The ntaco stories production: URUKUNDO RUGANZA IKIBI, INTANGIRIRO YOSHYANO PART 12
*URUKUNDO RUGANZA IKIBI, INTANGIRIRO Y'ISHYANO*
.
EPISODE 12
.
🎤KU RUHANDE RWA ODAVIA🎙️
.
Ku munsi wakurikiyeho nyuma yuko nari nasohotse igihugu ngiye gukemura ibibazo byabaye mu kirombe, nahise ngaruka mu rugo, kuko uwo munsi worse nari niriwe mpamagara NYUNYULI ngo mubaze uko bimeze kuko numvaga mukumbuye, ariko telephone ye igasona ntayifate! Narinziko namfata ndakubwira ukuntu mukumbuye kandi mukunda cyane, ikindi nkamubaza ibyo JULIUS yamubwiye kuko nari nizeye neza ko biramushimisha ndetse akananyishimira cyane bikamutera kongera kunkunda cyane byisumbuyeho, ariko rwose nagerageje uko nshoboye kose, nubundi telephone ikomeza kwikuraho atayifashe! Byambereye urujijo ndetse numva ngize nubwoba cyane kuko nahamagaraga na JULIUS nawe bikaba uko, ntakindi nahise ntekereza rero uretse kumvako byangabyakunda hari ikibazo kidasanzwe kuko ntibyari bisanzwe biba ko mbura ka NYUNYULI kuri telephone, niyo natindaga kumuhamagara, we ubwo yaranyihamagariraga agatangira kuntonganya ambaza impamvu ankumbura cyane ntinibwirize ngo muhamagare, nanjye ubwo nkamubwirako ntari nabimenye ko ankumbuye, nuko agakomeza akambaza kumwe yanyiteteshagaho asa nk'uwandakariye niba nziko ankunda, ati else noneho niba uziko ngukunda kuki utibwiriza ngo umenye niba ngukumbuye uhite umpamagara?
Iyo nabonaga ibintu bigenze bityo rero nahitaga musaba imbabazi cyane ko yanahitaga aseka, nuko tugatangira kubwirana utugambo twinshi cyane tw'urukundo, bikarangira nibyo nabaga nagiyemo ntabikoze! Rero kuri iyo nshuro niyompamvu ntagombaga gutuza, rero ibyo nari nagiye gukora nahise mbishinga Manager na ba supervisors njye mpita nurira indege ngaruka murugo...
Hari ibintu njya ntinya kuvuga no kongera gutekereza muri njye, ubundi nabonye ibibi byinshi nyuma yo kubura Mama ndetse na MATILDA, byose murabizi, nyuma yibyo numvaga ntakindi kintu gishobora gutuma nababara kurwego two kumva nshobora no kwica umuntu!
Ariko nanone nyuma yaho nkundaniye na REGINE akitwa uwange, akaba NYUNYULI agatako k'umutima wange, numvaga nshobora gutanga byose ariko akaguma iruhande rwange, kuburyo ubwange ntikubdaga cg ngo nigirire impuhwe zindi zirenze izo nagirira NYUNYULI wange, umuntu we numvaga wamutinyuka, ntamagambo na macye nabasha kuvuga kuburyo yasobanura icyo namukorera! None rero kuri iyo nshuro ibyo njye niboneye nubwo wenda byari byarangiye ariko mba numva ntazi... Burya nasanze amaraso yuzuye Kuma esikariye asohoka ava muri saloon ninjiye nsanga, NYUNYULI wange arambaraye mu ntebe yambaye ubusa ndetse nirutse musanga ngo ndebe mbona arakanuye gusa ntakuvuga...
Corneille Ntaco is typing..........✍️
🎤KU RUHANDE RWA REGINE 🎙️
Erega burya ntago nigeze mfa🙏😂 yewe ntanikibazo nigeze ngira kuburyo cyari kungiraho ingaruka zikabije, kuko ubwo nari maze kumva intege zicitse, igihe JULIUS yabonaga ko narangiye, yahise akuramo ipantalon nyine nkuwitegura kunsambanya, ndetse atangira no gutunganya igitsina cye! Ariko njye nahise ntangira gupanga ubundi buryo, nazamuye umutwe ndeba ku meza yasaga n'ir'inyuma yanjye ahagana ku mutwe, rero nahise mujijisha mwereka ko namwemereye ibintu ari amahoro negera haruguru ndi kumumwenyurira ariko nijijisha
"Ubundi se wigiraga ibiki?" Niko yahise ambaza ari no kunseka
Nanjye nti:"erega nawe waje nabi, ntiwari kurindira gushaka kumfata kungufu. Ubundi ko nari nakwakiriye nkagusasira, nkagutunganiriza ibyamugitondo nkakwitaho mu buryo bushoboka, nubundi iyo umbwira kuneza ko ushaka ko nkwitaho muri ubu buryo hari ubwo nari kukwangira?"
JULIUS yahise aseka nk'uwishimye, njye rero kuko narimfite icyo ndigupanga, nahise mucunga agiye kugira, mpita nkurura ikivaze cyari giteretse kuri Ako kameza kari kandi inyuma, twakundaga kugateguraho indabyo, nuko mpita nyimukubita mu mutwe, ndongera mfata ikindi ndacyimutera aba aguye hasi, njye ibyo kumwica sinabitekereje ahubwo nahise mfata buri kintu cyose nabonaga nshoboye guterura nkahita nyimukubita, akiryamye hasi arimo kuvirirana nahise nsunika akabati nako karankundira rwose karagenda kamugwaho kuburyo atongeye no kwinyagambura, nibwo nabonye ibintu nkoze nsubije ubwenge kugihe numvako nshobora kuba mwishe, koko ndebye neza mbona ibye byarangiye, nubwo narimo nitabara ariko nari nishe umuntu kuko ibyo byo kwitabara leta ntibireba, nahise numvako uko byagenda kose ngiye kuborera muri gereza, nuko mpita nitura muntebe ngwa igihumure, nongera gukanguka ndi mubiganza bya ODAVIA umugabo wange umwe rukumbi nakundaga kandi nkanubaha.
🎤KU RUHANDE RWA ODAVIA 🎙️
Ntabyinshi nsubiramo kuko nyuma yo gusanga NYUNYULI arambaraye aho atavuga, ndetse n'amaraso yuzuye mu nzu ya JULIUS, naguye murujijo, ariko nyuma yuko NYUNYULI yari amaze kumbwira uko byagenze, nahise numva ngiriye umujinya JULIUS, inshuti yange twafatanije mu mipangu yose nari maze imyaka myinshi mpanga, twari inshuti ndetse dufitanye amabanga menshi, ariko ku nshuro yanyuma tugiye gusoza mission yacu yari ampemukiye, numvise binteye umujinya kuburyo nashakaga no gusanga umurambo we aho uri nanjye nkawuhondagura mpaka umujinya ushize, ariko NYUNYULI akankurura cyane arira, nyuma rero nibwo naje gusubiza ubwenge ku gihe numvako ngomba gutuza, ndebye Cher mbona amaso yatukuye ndetse ari no gutitira, mbanza kugirango yakonje kuko imyenda yari yamucikiyeho, mpita muterura mujyana mu cyumba ariko akomeza kurira
"Cherie mbabajwe nuko uzajya nkubona gacye cyane nabwo iminota micye twahawe itarenga 10" Niko yahise ambwira ari kurira cyane, ariko mpita mubaza ibyo bintu avuga ibyo aribyo, Niko kumbwirako uko byagenda kose baramufunga kuko yishe umuntu! Nahise mubwira nti:" humura gakundwa kange, urabizi uri kumwe nange ntakibazo wagira, ikindi kandi ntakosa wakoze kuko ibyo wakoze iyo utaza kubikora niwowe Uba wabikorewe."
"Ibyo nibyo koko nirwanyeho kandi byaribikwiye ko mbikora, ariko ibyo ntago nabivuga imbere y'amategeko kuko ntagihamya cyabyo naba mfite, urumva ko rero abashinjacyaha bazanakabya bakavugako nari nabigambiriye nkamutega imibonano mpuzabitsina, akagirango nibyo ngiye kumukorera Kandi nifitiye indi gahunda yo kumwica." Nuko hansubije ubonako afite ubwoba n'agahinda kenshi ndetse ari no gusepfura cyane, gusa njye nahise museka nti:" else wibagiwe ko hano huzuyemo za Camera?"
Namusubije ntyo koko mbona yari yabyibagiwe Niko guhita yongera kwishima, nuko mubwira ko amashusho yafashwe na camera aricyo kintu cyambere turereka police ikigera murugo.
Ndetse ubwo nahise mpamagara Police ngo ize ikure uwo murambo aho, baraza bapima ibyo bapima, bakusanya ibimenyetso byose ndetse n'amashusho barayatwara, mu gihugu cyacu rero ntamikino kuko nubundi uwo murambo bahise bawujyana mu nkiko, umurambo was JULIUS uhamwa n'icyaha, igihano wakatiwe rero ni uko wagombaga gukorwamwo ibiryo byimbwa ndetse n'umuryango we numuboneho! Kcyakora NYUNYULI wange we inkuru yahise ikwirakwira mu binyamakuru, yitwa umutabazi w'abagore ngo kubera ukuntu yirwanyeho bityo iyo nkuru ikaba yarasigiye isomo burimuntu wese wafatwaga kungufu kuko byamusigiye uburyo bwo kwirwanaho mu bihe nkibyo....
Njye rero nkurikije ukuntu nibaniraga na NYUNYULI, ndetse nkabona ukuntu twahujwe n'ibintu bibi buri mukobwa wese atabasha kwihanganira ngo abirengeho ankunde, numvaga rwose URUKUNDO RWACU RUFITE UBUSHOBOZI BWO KURWANYA IKIBI KANDI RUKAGITSINDA(urukundo ruganza ikibi)
Uwo munsi nabimuganirijeho...
Corneille Ntaco is typing.....✍️
🎤KU RUHANDE RWA REGINE 🎙️
Nukuri umugabo wange yambwiye ikintu koko numva nicyo, koko urukundo rwacu rwaganzaga ikibi, ese ntimwibuka ukuntu twahuye? Umunsi yanyiciye ababyeyi nibwo twahuye, nyamara n'ubundi mbere yo kubica yabanje kwicirwa Abe na Mama, ariko ibyo byose urukundo rwacu ruranga rurabitwibagiza, birangira rubiganje! Rwose twumvaga ko ibintu byacu birimo Yezu 🙏
Umugabo wanjye naramukundaga byukuri, ariko kandi nimwita umugabo wange ntihagire untera amabuye ngo Wenda ntitwashyingiranywe cg ngo turacyateretana kuko ntahandi tuzwi, nari narabaye umugore we kuko icyo gihe rwose nari maze n'amezi 3 ntarajya mumihango... Bivuzeko nari mutwitiye, nyine ubwo sinagombaga kongera kwitwa umukobwa kuko nabanaga n'umugabo Kandi ngiye no kumubyarira.
Muri iyo minsi rero nibwo namubwiye iyo nkuru, singiye kuvuga uko yayakiriye, kuko sinabivamo, byari ibyishomo gusa kuko yanarushijeho kunkunda no kuntetesha! Ahubwo reka nivugire kuri mission yacu.
Ese mwaba mwibuka ibintu JULIUS yambwiye bigatumpa ntekereza kure ndetse bikamvirqmo gushaka gufatwa kungufu? JULIUS yari ari kumbwira kubabyeyi banjye, ndetse ngo ninayo nkuru yari yaje she kumbwira, ariko njyewe narinzi ko bapfuye ndetse nuburyo bapfuyemo mbuzi, ahubwo ni uko ntari narabashyinguye, ibyo bintu rero nibyo natangiye kubazaho Cherie cyane ko twagombaga kurangiza mission kugirango twibanire neza ntankomyi tunakore ubukwe.
"Erega ababyeyi bawe bose bariho ntanumwe wapfuye!" Niko ODAVIA yambwiye nyuma yo kumubaza ariko njye numva aranshanze ndetse arabibona ko ntabyumva neza...
"Cherie, rwose njye ntago ndi umwicanyi, ahubwo biriya nabikoze kugirango ngere kucyo nshaka, nagombaga kuguha ukuri binyuze muri buriya buryo, ababyeyi bawe barahari ndetse bameze neza kuko nabitayeho mbifashijwemo na JULIUS, ahubwo niba ushaka no kubabona, tugende ubarebe batuye ahantu kure y'umugi..." Nuko yongeye kumbwira ari no kunyereka amafoto yabo koko mbona nibyo.......... LOADING PART 13
.
.
Ese mwaryohewe? URUKUNDO RUGANZA IKIBI, twabyumvise uko bimeze, ese rwabaye INTANGIRIRO Y'ISHYANO ute? Nabyo tuzabimenya nimukomeza mubana nanjye.
GUTINDA CYANE SI UKO MBA NIBAGIWE KO NDABAHA INKURU CG NGO MBYIRENGAGIZE, AHUBWO AKAZI NTIKABA KOROSHYE, NUBWO MUBONA TUBAHA INKURU ARIKO SIBYO BIDUTUNZE MURABIZI KO NAMWE MUTISHYURA, ahubwo nkuko nabibabwiye, muzajya mubona inkuru rimwe mu cyumweru nabwo kucyumweru kuko nibwo nduhuka, Wenda ninjya mbona umwanya nzajya nyitegura nyibahe nkukunguku, ariko mubimenye ko umunsi ari kucyumweru.
.HAGATAHO BA #TOPFANS, umuntu uziko afite badge ya topfan, asige number ye ya Momo muri comments kugirango nawe tumuhe MBs za 500rwf
.
Ngaho mukore like nyinshi na share kugirango tubone abadukurikira benshi.
+250780847170 watwandikira kuri Whatsapp cg ukaduhamagara bisanzwe.
Ushaka kuvugana n'umuntu ukora izi nkuru kuri Facebook yitwa ۦۦ NTACO
NB:KUBERA UMWANYA MUTO TWABONYE, NTITWABASHIJE GUKOSORA AMAKOSA Y'IMYANDIKIRE, AHO BITAGENZE NEZA MUTWIHANGANIRE.
Comments