano kumarembo y’ishyamba
wasanga buno yinjiyemo.”
Umwami:”oya ntabwo byakunda ntamuntu utagira ubwoba ubaho kuburyo yatinyuka kwinjira muriiri
shyamba ubwo ushobora kuba warebye nabi reka twijyendere!”
Ubwo yavuze uko agiye kugenda yarebye hasi impande y’urutare abona amababi ya cyagiti Gashyende
ya shituturaga ubundi aba aravuze ati:”koko ni ukuri ibyo wavugaga wamuntu yagiye muri iri shyamba
ahubwo tujye kumugarura!”
Yavuze uko atera intambwe yinjira mumuryango wishyamba abandi bahita bamufata bamubwira
bati:”nyagasani ihangane ntabwo byakunda ko winjira muri iri shyamba wakabanje ugatecyereza
umurage n’iteka sogokuru wawe wawe yasize aciye ubwo yari yizeyeko ariwe warokotse mumitwe
irindwi yingabo yari yazanye gnabo guhiga muri iri shyamba nawe rero ntiwajyamo kuko abaturage
bawe baragucyeneye cyane!”
ubwo rero umwami yasubiye inyuma ubundi arangiye aravuga ati:”hari umupfumu ariko hanuye ko iri
shyamba niryinjirwamo nuwavukiye kuba umwami w’ishyamba akaryinjiranamo nigikomangoma kazi
cyaburiwe irengero ubwo umwami w’ikibi yasenyaga ubuturo bwumuremyi ko ibyo nibiba bizaba
byemewe gutura muri iri shyamba kandi ko ngo rizazaguka gusa rikazamo nibindi biremwa bizaryangiza
ryiyitirira imana!”
umwami uko yakavugaga uko abari bihishye inyuma yigihurugashyende yari yafashe kumunwa wa
Uwijuru kugirango atavuga kuko bari bamaze kubona inzoka imbere yabo mugihuru.
Uko yakamufashe rero uwijuru yatangiye gusepfura abari aho bahita bumva umuntu usepfuye;
gashyende abanye ko bamuvumbuye ahita akurura akaboko uwijuru bariruka gusa inzoka yahise iruma
uwijuru kugatsinsino gusa ntiyamuhamya neza bahita binjira mu ishyamba rizira.
Umwami ningabo ze rero bo bagiye kwiruka ngo bakurikire gashyenda yanzoka yagaragaraga nkaho ari
ntoya cyane imaze kuruma uwijuru yahise itangira gukura izana nimitwe myinshi cyane itangira kumira
ingabo z’umwami zajyeragezaga kwiruka zigana ku ishyamba zibibonye gutyo zirinda umwami wazo
ngo biruke bacike, Ababishoboye baracika abadashoboye bajya munda yicyo kiyoka cya karundura
utabonera ingano kuko ubwacyo cyaragendaga ntigishire inyuma kuburyo bigaragara ko rya shyamba
ry’ibumana ariryo ryari riteretse ho icyo kiyoka.”
Ubwo ntibyatinze kubwamahirwe umwami yacitse ku icumi ryicyo kiyoka ubundi ageze iwe ahita
ahamagaza abapfumu bose bo mugihugu ngo bamubwire ibyabaye ibyo aribyo ninkomoko yiyo nzoka
idasanzwe nahazaza hubwami bwe!” Ubwo rero abapfu bose baraje inteko iraterana nuko bose
batangira kubaza impinga nabasogokuruza bapfuye ibirimo kuba. Murugo iwabo wa Gashyende ho
yarahagurutse ava murugo iwe ubundi ajya kurutambiro gusenga agezeyo yumva abandi babyeyi
barimo gusenga basabira umwana wabo witwa uwijuru nuko arabegera arangije arababaza ati:”ese
umwana mwabuze ni umukobwa yitwa uwijuru?” nuko bahita bamubaza bati wabimenye gute ko
umwana wacu ari uko yitwa?” bamubajije uko aracyebaguzwa ubundi arangije arababwira ati:”muze
tujye murugo abe ariho tubiganirira ho.”
Bahise bahaguruka murutambiro rero bajya murugo cyane ko bari batuye hafi aho yurutambiro ubundi
bajyeze munzu ubundi Nyirakuru wa gashyende arabababwira ati:”umukobwa wanyu yakundanaga
numwuzukuru wange, rero bombi bari bumvikanye ko bari buhurire kumarembo yaririya shyamba
kugirango baganire kuko ariho hantu babonaga hatuje!” umucyecuru yavuze uko mama wa uwijuru aba
arikanze ubundi aba aravuze ati:”ubwo se ushatse kuvugako abana bacu aribo bagiye muri ririya
shyamba reka tujye kubivuga ibwami.” Nyirakuru wa gashyende ahita amubwira ati:”have sigaho ikibi
cyakangutse none kishe abarwanyi bumwami nabiru nuvuga icyo kintu ibwami twembi turahita ducibwa
imitwe ntakabuza.” Papa wa uwijuru ahita abaza nyirakuru wa Gashyende ati:”none se uracyeka ari iki
cyatumye ikibi gikanguka kikongera kikabaho kuri iyi si nibintu cyakoze mwijuru ry’umuremyi ubu isi
urumva itagiye kurimbuka nayo?” Nyirakurikuru wa gashyende arasubiza ati:” mbere yuko tugira
ibicibwa ibwami nari maze iminsi nakiriye ubuhanuzi buvuga ko ikibi kizakanguka aruko kinyoye
kumaraso y’umwamikazi wo mu ijuru waburiye irengero igihe ubwami wikibi yarimburaga ijuru
ubwami bwikiza , rero bivuga ko kiriya kibi cyakanguwe nuko cyabonye kuri ayo maraso, ahubwo ubu
ndimo ndibaza uwariwe nicyo kiyoka kikabona kubona ubuzima ntiyaba ari umukobwa wanyu?
Mumbabarire mumbwire bishoboka gute ko mwaba mwaratwite uriya mwamikazi?” Avuze uko
baramusubiza bati:” oya ntabwo twamubyaye pe ahubwo twebwe ntabwo twigeze tubyara uriya
mwana twarabyutse tumubona arimo gukamabakamba hano mumbuga bigaragara ko yari avuye
murutambiro gusa ntabwo bishoboka ko umwana wange yaribwa nicyo kiyoka sinabyemera ko yapfuye...
.
NTUZACICWE
Comments