INYANJA YIKUZO. Uko isano yacu yabaye inkongoro y'amaganya IGICE cya 07.inkuru ya CORNEILLE ntaco
*INYANJA Y'IKUZO, UKO ISANO YACU YABAYE INKONGORO Y'AMAGANYA*
.
EPISODE 07
.
Nari nicaye ndikumwe na duwaye ngo hari icyo ashaka kumbwira, nuko atangira ambaza ati:" AUSTIN, kuki wambeshye ISANO iri hagati yawe na PADIRI?" Nahise mubaza ikijya mbere ndetse mubwira ko ntamubeshye ahita ambaza ati:" animateri bamwirukanye, kandi yambwiye ko impamvu bamwirukanye ari uko yamenye amakuru ko wowe uri umwana wa PADIRI yibyariye, none ngo aho kugirango azabivuge bahisemo kumwirukana! None koko PADIRI ni Papa wawe ?"
Nahise numva antunguye, mbanza kugirango numvise nabi, kuberako mama na Papa mbazi, ariko nibuka ijambo nigeze kumva ngo PAPA W'UMWANA AMENYWA NA NYINA, numva mu bwonko ndazungurutse, nuko ntangira gusobanuza neza duwaye..........NI HANO TWAGARUKIYE
.
Duwaye yakomeje kumbwira ati:" Austin rero, birasa nkaho hari igice cyubuzima bwawe kandi cyingenzi utazi! Ubwo animateri yajyaga kugenda yarampamagaye nkibisanzwe ngo ngende ambwire, numvaga ko ari ibijyanye n'ishuri agiye kumbwira, ariko natunguwe no gusanga yapakiye imyenda ye ndetse mukumbwira icyihishe inyuma yibyo, nibwo yambwiye ko hari ibanga rikomeye rya PADIRI yavumbuye, none ngo akaba ariryo arikuzira, kuko rero yari ampamagaye kandi akaba hari icyo yashakaga kumbwira, niyompamvu natinyutse nkamubaza ibijyanye niryo banga, nuko rero mukumbwira ambwira ko burya ku munsi wambere uri kuza ngo mwigeze guserera akakujyana mu bihano, ngo icyo gihe nibwo watangiye kuba umunyamakosa kuriwe kuko ngo icyo wakoraga cyose ntiyakibonaga kuberako yari yararangije kumvako nyine uri umwana mubi, ubwo nyine ngo yakoraga uko ashoboye kose ngo akuboneho amakosa kugirango abone uko akwirukanisha kwa PADIRI, ngo iyo yabaga amubwiye amakosa yawe rero, yabonaga ahubwo ntacyo bimubwiye, ndetse inshuro nyinshi akisekera hakaba nubwo amubwiye nk'ijambo rituma atekereza byinshi... Ibyo rero yakomeje kubona bimutungura aza gufata umwanzuro wo gukurikirana umubano uri hagati yawe na PADIRI, nibwo yaje kuvumbura ko inshuro nyinshi utakirira muri refèctoir nk'abandi bana, ukajya mugipadiri ndetse ngo ufite n'urufunguzo rwinzu ya PADIRI, ngo yakomeje kureba uburyo ubayeho mu buzima butandukanye nubwundi mwana wese uba hano, ibyo biza gutuma atangira gucyeka ko hari isano idasanzwe ufitanye na PADIRI ndetse atangira kwereka PADIRI ko yavumbuye ko wowe uri umwana we, yaba agiye nko kumukubwiraho ikintu urugero agiye kumubwirako uwo munsi utaraye muri dortoir ( ngo nubwo yabaga azi neza ko wirariye kwa PADIRI) akagenda avuga ati' Padi, ubu noneho ntituzi aho umuhungu wawe Austin yaraye kuko atararanye n'abandi muri dortoir!`
Ngo iyo yakoreshaga ubwo buryo yabonaga PADIRI agize ikibazo, kugeza ubwo PADIRI ubwe afashe umwanzuro wo kumwirukana ku kazi kuko yabonaga atangiye kukwinjirira mu buzima no kuvumbura amabanga ye. Nyuma yibyo rero animateri yatashye uyu munsi, ubu dutegereje animateri mushya, rero ngewe kuko twamenyanye kandi nkagufata nka murumuna wange kuko mbona witonda, niyompamvu nje kukubaza nimba mubyukuri ibyo byaba aribyo, nubwo njye ntabihamya neza kuko uburyo animateri yabimbwiyemo ntakimenyetso simusiga yanyeretse, cyane ko burya twese PADIRI wacu akunda kutwita abana be kandi aranadukunda usibye ko wowe wenda ari umwihariko, ariko kandi animateri yakoraga inshingano ze neza, siniyumvisha ikintu cyaba cyatumye yirukanwa."
Duwaye yamaze kumbwira utyo numva umutima wasubiye mu gitereko kuko rwose ibyo nari natangiye gutekereza bitahuraga nibyo nari numvise, nahise musubiza ko wenda twembi twashaka impamvu nyamukuru yatumye duwaye yirukanwa, kuko ibyo yari yamubwiye ntaho byari bihuriye. Ubwo rero yakomeje ambaza impamvu PADIRI anyitaho cyana mu buryo bugaragara kuruta abandi bana, nyine ubwo yarakomeje gushaka kumenya Indi sano yaba yihishe hagati yange nawe, ariko nyine mumara impungenge mubwirako nyine ari uburyo bwo kumfasha kuko ntababyeyi ngira ahubwo ko ababyeyi bange n'ubundi ari aba PADIRI, namuramburiye ibijyanye nubuzima bwange bwose, mubwira ibya wa mu PADIRI ariwe pare wange, ndetse mubwira nuburyo nageze aho uwo PADIRI wanyitagaho agahita afata inshingano zuwo mupadiri n'ubundi wari wanzanye, Nyuma nibwo yaje gusobanukirwa impamvu mbayeho neza kubarusha, gusa Nyuma yo kumubwira ibyange byose nabonye atujemo gacye, mubaza impamvu adakoma, ariko natunguwe nigisubizo yampaye cyatumye nongera kwibaza byinshi kubijyanye nurupfu rw'umuryango wange, duwaye yaritonze andeba mu maso ati:" harya umbwiye ko bakuru bawe RUMANZI na RUMAGA ndetse n'ababyeyi bawe bose wasanzwe bishwe igihe wari uvanye mu mugi na PADIRI muvuye kugura ibikoresho by'ishuri?"
Nanjye nti:" yego rwose. Ndetse banapfuye Nyuma yuko bari banzeko njya kwiga mu ISEMINARI kuko bashiki banjye nabo bari baragiye kwiga mu bamaseur kugirango nabo bazabe ababikira, ariko bakagenda ntibagaruke, iyi niyompamvu yatumye mu rugo banga ko najya kwiga mu bigo by'abapadiri kugirango ntazagenda ngo mpereyo. Icyo gihe bumvikanye na PADIRI ko azamfasha mu bundi buryo ariko ntatume njya kwiga mu ISEMINARI, gusa nyine bukeye bwaho nibwo nasanze bishwe! Sinzi uwabishe ntanubwo nagize amahirwe yo kubashyinguraho kuko ntazi naho bashyinguye, icyakora PADIRI yambwiye ko babashyinguye mucyubahiro ariko kugeza nanubu sinjya mbona amahirwe yo kugera aho bashyinguwe 😢..." Nakomeje kubimubwira kugeza naho namubwiye ukuntu nabonye CYUMA arikumwe n'abandi bagabo uwo munsi ubwo ababyeyi banjye bapfaga, ubwo nkamubona arikumwe na PADIRI ntazi ibyo barikuvugana, kandi CYUMA rwose yari umwanzi ukomeye wa PAPA, nanamubwiye uko yaje mu kirahure cy'imodoka ya PADIRI nari nicayemo akansekera gusa simenye icyo agamije, nyamara nongeye kumubwira ko nkeka ko ariwe wabishe ariko kandi nkumva ikintu yari aje kumara kwa PADIRI kiranyobeye, kuko numvaga niba ariwe wabishe byashoboka ko yaba yatumwe na PADIRI kuko twabaye tukigera mugipadiri, PADIRI asohoka mumodoka mbere yange nongera kumubona arikumwe na ba CYUMA! Aho hari ikintu nabonyemo ariko ntibyankundiye kugira ikindi mvumbura kuko numvaga PADIRI atankorera ibintu nkibyo, yari umwizerwa ku muryango wanjye ariko byumwihariko ngewe cyane ko ari na Papa wange muri BAPTISM, nyine muri macye naheze aho."
Nkimara kubwira ibyo duwaye yikije umutima mbona afite intekerezo ndende ariko ahita ambwira ko ngomba kugenda ariko tukazongera kuganira vuba, yambwiye ko akurikije uko mfata PADIRI aramutse ambwiye ibyo amucyekaho akurikije amakuru yose muhaye byangiraho ikibazo cg bigatuma ntangira kumufata nabi, bityo ngo arifuzako naba ngiye tukazavugana nyuma.
Uwo munsi wose kuko PADIRI atari ahari yari yagiye muyindi paruwase, muri uwo mugoroba nibwo yagarutse, nyuma rero yarampamagaye nkibisanzwe ngo ngende ambwire, nyuma rero nibwo yambwiye ko pare wange bahoze barikumwe ndetse ngo ansuhuza, namubajije impamvu adaheruka kunsura nuko ambwirako amaze igihe hanze yigihugu mu butumwa bwa kiliziya, icyakora ngo noneho icyi kiruhuko cyari kigiye kuza cyaneko cyari igisoza umwaka ngo ariho nzajya kuruhukira, narishimye kuko numvaga ko nimba ngiye kuruhukira muri paruwase yacu byibuze nzagerageza nkamenya aho ababyeyi banjye bashyinguwe, ubwo rero nahise nkomereza mu kurya ibyo PADIRI yari yanzaniye birimo imbuto zitabaga aho mu gipangu, nyuma ahita antuma kuri duwaye ngo mubwire abwire abanyeshuri bose duhurire kuri assemble kuko ariwo mwanya wari uhari wo kutumenyesha impinduka zabayeho zo kuba nta animateri dufite, nyuma rero yo kubwira duwaye ibyo bari bantumye ndetse nawe yabibwiye abanyeshuri bose, nazamukanye nawe aho twari dusanzwe dukorera assembly, nuko ambwirako afite amatsiko yo kumva icyo birukaniye ANIMATERI wenda ngo ibyo PADIRI aravuga arabihuza nibyo animateri yambwiye akumva ikivamo....
Corneille ntaco is typing...........✍️
PADIRI we ubwe n'umunwawe yavuzeko hari ikibazo kidasanzwe kiri mu kigo kandi ko ntagihindutse gishobora gufata indi ntera kikaba kibi cyane, ngo hari icyorezo cyatangiye gufata indi ntera mu banyeshuri no mubayobozi bamwe nabamwe, ndetse ko iperereza rikomeje bityo ngo ibirayi biboze bikomeze gukurwa mubindi, ati:" byakomeje kuvugwa kenshi ko mu bigo nkibingibi bya single, byigamo abahingu gusa cg abakobwa gusa, humvikanamo ikibazo cyubutinganzi, ndetse kuko izo case nkizo zagiye zigarukwaho cyane ku isi, byagiye bigaragarako umubare munini wabaryamana bahuje ibitsina bizwi nk'UBUTINGANYI ugaragara cyane mu bigo by'abapadiri ndetse n'ababikira, ibyo rero umuryango mugari wa kiliziya gaturika ukomeje kubyamagana, ndetse hagiye hakorwa inama nyinshi hagaragazwa ko hari n'Abapadiri ubwabo biyambura umwambaro wa kimuntu, bagasambanya abana b'abahungu bari mu bigo bayobora cg b'abahereza babashukisha ibintu byinshi bitandukanye, kiliziya rero hari ingamba ikomeje gufata izifatira abantu nkabongabo bayigaragaramo bakayambika isura mbi.
Nanjye rero nk'umuyobozi wiki kigo hari izindi ngamba nafashe kandi hari abo natangiye kugenda mbona. Bana banjye ubu mundeba gutya umutima wange wuzuye intimba, Ntago narinziko Ibintu nkibyo nanjye byambaho hano mu kigo nyobora, ndagirango mbamenyesheko uyu munsi mutakirikumwe na Jean Claude wari Animateri wanyu kuko ari uwambere wagaragayeho ingeso nkiyo yubutinganyi, byaje kugaragarako yitwazaga umwanya afite, agahohotera cg agashuka abana akabasambanya! Ibyo twabimenye nyuma yuko hari umwe mu bana yagerageje guhohotera ariko uwo mwana agakomeza kumutsembera, kugeza ubwo yatangiye kujya amutera ubwoba ngo aramwirukanisha, uwo mwana rero yateye intambwe nziza atugezaho icyo kibazo. Dore nuko twavumbuye umugizi wanabi, gusa ibyo ni ibitugaragariza ko hano harimo abandi bashobora kuba batari bake, kuko niba byaragaragayeko Animateri hari uwo yashutse ariko akamubera ibamba, bivuzengo hari abandi yari asanzwe abikoraho banabikorana...."
PADIRI yakomeje kuduha inama no kwirinda ibintu nkibyo, ndetse adusaba gutanga amakuru nkayongayo ku muntu twabona agendera muri izo ngeso.
Njye rero numvise Ibintu nkibyo bintunguye, ni ubwambere nari numvise ijambo nkiryo mu matwi yange, sinarinzingo ubutinganyi ni iki, niyompamvu nahise nihuta nshaka duwaye ngo musobanuze neza ibyo bintu, mukunganiriza rero yabanje kumbwira ko uko byagendakose impamvu Animateri yamubeshye icyatumye yirukanwa, ari ukugirango amusigire umurage wo gukomeza guhangana nanjye ndetse kuko wenda yakekaga ko ibyobintu PADIRI atabivuga, yari arikuyobya uburari kugirango nihanumvikana ayo magambo duwaye wari inshuti ye azayafate nkibihuha, duwaye yakomeje angaragariza ukuntu yakundaga kubonana Animateri n'abandi bahungu kandi ngo hari ukuntu yabonaga, ndetse ngo nuko we atakundaga kumwiteza cyane ariko nawe ngo yajyaga akunda kumwiyegereza ariko undi ntabyiteho, nyuma rero nibwo yakomeje nokumbwira ku bijyanye nubutinganyi, kuburyo yabunyangishije ndetse akambwira nukuntu icyo ari icyaha Imana yanga urunuka!
Twakomeje kuganira tuza no kugera ku ngingo yo kuba PADIRI, rero tukiri kubivugaho cyane ko we yari guhita akomereza mu mashuri amwemerera kuzaba PADIRI, gusa yahise ambwira ko uwo murongo naba nkuretse ahubwo nkazashinga urugo kugirango umuryango wanjye wazimye nzatume ushibuka unshibukiyeho, nyamara namugaragarije imbogamizi zikomeye zukuntu abamfiteho ububasha bose ari abapadiri bityo ko bitankundira ko nakora igitandukanye nibyifuzo byabo, nkigera kuri iyo ngingo nibwo yahise yongera kunyibutsa cya kiganiro cyakare, ati "harya umuryango wawe wapfuye nyuma yuko papa wawe yari yanzeko PADIRI akuzana mu ISEMINARI ngo uzabe PADIRI?"
Nyuma yo kumubwira ko ari uko bimeze rero yahise yitsa umutima ubundi arandeba ati:" mwana wowe ndigutekereza ibyawe nkumva agahinda karanyishe, ikimbabaje nuko ntabundi buryo buhari bwo kwikura mu mazi urimo."
Numvise anshanze niko kumubaza ibyo arikumbwira, nuko ambwira ko ibyo ntamwanya uhari wo kubivugaho....
Iminsi yaricumye ubwo dukora Ibizamini, narimfite umukoro wo gutsinda ikizamini neza nkuko byaribisanzwe wenda nkarushaho kugirango nzarusheho gushimisha PADIRI ariwe pare wange kuko nagombaga kujya kuruhukirayo, umwaka wari ugiye kurangira nagombaga kwimuka muri s2 mugihe duwaye we yarigusoza segonderi agakomereza muri teworojiya kugirango azabe umupadiri, nyuma rero ubwo twari twarangije gufata indangamanota nagize amanota meza ndetse nanaje ndi uwambere, PADIRI yari yishimye ndetse yanarangije guhamagara Pare wange, ubwo gahunda yari iyo kuzinduka aza kuntwara, birumvikana iyo ntabonana na duwaye byari kuba birangiye sinarikuzongera kumubona! Nahise nkoresha uko nshoboye turabonana, dusezeranaho ndetse mushimira ukuntu mugihe cyumwaka wose twabanye, twabanye neza ndetse akambera umujyanama mwiza, mukujya kunsezera rero yarambwiye ati:" Austin, ndabizi ntituzongera kubonana, naho byaba ntibyaba vuba aha, icyakora ikizere gihari ni uko tutari imisozi kandi burya ngo ibidahura ni yo, reka twizereko tuzabonana. Rero ndabizi ejo uragenda, ariko nubwo urumwana ndagirango uzirikane ko ibihe urimo atari ibyo kwemera gutwarwa uko bishakiye, ujye ureka bakwiteho uko bashaka ariko wowe ujye ugira amakenga, uwo PADIRI ugiye kuza kukujyana uzamwitondere, birashoboka ko ariwe wihishe inyuma yurupfu rw'umuryango wawe, gusa nubwo ibyo nabiketse ariko nabuze icyo yaba agamije, urumva ko rero hari byinshi utaramenya kandi bikuri kumutwe ndetse bishobora no kuzakwangiriza ubuzima, arinayompamvu nkusabye ngo nubona uko ukwepa kuba umupadiri uzabikwepe kuko wabigiyemo byagorana kubisohokamo."
Corneille ntaco is typing.............✍️
Nubwo ntabyinshi ngarukaho ariko icyo nabonye cyo nuko duwaye twakekaga Ibintu bimwe, icyakora icyari cyaratuyobeye twese ni impamvu, cg intego PADIRI yarikuba afite ajya gukora Ibintu nkibyo,....ESE WOWE BASI IYO MPAMVU WABA UYITEKEREZA?
Muri iyo minsi rero yikiruhuko, narimbayeho neza ndetse cyane, nyine narimbayeho nk'abana babakire, gusa buri uko nabwiraga PADIRI kunyereka aho bashyinguye umuryango wange, yabirenzaga ingohe ahubwo agashaka ubundi buryo anjijishamo! Namusabaga basi kujya ku itongo ryacu ngo nibuke ibihe byiza nahagiriye igihe nabanaga n'umuryango wange, ariko nabyo yarabyangaga ! Natangiye gupanga ukuntu umunsi umwe nazacika nkajyayo, nkanajya ku musozi wacu nkasuhuza abana twari tuziranyeyo twakuranye, numvaga rwose nabo mbakumbuye, umupangu wange rero narawunogeje... Gusa umunsi utaragera, ubwo nari mu modoka njye na PADIRI tugiye mu misa ahantu yari agiye kuyisoma, narimfite telephone ye numva irahinze, kuko itasonaga rero ntabyo yumvise ahubwo yahindiye muntoki zange gusa, niko gufungura iyo message ngo ndebe, nsanga umuntu wohereje iyo message ntazina ririho ahubwo hariho ururabo n'umutima,
Nagize amakenga yo gusoma izo message, ariko nyamara birangira nzisomye, gusa ibyo nabonye biteye ubwoba, PADIRI we ubwe niboneye hari umuntu bateretana kandi w'umuhungu, nanabonye bapangana gahunda zuko kuri uwo mugoroba baraza guhura cyane ko ngo bakumburanye, mugihe njye kuri uwo mugoroba narimfite gahunda yo gucika nkajya ku musozi wacu, PADIRI we yari afite gahunda yo guhura n'umuntu w'umuhungu bateretana! NGUKO UKO NAVUMBUYEKO BURYA PADIRI ARINAWE PARE WANGE NAWE ARI UMWE MUBAGIZE BWA BWOKO BW'ABATINGANYI........................ LOADING EPISODE 08
.
.
group yacu ya WhatsApp wasiga nimero yawe muri comments cg ukanyandikira kuri iyi+250780847170
.
Tanga igitekerezo cyawe ukande no kuri like
Comments