Munshuti
. []-Episode...1 . inkuru ihibwa kandi ikandikwa na navio kki dable le. ushobora
kuma igitekerezo cyawe cyangwa se inkunga unyuze kuri: 0738591153 Cyangwa
07807863001 . dutagiriye inkuru yacu mu ishyamba Ryitwa rugaza ahantu hamwe hari
umwana muto wumuhungu ari kwiruka asa nkuhunga sinzi ngo habaye iki. Naho disi
nabandi bana babiri bamukurikiye nubuhiri barashaka kumukubita bagenda
bamuhamagara bati: hagarara eddy . Hagarara tukwice nubundi ntacyo utumariye
niwanyu tuzabica. eddy yogera intabwe iriruka cyane agiye kumva yumva umuntu
aramukuruye ahita amupfuka kumunwa ati: ceceka utavuga bakakobona. abandi
bakomeza kumuhiga ariko baramubura barakata barataha. Eddy we ahindukiye ngo
arebe uwarumufashe abona ni umusaza. eddy ati: urinde muze? umusaza ati: humura
mwana muto. Nakomeje kumva utabaza nzagusanganira kugutabara. Bundi kuki bariya
bantu burigihe bashaka kukwica? eddy ati: nonese ubizi gute? umusaza ati: ejo
bundi wihishe mugiti hariya narakurebaga. eddy ati: rwose nange byaranyobeye
burimusi batera murugo bakaza bagashaka kutwica rero sinzi icyo baduhora.
umusaza yegera imbere afata ikijumba cyokeje aramuhereza eddy disi arya vuba
vuba yarashonje cyane pe. umusaza ati: nonese sha, witwa nde? eddy asubiza ari
kurya ati: nitwa eddy. umusaza ati: waretse se tukibanira hano mwishyamba
tukazajya twihigira inyamaswa nkazajya nkwihera ibijumba harikibazo. eddy
arishima ati: arakoze muze nubundi ntibagiye kuzanyica. umusaza ati: ufite
imyaka ingahe se wamwana we? eddy ati: irindwi. umusaza ati: uracyari umwana.
Rero ntiwogere kunyita umusaza ujye unyita kamanzi. eddy aba amaze ikijumba
kamanzi amuha inzoga mugacuma arayinywa arasinda ahita asinzira. : : tuvuye aho
mwishyamba kurundi ruhande nanone babana birukankanaga eddy baje kuruhande rumwe
hari umwana wumukobwa uri kurira. umwe murabo bahugu aramwegera amukoraho ati:
uri kurizwa niki nely? nely aramwiyaka ati: mvaho nawe elisa. elisa arahindukira
areba uwo muhugu wundi ati : bos , nely yabaye iki ko arikurira? bosco ati: nuko
twirukankanye eddy ra. elisa ahita ahirika nely ati: kagiye kumusanga iwabo se
bundi. Nikagende. nely ahita ahaguruka ariruka agenda arira ajya iwabo wa eddy
asanga bari kurya. mama eddy ati: ese sha nely ko munshuti wawe twamubuze uje
gushaka iki? nely ati: ndava aha aruko aje ntataza simava. papa eddy ati: mureke
aze kumeza si twaba nkiwabo. mama eddy ati: ariko se koko mina, ubona kwa jamari
baduhora iki? minani papa wa eddy ati: ariko rititsi, urambaza nitwirirwana, ubu
koko urabona nabibwirwa niki? rititsiya ati: nge rwose mbabajwe numwana wange.
minani ati: wenda banamwishe bundi ubona atari inyamaswa? rititsiya ati: ariko
urabizi mina, twimuke tuve aha twigendere. nely ati: nimugenda tuzajyana. mukuru
wa eddy witwa gad ati: papa nibyo rwose dukwiye kwimuka. Ntitutimuka tuzajya
twirirwa duhagana no kwa jack. minani ati: tuzimuka se tujyehe? rititsiya ati:
niyo twakora imisiri ariko turi mumahoro. minani ati: ahubwo mwitegure tuzinduke
wamugani dore tutimutse twapfira aha. gad ati: niko kuri data. nely ati:
tuzajyana mama eddy? rititsiya ati: yego nely. nely ati: ndanarara aha iwacu
ndahanga. : : burira bajya kuryama hanyuma mugitondo cyakare barazinduka
bikorera ibyabo barimuka barigendera. Twigarukire mu ishyamba . Eddy uko
yakankweye agasinda agasinzira yakangutse asanga yaraye munzu yibyatsi abyuka
yiruka ageze hanze asanga kamanzi arihanze aramwegera ati: muze aha nihe?
kamanzi ati: turi mwishyamba eddy ubu tugiye kujya twihigira inyamaswa ahubwo
ihumure ubundi uze nkutoze uko bahinga. eddy ati: yego muze. Ngewe ndashaka
kuzica kwa jack. kamanzi ati: niba ubishaka uzabanze wice impyisi namaboko yawe
ntantwaro ukoresheje. eddy ati: ngewe ariko nanayica wayizanye se. kamanzi ati:
nyizane? eddy ati: yizane. kamanzi atagira kuvugiriza ako kanya haza ibwa eddy
ngo ayikubite amaso ariruka yirukanyira mukazu asakuza cyane. kamanzi ati:
humura ntacyo igutwara. Ariko se uzica impyisi utinya ibwa? Iyibwa niyawe ngwino
uyimenyereze. . . tuvuye aho. Kurundi ruhande jack, umugorewe mukamana nabahugu
babo elisa na bosco bazindukiye kwa minani basanga ntanyoni ihatamba jack
ararakara ati: bajyaniyehe umwana wange ubu? Sha noneho nimubona ndamuraha ivu.
mukamana ati: sinari nakubwiye ngo uze nijoro ubice ukanga? None reba banwariye
umwana. elisa ati: papa reka tubahige tubice. . sasa bakomeje guhinga barahebe
bahita batwika aho babaga bahagira itongo basahura nibyari byasigaye
barabitwara. . sasa nyuma yimyaka 13 ibyo bibaye, kuruhande rumwe mukagingi hari
umukobwa ubona kakoze mwiza koko. Ari gutambuka mumuhanda ahetse akambage ubunza
avuye ku kazi inyuma ye haza imodoka imuparika iruhande havama umugabo ufite
abarinze babire aramusuhuza ati: bite mukobwa? Amazina yange nitwa franc, ninge
nyiri campany ituganya amabuye yagaciro yitwa R.A.M.T( Rock And Minelars
Transformation) maze iminsi mbona kuri television uburyo ukora akazi kawe neza
nkaba nifuzaga kuguha akazi. umukobwa ati: bwokoki se nyakubahwa? franc ati:
karoroshye kandi gahemba neza. Ntakandi uretse kujya gusa umigira agace karimo
amabuye yagaciro. umukobwa ati: ukamemba gutese nyakubahwa? franc ati: ibihumbi
maganane kukwezi. umukobwa ati: harimo na transport se? franc ati: oya yo uzajya
uyihabwa kuruhande. umukobwa ati: sawa hari ikibazose. franc ati: ok ntacyo
igisigaye nukutubwira amazina yawe tukagukorera ikarita yakazi. umukobwa ati:
amazina nitwa nely ,mwareka nkatahase? franc ati: saw ntakibazo taha ejo uzaze
kuruganda ufate ikarita yakazi. . nely ubunza yarize bikomeye we. ubwo nely
arataha ageze murugo haza amusore koko wumusore nyine aramuhobera amusoma
mumutwe ati: warumeze ute se mushiki wange? nely ati: meze neza gad. akokanya
rititsiya umuze gusaza ati: wiriwe ho mukobwa wange nely? nely ati: wiriweho
neza mama. rititsiya ati: akazi karagenda se? nely ati: ejo nzatagira akazi
gashya gashimishije. gad ati: kahe se? nely ati: ubu giye kujya nkorera R.A.M.T
. gad ati: rwaruganda rutunganya amabuye ya gaciro? nely ati: yego. gad ati:
eeh! Nakazi keza da. rititsiya ati: ngaho rero muze kumeza byatuganye. gad ati:
papa se yaje? rititsiya ati: none ntataza se nturiburye? nely ati: ahubwo nange
nimba nawuhari sirya. ritistiya ati: ahaa! Araryamye muze mubyutse mbune mwarya.
: : tuvuye aho twiyizire mwishyamba hari umusore uri kwiruka ahetse imyambi ni
inkota mumugongo akurikiwe ni igisamagwe ari kwiruka koko. Kamanzi nawe ari
ahitaruye kugasogero ati: umva eddy unama nkwereke. eddy ati: ntabufasha nyeneye
muze. eddy akura inkota Mumugongo akandagira kugiti kirimbere yinyuramo neza
neza igisamagwe cyari kigiye kumufata aragikata kigonga igiti aragije akijomba
inkota mumugongo kikubita hasi ahita agikata umutwe aba arakishe. Kamamanzi ati:
ukoze akazi keza eddy. eddy ati: ibisamagwe urabonako maze kubitsinda ubwo rero
ahasigaye nukwataka impyisi ubundi ukandeka nkigendera. kamanzi amuhereza
ikijumba cyokeje ati: haracyabura umwitozo umwe. Kugirango wataka impyisi. eddy
ati: wuhe se muze? : : twigarukire kurundi ruhande ho ni kwa jack, bosco na
elisa bamaze gukura.batagira kuganira na se? bosco ati: ariko papa neza neza
minani adutwaye umwana? elisa ati: ubuse niyapfuye nubutindi yarafite. jack ati:
ibyo nimukabitekerezeho cyane. Murabura gutekereza kucyabateza imbere ahubwo
muri gutekereza ku ibwa yigendeye? Nubundi nely ntabwo yumvaga karakajiji
karaho. elisa ati: ariko yubona ntamushiki wange gira nari nkwiye kuba mubona
hafi yange ubwo murumva atari uguhomba? bosco ati: ahubwo nge rata papa, ndabona
giye kwaka akazi mumugi numvise ngo r.a.m.t ikeneye abakozi. jack ati: yego
rata, ahubwo se urabura iki? bosco ati: ntacyo ahubwo ejo nzagenda. elisa ati:
uzageyo nufatisha uzandagira. : : twigarukire mu ishyamba, kamanzi ari kubwira
eddy umwitozo ashigaje ati: umva eddy, byose narabigutoje ariko mbere yuko
ugenda ndagirango nkusabe akantu hari abantu baza muri iri shyamba ryacu
bagashimuta inyamaswa ndetse bakanaryagiza ndagirango uzabanze ubirukane ndetse
nihazogere kugira uryinjiramo uwariwe wese. eddy ati: ndakumva muze rwose
nzabikora. : : tugaruke kurundi ruhande nely amaze kugera kuruganda kare amaze
no kwambara imyenda yakazi ahitira kwa bosi franc. franc ati: ikaze muruganda
rwacu madamu. nely ati: yego murakoze kandi ndabashimira kubwa kazi mwamaye.
franc ati: rero ubwo nugutagira nyine. nely ati: nyakubahwa hari ishyamba
nyekako ririmwo amabuye .ndagirango mume abasore bake tuzajye kuhasuzuma. franc
ati: ishyamba ryahe? nely ati: rya rugaza. franc ati: aho nange maze iminsi
matekereza uhubwo ndumva wajyayo ejo. nely ati: nge nditeguye nyakubahwa. franc
ati: abo muzajyana bo.... atararagiza hinjira umukobwa witwa biju nawe mwiza.
Arinjira ati: mumbabarire nimba mbarogoye. franc ati: oya ntakibazo. biju
aratambuka asuhuza nely ubundi ahereza franc urupapuro ati: iyi nidosiye
yabashaka isoko rya product yacu kategori A vubaha byihutirwa. franc
arayitegereza ati: erega umenyeko ibyo dukuramo iyi product biri kubura. Ahubwo
shaka abasore nabagenzi Bawe ejo muzajyana na nely mukazi ko guhiga amabuye muri
rugaza. biju ati: oooh! nibyiza noneho reka negure abandi. : : tuvuye aho eddy
we yiyicariye mugiti ari kwibuka ahahisehe hashize imyaka cumi nitatu atagira
kwibuka ibihe byiza bagiranye na nely akiri umwana ariko isura wapi ntirikuza.
Atekereza niwabo nabo amasura naza neza ari kumuzamo ni aya bosco na elisa
batumye atandukana numuryango we gusa. Atagira kurira ati: mama ndagukumbuye.
Ubuse koko muracyari ho? : : baratwereka sasa bukeye bwaho, nely kuruganda we na
biju nabandi bakozi icumi bari kwitegura kujya muri rugaza bapakira ibikoresho
byose muma modoka barahaguruka baragenda..>>>>>>>>>>>
>>>------------------------ ------------loading episode 2 :: :: ese nely nikipe
ajyanye nayo barinjira mwishyamba ko kamanzi yasabye eddy ko agomba kurinda
ishyamba hatagira uryinjiramo? ese nely nahura na eddy biragenda gute? Tanga
igitekerezo cyawe.
::::::::::::::::::::::::::::navio-nv::::::::::::::::::::::::```
Comments