INYANJA YIKUZO. Uko isano yacu yabaye inkongoro y'amaganya IGICE CY 04. Inkuru ya CORNEILLE Ntaco
*INYANJA Y'IKUZO. UKO ISANO YACU YABAYE INKONGORO Y'AMAGANYA*
.
SEASON 01
.
EPISODE 04
.
AUTHOR: @CorneilleNtaco
PAGE: @The-Ntaco-Stories-Production
PADIRI yakomeje kumbwira Ubuzima bwe njye numvaga busharira mumatwi ati :" Byari bigoye kandi bibabaje, kubyakira akokanya ntibyari bicyinkundiye, amaso yange yabaye nkabonye ibintu nakwita ibintu gusa ntabasha kumenya neza ibyo aribyo ndetse ni icyo bivuze, byari biteye ubwoba, Impungenge ndetse n'agahinda Kubona umuryango wange wose wishwe muburyo ntazi uko buteye. DATA aho yari, yari amanitse hejuru mugiti IGISONGO aricyo cyamuhuje ni icyo giti bacyimujombye hasi ya AGATUZA haruguru Gato y'igifu, hanyuma amaraso arikumuvamo aruta y'amazi bavuga y' isôko idakama! Byari biteye agahinda n'umubabaro aho namanuraga amaso kandi Nkabona MAMA n'ABAVANDIMWE bange bose bakumbagaye ahongaho Imbuga yose yuzuye amaraso gusa. Ntaragira icyo ndenzaho, ahubwo. umutima ni intekerezo byange bicyirwana no kwakira ibyo nabonaga, ako kanya ntago amarira yari igisobanuro cyibyo nabonaga ubanza ariyo mpamvu uwo mwanya nyanamarira nabonye, byari bikiri bishya kuri njye nyamara kandi ari bishya bibi. Narebanye na PADIRI Nsanga nawe yumiwe ariko akokanya sinamenya niba iyo sura ye yo kumirwa haba hari iyindi iyihishe inyuma kuko ntambaraga zo gusesengura ibyo nabonaga uwo mwanya. Numvise kandi umutima umpatiriza kugenda Nsanga IMIRAMBO y Abange, gusa ntaratera intambwe PADIRI ahita ankurura akaboko aranyirukankana anyinjiza mu IMODOKA ye ubundi arayatsa, mukugenda nagiye ncisha amaso inyuma mu ikirahuro cyiyo MODOKA gusa kuko PADIRI yihutaga cyane ntago nabashaga kureba neza ibyo nsize inyuma. Nyuma yindi minota mirongwitatu twageze kuri PARUWASE yacu aho nubundi twagombaga kuba turi, tukinjira mugipangu PADIRI asohoka mbere acyigera hanze mbona abagabo badasanzwe aho ngaho Baza bamusanganira bisa nkaho hari ikidasanzwe bagiye kumubwira, ariko kuko ntabashaga gutekereza neza kuberako ibyari bindi muntekerezo ari ibyo nari maze Kubona, sinamenye neza icyo PADIRI yabwiye abo BAGABO kugirango bagabanye AMASHAGAGA yo kuza kumwakira ndetse bisa nkaho bafite byinci byokumubwira, ahubwo nisanze mbona PADIRI ahagaze wenyine babagabo bose bagiye. Ariko muri abo BAGABO hari umwe nari nsanzwe nzi cyane uwo mugabo rero yitwaga CYUMA ubundi kugirango we mumenye ñi uko iyo twajyaga kuragira Inka zacu hari ahantu tutakundaga kuzinyuza bitewe nuko ngo hari mu ISAMBU ya CYUMA kandi ngo akaba yaragiraga itiku na AMAHANE menci cyane, ikindi ngo akaba yarashyamiranye na DATA ubwo Inka zacu zamwoneraga, PAPA agashaka ko boroshya ibintu ariko CYUMA we akabyanga, birangira nubundi asanze INKA zacu aho zarishaga yica mo Inka ebyiri nziza cyane zi IMBYEYI kandi zaburaga amezi macye ngo zibyare ngo nicyo cyiguzi cy'imyaka ye zonnye!
Ibyo iwacu barabyakiye kuko bari abanyamahoro, baramureka. Hanyuma we ngo nyuma y'igihe gito ngo kuko yaraziko ibyo yakoze birakurura a makimbirane hagati ye na DAWE, yabonye PAPA ntacyo bimubwiye yumva agizemo kandi ikindi kibazo gikomeye, akomeza kubiba Urwango Mumutima we kugeza naho yagendaga abwira abantu ko byanga bikunze umuryango wacu uzamubona ariko cyane cyane akabivugira mukabare aho yakundaga kunywera. Ibyo rero DATA yarabimenye ahita aduha itegeko ko tugomba Kwitwararika CYUMA muburyo ubwo aribwo bwose bushoboka, ibyo natwe tubigenderaho arinayo mpamvu CYUMA twamwirindaga kandi tumutinya cyane.
Nyuma rero yundi mwaka mukuru wange ndetse wacu kuko arinawe wari IMPFURA mubana bi iwacu bose RUMANZI, yabonye ayo makimbirane hagati y' UMURYANGO wacu ndetse nuwo kwa CYUMA adateze kugira iherezo, yiyemeza gushaka I cyatuma biyunga, yicara hasi aragishaka ariko abona ntaho cyava. Nyuma yagiye kuragira we na RUMPAGA bicara murwuri batangira kuganira kucyo bakora cyikamara a makimbirane hagati y umuryango wacu nuwa CYUMA, bose Baza guhuriza kumugambi Wo gutereta umukobwa wa cyuma ndetse bakazanashyingiranwa kuko bumvaga ko icyo cyonyine aricyo cyatuma imiryango yombi yiyunga.
Ubwo rero RUMANZI kuko ariwe wari mukuru kandi isaha n’isaha we yanashyingirwa, yatangiye kujya arambagiza umukobwa mukuru wa CYUMA witwaga KAZUBA. Nubwo byaje gutwara amezi ariko byaje gukunda, KAZUBA yandikira ibaruwa RUMANZI imwemerera urukundo. Kuva ubwo bakajya barahurira kwiriba bakaganira bimwe bya ABAKUNZI bagaterana udutoma tudashira ndetse banarebana akana ko mujisho.
Ibyo byakomeje muri uwo mujyo kugeza ubwo KAZUBA na RUMANZI bo ubwabo bemeranije kubana, bityo ko ngo burumwe agomba kubibwiraho ababyeyi be kugirango ejo kumugoroba nibahurira kwiriba bazabwirane imyanzuro ya ABABYEYI babo.
Nkuko bari babisezeranye rero buri umwe yaratashye abibwiraho iwabo RUMANZI n'ubwo byatwaye umwanya munini wo kubibumvisha, ariko ababyeyi bacu bari Imfura, bityo ntibamugora. Ndetse ubwo bahise batangira gupanga Umunsi wo kujya gusaba, ariko bemeranya ko bazawemeza nyuma yo kumva igisubizo cyo kwa CYUMA.
Iryo joro ngo ryatinze gucya niko RUMPAGA yambwiraga kuko njye byabaye nkiri umwana muto cyane, Rero RUMPAGA yabimbwiraga turi mugiti cy AVOKA turi kuzihanura. Yakomeje ambwira ko iryo joro ryatinze gucya kuberako RUMANZI yashakaga ko bucya ngo ajye kuvugana na KAZUBA.
Bwaje gucya rero ndetse umugoroba uragera RUMANZI afata Inzira ajya kwi IRIBA ariko ategereza umukunzi we KAZUBA aramubura, a Komeza kumutegereza aramubura, yigira inama yo kujya kumureba iwabo. Ntibyatinze yagezeyo ariko ageze munsi y urugo yumva birakomeye, hari umwaka mubi uri guterwa na AMARIRA menci ya KAZUBA ni ijwi risendereye umubabaro na gahinda ryinginga urusaku rwa se CYUMA aho yasakuzaga amubwira ko aho kumushyingira kwa NTAMABYARIRO umuhungu wa BUGEGERA byaruta akamushyingura cyangwa akamujugunya. KAZUBA nawe akarira asaba se imbabazi zo kumureka akajya kwi Riba guhakanira no gusezera kumukunzi we RUMANZI ariko se akabyanga. Gusa kubera guhatiriza no kwinginga kwinci kwa KAZUBA byatumye se amuha uburenganzira bwo kumanuka ngo ajye kureba RUMANZI. Ubwo rero aho RUMANZI yari munsi yurugo abyumva byose, na agahinda kenci yahise amanuka kwiriba ngo KAZUBA ahamusange ndetse agenda apanga ko uko byagenda kose KAZUBA nahagera arahita amutwara bakibanira muburyo butemewe, kuko nubwo rwose ariwo mugambi wonyine warusigaye wo guhuza imiryango yabo, bari baranarangije kwikundanira bimwe bitagira akagero kuburyo bumvaga gutana ari ibintu biteye ISHOZI. RUMANZI rero yageze kwi IRIBA ategereza KAZUBA ariko aramubura arihangana arakomeza aramutegereza ariko aramubura! Niko kwigira inama yo gutaha ababaye cyane.
Mugitondo rero ashoye Inka yahuye na UWIMPUHWE wari incuti cyane na KAZUBA
Mugusuhuzanya kwabo UWIMPUHWE ahita ahereza agapapuro RUMANZI arenzaho na amagambo agira ati "kariho amagambo yasizwe na KAZUBA, mbere gato yuko yitaba Imana."
RUMANZI yumvise kwitaba Imana bimutera umutima uhanamye ahita afungura rwa rwandiko asangaho amagambo agira ati "kurukundo rutampiriye, nkwandikiye ngirango nkushimire umwanya wawe wuje ituze, Urukundo ndetse nu urugwiro utahwemye kungaragariza muri byabihe byiza nibuka bikantera amaganya avanze na agahinda kancengurira umutima. Rukundo rwange RUMANZI, Ibyacu ntabibashije kugenda AMAHORO, DAWE yatsimbaraye kuri wamujinya we wumuranduranzuzi ndetse na rwa rwango afitiye umuryango wanyu, ambwirako aho kunshyingira iwanyu byaruta akanshyingura. Rukundo rwange sibyinci ndabasha kukubwirira muri iyi Nyandiko kuko ntagihe nsigaje kinini, ahubwo nkuko cyagihe twicaye munsi ya cya giti cy'umunyinya uri kunamika imbuto nabigusezeranije ko ntashobora kwihanganira kubaho ntagufite, ngiye gupfa kandi ndacyeka ko ndaba nujuje ikifuzo cya DATA cyo kunshyingura aho kukunshyingira. Ndagusabye kandi ntuzagaragare no kukiriyo cyange kuko DAWE CYUMA yakunkurikiza, nsezeranya kandi ko uzabaho ukaramba kubwo urukundo rwacu, ntuziyicire Ubuzimakubera njye. Njye ubwange bwari wowe none ndakubuze niyompamvu mpisemo kugenda nka zahene, Rero nuvuga uti NDAGUSEZERANIJE MUKUNZI KO NZABAHO NKARAMBA KUBWAWE ndabyumva aho ndi kandi iryo jambo ryonyine rirahanagura ibyaha byange ndetse ni icyi cyo kwiyambura Ubuzima, ubundi mbone ijuru. Ngaho urabeho rero Rukundo rutampiriye, yari uguhoza kumutima UMUTONIWASE KAZUBA. "
RUMANZI akimara gusoma iyi barwa yari kanze yubuye amaso ngo arebe UWIMPUHWE ngo amubaze neza uko bimeze asanga umukobwa ari kurengarenga Hirya , ahita yirukanka ngo amubaze amugezeho asanga umukobwa kandi yishwe na amarira.
Amubwirako nawe byamucanze Ngo KAZUBA yamaze kumuha IBARWA ahita yihuta cyane asubira inyuma kuburyo atabashije kumenya iyo yerekera.
RUMANZI byose yarabyumvise biramurenga biramubabaza kandi cyane. Yicara hasi ararambya ibyuya biramurenga, atangira kurira kandi cyane kubwo urukundo rwe rumuciye mumyanya yintoki.
Nyuma Gato aratuza ariko avuga asepfura cyane Mw'ijwi ryuje ikiniga cyinci ati "NDAGUSEZERANIJE MUKUNZI KO NZABAHO NKARAMBA KUBWAWE."
Iryo niryo jambo yavuze nkuko KAZUBA yari yabimwandikiye ubundi Ahita ARONGORA Inka arataha.
NGIBYO IBYA CYUMA
Rero aho nari mumodoka ya PADIRI nawe naramubonye ndetse aza no kukirahuri arandeba araseka ahita anikomereza. Ubwo njye nahise nibuka uko twari tubanye ndetse nibyo byose nkubwiye ndabyibuka, ariko Ntaragira ikindi ntekereza cyangwa ngo mbitekerezeho mbona PADIRI aramfunguriye amfata akaboko anjyana munzu, banzanira Ibiryo ansaba kwihangana ngo ndye ariko ntaho narigukura uwo mutima ubasha kurya cyane ko nubundi nari nyihaze kuko PADIRI yari yiriwe anyitayeho muburyo bwose nashakaga tukiri mumugi!
Yahise atanga ibwirizwa ko ngomba kozwa, n'ubwo nari mukuru ncoboye kwiyoza ariko akokanya ntabitekerezo nari Mfite bimfasha buri kimwe. Rero baranyuhagiye cyane ko bwari bumaze Kwira. Ubwo PADIRI we yahise ambwira ko agiye gusoma misa ya nimugoroba gusa ibyo ntabyo nari nitayeho ahubwo nahise njya kwiryamira aho bari banyeretse ndetse mpita nsinzira kuburyo ibyakurikiyeho ntabyo nzi ahubwo nongeye kwisanga mugitondo ndi kurira kandi cyane. Burya bwose mbere y'uko bucya ntago nari narize kuko nari ntarabasha kumva ingano yibyabaye ngo mbihe agaciro kabyo. Nari napfushije kandi mfusha urwo agashinyaguro ikindi kandi ntari nakubwiye ni uko kumugoroba wari washize mbere y'uko njya kuryama ndetse na Padiri ajya gusoma misa y'umugoroba, nari namusabye kureka nkashyingura kumuryango wange, gusa we ampakanira ambwirako ngomba kujya kwishuri mwiseminari hanyuma ngo ababyeyi banjye bo ngo bazashyingurwa kandi mucyubahiro.
Ibyo rero nabyibutse mugitondo mbyutse numva byose hamwe birenze ukwemera kwange, ndetse nawe ubyumvise neza urumvamo uburiganya bwinci. Gusa njye akokanya ntabusesenguzi bundi nari gukora kubera ko umwanya wabwo wari wibasiwe n'amaganya ndetse n'agahinda Mumutima Wanjye!
Mukurira cyane Kwange rero Byatumye PADIRI aza kundeba ndetse atangira no gusenga nyuma aranyicaza ampanagura amarira atangira kumbwira
PADIRI ati :" Muhungu wange rero tangira wige nonaha guseka, ubiho wishimye n'ubwo bikugoye, gusa ndahari nkumubyeyi wawe kandi abavandimwe nabo urihafi kubabona kuko mukanya ndaba nkujyanye kwishuri mu I seminári, Rero abana muzajya mubana Umunsi kumunsi bazaguhoza amarira kandi bazaba arabavandimwe bawe kandi nanjye nzajya nkusura cyane nkumubyeyi wawe mwiza kandi ugukunda. "
UBUNDI KUKI PADIRI YARIMO AMBWIRA KUJYA MU ISEMINARI KANDI YARI YARAYE YUMVIKANYE NA ABABYEYI BANGE KO NGOMBA KWIGA MUCYIGO GISANZWE?
Ubwo rero ngewe nahise mpaguruka nitegurana agahinda kenci, ubundi ndasohoka njya mururiro mbanza gufata icyayi n'umugati ubundi njya mumodoka PADIRI anjyana mukigo. gusa munzira tugenda nabanje kumusaba kunyuza murugo ariko arabyanga ambwirako byanyibutsa byinci bikanyangiriza Umunsi nibihe. KUBAHO UBUBUZIMA!!!! ibaze nawe ariwowe ibi biri kubaho, nawe tekereza Mumutima wawe uburyo ukunda umuryango wawe by'umwihariko MAMA wawe ariko agapfa atya ntugire nuburenganzira bwo gukora kumurambo we?? Ugize ubwoba n'agahinda ariko garura intekerezo wibukeko ibi ari Ubuzima bwange butari ubwawe bityo ukomeze untege amatwi.
Ubwo twarakomeje tugere mukigo ariko kubera we yisangaga ntibamwakira nkabandi babyeyi ahubwo ahita anjyana hamwe Bita muri DORTOIR nyine ubwo birumvikana ni aho abanyeshuri barara, angejejeyo bantunganyiriza igitanda neza baransasira, ubundi ajya kunyandikisha bitatugoye ndetse arancinganisha mubayobozi ndetse no mubanyeshuri, birumvikana ko nari nubashywe.
Ubwo rero PADIRI yaje kwigendera.
IJORO RYANGE RYAMBERE RERO MURI SEMINAARE n'abandi banyeshuri abahasanzwe batangiye kwiyita ABANSIYE ndetse natwe bashya twitwaga ABARURU.......................... EPISODE 05 NTIGUCIKE.
.
ICYITONDERWA : IYI NKURU NTAHO YABAYE, NI IGIHIMBANO CYANGE KU IBITEKEREZO BYANGE NK'UMWANDITSI, RERO MUNYUMVE NEZA NTAGO IGAMIJE KUGUMURA CYANGWA KWIBASIRA, AHUBWO INTEGO YAYO MUZAYIMENYA NYUMA NIMUKURIKIRA NEZA.
Comments