INKURU Y'URUHEREREKANE "umukobwa w'isugi" EP1 (Action Story)

 HIMa. and Colonel Ntaco Presents


UMUKOBWA W'ISUGI

.

Episode 1




.

Ntangiriye muri cartie imwe ituwemo n'ingeri zose z'abantu. Ni mu masaha ya mugitondo akazuba kagiye kurasa. Muri icyo gitondo Mario arimo kurwana no kwitegura vuba vuba kugira ngo ajye kwishuri gusa amasaha yo asa n'arimo kumucika.

Arangije kwambara uniform yahise asohoka mu cyumba cye yihuta asigana na masaha ageze muri saro agongana na mama we aramuhagarika.

Mario ati”mama nakerewe mbabarira

Mama mario aramureba hose aramwihumuriza ati” Nanone wongeye kujya kwishuri utoze? Niba utanoze ubwo ntiwanabrosheje.

Mario ati”mama nawe ntugakabye urabizi abantu biga HEG ntamwanya wo koga tuba dufite.

Mama mario ati”umva mbese! Kwiga HEG bisobanuye kugira umwanda?

Mario ati” mama urimo kundira iminota, urabizi kuwa mbere naroze ntabwo naribwongere koga.

Agiye kujyenda mama aramukurura ati” ibaze woze kuwa mbere none turi kuwa gatanu. Ese ujya w'ibuka ko uri umu finaliste?

.

Uwo mwanya inshuti ye Mika iza kumunyuraho isanga Mario na mama we zashiditse.

Mario ati” mama ntubona ko Mika aje kunyuraho? Reka tujyende koga ndaza kubikora ntashye.

Barangije bahita basohoka barajyenda

Mama asigara abareba ati”Mwana wanjye uba urimo kunsebya.

[12/11 9:33pm]NTACO 🌹🌹🌹

Mario na Mika mu nzira bajyenda bageze ahantu hari abantu benshi bashungereye maze nabo bambuka umuhanda bajye kureba icyabaye.

Mukuhagera basanga ni umusaza uri mu zabukuru abantu bashungereye arimo kubarira abo bantu inkuru ngo zabayeho barangiza bakamuha amafaranga.

Mario na Mika basanze uwo musaza arimo kuvuga inkuru yuko ngo mu mwaka wa 750 ku ngoma y'umwami yuhi mpazimaka ngo hari umukobwa washingiwe imana yitwaga Nyabingi.

Mario mukubyumva yumvise ari nkuru mpimbano maze araturika araseka maze ahita aza imbere ya wa musaza ati” wa gisaza we reka kubeshya abantu ubatuburira ibyo bikuru byibihimbano.

Uwo musaza aramureba.

Muri abo bantu bumvaga inkuru ya muzehe havamo umusore umwe abaza Mario impamvu yitumbukije ntawumutumye.

Mario ati” uru rusaza rwabagize ibigoryi mwese. Ni gute umuntu ashingirwa Imana? Niyo mana ngo ni Nyabingi n'ibigirwamana bya kera batanakoraga wasanga ari n'inkuru mpimbano bitaranabayeho.

Wa musaza arahaguruka yegera Mario ati” wa musore we utagira umubiri amaraso mashya agutembamo ntakagushuke ngo uhinyure ibintu bikurusha imyaka. Njyewe uvuga ibi nabayeho imyaka ijana mbere yuko urusoro rwawe ruterana ngo uvemo wowe.

Mika araho we arareba ariturije.

Wa musaza yahise afata igitabo kinini ariko gishaje maze acyereka abantu ati” icyi gitabo cyitwa Iminsi imeza imiryango cyanditswe n'umwiru witwaga Sekarama mu mwaka wa 845 gikubiyemo amateka yose y'URwanda.

Mario ati” ariko ibiri muri icyo gitabo sibyo byatuma twizera ibyo uvuga ko ari ukuri.

Umusaza ati” inkuru mbabwira ni ukuri Hari Nyabingi yashyingiwe umwana w'umukobwa w'umwangavu. Umuryango w'uwo mwana wari umutanze nk'impano kuri Nyabingi bitewe n'ubuntu yari yabagiriye.

Abantu bakunda inkuru za kirabaye baraseka gusa Mario we arapinga.

Wa musaza aramureba ati” wa musore we igihe kizagera kiguhishurire ibyo umutima uhishwe.

Mario iyo nteruro iramucanga. Umusaza arangije yifatira agakoni ke n'udufaranga yaramaze kubona arijyendera.

.

Mario na Mika nabo bakomeje inzira ibajyana kwishuri bageze ku kigo basanga bakerewe ariko nkabakoboyi bahise baruri igipangu.

.

Kubwo amahirwe bageze mwishuri basanga ntamwarimu uri mwishuri. Hashize akanya gato hari umukobwa wikizungerezi waje mwishuri maze Mika akimukubita amaso note yafataga arazireka ahubwo yirebera umukobwa.

Mario arabibona afata ikaye iyikubita Mika mu maso ati” ayo maso yawe azaguta mu mwobo

Mika araseka ati” cya Brigite nikiza rwose kucyireba binogeye amaso cyane cyane iyo mureba inyuma.

Mario araseka ati” Inyuma he niho ukunda gusa.

Mika ati”iyo ndimo kureba icyibuno cye mba numva maze nkuryamanye nawe, ahubwo mba numva ntashaka kuvayo.

Mario ati”umaze gusara. Ubu wumva wifuje kuryamana nawe?

Mika ati”ayo mahirwe ngomba kuyashakisha mpaka ndyamanye nawe.

Mario ati”uzunguka iki?

Mika ati” ibyishimo, umubiri wanjye uzishima cyane.

Mario ati” Mika umukino ushaka gukina ushobora kuba utazi uwo ariwe. Ibyo wita ibyishimo uzabimenya neza umunsi byaguhindukiye amarira igihe uzaba wakwa indezo ntaniritoboye wigirira.

Mika ati” Sha ntukantere ubwoba bwo kurya umwana.

🌹coronel Ntaco is tyiping 


Bakiraho Serena na Berine baje kubareba.

Serena ati” Mario turifuza ko mudufasha

Mika ati”njyewe niteguye kubafasha ikintu cyaricyo cyose ariko cya brigite namwe mukampasa.

Serena araseka ati” watakayemo sha

Mika ati” bireke

Serena ati”niba rero wifuza gufatisha Brigite itegure uze kumweza umutungure muri universaire ye afite uyu munsi.

Mario ati” Brigite afite BD?

Berine ati”yego niyo mpamvu twifuza ko mudufasha tukaza kumufetera neza.

Mika ati” BD mwapanze ko iza kubera he?

Serena ati” irabera kuri Katino guest house saa moya z'umugoroba.

Mario ati”ntakibazo turaba tuhabaye.

.

Kurundi ruhande nanone aho mu kigo muri sare y'abarimu.hari umwarimu w'umugabo urimo wenyine. Yanshunze ko ntawe umureba maze afungura akabati ke akuramo agasashe gato karimo ibyatsi maze aragafungura afata icyatsi kimwe arajyitamira arahekenya.

Arangije kurya icyo cyatsi arabika maze afata igitabo gisa neza ni cya wa musaza yarafite cyitwa Iminsi imeza imiryango arasohoka aza muri class ya ba Mario.

Yasanze ishuri bariteruye ariko abanyeshuri bamubonye bahita biyoberanya nkaho ntacyabaye.

Uwo mwarimu arabareba maze araseka ati” ubu rero mwigize intungane.? Ariko se mujya mwibuka ko muri aba s6 biteguye kubona diplome.

Baraceceka

Arangije afungura cya gitabo ati”uyu munsi tugiye kwiga amateka ku mateka y'U Rwanda niyo mpamvu nzanye igitabo cy'ikinyarwanda.

Uwo mwarimu y'igishaga history.

Yahamagaye mika amuha ibitabo ngo ajyende abigabanya abanyeshuri ku buri ntebe.

Mwarimu arangije ati” murambure paye ya 325

Barayirambura

Mwarimu ati” iyo page niyo tugomba kwigaho uyu munsi.

Abanyeshuri basomye ibikubiye kuri iyo page barikanga maze batangira kujujura mwarimu arabacecekesha.

Mwarimu ati”mufite ikihe kibazo?

Mario ati” teacher ibintu biri muri iki gitabo ni ubusazi gusa.

Teacher Deo ati”kubera iki?

Mario ati” njyewe iby'izo mana muvuga za Nyabingi na ryangombe sinzemera.

Teacher Deo ati” kuba utazemera ntibikuyeho ko zabayeho yewe nanubu zikibaho.

Abanyeshuri baramuseka mwarimu akubita ku ntebe baraceceka.

Teacher ati”niba mwiga amateka ya handi munakunde na mateka y'iwanyu kandi muyubahe kuko ni ukuri.

Abanyeshuri baratuza.

Teacher Deo aratangira ati”nkuko mubibona kuri iyo page mu Rwanda habaga amoko menshi y'abanyarwanda. Abazigaba, abasinga, abanyiginya n'andi menshi. Rero mu mwaka 1510 hari ubwoko bwitwaga abeega. Abega basuguye umwami Ruganzu ndori banga kujyana nawe kurugamba maze arabarakarira cyane aza no kubarega kuri Nyabingi.

Mika ati” ese koko teacher ibi byabayeho cyangwa ni nkuru mpimbano zanditse mu gitabo gusa.

Teacher ati” byabayeho byanyabyo. Icyo gihe Nyabingi yarakakaye atumyeho abatware b'ubwo bwoko bwanga kwitaba. Nyuma Nyabingi yaje kuvuma ubwo bwoko burameneshwa bucika mu bantu bujya kwibera mu mashyamba.

Berine ati”ko numva biteye ubwoba.

Serena ati” ahubwo njye sinjya nizereko izo mana koko zakoraga kuburyo zigera naho z'ivuma umuntu.

Teacher Deo ati” izo mana zarakoraga kandi n'ubu ziracyari imana z'abanyarwanda zirakora.

Abanyeshuri baraseka.

Teacher arabareba ati” umunsi umuhengeri warengeye ingo zanyu izuba rikarengera iburasira bwaryo ahari muzamenya ibyo ndimo kubabwira.

.

Bidatinze amasaha yo kwiga yararangiye abanyeshuri barataha.Mario, Mika na ba serena batashye biruka kugira ngo bajye gutegura BD ya Brigite. Aho BD iribubere hari indi kipe nini iri mu mirimo itegura uko BD iza kujyenda.

Abashinzwe umuziki, abashinzwe ibyo kurya, abaza kuba bayoboye gahunda bose bari mu mirimo itandukanye kandi bakora vuba na bwangu.

.

Mario na mika nabo barahasesekaye, Serena niwe wagombaga kuba Mc yafashe microphone amenyesha abaraho bose ko Brigite arimo kuza. Buri wese yahise ava buri kintu cyose kigaragaza ko hari ikiribuhabere barigihisha.

Brigite yaje abaza mu nzira Berine impamvu amusohokanye bwije.

Berine ati”ibyo sikibazo ikingenzi nuko nkusohokanye.

Brigite ati” byantangaje ubundi ntuwajyaga ujyenda nijoro.

Berine ati” byabaye ngombwa rero kugira ngo nkwemeze.

Bageze aho BD yari bubere basanze hakubuye koko, igihe Brigite yarangaye bamuturutse inyuma bamumenaho indo ya mazi arikanga hafi no kurira maze batangira kumuririmbira yooo!!!

.

Serena nka MC akomeza ikirori. Abarya bararya abanywa baranywa n'abasinda barasinda.

Mika na Mario aho bari Mika yakomezaga kwitegere cya Brigite

Mario ati” ni gute uza kwiyerak Brigite?

Mika ati”Tegereza wowe uraza kumbona

Mario ati” ese uracyeka ninde Brigite aza guhitamo ngo bakatane gato

Mika ati” simbizi ariko ndacyeka byaba byiza aramutse ahisemo njye. Ikindi ndifuza kuza kubyinana nawe ndimo kumusoma.

Mario araseka

Uwo mwanya Serena aza kubareba ati” Mario amakuru mfite nuko Brigite yifuje ko ari wowe muza gukatana gato itegure mu kanya bitaza kugutungura

Mika abyumvise arababara

Mario ati” wibabara mwana ni amahitamo ya brigite

.

Serena yasabye dj kugabanya music, Gusa Mario akiraho hari umukobwa mwiza cyane yabonye ahagaze ahantu mu gakorodoro katabona neza arimo kumwigegereza cyane. Mario yibaza kuri uwo mukobwa abona arimo no kumurembuza.

Mario atangira kujyenda asanganira uwo mukobwa gusa uko ajyenda amusatira uwo mukobwa nawe agatera intambwe asubira inyuma agana hanze. Mario yakomeje gukurikira uwo mukobwa agaze hanze abura umukobwa biramucanga.

.

Episode 2 lauding










UMUKOBWA W'ISUGI

Episode 2.

Comments

Unknown said…
Iyinkuru ninziza cyane courage

OUR POPULARS

WHO FILED THE CRIME CASE FOR RWANDA INSPECTION BACKUP'S CEO!? Prince Kid

DID YOU KNOW!? IT’S A SIMPLE WORD, BUT SO DIFFICULT TO SPEAK/SAY

2 THINGS YOU MUST KNOW, NO MATTER WHAT!

Are You Able To Define And Explain Humanity As You Understand It!!

The ntaco stories production: URUKUNDO RUGANZA IKIBI, INTANGIRIRO YOSHYANO PART 12

HAVE YOU GOT TO KNOW THE SECRET BEHIND MONEY!!? HERE IT IS.

URUKUNDO ESE NIRYARI WAMENYA KO UKUNDU UMUNTU BY'UKURI!!?

Here are 5 Secret Smart ways if you want to reach on Something