INYANJA YIKUZO. Uko isano yacu yabaye inkongoro y'amaganya IGICE CYA 5. inkuru ya CORNEILLE Ntaco
*INYANJA Y'IKUZO. UKO ISANO YACU YABAYE INKONGORO Y'AMAGANYA*
.
EPISODE 05
.
Ubushize twari twagarukiye aho PADIRI yabwiraga JONATHAN uko byamugendekeye mu ijoro ryambere akigera muri enterina, aho abanyeshuri basanzwe biyitaga abansiye mugihe abashya bitwaga abaruru.
.
PADIRI yakomeje kumbwira ati:" Muri iryo joro numvaga ko baba bagiye kutunnyuzura nkuko nari nsanzwe mbyumvana abantu ko umunyeshuri mushya iyo ageze mu kigo bamunnyuzura, nari nararangije kubyemera uko, ahubwo uwo mwanya nibazaga uburyo barabikoramo niba baradukubita cg baradukoresha ibindi bitadushimisha mu buryo bwo kutunnyuzura, gusa uko nabitekerezaga siko byagenze, ahubwo twagiye kumva twumva umunyeshuri umwe arahagurutse ati:" Nakagombye kuba mwese ngiye mbanyuraho nkabasuhuza umwe kuri umwe, ariko kubera ko bitashoboka, mpisemo kunibwira ntya, nitwa MUGISHA Evariste, ninjye DUWAYE wahano, niga mu mwaka wa 6 mu ishami ry'indimi n'ubuvanganzo, ku banyeshuri bashya rero, nkuko BIGARAGARA harimo abafite ubwoba bitewe n'inkuru zitandukanye bagendaga bagendaga babwirwa mbere yo kuza hano, abenshi meumvaga ko icyambere kizabakorerwa aribugutotezwa cg iyicarubozo mu buryo bwo kubannyuzura, ariko ndagirango musubize agatima impembero, kuko hano siko bimeze. Birashoboka cyane ko mu bindi BIGO by'amashuri ariko bimeze, ariko bitandukanye cyane na hano mu ISEMINARI kuko iki ari ikigo cy'abihaye Imana, ntibyakunda kuba iyo mico nkiyo yaharangwa, tugira indangagaciro na kirazira tugenderaho nabyo bigendeye ku mategeko y'IMANA, uko umunsi wacu uba uteye rero, njye ntago ndabibamenyesha ahubwo muzabimenyeshwa ejo n'ubuyobozi bw'ikigo, ubu amasaha yagiye kd mukanya saakumi za mugitondo turabyuka. MUGIRE IJORO RYIZA."
Nukonguko duwaye wacu yavuze, njye n'abandi bana twari twamenyanye turyamye kubitanda byegeranye turiruhtsa dushima Imana kuko ibyo twari twatangiye kwishyiramo bitari ukuri. Uko amasaha yicumaga rero niko abandi bagendaga basinzira gusa iyo byageraga kuri njye bwo aho gusinzira ahubwo narushagaho kuba maso, ibitekerezo byange byari byinshi kd bimbabaza, ibyo natekerezaga byose byarambabazaga ariko iyo byageraga kugutekereza ko ntazongera kubona umuryango wange ukundi, numvaga agahinda kenda kunsatura umutima! Nibazaga ukuntu ntabonye nuburenganzira bwo kuba nabashyinguraho ndetse nkibaza naho baba barashyinguwe, nkumva mumutwe wange ikiwuzamo ni uko baba bataranashyinguwe ahubwo wenda barajugunywe bakaribwa nimbwa kuko numvaga ko ababishe kuriya nubundi batanatekereza kubashyingura! Ariko ntago ibyo nabitinzeho kuko ahubwo nibutseko tujya kuza ku ishuri nasabye PADIRI ko nabashyingura mbere yo kuza ku ishuri ariko akambwirako naba ndi kwiyongerera agahinda ahubwo ngo ngomba kuza ku ishuri kuko azabashyingura neza kandi mucyubahiro, nyuma yibyo nibwo nongeye kwibuka ukuntu nabonye CYUMA we ubwe n'abandi bagabo bari kuvugana na PADIRI cyagihe tukiva mu mugi ariko twabanje guca murugo nkabona imirambo y'ababyeyi n'abavandimwe banjye, ubwo nyine natangiye kwibaza impamvu CYUMA umwanzi wambere w'umuryango wacu yaba yaraje kuvugana na PADIRI, ntangira kubihuza niyicwa ry'umuryango wange! Nyuma yibyo ndibazanti kuki PADIRI yanzanye mu ISEMINARI kandi bigaragarako yabyiteguye bihagije nyamara ababyeyi banjye bari bamubwiyeko badashaka ko nigamo, ngo niba ari ukumfasha azamfashe mubundi buryo ariko ntanjyane mu ISEMINARI kunerako n'abashiki banjye ubwo bagendaga kuva ubwo twababuze?
Nyamara iryo joro nubwo ryatinze gucya kuko ntigeze nsinzira, ryaje gucya, mugitondo saakumi nibwo animateri yaje aje kubyutsa abanyeshuri ngo bajye gukaraba nyuma bajye mu ishuri gukora etude ya mugitondo, ubwo ndi mubambere babyutse kuko nubundi yaje ndimaso, nahise nkora kuri ba bana twari twamenyanye, ngirango mbakangure neza kuko bari bakiri mubitotsi, kimwe n'abandi bose rero twagiye mubwogero, nyuma tujya no muri etude, ariko kunerako abaruru aribwo bwambere twari tugiye muri class, birumvikana ntakintu cyo kwiga twari dufite, byari umwanya mwiza wo kuganira tukamenyana, bahereye kubanyeshuri baribicaye imbere bivuga, icyo gikorwa kitarakomeza nibwo animateri yaje twese ahita adupfukamisha, dutangira kwibaza impamvu yaba abikoze kandi ubona yanabirakariyemo rwose nkaho hari ikosa twakoze, ariko tukiri murujije nibwo yatangiye kutubwira impamvu adupfukamishije ndetse nibyo tugomba kwitwararika igihe turi mu ishuri byumwihariko igihe ntamwarimu uririmo, yatubwiyeko kabone nubwo ntacyo kwiga twaba dufite ngo ntibyemewe kwita cg kumvugisha mugenzi wawe igihe turi mu masaha ya etude personal ( kwiga kugiti cyawe) ngo niba ari amasaha ya etude, uba ugomba kuganira n'ikayi yawe gusa, gukora ikintu cyose gishobora kuba cyarangaza mugenzi wawe ngo hari ibihano biba biteganijwe, kabone nubwo wakwitsamura cg ukimyoza, icyogihe ugaragaza impamvu ifatika itumye witsamura, ngo kuko iryo jwi ryumvikana iyo witsamuye hari uwo ribongamira igihe ari kwiyigira, ngo kuba waba uri kwiga ukagira imbogamizi zo kuba wabona ISOMO utumva neza, ngo uretse kuba wakwandika icyo utumva neza ku ruhande hanyuma ngo ukazagisobanuza mugenzi wawe mumasaha yagenywe, ngo ntibyemewe no kuba wanaza mugenzi wawe mwicaranye ikibazo nakimwe! Ngo mugihe mwarimu arimo uretse kuba ugomba guceceka ukamukurikira neza kugirango ibyo akwigisha ubifate, ntakindi kemewe kuba wakora kuko ngo no gusohoka ushaka kwihagarika bitemewe igihe udahawe uruhusa na mwarimu kd nabwo kubwo impamvu ze bwite hari nubwo ataguha uruhusa kd ibyo ntaho biregerwa, ngo andi mategeko agenga umunyeshuri muri class igihe mwarimu arimo, ni mwarimu ubwe kugiti cye uyishyiriraho, bivuzengo burimwarimu iyo ageze muri class yishyiriraho amategeko ye atandukaniye nay'uvuyemo!
Animateri yakomezaga atubwira atyo tugipfukamye, uko nabonaga njye nabagenzi banjye twari twumiwe, ibazeko ayo mategeko yose mwumvise yagombaga kuturanga muri class, ibaze noneho ayo mu kigo nyirizina! Icyakora animateri yatubwiyeko impamvu atubabariye ari uko turi abaruru ntacyo twari tuzi, nuko adusaba kongera kwicara neza mu ntebe ngo niba ntabyo dufite byo kuba twiga mumakayi yacu twaba turi kuyandikaho amazina no guca imirongo ya marije...
Nyuma amasaha ya etude yararangiye, mbona abanyeshuri bose ntibasohotse, mugihe njye nasohotse ngiye kubwiherero ngo nihagarike, nibwo nahise nkubitana na duwaye, ambaza impamvu ndihanze ndayimubwira, nuko ambwira ko bitemewe kuba umunyeshuri yaba ari hanze muri ayo masaha, mukumubaza impamvu yabyo kandi amasaha ya etude yarangiye, nuko ansubizako Ako kari akanya gato k'iminota 45 yo gusobanuza no kujya mu ma group mukaba mubazanya ibibazo byabananiye nyine muri macye mugasobanurirana. Naramushimiye kubwo kumpa ayo makuru ariko ntangira kwibaza impamvu we atari muri class, ariko wagirango yabonyeko ndi kubyibaza ahita ambwira ko we impamvu ari hanze ari uko nubwo ari umunyeshuri ariko ari n'umuyobozi kurundi ruhande, bityo ko ngo amategeko amwe namwe yikigo atamugonga. Nyuma yibyo rero iminota yo gusobanurirana yararangiye, ariko muriyo minota twe kuko ntacyo twari dufite cyo gusobanurirana, twakomeje ya gahunda yo kwibwirana, nubwo njye byangoye kuvuga ko naba mfite ababyeyi n'abavandimwe, nkahitamo kubihorera nkababwira amazina yange gusa ndetse nkahita mpaguruka nkabahunga, sinzi uko babifashe ariko icyo nzi nuko bashobora kuba barabonye ndi umwirasi n'umuntagasuzuguro.
Corneille ntaco is typing...........✍️
Ubwo amasaha yari akurikiyeho yari ukujya muri shaperi gusenga amasengesho ya mugitondo (kuvuga ishapure), nubwo nari umu catholic, ndetse ntanumwana wajya mu ISEMINARI iwabo atari abakristu gaturika kandi bamaramaje, ariko mubuzima busanzwe njye nari umunebwe mu bintu bijyanye n'amasengesho, byumwihariko kuvuga ishapure usubiramo amagambo adahinduka iminota irenga icumi yose, kuri iyo nshuro yambere byarambongamiye, kandi ubwo uko byambongamiraga ninako nabaga ndikwica amategeko agenga aho twari turi gusengera, nukuvugango niba ari umwanya wo guhagarara, mwese uko muri murahaguruka ntanumwe usigaye, gupfukama, kwicara, kurambura iniganza, byose byari uko kandi usabwa kubyubahiriza kuko iyo wabyicaga ugafatwa wagombaga guhanwa byintangarugero, noneho kuba muri mumasengesho gutyo wowe ukifata ugasinzira, byabaga ari ibintu bitihanganirwa rwose kwa PADIRI!, Njye rero kuri uwo munsi wambere ibyo byose byambayeho cyane ko nari nanarwaye ntasinziriye!
Animateri rero yarambonye, nyuma y'amasengesho ahita amfata aranjyana, mugihe abandi bari bagiye kunywa igikoma n'umugati ngo nyuma baze kujya muri class njye narindi KWICA INGWE (gukoropa wese cg ubwiherero) kandi ubwo nagombaga gukoropa bwose ndi njyenyine, nishakora amazi nubwo atari kure. Ibyo byarambabaje ariko ntakundi narikubigenza, nagiye mugihano ku nshuro yambere ntaranamara umunsi cg ngo ngire uwo menyana nawe, nyuma yibyo rero nahise njya muri class, ubwo abandi bari bagezemo kare ndetse na mwarimu yagezemo, narahiye ndakomanga, mbona bose barandebye, ntegereza ko mwarimu ambwira ngo ninjire ndaheba ahubwo nawe akomeza kundeba agezaho ambaza icyo ndigushaka, nuko musubiza ko nje kwiga, yaguye mukantu ambaza niba ayo ariyo masaha abandi bigira, nuko nanjye mubwira ibyo nahozemo n'impamvu nabigiyemo, nyuma yaho rero nibwo yanyitegereje nuko ambwira ko nawe aba ampaye igihano ariko ngo kuko abonye ndi smartest ( nsa neza) yaba ku myambarire ndetse no mumisubirize ikindi ngo mvugishije ukuri ko nari mugihano, ibyo bitumye ambabarira ndetse ko ambonyemo ubuhanga, ninabwo yahise ambwira ko nsanze bari barikwibwirana, nuko we ambwirako yitwa PADIRI LIANDRE, ngo azajya atwigisha isomo ry'iyobokamana, arenzaho ambwira ko we aturuka muyindi paruwase bityo ko bizajya biba gacye cyane kumubona mu kigo, nyuma nanjye ambaza uko nitwa musubiza ko nitwa MUGORANEZA Austin,...
Uwo munsi warakomeje rero, igihe kiza kugera cyo kujya gufata amafunguro ya saasita, birumvikana twese twagombaga guhita tumanuka, ariko uko byagendaga nyine abanyeshuri bagenderaga ku murongo umwe mpaka bageze aho barira, wenda kuko aho ntacyabaye kidasanzwe, reka nsimbuke nkubwire ku mugoroba nyuma y'amasaha yo kwiga, ubwo twari muri dortoir, nibwo umwe mubanyeshuri nari nabonye twigana yaje aranyegira ati:" Austin, amakuru yawe?" Namubwiye ko arimeza ntakibazo, nuko mbere yo kugira ikindi ambaza, ambwira ko we yitwa JUSTIN, ndetse akomeza ambwira ko, kuva mugitondo yahoze yifuza kumvugisha, ariko ngo akabura uburyo bwo kubikora kuko amategeko yaho abongamye cyane kurwego rwo kutemerera abana kwisanzura ngo baganire, nuko njye musubiza ko ibyo ntakibazo, nyuma rero nibwo yanyitegereje cyanee, ahita ambwira ati:" ese kombona igihe abandi turi kugaragaraho ubururu no kuba turi gutinyana wowe utuje ndetse utigeze unavuga menshi cg ngo useke, biri guterwa niki? Ese haba hari ikibazo ufite?"
"Ibyo sinzi uko uri kubibona, icyo nzi ni uko ntakibazo mfite." Niko namusubije
"Oya wimbeshya, wenda ntago tuziranye kuburyo wanyisanzuraho ukambwira ikibazo ufite, ariko wenda umbwiye nshobora kugufasha kandi ndatekerezako byaba ari n'umwanya mwiza wo kumenyana twembi." Niko yahise ambwira amfashe kurutugu.
Gusa njye muri njye nahise museka, nibaza ukuntu ambwiyengo yamfasha, nibaza niba yamfasha akanyereka ababyeyi na bakiri banjye, naho wenda yaba ari ukunyereka aho bashyinguye gusa, ndongera ndibaza nti ese ko bashiki banjye aribo tutazi neza ko bapfuye cg bakiriho, bo basi yabanyereka ngo mbaririre mbabwire nukuntu inkuru y'umuryango wacu yarangiye?? Nibyo nahise nibaza, nuko ndongera musubiza ko kumenyana twamenyana ndetse wenda tukanaba inshuti, ariko ko ntakibazo rwose mfite
JUSTIN yahise yongera arambaza ati:"nonese kuvuga ko ntakibazo ufite, kare turi kwibwirana muri class kuki twageze ku babyeyi bawe, aho kudusubiza ugahita uhaguruka ukaduhungu?"
Yambajije uko numva ndatsinzwe, ndetse agahinda karananyica ntangira kuzenga amarira mu maso arabibona, nuko mubwira ko ntababyeyi cg abavandimwe mfite, ahubwo ko bose bapfiriye rimwe. yahise amera nkuwikanze nuko atangiye kumbaza ati nonese bapfiriye rimwe Ute... Mbese agiye kumbaza bya bibazo byinshi buri muntu wese yambaza, tugiye kumva twumva duwaye avuze cyane ati:" umwana witwa MUGORANEZA Austin ni uwuhe kandi arihe?" Numvise arinjye, nuko mvugira hejuru nti ninjye, ndetse ubwo nahise ngenda musanga, asanga ninjye bahuye kare, nuko ahita ambwira ko animateri anshaka hepfo aho, ntangira kwibaza noneho icyo nakoze cyatuma animateri anshaka kuko numvaga ko byangabyakunda agiye kumpa igihano kuko nari nabonye ari umugome, twaramanutse njye na duwaye, tugeze kuri animateri mbona arikanze ati niwowe Austin? Nanjye nti ni njye, yahise ambwira ati: gutse umwana w'indiscipline (wikinyabupfura gike) yaba aziranye na PADIRI? Niko Sha, PADIRI muziranyehe?"
Nuko yahise ambaza ariko kuko narinziko PADIRI wanzanye yongeye kwisubirira kuri paruwase yacu itandukanye niyo cyane ko yari diyosezi, numvaga ko atari PADIRI wanjye animateri ari kumbaza, nuko mubwira ko ntaho nziranye na PADIRI.
Mukunsubiza rero yarambwiye ati:" ubwo ashobora kuba yamenyeko ntakinyabupfura ugira akaba ashaka kukwihanangiriza kugirango niwongera azakwirukane, ahubwo se kuki yaba ariwowe wambere yaba atumijeho ngo yihanize ? Uko bisa kose niba utari umunyabyago uri umunyamugisha sha, cyo ngaho jya imbere tugende PADIRI mukuru wahano aragushaka."............... LOADING PART 06
.
.
Comments