INYANJA YIKUZO. Uko isano yacu yabaye inkongoro y'amaganya IGICE CYA 3. Inkuru ya CORNEILLE Ntaco
*INYANJA Y'IKUZO. UKO ISANO YACU YABAYE INKONGORO Y'AMAGANYA*
.
EPISODE 03
.
Ntago nari nyishoboye kwihanganira amarira ndikurira akokanya nyimara
kumva Ubuzima PADIRI yanyuzemo kandi abikorewe nabandi ba PADIRI bagenzi be, byari bikomeye kumva ibintu nkibyo nari maze kwiyumvira njye ubwange. Wenda birashoboka ko bitari bikabije cyane ugereranije nibindi, ariko bitewe nuko ibyo nari maze kumva bitari byiza, kandi bikaba byarakozwe nabo njye nitaga ABATAGATIFU, nibyo byambabaje ntangira kurira kugera naho PADIRI we ubwe asubiye inyuma akampoza. Ubundi mugice cyashize niho nari nababwiye ko PADIRI yambwiye ko ashaka ko mufasha kuva mu IGIPADIRI, namubaza impamvu akambwirako ABAPADIRI bamwiciye Ubuzima, bakamwicira umuryango ndetse bakamugira igikoresho cyabo aho bamwishimishirizagaho bamutinganya, ubu akaba ageze kurwego rwo kwibinda amashashi kugirango umwanda udahita.! Mubyukuri kimwe nawe uko ufitiye amatsiko yuko byaba byaragenze ngo ibyo byose bibe, nanjye niko byangendekeye, amatsiko ndayagira ndetse arenze nayo yawe, ariko kuko nabonaga PADIRI ambwiye ibyo, byatumye ntinyuka mbonako PADIRI ari umuntu twaganira niko kwigira Inama yo kumubaza uko byagenze ngirango amatsiko narimfite ashire gusa. Agiye kunsubiza rero yicaye neza aho duteganye
PADIRI ati "cyera cyera ariko bitari cyane, ubwo ndavuga mubwana bwange nyine. Nari Mfite ababyeyi bombi ndetse na bakuru bange babiri, hanyuma hakaza na BASHIKI bange bari babiri ndetse bananduta mumyaka, ariko kandi batanakuze cyane kuko uwandushaga imyaka myinci yandushaga ibiri, ubwo uwo nakuricyiragawe yandushaga amezi. Ibi bivuzeko twari batanu hanyuma ubwo njye nari bucura mubana batanu. Mubana batanu rero iyo hiyongeragaho PAPA na MAMA nka ABABYEYI bacu, twahitaga tuba barindwi, ubwo tukaba dukoze umuryango w'abantu barindwi. Kuba nari bucura mumuryango wa ABANTU barindwi rero, nibyo byamaga ububasha bwo gukundwa na ABAVANDIMWE bange, ndetse n' ABABYEYI bange. Ibyo bikantera uwundi muco wo guteta kandi abo ntetera nabo babinkundira kuko nubusanzwe nari umwana wubaha, uzi ubwenge yaba mwishuri cyangwa mubyo ntozwa byose, icyindi kandi nkanashimisha abo twabanaga muburyo bwa GIKIRISITU ndetse ni IMICO Myiza, bivuzeko twari aba KIRISITU. Mubuzima bwacu bwa gikirisitu twari tubanye neza bimwe by'umwihariko. Bakuru bange bari barakuze kuburyo umuto muribo yari afite imyaka cumi n'umunani, ubanza ahari kuba bari bakuze aribyo byari byarabateye kuva mwishuri, impamvu nabibaraga ntyo ni uko nabonaga buri muntu mukuru wese atiga ahubwo yiragirira amatungo, agahinga, ndetse kuko muri icyo gihe hari hacyiriho umuco wo guhiga, nabonaga DATA ajyana na bakuru bange guhiga kandi Nkabona bazanye inyama buri uko bagiye, ibyo bikantera kwifuza gukura kugirango mve mwishuri hanyuma njye ndagira amatungo hanyuma nindangiza nanjye njye guhiga!
Muri make nakundaga kuragira Cyane, kuko niyo najyanaga na bakuru bange mugihe cyitari icya amasomo, ibyo naboneraga murwuri byarancimishaga cyane. Habaga ubwo babaga bapfunyitse ibijumba, bitaba ibijumba bikaba amatecye cyangwa imyumbati mu URUHOHO hanyuma izuba ryarasa cyane ubwo bagashora Inka nanjye ubwo niko ndikumwe nabo. Muri cyagihe Inka ziri gushoka natwe tukaba twicaye haruguru yazo, tugafata ya mpamba twitwaje mu URUHOHO tukaba dufungura. Inka zikajya kurangiza gushoka natwe duhembutse, tugahaguruka tuzisanganira ariko ubwo njye nkaba nteze amatwi URUSHYO rwiza cyane rwa mukuru wange wari mukuru nubundi muri twese RUMANZI yakundaga kuvugiriza iyo yabaga ARONGOYE Inka. Hanyuma nkongera nkumviriza AMAHAMBA meza yaririmbwaga na mukuru wange muto RUMPAGA ibyo bikantera kumva ko rwose nange ngomba gukura vuba nkava mu ishuri kugirango mbone uko mvamo umushumba mwiza W'inka za Data nubundi zakamirwaga rubanda nyamwinshi.
Ubwo iyo twabaga ducyuye twabanzaga guca mugahinga ahantu hakundaga guteranira urubyiruko rwingeri zose, mugahinga rero kuberako hateraniraga imbaga nyamwinshi yu urubyiruko, Habaga hanashyushye hari imikino myinci itandukanye, muri iyo mikino rero uwo nakundaga kandi unantejeje wari UKUNYWABANA. Impamvu nawukundaga kandi ni uko iyo mukuru wange RUMANZI yawugeragamo yazengurukaga abandi bose abatsinda, ibyo bikantera kumva nanjye igihe kizagera nkawumenya kuko byaheshaga IKUZO mukuru wange ubwo bigatuma nawe aduhesha IKUZO nku umuryango we. Iyo yamaraga gutsinda bagenzi be, yarongeraga akavuza rwa RUSHYO ( icyivugirizo) ubundi Inka aho zabaga ziri kurisha zigacuncumuka umusozi zisa nizihuta ariko kandi zitonze, ubwo tukaba turazicyuye ndetse nyuma yumwanya muto tukaba tugeze iwacu tukahahurira na DAWE NTAMABYARIRO wa BUGEGERA akubutse IMAGABA mwishyamba kumuhigo kandi azanye umuhigo mwiza, ubwo tukaba twongeye twataramye tukizihirwa aho DAWE yabaga yatumiye abagabo bagenzi be bakicara muruganiriro kudutebe twitwaga udusongabugari ubundi bakaba basangira UMUTSAMA arinako bivuga, nanjye ubwo nkaba ndi aho hafi niyicariye kumusambi wari waraboshywe na mushiki wange MARIZA nakuricyiraga. Ubwo kandi ninako MAWE NYIRINKINDI n'abakobwa be ubwo ndabara BASHIKI bange, babaga bari mugikoni bategura amafunguro y'umugoroba.
Ubundi urebye ahanini ni ubwo buzima twiberagamo bwumunezero udahumuza, BASHIKI bange bo bari bageze mumwaka wa gatandatu wa amashuri abanza, birumvikana ko barimo bitegura ibazwa by'ibizamini bya reta bisoza icyiciro rusange cya amashuri abanza, hanyuma njye nari inyuma yabo Gato ho umwaka umwe, birumvikana ko nigaga mumwaka wa gatanu. Nari umuhanga kuburyo ntari bugarukeho, ariko kandi na BASHIKI bange byari uko arinabyo byabahesheje intsinzi yi ikizamini cya reta. BASHIKI bange twakiye inkuru nziza ko batsinze ndetse nkuko bari barabisabye bakaba boherejwe Kwiga mucyigo cyiza cya ababikira cyari kure kure kure cyane y iwacu Nubwo byari ibyishimo ariko Kuruhande rumwe byari agahinda kuko twari tugiye gutandukana kubwo umubiri. Byari bigoranye kubasezera ubwo iwacu kwirembo haparikaga imodoka yari itwaye abazungu bababikira ndetse na abirabura bagenzi bacu baje gutwara BASHIKI BACU, byari amarira hagati yange na MARIZA inkurikirane yange twari duhoberanye twanze kurekurana. Byaragoranye turarekurana ndetse dusubizwamo ibyiringiro byuko bazadusura ndetse natwe tukabasura, nishimyemo gacye ariko kandi ako kanya iyo nza kumenya ko aribwo bwambere mbonanye na BASHIKI bange nakundaga kandi nabo bankunda cyane, nari kubabara cyane ndetse kandi cyane. Ariko kandi iyo nza kubimenyako aribwo bwanyuma tubonanye bagihari nari gukora uko ncoboye nkababuza kugenda cyangwa tukajyana, ariko ayo mahirwe ntayabayeho ahubwo baranze barabura duheruka amakuru yabo ubwo. Papa akagira gutya akajya kuri paruwase yacu ngo arebe ko yamenya amakuru yabo ariko agaheba. Ibyo bidutera kwiheba kugera naho twe birangiye turabibagirwa ahubwo Ubuzima bwacu bukomeza kujya mbere n'ubwo hari haravuyemo abinyingi ya mwamba ariko ntibyabujije Ubuzima gukomeza.
Nyuma yumwaka rero nanjye naje kwitegura gukora icyareta, ariko kandi nkaba narakoze ikizamini cya iseminari kubwo uko icyigo nigagaho cyari icya gaturika kandi kuko nari umuhanga, ABAPADIRI baho barankundaga cyane bakanyitaho, bakangurira imyenda Myiza ninkweto, bakansura murugo cyane kugeza ubwo baje no kuba incuti cyane no murugo, bikaba icyizira cyikaziririzwa kumara icyumweru batageze murugo kandi banzaniye nutuntu twiza cyane. Ibyo rero njye nk'umwana iyo nabibonaga byampinduriraga intekerezo, bitangira kunyibagiza ibyifuzo bimwe nahoranye byo kuba mukuru nkava mwishuri nkajya ndagira Inka ndetse nkanahiga, ahubwo binshyiramo ko nanjye ngomba kuba PADIRI nkajya ngendera mumodoka nitwaye, icyindi kandi nkagira urukundo numutima mwiza ndetse nkanabaho neza nkuko nabonaga ABAPADIRI nagenza. Ibyo byifuzo rero byari bimaze kunganza nibyo byatumye negera Padiri mukuru mubaza icyo nakora ngo mbe Padiri arinaho yambwiriyeko ngomba Kwiga iseminari hanyuma nkazakora ikizamini cya seminari ndetse ni icyareta gisanzwe. Nyuma y'igihe rero dutegereje ibisubizo byange, Niho twasanze kandi natsinze icyareta ndetse nacyakizamini cya seminari, bivuzeko nari nemerewe kujya Kwiga mu iseminari byabangombwa kubwo ubushake bwange nkazakomeza mugipadiri. Ibyo byari Ibyishimo kuri njye ndetse na Padiri. Kuko twari kucyigo rero Padiri yahise anshyira mumodoka ye turakomeza no murugo tubabwira inkuru nziza ndetse nabo barishima, ariko Padiri ageze hamwe ho kujya Kwiga mu iseminari ababyeyi bange n'abavandimwe bange bose babitera utwatsi baragarama baratsemba burundu, Padiri atangira kubibumvisha ariko barabyanga kuko Nabashiki bange bajya kugenda ni gutyo bagiye ubutagaruka, ni ibyo bagenderagaho banga ko najya mu iseminari. Padiri rero yakomeje abasaba ikifuzo cyabo, nuko bamusaba ko niba natsinze ngomba kujya Kwiga mukindi cyigo aho nzajya Niga mubiruhuko nkataha ndetse nigihe cyose banyenereye bakambona. PADIRI yarabyumvise ntiyagira icyo avuga, ariko kandi kuko nari naratangiye kumenya ubwenge, naramurebye mbona ntiyishimye, mbona agizemo akababaro n'ubwo ya geragezaga kubihisha ariko nari nabibonye. Hanyuma rero yakomeje nange ambaza icyifuzo cyange, Njye musubizako rwose ncaka kuba Padiri nababyeyi bange bumva. Barakomeza babitera utwatsi ndetse cyane bati "umwana wacu ntiyaba Padiri mwimuducaho. Icyo si ikifuzo cye ahubwo nimwe mukomeje kumucengezamo izo propagande za ABERA (abazungu)."
Ababyeyi bange bavuze utyo mbona Padiri ntibimunyuze ariko akora uko Ashoboye aramwenyura ubundi ati "icyifuzo cyanyu kumwana wanyu ni itegeko kuri njye." PADIRI yungamo ati "kubw'iyo mpamvu rero njye niyemeje gukora icyo mushaka ariko nkabasaba ikintu kimwe gusa." mukumara kuvuga ko haricyo Adusaba twese twarebanyeho twibaza icyaricyo, ariko Padiri akomeza avugako ejo mugitondo nazajya kuri PARISH nako kuri paruwase, nuko akansezera ndetse akanama ni impamba.
Ibyo babyumvise batagoranye ni uko mugitondo PAPA nako DAWE aranzindura kugirango ngo mbone isaha nza kugarukiraho kuko yashakaga kugira icyo ambwira. Bakuru bange bahise bamperekeza nuko bangejeje ahitegeye paruwase yacu nabo baragaruka kugirango babone uko baragira Inka.
Ubwo njye naragiye kuko kuri paruwase nubundi ari ahantu nari menyereye mpita ninjira mugipangu ntabyo gutinda gusa mukugeramo mbura Padiri, mbaza ABAPADIRI bato bambwirako yagiye gusoma misa ya mugitondo kuri santarare ya BUSHI gusa ntekereje ko iyo santarare uretse no kugira misa ya mugitondo yo mumibyizi no kucyumweru idakunze kwakira umupadiri bitewe ni uko yari iraratera imbere numva birantunguye ariko kuba bambeshye sinabigira impamvu kuko numvagako bashobora kuba bibeshye. Nahisemo gutegereza njya mubiti byi imbuto mba nirira, hashize akanya mbona imodoka ya Padiri iraje nawe acyimbona mbona asa nuwikanze ariko nabyo sinabitindaho. Ubwo yaramfashe ambaza impamvu nazindutse nanjye musubizako ari ukugirango mbone umwanya mwiza wo gutaha. Yambwiye ko ntakindi ancakira uretse kujya kungurira ibikoresho ndetse no kuntembereza nki igihembo cy'uko nitwaye neza. Ubwo yaranjyanye mumodoka ye tutenga iwacu mucyaro tujya mumugi wari kure cyane, angurira byose ntari busubiremo, aranembereza aho nifuza hose angurira byose ntari bavuge, nyuma yibyo byose turataha ndetse duhitira iwacu nyamara icyo ntamenye ni icyo naringiye gusanga cyabaye.. URUPFU rwa MAMA, DATA ndetse n'abavandimwe banjye.! Ibyo sinabitekerezaga ndetse sinanatekerezaga ko byabaho ariko se kuki byabaye kandi bikaba ntahari ari uko najyanye na Padiri? Kuki byabaye koko kandi bikaba nyuma yuko banze ibyo Padiri yabasabaga ko najya mugipadiri? Ubundi kuki Padiri yanjyanye iyo hose mumugi kungurirayo ibikoresho kandi hafi yo kuri paruwase hari santere ibamo byose.? NI AKUMIRO. Ese waba uzi uko naba naritwaye nyuma yuko nsanze DAWE amanitse mugisongo anagana mugiti? Nyuma yuko nsanze MAWE aboheye kwicyo giti ashinze icumi munda ndetse na bakuru banjye ibihimba byabo bitandukanye ni imitwe yabo ? NTUZACIKWE.......................................... EPISODE 04................
.
.
ICYITONDERWA :iyi nkuru ntaho yabaye, ni igihimbano cyange ku ibitekerezo byange nk'umwanditsi, Rero munyumve neza ntago igamije kugumura cyangwa kwibasira, ahubwo intego yayo muzayimenya nyuma nimukurikira neza.
.
.
MURAKOMEZA KWIHANGANIRA AMAKOSA Y'IMYANDIKIRE N'IKIBONEZAMVUGO BIRI MURI IYI NKURU, KUBERA KO KUVA KU GICE CYA 1 KUGEZA KUCYA 4 TWABYANDITSE CYERA TUTARIYUNGURA UBUMENYI MU MYANDIKIRE YEMEWR Y'IKINYARWANDA, RERO KUKO TUTARI KUBONA UMWANYA WO GUKOSORA MWIHANGANE, IBINTU BIZAJYA MU BURYO GUHERA KU GICE CYA 5.
GUTINDA SI UMUCO MWIZA MURABIZI KANDI NANJYE NDABIZI. ariko nkuko mubibona mumyandikire yiyi nkuru, murabona ko itandukanye nizindi zange zose Mwabonye. Style yarahindutse. BIVUZE IKI RERO. Ubundi inkuru ndende cyangwa se NOVEL ziba zanditse muburyo butagira ibika nkuko byanditse mugitabo cy'ubuvanganzo, Rero niyo mpamvu mubona bimeze bityo (uwambajije impamvu nsigaye mbifataya yumvireho). Ikindi njye nk'umwanditsi kandi ubikunda, simfite kubikora nko kwishimisha gusa ahubwo byanga byakunda ngomba no kubikuramo ikintunga cyangwa icyizantunga, arinayo mpamvu mpugiye mukubyihuguramo cyane, ndetse no mukwandika I zizajya mugitabo cyange cyambere. Bityo rero umwanya wo kubaha iyi nkuru ukabura.
IGISABWA RERO
. Kuri wowe wakunze iyi nkuru ukaba winubira uburyo iri gutangwamo, urasabwa kwihangana. Ukuri guhari ni uko iyi nkuru izakomeza mpaka ntago izahagarara n'ubwo izajya iza gacye. Ngirango murabizi ko tugiye gusubira no kwishuri, ariko iyo si impamvu yo gutuma ihagarara kuko ibyo Niga nubundi bijyanye nibingibi byo kwandika, umwanya mba nkufite munini kuri enternet. Bivuze iki rero. Bivuzeko nubundi abihanganye tukiri kumwe, Wenda nka 3 mucyumweru mugihe bishoboka.
ICYO KUZIRIKANA
Ñibyiza gukora like, share ndetse ugatanga ñi igitekerezo cyawe, kugirango ngire imbaraga zo gukomeza kuguha inkuru.
Ariko kandi ibyo byose n'ubwo byakabaye incingano zawe, zirikanako Atari agahato ahubwo ari uburenganzira bwawe.
UBWO URAREBA IGIKWIRIYE NKUMU
SOMYI MWIZA. ibihe byiza
Comments