The ntaco stories production: URUKUNDO RUGANZA IKIBI, INTANGIRIRO Y'ISHYANO PART 10

 


*URUKUNDO RUGANZA IKIBI, INTANGIRIRO Y'ISHYANO*

.

EPISODE 11

.

🎙️KU RUHANDE RWA ODAVIA 🎤

Iryo joro ryambereye ijoro ridasanzwe, ryazamuye andi marangamutima yisumbuyeho y'urukundo rwakomezaga gukura hagati yange na NYUNYULI wange? Icyakora byo sinabura kuvuga ko yantunguye, kuko njye kubera kuba ku mbuga nkoranyambaga cyane, nagendaga mbona ibyo abantu cyane cyane urubyiruko rwatangaje, ahanini wasangaga ari abakobwa babaza impamvu iyo bemeye kuryamana n'abahungu bakundana bahita babanga? Bati kuki iyo uryamanye na boyfriend wawe ahita akwanga! Ibyo naribobonaga Koko nkagirango niko biri, ibyo bigatuma nanga kugira icyo mbikoraho igihe ndi kumwe na ka Nyunyuli kange, numvaga ko koko niturangiza kubikora ndahita mwanga, ariko kandi mahitaga ngira urujijo nkibaza nti ese niba aribyo koko, umuhungu iyo aryamanye n'umukunzi we ahita amwanga, kuki umugabo n'umugore babana, bakabyarana bakarenda basaza kandi nabikora kenshi gashoboka mu buzima, ariko kandi umugabo ntahite yanga uwo mugire? Iyo nageraga kuri icyo kibazo rero aho byahitaga binshanga, ariko nyuma yiryo joro naryamanye na NYUNYULI wange, bwakeye namenye ukuri ku bibazo byose nibazaga, njye kugiti cyange sinemeranya n'abo bakobwa babazaga ibyo, kuko njye namaze kubikorana na NYUNYULI numva urukundo runyuzuyemo wese, namureba iruhande rwanjye nkabona ni nk'akarabo gatatse neza iruhande rwanjye, yagaragaraga neza rwose nkabona biranyuze, nabonaga yabaye mwiza kurusha mbere kuko uwo munsi ntacye na kimwe nari ntazi ahubwo yari yanyihaye ndetse yanyiyeretse wese ntacyo asize bityo icyo kizere yari yangiriye numvaga ko nacyo kiri mu bigomba gutuma mukunda cyane, ahubwo burya impamvu abahungu bamwe na bamwe baryamana n'abo bita abakunzi babo bagahita babanga ni uko nubundi aribyo byonyine baba babashakaho, ese uramutse uhura n'umukire buri munsi ku muhanda ukamusuhuza, ndetse ukamubwirako imodoka agendamo ari nziza Kandi ibyo ukabikora uri no kuyihanagura, nyamara wenda ntarundi rukundo ubikoranye ahubwo ushaka ko aguha akazi, nonese iyo yaguhaye ako kazi washakaga ukajya kugakora, wongera kubona umwanya wo kujya ku muhanda kumukorera bimwe wamukoreraga cg n'ubundi uba uhugiye muri ka kazi yaguhaye? Ibyo ni kimwe rero n'abo bahungu baryamana n'abakunzi babo nyuma bagahita babanga, mubyukuri nibyo baba baraje babashakaho, hanyuma nambara kubibona bagahita bigendera kwita ku bakunzi babo banyabo cg bakajya gushaka uwo bikundira, cg se mo kimwe nubundi akaba agukunda byukuri ariko mwamara kuryamana agasanga siwe wambere mubikoranye, ibyo bikamutera kumvako uri indaya cg ko ujya umuca inyuma, nanone bikamutera kukwanga, aho rero biba bisaba kwitonda no kwitondera buri muhungu wese mukundanye, burya bose siko baba bagukunda byukuri, bityo uzitondere kugira uwo uha ubusugi bwawe utarashishoza, ariko kandi niba waranabutaye nibyiza kwifata, ariko kandi ukagabanya kwima umukunzi wawe, kuko nukomeza kumwima bizakomeza kumushyira ku kizere ko ukiri isugi, hanyuma igihe uzamuhera nasanga utariyo ahite akwanga uko kabone niyo mwaba mwarabanye, azahita akuzinukwa ahubwo atangire kujya yishakira abandi ku ruhande, nyine niba ubukobwa warabutaye, ntukime umukunzi muri kumwe ubona afite gahunda, ahubwo uzirinde kumuca inyuma ngo uryamane n'abandi, basi ibyo nabyo bizatuma umugumana. 


Njye rero ibyo byose ntabyambayeho, kuko burya nasanze na ka NYUNYULI kange kakiri agakobwa rwose! Ninjye wambere wari ubonye ahantu harebwa na Mama we wenyine, ibyo rero byatumye nongera kumukunda birenze uko namukundaga, namubona nkumva mbonye we wese nyine nkumva ko ari uwange gusa ntawundi ambangikanya, byari byinshi nsigaye nkundira ka NYUNYULI kanjye, gusa ariko nanone hari ikibazo kimwe cyangarukaga nk'impanuka! Igihe cyose nabashaga kwitegereza REGINE nako NYUNYULI, nahitaga mbona isura ya mama we MUGENI, kandi iyo nayibonaga ntakindi numvaga muri njye uretse agahinda, umujinya n'uburakari bitewe n'ibyo yari yarankoreye, yari yaranyiciye Mama ndetse na MATILDA, kandi nkibukako mama na MATILDA bajya gupfa hari inkuru bapfaga batandangirije ijyanye na papa, kuko bajyaga kumbwira ibijyanye na papa ariko bagahita bapfa, ibyo rero byatumaga nkeka ko MUGENI nubundi ashobora kuba ariwe wamwishe cg akamuroga nkibintu byatuma atorongera ntagaruke mu rugo ndetse akumva adashaka no kumpenya nk'umwana we😢, nyamara nubwo nabonaga Nyunyuli wange asa na Mama we, ntibyanteraga kumwanga nubwo nabaga mfite umujinya, ahubwo numvaga hari ibyo ntarasoza kugirango numve ntuje ndetse mbanye na NYUNYULI ntakindi kibazo kitambitse imbere yacu uretse gufataniriza hamwe tukubaka umuryango mugari, igihe rero twari twarihaye cyimyaka 3 cyari cyegereje, haburaga amezi macye, mbere yo kubibwiraho Nyunyuli rero nagombaga kubanza nanone gukusanya ibimenyetso kugirango nzajye kumubwira ngo dutangire mission yacu nararangije kwitegura ntakidusoba, rero kubera nzi imitima yoroshye y'abagore, iyo hari ibanga namenye birabagora kubana naryo, ninayompamvu nari narahisemo kumuhisha ikintu kimwe gikomeye nyuma yuko yari aziko namwiciye ababyeyi! Icyo kintu rero cyirakomeye ndetse kirahambaye kuko nicyo cyonyine cyari gutuma menya ukuri kose kucyatumye MUGENI yica mama na MATILDA ndetse nkanamenya iherezo rya papa, icyo kintu nahishe NYUNYULI ni...


🎙️KU RUHANDE RWA REGINE 🎤

Nyuma yuko ijoro ryambere ndyamana na ODAVIA rirangiye, natangiye kwiyumvamo ko ntakiri REGINE umwe wambere, ahubwo natangiye kumva hari ikindi kintu gitandukanye kiri muri njye, numvaga ndi umugore, sinari nkiri umukobwa ndetse ibyo bintu byarnshimishaga bikanyura kumva ko ndi umugore wa ODAVIA, ndetse iyo nabimubwiraga byaramushimishaga cyane kuko nawe yanexezwaga no kwitwa umugabo wange! Ibyo rero byatumye nongera kumwita Andi mazina kabone naho yaba ajyanye n'urukundo, ahubwo namuhamagaraga umugabo wange.

Iminsi yose twabanye yari myiza, ariko nyuma ya cyagihe twihaye cyo gusubukura wa mupangu wacu natangiye kubona ahindika, nkakunda kubona ari busy cyane, yakundaga kuvugira kuri telephone bidashira, ariko nubundi akagerageza akanyitaho, namubaza impamvu yo kuvugira kuri telephone cyane, akansubiza ko hari umuntu baba bavugana, ndetse ngo hari ibyo aba amufasha, ariko nyamara nagerageza kunwinja ngo mubaze ibyo apanga nuwo muntu ntazi, nkabona ntacyo abimbwiraho, ibyo bikamutera amacyenga cyane, ariko nyuma aza kumbwira ko muri iyo minsi tugomba gusubukura mission yacu, narabimwemereye, ndetse ambwira ko niba mfite ikibazo cyo kumenya umuntu bamaze iminsi bavugana ntakibazo ngo azamuhamagara mu minsi mike ifite kuza nkazamubaza ibyo nshaka byose ndetse nkamumenya nkanamenya icyo bapangaga, numvise ari byiza ibyo ntakibazo. 

Ariko kandi muri iyo minsi hari urugendo yari ari gutegura rwo kujya gukemura ibibazo byabaye mu binombe bacukuramo amabuye y'agaciro kuko mama we yari yarabimusigiye, namusabye ko twazajyana kuko ntago nashakaga ko ansiga numvaga ahantu hose twaba turi kumwe, yambwiye ko bitashoboka ngo kuko byahiriranye na ya gahunda yo kuzana umuntu bahoraga bavugana kandi ngo iyo gahunda ntiyasubikwa, nagombaga kuhaguma nkakira uwo muntu yari yanamaze kumbwira ko ari umugabo wubatse, ibyo narabyumvise ndabyihorera ndetse numva ko uwo munsi ngomba kumwitaho bigiye kure kuko bwagombaga gucya afata indege agenda cyane ko icyo kinombe yari agiyemo yagombaga kurenga ibihugu bitatu byose! Uwo munsi twiriwe twishimanye dusabana, singiye kuvuga ibyo twakoze kuko ntago nabirangiza sinabona n'amagambo abivuga ariko nyine twaragize, ndetse tugira kenshi cyane 🙈


🎙️KU RUHANDE RWA ODAVIA 🎤

Byari byinshi kuri iyo nshuro nagombaga guhisha Nyunyuli wange, icyakora nari nizeye ko JULIUS naza byose azabimusobanurira, uyu JULIUS niwe twahoraga dupanga ariko tugapangira kuri telephone, niwe nari narahaye akazi gakomeye ari nako nagize ibanga rikomeye nahishe NYUNYULI, rero kubera ko nari nizeye cyane umukunzi wange mu gucangamuka, numvaga byose arabimubaza ndetse JULIUS akabimusubiza byose mugihe njye nagombaga kuba nagiye mu kinombe nasigiwe na Mama cyanyinjirizaga amafaranga menshi cyane, hari havutse ikibazo kandi nagombaga kugikemura, rero umukunzi wange yaransezeye, ampa n'impamba ndagenda, ariko gahunda yari ihari yari ukuza nkahita mfatanya na NYUNYULI wange, tukarangiza urugamba natangiye.


🎙️KU RUHANDE RWA REGINE 🎤

JULIUS naramwakiriye ndetse mbona ni numugabo mwiza wiyubashye mbona Koko hari ibyo yapanga n'umugabo wange, uwo munsi ntabyinshi twaganiriye kuko yaje bwije, ahubwo namwitayeho nk'umushyitsi w'umugabo wange hanyuma mwereka icyumba ajya kuruhukiramo, nyuma nange njya kwiryamira, ariko mbere yuko ndyama nabanje kuvugana n'umugabo wange kuri WhatsApp video call, twavuganye amasaha menshi ambwira uko urugendo rwagenze ndetse nuko amerewe, ariko kandi igihe cyarageze ndamusezera kuko ibitotsi byari binyishe, narasinzitiye nahiduka bwanakeye....


Ku munsi wakurikiye rero nibwo nagombaga kuganira na JULIUS nkamubaza byimbitse kubijyanye nibyo yapangaga n'umugabo wange, gusa yabanje kujya anseka, akambaza Koko niba ntabizi, mbona atangiye kundakaza, niko kumubazanya umujinya nti:"ushobora kumbwira akazi umugabo wange yaguhaye ko aribyo byakuzanye?"


"Njye nkora akazi ko kwita kuri Nyoko!" Nuko yahise ansubiza ari no guseka, ariko ambwiye atyo numva aranshanze, mubaza uwo Mama ngo ni uwuhe, ariko yahise amabaza ba Mama nzi ngo ni bangahe, mu byukuri numvise uyu mugabo anshanze, icyo nari nzi ni uko Mama wange yapfuye ndetse impamvu n'uburyo yapfuyemo byose ndabizi, ariko sinibazaga ukuntu uyu mugabo yitaga kuri Mama ndetse ngo ari nako kazi yahawe na ODAVIA umugabo wange, cyereka wenda niba yaritaga ku mva ye wenda akaba yari ari kubivuga muri ubwo buryo wenda ngo bwiyubashye, ariko numvise bikomeza kunjyana kure, kuburyo natangiye kumva nzungera umutwe, ntangira kumva ntazi iyo ndi... Burya muri uko guta umutwe kwange, uwo JULIUS yambonye urwaho atangira kuza kunkorakora, kuko yari yabonye ntazi iyo ndi, yakomeje kunkabakaba ahantu hose kugeza ubwo anyambuye imyenda yose, ndetse atangira kugenda ansomagura umubiri wose, sinzi ukuntu nagaruye ubwenge mba nshidukiye hejuru, nsanga yari atangiye kunkuramo ikariso! Nahise mwishikuza ariko numva yangundiriya cyane, ntangira kurwana nawe ariko yandushaga imbaraga, yarwanaga no kuntanyura amaguru ngo anyinjiremo ariko nkamubera ibamba nanjye nkarwana no kumwiyaka, yatangiye no kujya ankubita inshyi nyinshi anyita agashinzi ati ngomba kuku(...) Agakomeza agahatiriza, nari narize nasakuje narize ariko ntabutabazi nari kubona, natangiye gucika intege, neza neza mbona ntakundi byagenda numva ko birangiye mfashwe kungufu, ntangira kwibaza nti ese ko mo hano huzuyemo camera, ubwo umugabo wange nabona nasambanye n'undi mugabo bizacura iki? Ariko kandi ntakindi narigukora uretse gutuza kuko nari nacitse intege, nyimara gutuza yahise atangira gukuramo ipantaro yari yambaye mbona ahise............... LOADING PART 12

.

.

MUKOMEZE MUKORE SHARES NYINSHI, MUKANDE LIKE NDETSE MUTANGE N'IBITEKEREZO. MBASEZERANIJEKO NIBIBA BYINSHI NDAHITA MBAHA IGICE GIKURIKIRAHO. MWARI MWABIBONYE KO NAFASHE UMWANZURO WO KUJYA MBAHA IYI NKURU RINWE MU CYUMWERU? ARIKO KUBERA KO MWATANZE IBITEKEREZO, LIKE NDETSE NA SHARE BYINSHI UWO MWANZURO NAWUHINDUYE AHUBWO MBAHAYE IKI GICE KUKO MWANSHIMISHIJE, RERO KURI IKI GICE MURENZEHO EJO TUZAKOMEZE N'IKINDI GICE.


Uko muzajya munyiyereka, ninako nzajya mbaha inkuru, byaba byiza rero buri wese abigize ibye, ndetse iyi nkuru tukayisoza vuba tugasoma Indi yitwa INYANJA Y'IKUZO, UKO ISANO YACU YABAYE INKONGORO Y'AMAGANYA. Ni ahanyu.


+250780847170 watwandikira kuri WhatsApp cg ukaduhamagara. Ushaka kuvugana n'umuntu ukora izi nkuru kuri Facebook yitwa  NTACO


NB: KUBERA UMWANYA MUTO TURI KUBONA NTIBIRI KUDUKUNDIRA GUKOSORA AMAKOSA Y'IMYANDIKIRE, AHO BITAGENZE NEZA MUTWIHANGANIRE.


Ibihe byiza.

Comments

Anonymous said…
Uyu muntu akora ibye yitonze ntahubuka

OUR POPULARS

HARI IBINTU 7 BITAGIRA ICYO BIKUMARIRA MUGIHE UBIFITE BYONYINE BURI KIMWE

HUMAN BEING (IkiremwaMuntu)

WHO IS GOING TO CAUSE INSECURITY IN NIGER BETWEEN ECOWAS AND THOSE MILITARY GROUP OF YOUNG MEN WHO TOOK OVER THE POWER?

HAVE YOU GOT TO KNOW THE SECRET BEHIND MONEY!!? HERE IT IS.

Here are 5 Secret Smart ways if you want to reach on Something

WHO FILED THE CRIME CASE FOR RWANDA INSPECTION BACKUP'S CEO!? Prince Kid

DID YOU KNOW!? IT’S A SIMPLE WORD, BUT SO DIFFICULT TO SPEAK/SAY

IS IT THAT THESE WORDS CAN MAKE SOMETHING ON YOUR ENTIRE LIFE!!?

2 THINGS YOU MUST KNOW, NO MATTER WHAT!