The ntaco stories production: URUKUNDO RUGANZA IKIBI, INTANGIRIRO Y'ISHYANO PART 09
*URUKUNDO RUGANZA IKIBI, INTANGIRIRO Y'ISHYANO*
.
EPISODE 09
.
Harigihe kigera, imimerere urimo ikakunanira kuyibamo nkiyawe, abenshi bakunda kwishuka ko baba bari kurota, sinzi niba nabyita kwihumuriza, ariko icyonzi ni uko umuntu wemera gushukwa n'intekerezo ze zimubwira ko ari kurota igihe yananiwe kwakira ibimugoye arimo muriyo minsi, aba ari kwemera gutsindwa, igihe uzakomeza kwishuka ngo uri kurota kuko ibyobihe urimo bitakoroheye, uzaba uri kwemera gutsindwa kuko ntago bizakorohera kumva ko ibyo bihe ugomba kubicamo kandi wemye, igihe ugitegereje gukanguka uziko ibyo urimo arinzozi. Nange niko byangendekeye, ODAVIA akimara kumbwira ubugome yakorewe na MAMA umbyara, numvaga ntagomba kongera kumuhinguka imbere, numvaga ntacyo mfite namubwira rwose, numvaga ntewe ipfunwe n'ikimwaro n'ibyo Mama yakoze, numvaga ntaho nahera nongera kurebana na ODAVIA kuko numvaga aringe wamukoreye birya byose yambwiye, ariko narirenganyaga kuko singe wari warabikoze, arikose kandi nari kugira nte ko no muri bibiriya hari ahanditse ngo " nzahorera abana gukiranirwa kwa ba se na ba nyina!" Ubanza iryo jambo IMANA yavuze nange ryari riri kunkurikirana muriyo munsi, rero ababyeyi babi hari abashakira amasaziro mabi abana babo, bagakora ikosa, rikazagenda mpaka no kumwuzukuru rimubuza amahwemo, byaba byiza rero buri wese witegura kuba umubyeyi cg uziko azaba umubyeyi, yemeye akagorwa n'ubuzima ubw'aribwo bwose ariko ntatushe ngo akore ikosa kuko riba rizagira ingaruka itari nziza ku rubyaro rwe. Muriyo minsi nicuzaga icyatumye ntuma ODAVIA ambwira ukuri kwicyamuteye gukora birya byose yankoreye, mubyukuri narimaze kujya mwisanzuraho mutinya ariko ntinkabye kuko namutinyaga nk'umuntu ushobora kuba ari umugome, ariko nyuma yaho ambwiriye byose, nari nsigaye ahubwo muhunga kuko numvaga ko ari nge agomba kwirinda, ariko se kandi ibyo byari kugezahe kandi tubana munzu imwe ? Burya rero nyuma yo kumbwira birya byose, nkuko nari nabivuze nahagurutse nirukanka njya mu cyumba nikingiranamo, muri ayo masaha nararize ariko ntagisubizo kirambye amarira yari kumpa, icyakora iyo atakuremereje mu gihanga ngo ubyuke warwaye umutwe, yoroshya mu gihanga ukumva usa nk'ubohotse gacye, kubera ko rero nisanze nasinziriye muburyo ntazi, uwo munsi nongeye kwisanga bwakeye, ahubwo ndikumva ODAVIA ari kunkomangira cyane ngo nimbyuke nsamure utwa mugitondo, ariko naramwihoreye, ngeze aho mubwira na nabi cyane musaba kureka gukomeza kunsakuriza! Yarankundiye aranyihorera, ariko nubundi amaherezo yari kunsinda kuko harigihe kigera inzara ikagutegeka kujya gusaba uwo wimye, aho kubyuka ngo nge kwegera ameza ahubwo nigiriye muri douche, ndakaraba, nyuma yaho nditunganya ndngera ndiryamira kuko numvaga rwose ntakeneye kongera kurebana na ODAVIA mu maso, rero nabaye aho umunsi urashira mfata nundi, ndakomeza mpaka icyumweru kirashira nibera mu cyumba ntasohoka, ushobora kwibaza uti:"ese ko numvise bwambere ODAVIA yamuhamagaye ngo aze arye undi akanga, ubu iki cyumweru yakimaze atarya?" Siko byagenze ahubwo nari naramusabye kujya abinzanira aho mucyumba, nabwo yabizanaga nipfutse mu maso, nyuma akagaruka gutwara ibyo nabaga namaze kuriraho nabwo nipfutse kuko nari narafashe umwanzuro wuko nzarenda mva ahongaho ntongeye kubonana nawe, ariko nyine iteka umuntu upanga ibintu bigayitse, nubwo bishobora kumuhira mugihe gito ariko ntibiramba, iteka uwiturije ku migambi myiza araganza, niko nange byangendekeye, ubwo narimaze ibyumweru bibiri byose mu cyumba, natangiye kubona ko ntazaguma muri ibyo, ahubwo ntangira gupanga indi mipangu yo kuva aho ngaho nkigendera nkacika ODAVIA, ariko narishukaga kuko twari mu ishyamba hagati, sinzi rero aho nari kumenera ndisohokamo, nari kuzaribwa n'inyamaswa cg inzara ikarinyiciramo nkagwa ku gasi, ibyo sinabitekereje ahubwo napanze umupangu ndawunoza neza w'ukuntu nzacika ari mu ijoro, reeeero ngo uwububa abonwa nuhagaze, birumvikana sinagombaga gusiga icyumba nabagamo kimeze nabi, ahubwo umunsi wose niriwe ndi kugitunganya, nsubiza imyenda yose nakoresheje muri garderobe, hanyuma ndiyicarira ndatuza ntegereza ijoro, uwo munsi rero ODAVIA yanzaniye ifunguro nkibisanzwe, nanone ahita yongera yisubirirayo, nkuko nari nabipanze umunsi waje kwira, nange kumutima nti isaha ni iyi, narabyutse ngo ngende, ariko mfunguye umuryango w'icyumba numva ntufungutse, ndebye neza mbona ntanurufunguzo mbona, nahise ngira imitima myinshi, ntangira kwibaza niba ODAVIA yaba yamenye ko ngiye kugenda akaba yahisemo kumfungirana, nanone nkeka ko ashobora kuba ashaka nange kugira ibindi bibi ankorera, ariko byo sinabiha amahirwe cyane, ubwo rero numvise umutima undiye, numvaga nshobora guseba ubwakabiri, ubundi ODAVIA yari afite urufunguzo rwe aza agafungura anzaniye ifunguro, ariko nange narimfite urwange rwamfasha gusohokamo igihe mbishatse, ariko aho rwabaga hejuru y'akabati ntarwo nabonyeyo! Ubwo nyine uwo munsi isosi yange yaguyemo incishi hanyuma ndongera ndiryamira ariko ndyama mbabaye. Bukeye bwaho rero niriwemo noneho ODAVIA ntiyanzanira ibya mugitondo, ntangira kumva ko ashobora kuba yandakariye, nihaye umwanzuro ko naza saasita ndamusaba imbabazi hanyuma akandeka nkigendera, ariko we sinari nzi icyo ari gupanga, ubwo rero nagumye aho, nyuma y'agahe gato numva ari gukingura urugi, umutima urongera urankuka, ndongera nipfuka ishuka mu maso, undi nawe aza yitonze, yicara ku buriri kandi ibyo ntiyari asanzwe abikora ahubwo yazanaga ibyo azanye akongera akigendera, ariko kuri iyi nshuro yaricaye ndetse aratuza, muri rya jwi rye nanakundaga ariko nkabihamba mu mutima numvise yikije umutima ubundi ati:" ejo nibwo natangiye kubona umuntu ashaka kwiyahura kuko yapangaga gukora ibyo atizi, nabonye ari kuzirika akagozi ko kwimanikiramo, ariko nge ndamucunga ndagaca, ese nakoze ikosa ryo guca akagozi umuntu yari kwiyahuriramo?"
Amaze kumbaza atyo narabyumvise ariko sinagira icyo musubiza ndakomeza ndinumira, ariko numvaga nubundi ODAVIA akiri umuntu mwiza kuko yari yatabaye umuntu wagombaga kwiyahura, icyo ntari namenye ahubwo nuko yavugaga njye, sinarinzi ko ari njye yavugaga ariko akabivuga atyo nyine, yabonye nicecekeye, aranyinginga ngo kuri iyi nshuro musubize icyo kibazo nubwo namusubiza rimwe gusa, naramwumviye mubwira ko ntakosa yakoze kuba yaciye akagozi kuwashakaga kwiyambura ubuzima, yitonze nanone arongera ati:" burya nubwo utabitekereje, nkuko nabikubwiye ko iyinzu tubamo yahoze ari hotel, ikindi kandi hotel zikaba zitabura camera, nange niko nakubonye! Ejo nakubonye uri gutunganya hano hose, mpita nkeka ko uko byagenda kose ushaka gucika ukagenda, rero kuko narinziko bitakugwa amahoro nahisemo kuza urufunguzo rwawe ndarutwara ahubwo ndagufungirana, ese nakosheje kuba natumye utava hano ngo ugende?"
Narasebye nyumva ko burya bwose ari njyewe yavugaga, nkuko rero yari ambajije icyo kibazonnagombaga kumusubiza ariko ntacyo kumusubiza mfite, yabonye ko namanjiriwe, yitonze arongera ati:" rero naje gusanga ibintu ubifata nabi, ubundi ahantu bapanga gucika, uko byagenda kose ntihaba ari heza, umuntu upanga gucika, niwawundi uba usanzwe afunzwe, aho ahantu ari aboshywe atabasha kwisanzura, rero agahitamo gucika, none nawe wapanze gucika, bisobanuye ko hano uri ufunzwe, uboshye kandi ntabwisanzure ufite? Rero ibintu wabifashe nabi nshuti yange, niba hari ahantu wabashije kugira ubwisanzure buhagije ni hano, washatse kutazongera kuvugana nanjye kuko mba nkusakuriza, ibyo ndabyubaha, washatse kutongera kubonana nanjye kuko wenda ntagaragara neza imbere yawe, ibyo nabyo ndabyubaha, washatse kwibera hano mu cyumba wenyine nabyo ndabyubaha, nanone ahari washatse ko nkubera umukozi, nabyo ndabyubaha nkuzanira ibyo ukeneye kandi uranabizi hano ntamwenda wava koga ngo uwusubiremo ahubwo urahindura kandi uwo uhinduye uba umeshe neza, utewe ipasi ndetse n'umubavu, bivuzengo ndanakumesera, ese urumva hano ufunzwe?"
Ibyo bintu byose yambwiye nubwo byari byo ariko numvise ashobora kuba ari kunyurira noneho numva ntayindi ngingo yatuma nguma aho, ahubwo mpita mureba mu maso cyane, ndihangana mubwira ko yakoze icyo gihe cyose yampaye buri kimwe, ariko ndenzaho ko nshaka kuva ahongaho nkagenda. Yahise yitsa umutima ansubiza ko ari nabyo byari bimuzanye, ngo yaraje kumbaza niba nshaka kugenda koko nubwo ngo atari kumbaza iyo nderekeza, ngo niba nshaka kugenda ntakibazo nagenda kuko ngo icyari cyatumye anzana aho kwari ukumbwira no kunyumvisha ko ibyo yankoreye bitari ubugome bundi amfitiye ahubwo ariko byagombaga kugenda, yahise ampagurutsa amfata akaboko, turasohoka, ariko twasohokeye mu muryango winyuma, aho tutari dusanzwe dusohokera, ndetse aho twasohokeye nge ni nubwambare nari masohokeye, rero niho hari wa muhanda uhinguka kuri iyo nzu, twarahageze rero ngira ngo ni ukunyereka umuhanda uransohora aho mu ishyamba, ubundi andeke ngende, ariko siko byagenze nubwo nabyo byari byo, yabaye ansabye kuba murindiriye gato ngo araje, nuko akata inyuma gato ku rundi ruhande, noneho mukanya nkako guhumbya mbona agarukanye imodoka nziza, burya yari agiye ku ruhande rubamo parking, ahabaga imodoka ze, rero yazanye imodoka nziza nubundi nari nsanzwe nifuza, ntacyo navuze kuko narinzi ko agiye kuntwara wenda akandenza ishyamba, ariko siko byagenze ahubwo yahise asohoka, araza ahita ampereza imfunguzo zayo ati:" kubera ko utazi imuhanda yiri shyamba, iyi modoka nguhaye irimo GPS, rero bitewe niyo wumva ushaka kujya iyo GPS irakuyobora, rero ugire urugendo rwiza."
Nuko ubwo ahita atera intambwe yisubirira mu nzu mugihe njye nari natangajwe nibyo ari kunkorera. Yageze imbere ahita yongera arakata angaruka imbere andeba mu maso cyane ati:" Regi, nubwo ugiye ariko umenye ko hari mission itureba tutarangije njye nawe." Ahita yongera arigendera ariko njye nsigara nibaza iyo mission ntarangije njye nawe biranyobera.
ibyo nabirengeje ingohe mpita niyinjirira mu modoka ndayatsa ubundi nkurikira amarekezo GPS inyoboramo.
Nageze mu ishyamba hagati noneho hamwe ndakata mu kuboko kw'ibumoso ngo nerekere mu mugi twari dusanzwe dutuyemo, sinzi ukuntu narebye ku ruhande, mba mbonye akantu gafunze neza, ndabanza ndahagarara ngo ndebe, mbere nambere nsangamo agapapuro gato kanditseho amagambo macye agira ati:" ndabizi ko iyo ugiye ntacyo uzasangayo, rero aho kugirango uzifuze kugaruka hano utishimiye, aha harimo impamba izagufasha kubaho mu buzima wumva uzifuza, wacuruza cg ugakora indi business ukurikije ibyo wumva ushaka." Namaze gusoma ako gapapuro mpita numva ko uko byagenda kose harimo amafaranga, nafunguye akandi gafuka, ntungurwa no gusangamo cheque ya miriyoni eshanu, numvise ntunguwe, noneho hano nyuma yo kubona ikintu nkorewe na ODAVIA, nibwo nahise ntangira gutekereza neza, nsanga ODAVIA atari umunyangeso mbi, nibwo natangiye gutekereza byisumbuyeho, nibuka ko ODAVIA hari inkuru ya Papa we atandangirije, nubwo nawe yambwiraga ko atayizi kuko Mama we yapfuye atayimubwiye neza ndetse na MATILDA bikaba uko, gusa icyo azi nanjye yambwiye ni uko uko byagenda kose ibya se ari MAMA warubirimo, rero nahise numva ko iyo nkuru ngomba kuyumva, nahise nibaza ku kintu cyatumye MAMA akorera ODAVIA byabindi byose yambwiye, numva ngomba kukimenya kandi ntawundi wari gutuma nyimenya uretse ODAVIA, nanone nagombaga kumenya impamvu yishe na Papa kandi MAMA ariwe wamuhemukiye gusa, numva nabyo ngomba kubimenya, nyuma yo kwibaza ibyo nahise menya neza mission ODAVIA yari yambwiye cyagihe njya kuza ngo ngiye tutarangije, mugihe nari nararangije kumenya impamvu MAMA yahoranaga umunabi ndetse agakunda kuvuga ko ODAVIA ari inzigo ikomeye kuri we, nagombaga no kumenya ibyo byose nibazaga muri njye.
Ubwo nari nkihagaze hamwe, mpita mfata umwanzuro wo kuzinga imodoka nsubira inyuma, ya cheque yo nahise mfata umwanzuro wo kuyisubiza ODAVIA nkuko nari mfashe umwanzuro wo kumugarukira, hanyuma tugahuza tugashyira hamwe nk'abantu bahuje ibibazo, yabuze ababyeyi kubera yabiciwe na MAMA, nange narababuze kuko nabiciwe nawe mugihe yihoreraga, rero guhera Ako kanya narimfashe umwanzuro wuko byose ngomba kubyegeka kuri nyirabayazana MAMA, kuko aho kwica Gitera wakwica ikibimutera.
Bidatinze nagezeyo, arongera anyakirana urugwiro, yari yishimye ndetse nanjye numvaga nabohotse muri njye, ntapfunwe numvaga mfite, ahubwo nahise mufata mu biganza, musezeranya ko n'iminsi itazadutanduknya ngo ngende nawe agende, sinari kumusezeranya ko tuzatandukanywa n'urupfu kuko iyo ni indahiro y'abakundana, mu gihe inshuti ziba zigomba kurahirirana ko yewe n'iminsi itazabatandukanya, muri uwo mwanya nari Inshuti ya ODAVIA, ndetse nawe ari inshuti yange, muri uwo mugoroba byabaye byiza kuri twe, ndetse ibyiza byacu byahozeho, ibyishimo byacu bikomeza gukura, buri karimo kose twabaga tugafatanije, iyo twajyaga guteka twese twabaga turi mu gikoni dufatanije, isuku munzu hose twabaga dufatanije, isuku kumyambaro yacu twayikoreraga hamwe, yajyaga gusasa icyumba cyange nanjye nkasasa icye nuko tugatanguranywa, twari twishimye muri macye, twacishagamo tukajya mwishyamba kwica udukwavu tukatwotsa tukirira ndetse tukabikoramo imikino tugacuranwa cg tukarishanya, mubyukuri uretse icyaduhuje cyo gushaka umuti w'ibibazo twari dufitanye twembi, ntarindi sano twari tuzi dufitanye, uretse wenda iryo twari tumaze iminsi twiyubakira ry'ubushuti.
ese mwana muzi icyo ubucuti nkubu hagati y'umukobwa n'umusore noneho banabana umunsi ku munsi Kandi mu inzu imwe bubyara??
Njye na ODAVIA twari tumaranye umwaka nigice twibanira mu munyenga, igitangaje byabindi byose twari twarabyirengagije, ariko yari impamvu yumvikana kuko Odavia yari yarambwiye ko ubundi iyo ushaka gukora ikintu gikomeye ubanza ukagiha umwanya muri wowe, urabanza ukiha igihe cyo kuruhuka, ubwonko bwawe ukaburinda ibibazo, hanyuma ukazafata umwanya wo kwiga kucyo ugomba gukora, noneho nyuma ugafata undi wo gukora kuri icyo kintu. yahise anampa urugero rw'ukuntu, MAMA yakundaga kwita MUGENI yishe mama we, hagacamo imyaka icumi yose ODAVIA yaranabaye ikiragi, nyuma akica na MATILDA wari waramubereye Mama, mushiki we ndetse n'inshuti ye icyarimwe, hagacamo imyaka icyenda yose kugira ngo aze kwihorera, none ngo yabigezeho, yakomeje ambwira ko iyo utuje ari nabwo ubasha gufata ikemezo kizima, ngo kuko guhubuka bisubira inyuma ahubwo bikaguhubura, ngo kirazira gufata ikemezo uyobowe n'uburakari, rero niyo mpamvu twari twarihaye intego yuko tuzongera kubura iyo dosiye nyuma y'imyaka itatu, rero njyewe ubwo nari maze kugira imyaka makumyabiri n'amezi macye, mugihe ODAVIA we yari ari kuzuza mirongwitatu, yandushaga imyaka icumi yose ariko nabonaga turi murungano rumwe, abakobwa sinzi impamvu dukura cyane, ahari iyo secondary niga biology narikubimenya ariko niyigiye indimi n'ubuvanganzo kuko science yari yarananiye nyiga mu kiciro rusange, byari bigeze mumwaka w'ibihumbi bibiri na cumi n'umunani, nge na ODAVIA nyine twari twishimye, mumyaka itatu twari twarihaye hari havuyemo umwe n'amezi atandatu, bivuze ko igihe cyari gishize cyanganaga nicyari gisigaye, kuri iyo nshuro numvaga ntagomba guturika umutima, sinzi ibyamfataga iyo nabonaga ODAVIA, iyo nakinaga nawe cg ahandi hose twabag turi nibyo twabaga turimo byose, numvaga nshaka kumufata nkamugundira wenda nkamwumiraho, gusa igihe kimwe nabikoraga nawe yaratuzaga ahubwo akitsa umutima hanyuma agatangira kunkorakora mu misatsi, ibyo narabikundaga kandi nkumva ari byiza kuri njye, iyo twabaga turikumwe twicaye dutuje, nabonaga harigihe kigeze akagira isoni, ubwo nahitaga menya ko hari icyo ashaka kumbwira ariko cyikamunanira! Isoni yagiraga njye zabaga zanyishe guhera kare, ni ubwambere nari nkunze byanyabyo,ubundi byabaga ari imikino za nkundo za secondary (teenagers love), umutwaro nkuwonguwo kuwitura ntibyari binyoroheye, naramukundaga, ariko ubanza nawe yarankundaga kuko nabonaga asigaye anyitwaraho ukundi, kwakundi yantukaga ngo ndi umusazi cg ngo ndi ikigoryi igihe nabaga namenye ikirahure cg nakosheje irindi kosa bikamurakaza, ubu bwo ntakosa ryange yari akibona kandi nange sinari nkimubona yarakaye ngo ntangire mwite igicucu ndetse mvuge mumutima ko anyanga! Ubwo rero twari turi gupanga kujya mu mugi gukoresha imisatsi yacu no gushopinga ibyo twari dukeneye, numvaga ngomba kuvayo mbimubwiye wenda akabibona nabi cg akanyanga, numvaga ntagomba gukomeza kubyimba umutima.
🚅KU RUHANDE RWA ODAVIA 🚄
Ubundi kuki ntari umuhungu nk'abandi kuburyo mbasha kubwira agakobwa ndusha Imyaka icumi yose ko ngakunda? Kubera ko rero nakuze ntari muri society y'abakobwa, ndetse ntanaho nakundaga kubabona, niyompamvu byangoraga kubwiza ukuri REGINE, ngo mubwire ko hari ibindi byiyumviro namugiriraga bitandukanye na mbere yahose, REGINE narinsingaye mukunda, ninawe wambere narinkunze mu buzima bwange, ubindi nabibonaga mumafilms nakundaga kureba, nabonaga abasore batereta ndetse bakanabivuga, mugihe njye ntigeze ntereta REGINE ahubwo uburyo twari tubanyemo aribyo byatumye mukunda, kubivuga rero sinarinzi ko bikomera kuri urwo rwego, hari haciyeho igihe kitari gito numva mukunda, kandi uko bwiraga bukanacya, niko byakazaga umurego, sinzi niba we yarankundaga ariko iyo yanyiteteshagaho amfata cyane akangundira, numvaga imutima yacu itera vuba kandi igaterera rimwe, yabaga ahumeka insigane ibyo nanjye nkabyumvira mu cyumba cy'urukundo nari mufitiye cyari mu mutima wanjye!
Ibyobihe nagombaga kubicamo nk'umuntu w'umugabo, nagombaga kumubwira iryambagaga umutima, kandi nari nizeye ko anyumva neza. Twabyutse rero twitegura nk'ibisanzwe kuko twagombaga kujya mu mugi, ntitwanatinze aho kuko nakije imodoka nari ngiyemo ubwambere, hari hashize iminsi micye nyiguze kuko yarigisohoka kandi ni ibisanzwe ko ngomba gutunga imodoka nkizo zigisohoka, rero njye na REGINE niyo twagiyemo, kubera rero gahunda narimufiteho yo kumubwira ko mukunda, numvaga mufitiye ubwoba n'isoni, kuburyo iyo najyaga kumurebaho nahitaga nongera nkigarura, ntitwavugaga ariko ibyo byanteye amakenga, mugihe njye narinzi impamvu yanjye, we sinarinzi iye kuko nawe ntiyamvugishaga, ikindi iyo nagiraga gutya nkamureba twahitaga duhuza amaso twese tugahita tuyahunzanya isoni zitwishe, nibazaga niba yaba yamenye ibindi mumutima bikanyobera.
Ibyacu rero byo gushopinga no kujya muri saloon gukoresha imisatsi yacu, twarabirangije, REGINE ansaba ko hari ahantu hatuje ashaka kunjyana tukabanza ngo tukaganira, ariko kuko njye nari nifitiye gahunda ndamuhakanira mubwirako nanjye aho nateguye ko turajyana ariho turabanza tukajya hanyuma aho he tukahakurikizaho, yaranyemereye nuko njye mfatiraho njya ahantu narinzi ko hari umutekano usesuye kuburyo ntanumuntu wari kubona nseba kuko kuvuga ijambo NDAGUKUNDA byananiye! Nyuma rero yo kurya turi kunywa ibyo twari twatumije, nibwo nashatse kugira icyo mvuga ( ubwo nyine icyari cyanzenye cyo kubwira umwana ndusha imyaka icumi yose ko mukunda nicyo nagombaga kuvuga hh) natangiye kujya muvuga mu izina, akanyitaba ndetse akanandeba cyane, ubwo njye nari natangiye gutitira intoki kuburyo yanabibonaga ariko akijijisha, mugihe narintangiye kuvuga ijambo ngo mubyukuri NDA(...) Ntararangiza kurivuga nibwo numvise ibintu byantunguye cyane, REGINE ubwe yaraturitse ararira cyane numva aratoboye arambwira ati:" umbabarire maze igihe ngukunda, none rero gukomeza kubyihanganira byananiye ntunyumve nabi, NDAGUKUNDA cyane ODAVI)
REGINE yarantunguye, numvise anduhuye umutwaro, ndetse kuko yari yabonye namanjiriwe agirango nshatse kumukatira ahita ahaguruka ngo ante aho yigendere ariko ndamwitambika mujya imbere, mureba mumaso nanjye nitonze ariko nikiniga kinshi nti :" ngukunda kukurusha REGI." Twahise duhoberana twembi turarira ............ LOADING EPISODE 10
USHAKA KUGIRA IGITEKEREZO CG UBUNDI BUFASHA WADUHA, WATWANDIKIRA KURI WHATSAPP YACU +250780847170
USHAKA KUVUGANA N'UMUNTU UKORA IZI NKURU KURI FACEBOOK YITWA @NTACO
USHOBORA KUDUTERA INKUNGA BINYUZE MU KUJYA KURI YOUTUBE UGASHAKA UMUYOBORO WITWA "THE NTACO FTV" HANYUMA UGAKANDA SUBSCRIBE.
MURAKOZE MURAKARAMA
Comments