INYANJA YIKUZO. Uko isano yacu yabaye inkongoro y'amaganya IGICE cya 06. Inkuru ya CORNEILLE Ntaco
*INYANJA Y'IKUZO. UKO ISANO YACU YABAYE INKONGORO Y'AMAGANYA*
.
EPISODE 06
.
Ubwo nyine Animateri amaze kumbwira ko PADIRI anshaka, njye numvise ngize ubwoba bitewe nukuntu yari amaze kuntera ubwoba, gusa njye numvaga ntacyaha nishinja kubera ko nubwo ANIMATERI yanyitaga indiscipline bitewe nuko mugitondo yari yamfukamishije kimwe n'abandi banyeshuri twiganaga atuziza ngo gusakuza mu masaha ya etude, ikindi yamfashe nsinzirira mu masengesho ya mugitondo ibyo bigatuma ampa igihano cyo KWICA INGWE ( hano birashoboka ko nzakoreshamo terime nyinshi zikoreshwa n'abanyeshuri biga bacumbikirwa mu kigo, abataragize amahirwe yo kwiga muri za boarding school muzabyihanganira, icyakora nzajya ngerageza mbivugeho mudukubo ariko nimbyibuka. Bidakuyeho ko ariko ubonye hari ijambo rigucanze wabaza muri comments tukagusubiza. Nkuko nabivuzeho mu gice cyabanjirije iki, KWICA INGWE ni ugukoropa ubwiherero) ibyo ntibyari gutuma nicira urubanza ngo nanjye nemeze bidasubirwaho ko ndi umwana wimico mobi kuko ibyo yamfatiyemo byose numvaga bitari amakosa yange, kabone niyo biza kuba ari amakosa ntibyari kuba bigeze kurwego rwo guhita nitwa umunyamicomibi, iyo niyompamvu nagiye imbere akangenda inyuma anyerekeza ku biro bya PADIRI mukuru,akaba na director wicyo kigo nigagaho, nyamara ntacyo umutima unshinja nubwo narimfite ubwoba.
Nyuma twaje kugerayo rero, nuko arakomanga ndetse duhita tuninjira kuko PADIRI byagaragaraga ko atwiteguye kuko yahise atubwira ngo twinjire, tutaranicara rero,
"Dore wa mwana utumva namuzanye!" Niko animateri yahise avuga gusa mbona PADIRI biramutunguye
"Kuki umwise umwana utumva? Ku munsi wambere waba wabibonye ute umwana ataranamenyera?" Niko PADIRI yamubajije ari kumureba mu maso, niko animateri we ahita umuramburira uko byamugendekeye kose, nyuma arenzaho ati:" numvaga wenda nawe hari irindi kosa wamubonyeho ritandukanye nibyo namubonyeho, wenda bikaba ariyompamvu yatumye mumbwira ngo njye kumuzana"
PADIRI yaramurebye gusa, ubunyarimyoza ndetse ahita ahindukira arandeba, kuko rero nari nubitse umutwe numva mfite amasoni kuko ntacyo numvaga mfite cyo gusobanu igihe PADIRI araba ansabye kwisobanura kubijyanyey ibyo animateri am ugaho, gusa ntacyo PADIRI yabivuzeho ahubwo yahise anyereka umwanya nicaramo, ndetse arongera arahindukira areba animateri amubwira ko we yaba asohotse akajya mu nshingano ze, nuko ageze mu muryango PADIRI ahita amuhamagara mu izina ati:" JEAN CLAUDE, maze witonde kuko ndumva utangiye kwinjira mu nshingano zawe ugakabya kugeza ubwo ushaka no kuzigongesha ba nyiri kuziguha!"
Animateri witwaga Claude nyine yahise we asohoka ariko mbona asohokanye urujijo, ariko nanjye iryo jambo PADIRI yamubwiye numvise hari byinshi rivuze ariko sinabitindaho, ahubwo PADIRI nibwo yahise atangira kunganiriza, gusa ibyo twaganiriye ntago mbigarukaho, ahubwo ngo ikintu nyamukuru yashakaga kumbwira ni uko ngo yashakaga kumenya niba namenyeranye n'abandi bana, ndetse akomeza kumbwira ko ubu ariwe mubyeyi wanjye igihe cyose nzaba nkiri aho mukigo ndi kwiga ngo kuko PADIRI wanjye wanzanye we atazajya aba ahari buri uko mukeneye kubera inshingano nyinshi yahawe na kiliziya agomba kuzuza, icyakora ngo azajya ansura cyane, rero ngo kuko ariwe yansigiye niyompamvu yarampamagaye ngo abanze anyibwire, ndetse ngo ampe n'uburenganzira bwo kumwisanzuraho nk'umwana we, ati buri kimwe cyose uzakenera ndetse n'ikibazo cyose uzagira uzihutire kumenyesha, arenzaho ati hano nubwo uri mu kigo nk'abandi banyeshuri bose, ntiwumve ko ari gutyo bimeze gusa, ahubwo wumveko ari n'iwanyu.
Njye rero sinarinzi ko mpahwe ububasha budasanzwe aho mu ISEMINARI kuko ibyo yambwiraga byose ntabyo nahaga agaciro kabikwiye, ahubwo nyine narikirizaga gusa, icyakora icyanje mu mutwe kurusha ibindi, ni uko nagombaga kwisanzura kuri uwo mupadiri nkuko nari nsanzwe nisanzura kuri umwe wambere wanzanye, akaba yari inshuti no mu rugo ndetse akaba n'umubyeyi wanjye muri baptism ( Pare), nahise mbaza uwo mupadiri rero mushya narimbonye wo kujya anyitaho niba yaba azi amakuru y'ishyingurwa ry'ababyeyi banjye, mukunsubiza arabanza amfata ku matama kuko nari ntangiye kurira, nuko ampanagura amarira nyuma aza kumbwira ko imirambo y'ababyeyi n'abavandimwe banjye ubu yamaze gukorerwa isukurwa ndetse ko ngo ejo bazajya kubashyingura. Nahise musaba ko twazajyana basi nkabasezeraho bwanyuma nkanababwirako mbakunda nubwo batazanyumva, ariko yarampakaniye, ambwira ko ntagomba guhangayika, ati:" urabona, ntiwaza gutangira amashuri, mugihe utaramenyerana n'abandi ndetse n'amasomo agiye gutangira neza ngo ubure gutangirana nayo, niyompamvu rero wowe uzasigara, ahubwo tuzaba tuhakubereye. Ababyeyi bawe ndetse n'abavandimwe bawe, Imana yabahamagaye, ubu barishimye kd baradutegereje ngo tuzabasangeyo, rero nawe ntampamvu yo gusigara ubabaye kd udufite." Numvise PADIRI rwose atabuze byose ahubwoambabaje! Yambwiye ko ari Imana yabahamagaye, ariko nkurikije uko nasanze imirambo yabo imeze mpita numvako na PADIRI ubwe ashinyaguye, gusa ntacyo kurenzaho narimfite, muri njye narindi gukorerwa ubugome n'iyica rubozo ariko bigakorwa mu izina ryiza! Ntago niyumvishaga ibyo bintu, niyompamvu nahise noneho ndira byeruye, PADIRI byamusabye umwanya utari muto ari kumpoza, gusa nubwo nari umwana ariko sinari umwana wo kurizwa cg wo guhozwa, ahubwo kimwe n'abantu bakuru, narinzi impamvu yatuma ndira n'itatuma ndira ndetse nindi ishobora kumpoza, rero burya guhoza umuntu mukuru njye kubwange nabigereranya nka wamuntu witerera muntonganya zitamureba, icyo gihe aba ameze nk'ufashe imbwa amatwi, niyompamvu nanjye icyo gihe PADIRI byamugoye kumpoza, wenda yanabona nshecetse agacyeka ko ariwe umpojeje, nyamara njye nkuko ntazi uko narize ninako ntazi uko nahoze, icyakora nyuma yo guhora numvise nsa nuruhutse gake! PADIRI rero yahise ambwira ko nshobora kurwara umutwe bityo ko ngo uburyo bwo kubyirinda ari ukubanza akampa imiti kandi ngo ntayo yari afite aho mubiro bye ahubwo yari ayifite aho baba (aho abapadiri baba bahita MUGIPADIRI, nyine ubwo niho amazu yabo aba ari.) Birumvikana rero twagombaga gusohoka mubiro tukerekeza MUGIPADIRI.
Corneille ntaco is typing......✍️
Mugihe rero twasohokaga twerekeza iyo twari tugiye, nakubise amaso ruguru Kuma dormitory, nuko mbona abanyeshuri bo bari kujya muri etude ya nimugoroba, bivuzengo njye ntayo narikujyamo nari nyisibye...
Nyuma rero twageze MUGIPADIRI, nyuma yo kuma ikinini cy'umutwe ndetse n'amazi, atangira kuntembereza aho hose MUGIPADIRI, kubera ko rero ho hari kuri diyosezi, hari na heza cyane kuruta kuri paruwase yacu, yanyeretse ibiti byimbito, ntangira no gusoroma nkajya nirira, nuko nyuma ambwira ko ngomba no kubanza kurya, nkabona kujya kuryama kimwe n'abandi kuko bwari bumaze kwira ndetse banavuye muri dining room kurya, nuko byagenze nyine kuri uwo munsi ntangira kurya neza ibiryo nifuza, mugihe abandi babaga bari guhangana n'akawunga muri refèctoir! Uwo munsi yanampaye imfunguzo zinzu ye, ampa urwo kuri saloon rwinjira munzu nyirizina, ndetse ampa nurwo mu cyumba cye, arenzaho n'izindi 2 zo mu byumba bitandukanye byo muri iyo nzu, yambwiyeko nkuko yambwiye kare ko ngomba kumufata nk'umubyeyi, arinayompamvu ngomba no kudahezwa munzu ye.
Ubwo njye birumvikana no kurundi ruhande nari mpahwe uburenganzira bwo kuba aho aho kujya kurara muri dortoir nk'abandi, gusa nyine siko byagenze, ahubwo imfunguzo narazakiriye mpita njya kuryama muri dormitory.
Mugihe nazamukaga rero, kunerako ibintu byose byo mu ISEMINARI biba biri ku murongo, niyompamvu ntamunyeshuri wari ukiri hanze ahubwo ubwo bose bari baryamye, nageze haruguru rero mba mpuye na animateri, ntago ndavuga uburyo yampagaritse antuka cg ambwira nabi kuko ntacyo bimbaze, ahubwo yahise ambaza iyo mvuye, nuko aho kumusubiza bitewe n'ukuntu yari amaze kuntuka numva ambabaje, mpita mutambukaho nshaka kwikomereza, ariko ahita ankurura
"Ariko sha, ubwo ako gasuzuguro wagakomoyehe? Uwo niwo muco watojwe iwanyu? Ugomba kumenyako rero hano atariko turera ikindi ukumenyako ndi umuyobozi wawe. Ndakubajije nti uvuyehe ikigihe abandi baryamye?"
" Ariko ntago nkusuzuguye nuko numvaga uri kumbaza mu buryo ntishimiye kd wanabanje kuntuka, ikindi ukomeje kunyita umunyagasuzuguro kd siko bimeze. Aho mvuye rero ni aho wansize." Ni uko namusubije ariko nitonze, noneho mukujya kunsubiza arabanza aratekerezaaa
"Mbese muri macye wari ukiri kumwe na PADIRI? Harya ngo ndikwinjira mu nshingano zange nkakabya kugeza ubwo nshaka kuzigongesha ba nyiri kuzimpa? Aaah ntangiye gusobanukirwa iryo jambo nubwo ntarabimenya Sha.." nuko yahise avuga, nuko nanjye mpita nibuka ko PADIRI yamubwiye atyo koko, gusa sinabitindaho, ahubwo nkuko yarambwiye ngo njyende, nahise nigendera musiga aho nawe sinzi iyo yaragiye.
Corneille ntaco is typing.......✍️
Mukugera ku muryango wa dormitory rero ntarinjira, nibwo nahise mbona duwaye avuye hepfo kubwiherero, ambonye ahita amenya kuko amatara yakaga, ubwo rero yahise ampamagara mu izina, nanjye nagombaga guhita mpagarara ngo mwitabe, ntago nanone njya muri rwinshi kuko uwo mwanya ntakintu twavuganye kigiye kure, ahubwo yambajije niba kuva cyagihe aribwo nagaruka, nuko mubwira ko ariko Bimeze, byabaye nkibimutunguye rero niko guhita ambaza niba byari amahoro cg se ibyo animateri yavugaga anshinja ikinyabupfura gike byaba aribyo bityo nkaba nari nkiri mugihano nahawe na PADIRI, namubwiye ko ntakibazo, ndetse mubwira n'impamvu animateri yanyise uko nguko, bityo muhamirizako ntaho bihurira na PADIRI, numvise ashaka kumenya byinshi kubijyanye nibyo narimo, mpita mubwira ko ntabirenze uretse ko PADIRI hari ubundi buryo tuziranyemo mu muryango, rero ngo haribyo yambazaga tunaganira muri macye.
Ubwo yahise asa nk'umuntu wemeye ariko atemeye, nuko amfata ukuboko twinjira muri Doro, ariko arambwira ati:" ugomba kwitonda wamwana we, ndumva ibyawe birimo ikintu kinini gishobora kuba gihatse ibindi." Yambwiye atyo ahita ansezera ariko nibaza kuri iryo jambo numva biranshanze gusa sinabitindaho kuko ntarinzi n'impamvu abimbwiye.
Mukugera ku buriri rero kuko wa mwana twari twamenyanye witwa JUSTIN kubera twari kubitanda byegeranye, yahise ambaza impamvu nakarose etude, musubiza ko naniwe bityo ko tugomba kuruhuka ibyo tukazavivuganaho ikindi gihe, yahise yongera kumbaza niba ntashonje kuko atari yigeze anambona muri refèctoir, gusa musubiza ko ibyo ntakibazo, nyamara narabibonaga ko ampangayikite, bityo nkumvako ariwe nshuti yange ntangiye kugira, nuko mubwira ho bike ko burya PADIRI dusanzwe tuziranye rero ko yanganizaga kuko yari ankumbuye, gusa naramubeshyaga kuko sinarinziranye na PADIRI kuko nibwo twari tugihura....
Iminsi yarakomeje, nari mbayeho neza ntakibazo ngira cyo kubaho, nari mfashwe neza ubyumve, abandi banyeshuri babonaga uko mbayeho bikabatangaza ndetse bigatuma banantinya, pare wange PADIRI yakundaga kunsura, akanyitaho nk'umubyeyi, mubihe bisanzwe PADIRI usanzwe wahongaho akanyitaho, nyine nari mbayeho neza... Duwaye twari twarabaye inshuti ndetse yakundaga no kungira inama, gusa animateri we yaranyangaga, nuko ntacyo yari akintwara kuko hari ukuntu yabonaga murusha ububasha,... Mumpera zumwaka rero, birumvikana narimo nitegura kwimuka mu mwaka wa 2 mugihe duwaye we yari ari gusoza, muri ibyo bihe rero nibwo intambara yatangiye, ibibazo bitangira kuvuka.
Nari nicaye ndikumwe na duwaye ngo hari icyo ashaka kumbwira, nuko atangira ambaza ati:" AUSTIN, kuki wambeshye ISANO iri hagati yawe na PADIRI?" Nahise mubaza ikijya mbere ndetse mubwira ko ntamubeshye ahita ambaza ati:" animateri bamwirukanye, kandi yambwiye ko impamvu bamwirukanye ari uko yamenye amakuru ko wowe uri umwana wa PADIRI yibyariye, none ngo aho kugirango azabivuge bahisemo kumwirukana! None koko PADIRI ni Papa wawe ?"
Nahise numva antunguye, mbanza kugirango numvise nabi, kuberako mama na Papa mbazi, ariko nibuka ijambo nigeze kumva ngo PAPA W'UMWANA AMENYWA NA NYINA, numva mu bwonko ndazungurutse, nuko ntangira gusobanuza neza duwaye.................. LOADING PART 07
.
.
BAVANDIMWE MUKORE SHARE NYINSHI, IKINDI KANDI NIBA URANGIJE GUSOMA NTUGAHITE WIGENDARA UTYO UTANAKANZE KURI LIKE.
Niba hari ikintu cyantera imbaraga ni feelings wanyereka urangije gusoma, ushobora kubigaragaza muri comments hanyuma njye iyo ndi kuzisoma bintera imbaraga cyane kuburyo utabyumva, none mwamfashije mukampa courage?
.
URATEKEREZA IKI KUBIKURIKIRA?
.
Ushobora gutanga igitekerezo cyawe unyuze aho batangira ibitekerezo cg ukacyohereza kuri WhatsApp ukoresheje iyi nimero+250780847170, ushobora no kunyandikira kuri Facebook Nitwa ۦۦ NTACO
MURAKOZE IBIHE BYIZA.
Comments