INYANJA YIKUZO. uko isano yacu yabaye inkongoro y'amaganya IGICE cya 08
*INYANJA YIKUZO. UKO ISANO YACU YABAYE INKONGORO Y'AMAGANYA*
.
EPISODE 08
.
Nagize amakenga yo gusoma izo message, ariko nyamara birangira nzisomye, gusa ibyo nabonye biteye ubwoba, PADIRI we ubwe niboneye hari umuntu bateretana kandi w'umuhungu, nanabonye bapangana gahunda zuko kuri uwo mugoroba baraza guhura cyane ko ngo bakumburanye, mugihe njye kuri uwo mugoroba narimfite gahunda yo gucika nkajya ku musozi wacu, PADIRI we yari afite gahunda yo guhura n'umuntu w'umuhungu bateretana! NGUKO UKO NAVUMBUYEKO BURYA PADIRI ARINAWE PARE WANGE NAWE ARI UMWE MUBAGIZE BWA BWOKO BW'ABATINGANYI........................ NI HANO TWAGARUKIYE, reka duhite dukomeza...
Inkuru yandikwa ndetse ikanahimbwa na CORNEILLE NTACO..... GUHERA UBU IZAJYA ITAMBUKA HANO BURIMUNSI, BITANDUKANYE NIBISANZWE
AUSTIN arankomeza ati:" nubwakabiri nyuma yurupfu rw'ababyeyi n'abavandimwe bange nari mbonye indi nkuru imbabaza ku rwego ntabashaga gusobanura, sinatunguwe gusa ahubwo byaranambabaje kubona PADIRI akaba PARE wange, ndetse numvagako ari no mukimbo cy'ababyeyi bange ariko akaba yari umutinganyi, iyo nkuru nukuri yarambabaje kuburyo ntabasha kubisobanura, ubwo nyine twari tukiri kugenda, kuko we rero yari atwaye imodoka ntiyari yitaye kubyo ndimo, ntiyari ananyitayeho ahubwo nyine yakomeje kwita kubyo yitayeho nanjye nkomeza kwibaza ibibazo byinshi muri njye... Naratekerezaga cyane muri uwo mwanya, nkibaza niba koko abapadiri bose baba ari gutyo bameze, ariko nkibuka ko PADIRI arinawe deregiteri wacu we yafashe umwanya akamagana iyo ngeso mbi mubanyeshuri ndetse yaranirukanye animateri wagaragayeho icyo kintu, nyuma akanafata ingamba zo gukomeza gushaka abandi baba bakora ibyo bintu. Wenda aho niho nahise ngarurira umutima, ariko nanone numvaga wenda iyo ngeso yaba iba kumuntu hanyuma akagira abandi batandukanye n'abantu be bahafi agirira iryo rari, kuko ndebye ukuntu PADIRI yankundaga ndetse agakora ibishoboka byose ngo mbeho neza, nabonaga njye adashobora kuba yankorera cg yangirira irari rijyanye nubutinganyi numvaga buvugwa cyane mubapadiri no mubigo byabo, iyo niyompamvu yatumye numva nkomeje kugirira ikizere pare wange....
Igihe cyarageze rero tugera aho yagombaga gusoma Misa, abakristu baramukundaga cyane kuburyo iyo yabaga arikubigisha wabonaga bose bafashijwe, nyamara njye Misa yarenze irangira ntanijambo narimwe numvise bitewe nibitekerezo BITANDUKANYE nari nifitiye, wenda sinari nkiri gutekereza kubijyanye nubutinganyi nari namaze kuvumbura kuri PADIRI, ahubwo ibitekerezo byange nari nabyerekeje kuri wamugambi wange wo gutoroka nkaza kujya hamwe twari dutuye kera nkarebako ariho bashyinguye umuryango wange kuberako nahoraga nsaba PADIRI kunjyana aho bashyinguye ariko akabyanga! Numvaga kandi nshaka gukina n'abana twakundaga kuba dukina iyo twabaga turagiye inka...
Amasaha yo gutaha yarageze, nuko turi mumodoka dutaha ambaza nimba nshonje kuburyo tutabanza kunyura ahantu ngo angurire amata, ariko mubwira ko ntakibazo ndarya murugo, akomeza ambaza impamvu nta morare mfite nkibisanzwe, birumvikana sinagombaga kumubwira ibiri muntekerezo zange, kandi nanone sinagombaga kumubwira ko ntakibazo mfite kandi bigaragarira buriwese wabashaga kumbona, nanone ntago nari kumubwira ko ndwaye, kuko yariguhita anjyana kwamuganga cg akampa indi miti kuko mugipadiri imiti ntiyabaga ibuze kandi narayitinyaga, iyi niyompamvu nagombaga guhita nshaka ikindi mubeshya ariko kitari kure yukuri kuri murinjye, aho niho nahise mpera mubwira nti:" umwaka urashize nzi inkuru itari imbarirano yurupfu rwumuryango wange, narabiboneye namaso yange bose babambye kugiti cyumwembe cyari kiri ku irembo ryo murugo, babishe ndetse nimirambo bayishinyaguriye, mubyukuri iyo shusho imporamo buri uko mbatekerejeho. Uyu munsi rero niriwe mugiturage cyacu, nagiye mbona imisozi twirirwagaho njye nabakuru bange RUMANZI na RUMAGA turagiye inka, kubona iyo misozi rero byanyibukije ibihe nagiranaga nabo, bintera kubibuka bose, ndetse ntangira no kwibuka bashiki bange bagiye kwiga ntibagaruke, ubu aho bari hose baziko umuryango wabo ugituye hahandi babasize, ndetse wenda ubu wabona bari gupanga kuzagaruka kudusura barabaye ababikira kuko aribyo bagiyemo! Ikirigukomeza kunshengura rero, ni uko nibanaza tukabonana nzababwira inkuru ibabaje yibyacu, hanyuma bakarira cyane nanjye bakantera amarira nkarira ntihagire uhoza undi! Noneho nyuma bongere bambaze aho bashyinguye ngo tujye kubareba ariko nanone bashengurwe nuko nanjye ubwange ntahonzi, ni ukuri ibyo bintu ndikubitekereza nkumva agahinda karanyishe, niyompamvu urikubona meze ntya ntishimye muri njye."
Nyuma yo kumva ibyo narimaze kumubwira yibagiwe ko atwaye, nuko arandeba cyane, njye rero wabibonaga ko dushobora gukora impanuka kuko yari andangariye cyane kandi nkabona umuvuduko ukomeje kwiyongera, nahise mubwira nsa nuvuga cyane nti warangaye turakora impanuka, ubwo nyine yahise nawe asubiza ubwenge kugihe, nuko arabanza aparika kuruhande arongera andeba mumaso ati:" AUSTIN, burigihe iyo utekereje kumuryango wawe nkubonamo agahinda n'ukwiheba kwinshi, ariko byibuze ntukihebe, kuko ufite undimubyeyi kandi uzakwitaho, agatuma ugera no kunzozi zawe vuba, wenda agahinda ko uzakagira kuko birakwiye, ariko kwiheba byo ntukihebe, ubundi umuntu wiheba ni umwe uba ubona Ibintu byose nibyo yari yiteze ko bishoboka byanze. None wowe ntacyo ntakora ngo mbashe kubona ibyo ukeneye byose bijya kumurongo, rero ntukihebe."
Yambwiye atyo numva avuze ijambo ryuzuye ubwana no kudatekereza neza, Iteka iyo nazanaga ikibazo cyumuryango wange, yakundaga kumpa ibisubizo bigica ku ruhande mbese anjijisha, ubanza yaratekerezaga ko ndi umwana utabasha gutekereza mu buryo bwagutse, kuko nabonaga yaparitse imodoka rero kugirango agire icyo ambwira, nanjye nahise musubiza nti:" nibyo mubyeyi, ndabizi ugerageza nako ntago ugerageza kunyitaho ahubwo unyitaho rwose nkuko bikwiye, ariko hari aho utagera..."
Ntarakomeza mbona asa nkutunguwe, nuko ati:" byaba bitangaje uvuzeko hari urwego rwo kukwitaho ntsgeraho, ese waba ushaka ko nkora iki? Byaba ari ukutanyurwa rwose mwana wange, iga kunyurwa, nibwo uzabonako hari nibyo njye nkora ababyeyi bawe batari gushobora igihe bari kuba bagihari."
Nukuri yavuze kubabyeyi bange, numva akomeje kunsonga, icyakora nihagararaho kugirango nkomeze nganire nawe, nuko nti:" Mubyeyi nkunda rwose ndanyurwa, ibyo umpa, ibyo unkorera byose biranyura, ahubwo uko kutanyurwa kwange urikuvuga, urikubyitiranya n'inyota njye mfite. Nukuri mfite inyota, nshaka gushira iyo nyota utajya ushaka kunyiza, basi uzanyereke aho ababyeyi n'abavandimwe bange bashyinguye. Iyo nyota ninyishira uzabasha kubona nyurwa ntuzongera kumbonamo kutanyurwa."
Namubwiye ntyo mbona asa nkuwikanze, andeba cyane mu maso, ubundi aruhutsa umutima, ndetse akora ikimenyetso cyumusaraba, ubundi ahita yatsa imodoka turagenda, nuko tugeze imbere gato nibwo yahise ambwira ko we kugiti ke yumva ntacyo byamfasha kujya kunyereka aho abavandimwe banjye bashyinguwe, gusa ngo kuko nabimusabye kandi nkaba nkomeje kubimusaba ngo niyompamvu yiyemeje kuhanjyana, icyakora ngo nihangane kuko bitaribukunde uwo munsi kuko ngo hari izindi gahunda za kiliziya arajyamo nimugoroba, bityo ngo kuko bitakunda ahubwo tuzabishakira undi munsi.... Nukuri numvise nishimye ndetse mwerekako binyuze cyane, nuko nawe mbona arishimye. Yambwiye ko hari gahunda yifitiye za kiliziya, ubwo nyine yari aziko ambeshye, icyo atari azi ni uko gahunda ze zuwo munsi zose nzizi, naramwihoreye kuko nanjye nari nifitiye izange zo kujya iwacu ku ivuko, nyine muri macye yari afite gahunda ze nanjye mfite izange.
Corneille ntaco is typing...........✍️
Ubwo uwo munsi twageze murugo ( mugipadiri) nkibisanzwe njye iyo nururukaga mu modoka nabanzaga gusoroma urubuto nkirira, ariko buri uko twaparikaga imodoka, nagiraga nibuka CYUMA, ukuntu yaje kukirahure cyimodoka akandeba agaseka kandi uwo munsi arinabwo nabonye imirambo y'umuryango wange wose, ikindi kandi nabonye CYUMA uwo munsi hari ibyo avugana na PADIRI ndetse cyuma yari umwanzi ukomeye cyane wa Papa, ibyo byose buri uko twageraga muri parking narabyibukaga ndetse nkanibaza impamvu mbyibuka ariko ikabyonera, uwo munsi rero nabanje kujya kwiyuhagira mbere yuko njya kumeza, nyuma yabyo rero nibwo nahise nigira muburiri ngo mbanze nduhuke, kugirango nze no gukanguka PADIRI yagiye muri za gahunda ze nanjye mpita nigendera! Icyumba cyonge rero aho cyari kiri hari hateganye no kucyumba PADIRI yararagamo, uwo munsi amasaha yo gukanguka yarageze numva PADIRI ari kuvugira mucyumba cye, ariko kuko yavugaga gahoro, mbanza kugirango ari gusenga ariko mpita numvamo irindi jwi ryumuntu ntamenye neza, nuko nkomeza kubumva bavuga bajyujyura, kuberako rero numvaga bidasanzwe kuko ntamuntu wajyaga yinjira mucyumba cye, cyane ko yakundaga kwakirira abashyitsi be muruganiriro, nahise mvuga nti reka njye kureba uwo muntu.
Nyine ubwo mugufungura icyumba cyange nsohotse, kubera urugi rwange rwavugaga, bahise baceceka ariko mpamyako aruko bari banyumvise, njye rero nahise nkomeza ngo njye mucyumba, ariko mfashe serire ngo mfungure, numva harafunze, ntangira gukomanga arinako nmpamagara nti Pere we, Pere wamfunguriye...hh
Ubundi ntago nari indyarya ahubwo nari indyamirizi ya PADIRI, rero yakundaga kumfata nk'umwana akumvako yandyarya, nanjye nkamubera indyamirizi. Yahise aza kumfungurira ariko ahagarara mu muryango yanga ko ninjira, nuko nanjye mwerekako nshaka kwinjira rwose cyaneko nakundaga kwinjramo cyane, ninanjye wasasaga kuko inshuro nyinshi kumanywa nakundaga kuba niryamiyemo nsoma ibitabo bya kiliziya, ndetse namwe mumahame ya gipadiri cyane ko nagombaga kuzaba PADIRI! Nuko ambaza icyo nshaka, nanjye mubwirako hari igitabo ntararangiza gusoma kandi akaba yarambujije kugisohora muri icyo cyumba, nuko mubwira ko ngiye gukomeza kugisoma, nawe rero ambwira ko bidakunda kuko hari ibyo arimo ariko ngo bidatinda kurangira, ansaba kuba nsubiye mucyumba gato nkaba ndyamye...
Nyine nasubiyemo kuko ntakundi narikubigenza, gusa nubwo nasubiyeyo numvaga uko byagenda kose uwo muntu ndamubona, nkavugako ndacunga basohotse nanjye nkahita nsohoka nkamubona, gusa siko byagenze kuko nkinjira mucyumba PADIRI nawe yahise avunira urufunguzo mu rugi rwange, mbese nyine arankingirana ! Nakomeje kwibaza impamvu yibyobontu, ariko igisubo nkumva ko uwo ari wamuntu bafitanye gahunda wari waje kumureba, nyine ubwo bahise basohoka, ngiye kumva numva aramfunguriye, ambwira ko noneho najya gusoma igitabo, ndetse ambwira ko ninumva ndambiwe njya mugipangu cyakabiri hepfo aho abapadiri bato babaga nkaba nganiriza abahari batagiye muzindi gahunda za kiliziya, ndetse ngo hariyo n'abakozi turaganira, cyangwa se ngo nze gusohoka njye mu kigo cy'impfubyi nkine nazo, ngo kuko we araza kugaruka bwije, ubwo nyine nanjye kuko nari nifitiye gahunda, nahise mubwirako ntakibazo. Nahise musohoka inyuma ngo ndebe nimba mbona uwo muntu barikumwe ariko we burya yari yasohotse mbere bityo sinamubona, nigarukiye munzu, nambara ipantaro yumukara nikote ryimvura cyane ko hari mugihe cyayo, mpita nambara nutubote twange yari yaranguriye ( bwa bwoko bwa bote z'abana) kuberako twakundaga kujyana mu rwuri rwa paruwase kureba inka, nuko nyuma ndasohoka mpita nurira igare ryange naryo yari yaranguriye, ubundi mfata umuhanda werekeza iwacu cyane ko nari nokugenda urugendo rutari ruto.
Corneille ntaco is typing..........✍️
Kuberako rero natwaraga igare nirukanka cyane, ntibyaje kungora kugera mu rusisiro rwacu, nahingukiye ahantu twakundaga kudaha amazi wenda yo koga ibirenge, kuronga ibijumba twabaga tugiye guteka,... Aho hantu twahitaga KUMUKOKWE, rero hari ahantu hateye neza ku bana bakunda gukina kwihishanya ( saye), rubito cgx ubute, nyine twarahidagaduriraga cyane, nubwo iwacu abakoroni bari barahanyujije umuhanda bitewe nibikorwa byabo ariko hari mucyaro, bityo gupfa kubona umuntu wambaye nkuko narinambaye yewe anagendera ku igare, ibyo byagombaga gutuma abaturage bakurangarira cyaneko bari basanzwe babizi kubazungu, rero byabaga igitangaza iyo bakubonaga uri umwirabura! Ni uko byangendekeye rero ubwo nageraga KUMUKOKWE, basanze hariyo ba MARTIN baragiye ihene n'intama, baje bansanganira ngo barebe uwo muntu nyamara njye nari nahise mbamenya kuko ntacyari cyarahindutse gikabije nyuma yumwaka cyane ko nasanze MARTIN acyambaye ya pantaro ndetse numupira munini iwabo bari baramuguriye ngo ajye abikorana ndetse azanabikuriremo ! Niyompamvu ntamuyobewe nubwo we yabanje kunyoberwa, nyuma rero yo gukoramo ingofero yikote narinambaye, twakubitanye amaso ahita anyibuka, nubwo ntaribugaruke kukuntu twahoberanye ndetse tukanabwirana ukuntu dukumburanye.
Nyuma yahise azirika ihene kugirango zitona, nuko twe tujya kwicara munsi yumunyinya wari mumukingo hepfo mubyatsi byitwa UMUJINJA, yashakaga ko mubwira aho nsigaye mba ndetse wabonaga yanyishimiye cyane, nanjye rwose byari byanshimishije guhita mpura n'inshuti yange yambere ndetse numvaga ko arambwira inkuru zibijyanye niwacu byose, nanatekerezaga ko hari ubwo yaba azi aho ababyeyi banjye bashyinguwe bityo ko arambwira byose, ariko kuko arinjye wari warabuze, nagombaga kubanza kumubwira aho naburiye, nuko natangiye kumubwira urugendo rwange rwose, ndetse ndenzaho mubwira n'impamvu inzanye aho icyakora mubwira ko nawe narimukumbuye bityo ko numvaga nshaka kumubona.
Nyine nyuma namubwiyeko nshaka ko ambwira ibyo murugo, natunguwe nuko mbere yo kunsubiza yabanje akarira, namubaza impamvu arira akansubizako ubwo babonaga ababyeyi n'abavandimwe banjye bose bishwe baketseko nanjye nishwemo, gusa ngo babura umurambo wange, ati:" ujya munsi njye namushiki wange KARABO, twaje kukureba kuberako umunsi wose twawumaze twakubuze, twari tuje kukubwira ko burya twatsinze ikizamini cya leta, ndetse nawe twari dufite amakuru ko watsinze, rero twari tuje ngo twishimane, ariko twarahageze dusanga hari amaraso menshi, ndetse tubona bose babambye kuri cyagiti cyumwembe, twahise tugira ubwoba bukabije ndetse tubona abandi ariko wowe turakubura, icyakora twabonye imodoka imeze nkiyapadiri irenga hakurya ducyekako ari iyabicanyi wenda wowe bakaba bakujyanyemo, KARABO rero yarababaye cyane no kundusha kuberako mwari inshuti, nubwo bwari ubwana ariko byari urukundo cyane ko namwe mwabyemeraga mukanabibwirana ko mukundana, nyine ni uko twakubuze..."
Atarakomeza rero kuberako yari anyibukije KARABO wange, akana kari agacuti kange, iyo twabaga turigukina ubute n'abandi bana twakundaga kwihishanya, nyine yari inshuti yange yumukobwa, rero Martin kuko yari amunyibukije niyompamvu nahise mubaza amakuru ye, nuko ambwira ko arimeza cyane ko nawe ngo yakuze, nahise numva mukumbuye cyane numvako uko byagenda kose nawe ndava ahongaho mubonye. Nahise nkomeza kubaza Martin ibyo murugo nuburyo babashyinguye, ariko nyine mbere yuko mbimubaza nari nibagiwe kukubwira ko imodoka imeze nkiyapadiri ba MARTIN babonye ubwo bazaga kundeba, bakabona irenga, nahise numvako bahageze cyagihe ubwo njye na padiri twahavaga... Nyuma rero nibwo yahise ambwira ko byaba byiza tugiye ku itongo ryacu akambwira ibindi ariho turi, nuko ahita azitura ihene nanjye nsunika igare kugirango tubanze tujye kuribika iwabo acyuye nihene.
Nubwo ntaribuvuge uko byagenze ubwo nahuraga na KARABO nkigera iwabo kuberako we ndamugarukaho nyuma, gusa icyo ugomba kumenya ni uko yanze kongera kumva iruhande bityo ko twahise nawe tujyana ku itongo, ababyeyi babo bo ntabari bahari kuko bari bagiye mubukwe.
Twamanutse ku itongo ryacu, ariko nkigerayo natunguwe nuko nsanze hahinze ibishyimbo birihafi yo kwera, hahandi hari hari inzu zacu hose barahashwenye ahubwo huzuyemo ibiraro byinka ntazi nyirazo, numvise binyobeye, numva mfite amatsiko yo kumenya umuntu waba warasigaye aduhingira isambu, nibaza nuwaba yarayimuhaye, nakomeje kurebareba hose gusa mbura ahantu haba hashinze umusaraba cg imisaraba nk'ikimenyetso cyimva z'abavandimwe n'ababyeyi bange, nibazaga impamvu badashyinguwe aho hafi bikanyobera, cyane ko icyogihe ibintu by'amarimbi rusange bitari byakaza, umuntu iyo yapfaga bamushyinguraga mu isambu ye, mubyukuri siniyumvishaga ukuntu baba badashyinguwe aho hafi, bagenzi bange Martin na KARABO rero babonye ntari aho hafi niko kumbaza icyo ndigutekereza nuko nanjye ntagiye kuri ndabareba nti:" babashyinguye hehe?"
Mukunsubiza rero bambwiyeko mugitondo ngo aribwo padiri mukuru yohereje abatabazi, ngo baza gutwara iyo mirambo, ngo abaturage babwiweko bagiye gushyingurwa mumarimbi ya kiliziya, ndetse ngo impamvu nyamukuru atagombaga gushyingurwa aho murugo, ni uko nubundi ababishe bagashinyagurira n'imirambo ari abaturage, rero ngo ntakuntu batari no gushinyagurira imva, ikindi padiri yari inshuti yumuryango wacu bityo ko ngo abaturage batabitinzeho, ngo ubwo rwose ntamuturage numwe uzi ibyakurikiyeho. Nyuma yibyo rero nongeye kumva mbabaye kuko narinziko ukobyagenda kose ndava ahongaho mbonye aho bashyinguwe, ariko nubundi nasanze igisubizo cyanyuma gifitwe na padiri, gusa ntago byanjyanye kure kuko kare cyagihe turikuva gusenga PADIRI ariwe wanyibwiriyeko azanjyana akahanyereka.
Corneille Ntaco is typing..........✍️
Nyamara nubwo nari nkiraho Kandi hari byinshi ntaramenya, bwari bumaze kwira amasaha yagiye wagirango ndarara, noneho ijoro ryo mucyaro bitewe nuko ntamatara aba ari kumihanda cg kumazu y'abantu, noneho iyo hari urutoki twinshi, usanga bwije vuba, ijoro rigwa vuba, rero bwari bwatangiye guhumana nyine abajya kurinda imirima n'inka zabo bajyayo kuko ayo yari amasaha y'abajura bo mucyaro, nyamara sinari kuva aho ntamenye umuntu wigabije isambu yacu.
Nyuma yo kubabaza uhinga aho rero ndetse nuwasenye amazu yacu akubakamo ibiraro byinka ze, mukunsubiza nabanje kugirango ndarota, ndetse numva simbyumva neza bitewe nuwo bambwiraga ntatekerezaga ko ariwe wajya mubyacu! KARABO yambwiyeko nyuma kuko ibintu byacu byose byari byaragiye mumaboko ya PADIRI, ndetse n'abaturage bose babizi ko PADIRI ariwe muntu wahafi yumuryango wanyu wari usigaye, nyine iyo niyompamvu ibintu byanyu byose ariwe wakomeje kubicunga avugako hari abana basigaye bityo ko ayamasambu yose ari ayabo, rero kuko atagombaga kuhahinga byabaye ngombwako ibintu byanyu abiha CYUMA ngo abicunge ndetse akoremo ibyo ashaka mugihe abo bana batarakura ngo bazaze kugabana ibyabo.
Ibyo bintu byandiye mubwonko, numva nanone mumatwi yange hagarutsemo izina CYUMA noneho murinjye numva ijambo rigira riti:" Nyine icyo nicyo kiguzi CYUMA yasezeranijwe mbere yuko yica umuryango wawe. PADIRI yahereye kurwango yari asanzwe afitanye na so, ubundi amubwirako nabica bose azamugororera imitungo ya so yose." Nu ukuri ayo magambo si igitekerezo cyange, nanubwo ariko nacyekaga, ahubwo ni umuntu ntazi numvise ayambwirira mubitekerezo byange, sinzi niba nabyita kwereka cg ubuhanuzi, gusa icyo nzi ni uko ayo magambo ari umuntu wayambwiye ntazi.
AGAHINDA NTIKICA, bagenzi banjye rero bakomeje kumbwira kuri CYUMA, bambwira uburyo ki yakomeje ubugome bukabije muri rubanda, cyane ko ngo atatinya kugutema aramutse agusanze mu isambu ye, ndetse ngo ibyo bituma abantu bakomeza kwibaza impamvu PADIRI wacu ukundwa n'abakiristu kubera ukuntu babona yitonda ndetse akanabigisha bagafashwa, yaba yarizeye gukorana n'umuntu nkuwo CYUMA ngo bikabayobera. Bwari bumaze kwira rero nka saamoya zigeze ntarataha Kandi nagombaga gutaha, uko byagendakose rero PADIRI ubu yari yageze murugo, narinsigaranye ibibazo byinshi byibyo ndamusobanurira, ahubwo se narigucahe muri iryo joro? Tukiri aho rero nibwo twagiye kubona tubona hari umuntu uri gucana itoroshi hepfo yacu, ndetse yari afite n'umuhoro kuko yagendaga asa nutema udutsina duke, MARTIN rero yahise ashya ubwoba ati:" katubayeho rero CYUMA adusanze mukwe."
Koko nagiye kumva numva ikijwi kiti:" murakora iki mumurima wange mwa nturi mwe? Rekanze mbereke aho CYUMA mpurira n'inyuma bazina banjye"
Twahise dushya ubwoba, nibaza icyo arankorera naramuka amfashe mugihe yaba ariwe wishe umuryango wange, numvaga ko rwose nanjye abankurikiza.............................LOADING EPISODE 09
.
Mwarakoze gutegereza, uyumunsi ninkaho dutangiye kuko tuzajya tubona inkuru burimunsi.
.
Ushaka kuza muri group yacu ya WhatsApp, wasiga nimero yawe muri comments cg ukanyandikira kuri iyi 👉+250780847170
.
Ushaka kuvugana nanjye kuri Facebook nitwa ۦۦ NTACO
Comments