The ntaco stories production: URUKUNDO RUGANZA IKIBI, INTANGIRIRO Y'ISHYANO PART 8



 *URUKUNDO RUGANZA IKIBI, INTANGIRIRO Y'ISHYANO*

.

EPISODE 08

.

ODAVIA yarakomeje arambwira ati: " byari amarira muri icyo gitondo cy'ibibazo kuri njye, byari agahinda kubakozi ba MAMA bari babuze nyirabuja mwiza wabagiraga inama, akabafasha mubyo bakeneye ndetse akanabahemba neza abakoze neza akanabongeza umushahara, byaragahinda byumwihariko kuri njye, njye wari ubuze hafi yabyose byange, kuberako rero MAMA yamfiriye mu maboko, naramwitegereje neza mumaso nyuma yo kurira cyane, murebye neza mbona disi yari yakeye cyane, yari yabaye inzobe kurushaho, ubwo rero nari ntaramenya ko iyo umuntu agiye gupfa abanza gucya ndetse yaba yanitahiye (yapfuye) ukabona rwose yakeye kurushaho, nahise numvako byanga bikunze mama ashobora kuba ari muzima ahubwo byashoboka ko byaba byatewe n'umunaniro mwinshi no kuba arwaye kuvuga bikaba byamunaniye, ubwo nyine nahise nkeka ko yananiwe ahubwo mpita ndwana no kumuryamisha neza ngo mworose, hanyuma mbe nisohokeye nze kugaruka nyuma yaruhutse, narabikoze ariko numvaga kuri iyo nshuro Mama afite ibiro byinshi bidasanzwe, ariko ibyo nabirengeje ingohe ahubwo ndamuryamisha, ndamumiramiza neza ubundi mba nisohokeye hanze.

Kubera ko rero muri iyo minsi mama yari yaravuganye na MATILDA amusaba kuza kumureba ngo afite icyo yifuzaga kumubwira, nageze hanze aho imodoka zakundaga guhagarara, ubwo nyine zabaga ari izabakiriya babaga baje kwiyakirira muri iyinzu yacu ikiri hotel, nyihagera nkubitana nayamodoka nziza mama yari yarahaye MATILDA ari kujya kumusezera, ( burya ntago nari nakubwiye ko mubyo mama yahaye MATILDA harimo n'imodoka) ubwo rero nakubitanye nayo mpita menya neza ko ari MATILDA wari inshuti yange cyane, nahise nihuta rero ngo musuhuze, twarahoberanye, hanyuma mufata akaboko mwinjiza munzu, yambajije aho Mama ari, musubiza mubwira ko Mama abaye aryamye kuko atameze neza, nongeraho ko kandi byashoboka ko akumbuye indyo yateguwe na MATILDA cyane ko nange nari nyikumburiye, MATILDA yahise amwenyura hanyuma ansaba kumugeza mugikoni ngo abanze abitegure, twagezeyo nuko dusangayo abandi bakozi, tuba tubasabye kuba bigiriye hanze, tubabwirako ibindi turabyikurikiranira ntakibazo, nukobyagenze hanyuma nge na MATILDA dutangira gutunganya ifunguro ry'amugitondo, ntibyatinze rero kuko nyuma yumwanya utarambiranye twari turangije, ubwo nge numvaga uwo munsi uko turi batatu turaba twishimye cyane kuko turaba twongeye guhura, MATILDA yansabye kujya kuzana MAMA hanyuma ngo we asigare ategura ameza, nange ubwo ngenda nishimye nziko ndasanga Mama yakangutse ndetse yaruhutse, ariko ntungurwa no gusanga uko nasize mworoshe ariko akimeza! Nsanga ntanubwo yigeze yinyagambura basi ngo ahindure umusaya, kuko numvaga bintunguye nahise nihuta ngo munyeganyeze mukangure kuko numvaga noneho yasinziye cyane, ahubwo nyimukoraho numva umuntu yagagaye, ntago numvaga bisanzwe, nahise mukora kwitako kuko ho hakunda koroha, neza neza numva yabaye nk'urukwi, nahise mvuza induru cyane, nsohoka mucyumba nirukanka, feri yambere nturiza aho MATILDA yari, yabonye nje ntarwiyambitse ntiyirirwa ambaza  iicyo mbaye ahubwo ahita agenda agana aho icyumba cya mama kiri, nyuma nange nagiye mukurikiye ariko ngezeyo nsanga MATILDA yicaye hasi yarambije! Amarira yamuzenze mumaso yanashotse kumatama, akimbona ahita arira cyane, aramfata arampobera arangundira cyane, arira cyane avuga amagambo yanteye agahinda ati:" ODAVI mbabajwe n'ukuntu ubaye imfubyi ukiri muto nukuntu wari akana kitonda kandi gafite ubwenge n'umuco, ubuse tubaye abande?" Nahise mwishikuza vuba mubaza ibyo arimo, arabanza yihanagura amarira arahaguruka yegera umurambo wa Mama araworosa hahandi nari namworosoye hanyuma arahindukira arambwira ati:" Mama yapfuye"

Ubwo nibwo nahise menya neza ko cyagihe kare ntari nibeshye, ahubwo icyatumye nongera kwizera ko Mama ari muzima cyari ubwana, ariko kandi sinakwirenganya kuko nubwambere nari mbonye umuntu wapfuye, MATILDA akimara kumbwira ko mama ibye byarangiye kuva ubwo ntago nongeye kuvuga cg ngo ndire, nageragezaga kimwe muri ibyo ariko bikananira, rero kuko habaye byinshi mu iherekezwa rya mama, imiryango yari yaje, inshuti n'abavandimwe ndetse n'abakozi ba MAMA bose bari bahari, nge guhera ubwo nahoranaga na MATILDA ntamuvaho, byose byabaye mbireba numva nibivugwa ariko nge ntacyo navuga, rero ubuzima bwarakomeje, nyuma yamezi abiri MATILDA asubira mukazi ke aho yari yarafunguje shop, imiryango yansabye kuntwara ariko ndabyanga, na MATILDA yarabinsabye ndabyanga ariko we ambwira ko azajya ansura kenshi, nakomeje kwibera aho, abakozi banyitaho, kuvuga byari byarananiye ndetse nararangije kwiyakira ko nabaye ikiragi byarangiye, nari nsigaye nkoresha amarenga, ishuri sinarikomeje cyane ko ryari ryaranamvuye muntekerezo, MATILDA koko yansuraga kenshi ndetse akanzanira impano nyinshi, yari anyitayeho cyane ariko nge ntaramusura narimwe, imyaka yarihiritse kugeza ubwo naje kugira imyaka 20 yose, ubwo icyogihe cyose nari nkiri ikiragi, ikigeretseho nari ntarabona PAPA kuva mubuto bwange, numvaga atakiriho nubwo MAMA yari yarambwiye ko atagifunzwe ahubwo yidegembya hanze, ariko niba wibuka neza nakubwiye ko mama ajya gupfa nubwo atarangije kuvuga iryo jambo yavuzeko na Papa nawe ari MUGENI umu(...) Ubwo ibyo yari ashatse kuvuga ahongaho sinabyumvise, gusa icyari kimbabaje kuri iyo nshuro ni uko ntacyo narimfite gukora ngo gihorere MAMA ndetse ntahure nicyo yari ashatse kumbwira kuri PAPA, ndabyibuka icyo gihe nari maze iminsi igera mumezi 2 ntabonana na MATILDA, nubwo naje gupanga kumusura kunshuro yambere, ndabyibuka twavuganye igihe kinini kuri telephone (twarandikiranaga kuko sinabashaga kuvuga) , ndetse ampa amerekezo ye neza  kuburyo ntazayoba, yambwiye ko anyiteguye kandi ko bimushimishije, muri iyo munsi kandi ninabwo yarimo yitegura ubukwe bwe nundi musore wari usanzwe ari umuherwe ndetse ari n'icyamamare kuko yari umuhanzi ikindi agakina na films, rero nabyutse nimeza neza, nditunganya natsa imodoka yange kuko kuva ubwo kugeza nubu mfite imodoka nyinshi ndetse isohotse yose ngomba kuba nyifiteho, mama yansigiye umutungo uhagije ikindi business yansigiye zose ziracyakora kandi zinyinjiriza menshi, rero nakije imwe mumodoka zange nakundaga cyane kugendamo cyane ahantu hiyubashye, nerekeye mumugi kwa MATILDA, ntago nibeshye inzu, ahubwo naparitse neza iwe, mpita ninjira munzu ngo mutungure kuko nari namubwiye ko ndamugeraho mumasaha ya nimunsi, ariko nari mugezeho hakirikare mugitondo, ubwo rero numvaga ko mutunguye, ninjiye nirukanka, ariko nyigera muri saloon, ntunguwe no kugenda mbona ibitonyanga by'amaraso! Numvise numiwe, mbanza kugira ngo nayobye, ariko nongeye kureba neza amerekezo yamaye mbona birahuye neza, ahubwo nsanga na nimero ziyo nzu zihuye neza nizo yampaye, nahise ngerageza gukoresha umunwa wange ngo muhamagare ariko biranga, ngize ntya ngo nge kuri WhatsApp mbona naho aherukaho zasaha twaganiriragaho mu ijoro ryashize, 

yampayinka! 

Nahise numva numiwe, ubwo rero nigiriye inama yo gukomeza mucyumba, koko ntazuyaje naritonze ndanyomboroka mpita nsunika urugi, naguye mukantu, nkubitwa ninkuba ndetse n'umutima urankuka ubwo nasangaga MATILDA agaramye hasi yuzuye ibitobagure kumubiri hose bisankaho bamujombaguye ibyuma! Kubwamahirwe ntiyariyashiramo umwuka, yahise ampamagara mu izina, ndahindukira mureba mumaso, ahita untungira urutoki ahantu kumeza, ndebyeho mbonaho ifoto, nyitegereje neza mbona nanone ni MUGENI, nahise ndeba hejuru numva umutwe urakutse, sinzi aho nakuye imbaraga mba ndasakuje cyane nti:" MUGENI NANONE WEEEE!!" Nahise ntungurwa no kumva nyuma y'imyaka 10 yose mvuze, ariko ntamwanya namuto nabonye wo kubyishimira, ahubwo nahise negera MATILDA, numva mukajwi karenga ari kumbwira ati:" MUGENI yakomeje kudukurikirana, amenya ubuzima ubayeho ko wabaye ikiragi, nange akomeza kubona nterimbere cyane biturutse kukuba naratewe inkunga n'umuntu yishe, ibyo rero bikamutera umutima uhagaze no kumva ko nshobora kuzamwica bityo nkaba mporeye mabuja, ibyo byatumye ahita agura inzu hano hafi, dore niyonzu iri hirya ifite igipangu kicyatsi ndetse n'amabati y'umutuku, niho yaguze we n'umuryango we kugira ngo anyivugane none dore arabikoze, rero ODAVIA, uramenye uzitonde dore na Papa wawe ni MUGENI baba(....)" MATILDA nawe atararangiza kumbwira iryo jambo yahise agagara, kubera yari yavuye amaraso menshi, yahise amushiramo ahita apfa! Narababaye kubwo uko atari andangirije iyo nkuru ivuga kuri DATA, wibuke ko na MAMA nawe yapfuye atayindangirije! Byumwihariko nababajwe nurwo rupfu rumeze rutyo rwa MATILDA wari ugiye kurongorwa muri icyo cyumweru, yari inshuti yange, akaba mushiki wange ndetse akambera na MAMA, none umva abo bose nari mbaburiye rimwe, rero REGINE, ntamwana uvukana ubugome ahubwo abwigishwa nabo asanze, ntago ingwe yavutse izi gufata kugakanu, ahubwo yarabyigishijwe, ntibazakubeshye rero kuko gira so yiturwindi, akebo kajya iwamugarura kandi ineza yiturwindi, akebo wagerewemo na mugenzi wawe nawe uzakamugereremo nibinaba ngombwa ukube kabiri, njye nyimara kubona MATILDA apfuye, nahise nisohokera kuko sinari kugumaho police yari kuhansanga ugasanga ndafunzwe nzira kwica MATILDA, ahubwo kuko yari yandangiye kwa MUGENI, narasohotse ndahitegereza nezaaaa, ubundi nurira imodoka ncaho ariko mumutima nti ndakuziye.

Ishyingurwa RYA MATILDA narikurikiraniye kuri TV kuko birumvikana yari yararangije kuba umuntu ukomeye, kuko yari umukobwa witeje imbere ikindi wari ugiye kubana n'umusore nkuwo nakubwiye haruguru. Ikintu cyambere nakoze, abakozi bose narimfite hano murugo nahise mbahindurira imirimo, mpitamo kuba hano ngenyine ngo mbanze ntuze arinako nibaza kucyo ngomba gukora, ubwo birumvikana nakurikiraniraga hafi ibyumuryango wa MUGENI, nize kujya njya mu ishyamba nkica utunyamaswa kugira ngo nige kugira umutima ukomeye mbese kwica mbigire ibintu bisanzwe, nkica udukwavu, uduhene ndetse n'utundi dusimba dutandukanye two muririshyamba. Imyaka yarihiritse rero kugeza ubwo yuzuye 9 ubwo ni 29 mfite, iyo imyaka 9 yose nari nyiga kuri MUGENI ngo menye neza ibye, kuburyo nzamuhuhura ntihagire ntunyeka, rero umunsi waje kugera, sindibukubwire uburyo nabigenje, ahubwo wowe umenye ko nihoreye ikindi nkaba narashimuse umukobwa wa MUGENI ubu akaba aringe umufite, impamvu namushimuse ni ukugirango mwereke ko ababyeyi be batahemukiwe, hato nawe atazapanga kwihorera azingo ari gukora byiza, nyamara atazi ko ababyeyi be bazize ibyo bakoze. Ngaho nguko rero ubu nshatse uwo mukobwa witwa REGINE nshatse namurekura cg yashaka akigumira hano kuko we ntacyo mushinja."

Mana weee, ODAVIA akimara kumbwira ibyo bintu, amarira yari yambanye menshi, nari narize bitavuga, kuriyo nshuro Wenda narimbashije kumva impamvu za ODAVIA, nari maze kumva ko atari ubugome asanganywe ahubwo yihoreraga kuri mama wari waramwishe urubozo,  ESE MURI UWO MWANYA NARI KUBWIRIKI ODAVIA, nyuma yo kuba naramwise umwicanyi, umugome ndetse numushimusi? Mumarira menshi nahise mpaguruka ndurukanka nigira mucyumba nijugunya mu uburiri....................LOADING EPISODE 09

.

USHAKA KUTUVUGISHA UDUHAMAGAYE CG UTWANDIKIYE KURI WHATSAPP NI IYI NIMERO +250780847170

 ushaka kuvugana n'umuntu ukora izi nkuru kuri Facebook yitwa Corneille Ntaco  


NOTE BIEN: KUBERA KO IKIGIHANGANO GITURUKA MURI COMPANY YA THE NTACO STORIES PRODUCTION, KANDI UWO MUSHINGA UKABA WANDITSE MURI RDB, BIRABUJIJWE GUKORESHA IKIGIHANGANO AHARIHO HOSE UTABIHEREW UBURENGANZIRA KUKO AHO BIFASHWE BYAKOZWE TWE NTITUZABYIHANGANIRA TUZAKURIKIZA ICYO AMATEGEKO AVUGA KU BUJURA NKUBWO.


MURAKOZE MURAKARAMA.

Comments

OUR POPULARS

HARI IBINTU 7 BITAGIRA ICYO BIKUMARIRA MUGIHE UBIFITE BYONYINE BURI KIMWE

HUMAN BEING (IkiremwaMuntu)

HAVE YOU GOT TO KNOW THE SECRET BEHIND MONEY!!? HERE IT IS.

Here are 5 Secret Smart ways if you want to reach on Something

WHO FILED THE CRIME CASE FOR RWANDA INSPECTION BACKUP'S CEO!? Prince Kid

DID YOU KNOW!? IT’S A SIMPLE WORD, BUT SO DIFFICULT TO SPEAK/SAY

IS IT THAT THESE WORDS CAN MAKE SOMETHING ON YOUR ENTIRE LIFE!!?

2 THINGS YOU MUST KNOW, NO MATTER WHAT!

WHO IS GOING TO CAUSE INSECURITY IN NIGER BETWEEN ECOWAS AND THOSE MILITARY GROUP OF YOUNG MEN WHO TOOK OVER THE POWER?