Munshuti
```MUNSHUTI
.
[]-Episode...2
.
duheruka ubwo nely na biju nabandi bakozi ba R.A.M.T Buriye imodoka bagiye mwishyamba rya rugaza. Turacyari kwitagiriro bantu bange. Mwisiba gusoma iyi nkuru izabafasha.
.
inkuru ihibwa kandi ikandikwa na navio kki dable le. Nimero ni 0786769797
.
mugutagira , dutagiriye mu ishyamba rya rugaza ni muma saha ya saa tanu zamanywa biju na nely nabandi bakozi bari kuryinjira buhoro buhoro. Bose bahetse amambage amamodoka bayaparitse hakurya nyamara uko bari kugenda eddy ari kubareba kandi kamanzi yamubwiyeko ntawe ugomba kwinjira muriryo shyamba.
eddy umaze akanya abitegereza arahaguruka atagira kwiruka agirango abatange imbere.
:
:
sasa kuruganda nimumasaha naho ya saa tanu, Bosco we tayari yahageze aje gushaka akaze. Manager wa R.A.M.T Witwa liky amucaho aramubaza ati: bite musore?
bosco ati: nibyiza.
liky ati: none ko wicaye aha?
bosco ati: narinje gusaba akazi nyakubahwa.
liky ati: akazi bwoko ki?
bosco ati: akariko kose mwama nagakora.
liky ati: rero nkurikira tujye kwa bosi ubu niwe uri gutaga akazi.
.
arahaguruka baragenda. Sasa twiyizire kurundi ruhande , kwa minani bari kumeza bari gufata ibya saa sita.
rititsiya abaza umuhungu we gad ati: bite kutari kurya gad? Habaye iki?
gad ati: mama, iyo nely ataraha nta peti yo kurya gira.
rititsiya ati: eeh, ariko ujye wibukako akwiye kujya gukora kandi umenyeko naho agiye kuza vuba ntabiteze. Rugaza nikure cyane.
gad ati: mama wikwigira nkaho ririya shyamba utarizi. Uyobewe inyamaswa zibayo?
rititsiya ati: wivuga ibyo bishyano byandiriye umwana.
gad ati: ese eddy aracyakuri mubitekerezo mama? Ukwiye kumwikuramwo kuko ibye byararagiye kandi wibeshyera inyamaswa ntabwo uzi uko byamugendekeye.
:
:
tuvuye aho twigarukire mu ishyamba rya rugaze biju na nely nabagenzi babo bakomeje kugenda mu ishyamba bashakisha ahari amabuye. Bageze imbere nely aho kuko ariwe urimbere eddy amuturuka imbere afoye umwambi atambuka yitonze amwegera nely nawe asubira inyuma atagira kuvuga ati: turi abantu nkawe ntabwo turi inyamaswa.
eddy ati: none kutariyo urahugira iki?
nely arahagarara biju na bandi bakoze bagira ubwoba. Bahugira inyuma ya nely . Eddy nawe yegera nely aramwitegereza koko.
nely ati: dukorera uruganda rwa R.A.M.T. Tuje kureba niba aha twahabona amabuye yagaciro.
shahu se wagizengo R.A.M.T Eddy arayizi?
eddy we ntanubwo ari kumva ibyo nely amumbwira yatuguwe nu ubwiza afite . Akameze kwitegereza nely ukwasa aragije agenda amanura umuheto gake gake ubundi ajya kuruhande arabareka baratambuka ariko agenda akurikiza amaso nely barinda barenga.
.
eddy mumutima ati: unyibukije ahahise hange aho nabaga ndikumwe na muteteri wange twajyaga dukina tukiri abana dugasagira ibyo kurya iwacu babimaye. Yararaga iwacu . Iwabo bakadutera buri getondo mbese witwande ko umutima wange wakwishimiye ubayeho ute ubahe ko wenda twazogera guhura.
.
ibyo byatwaye eddy ageraho atagira no kuririmba yurira ibiti agenda areba aho bageze akamanuka akurira ikindi arinako aririmba mundirimboye amagambo agarukamo ni nzakubona gute ese tuzogera duhure. Ndabona uri kunshika uri kujya kure. Umutima wari wishimye ngo mbonye munshuti. Munshuti wicika uri kujya kure mbabarira ugaruke iruhande rwange.
.
.
tuve aho gato twiyizire kuruganda bosco na liky manager wu uruganda bicaye imbere ya franc . Bategereje ko ahuguka ubundi bakaganira kukazi.
murako kanya franc warumaze akanya ari kwandika muri mashine ahindukiza inebe ahereza liky urupapuro ati: irisoko nutume riducika wenda abagiye mwishyamba barazana igisubizo vuba.
liky ati: ntabwo ryaducika nyakubahwa.
franc hanyuma uyumusore arashaka iki?
liky ati: arashaka akazi.
franc abaza bosco ati: urashaka akazi bwoko ki musore?
bosco ati: ako mwama kose nagakora.
franc ati: ok. Hanyuma kurikira manager akwereke icyo uba ukora ibyo umwanya tuzawuguha nely aruko agarutse.
sasa bosco acyumva iryo zina mumatwi ye, arikanga atagira kwibaza byinshi.
franc ati: ko wikanze hari icyo umuziho?
bosco azuguza umutwe ati: oya ntacyo.
franc ati: genda rero mushobora kuba ariwe mukorana.
:
:
bosco na manager barasohoka ariko we agenda yibaza kwizina yumvise mumatwi ye ati: yaba se ari mushiki wange twabuze? Sha imana yaba igira neza.
ubwo baba bageze kwa manager. Arakigura barinjira.
mukwinjira bosco yitegereza amafoto ari mwaho yabakozi batandukanye .
liky we ati: jya mugikari ube ufasha abandi kuyora amabuye muyajyana aho agomba gutunganyirizwa akazi ko azakabona ari uko nely agarutse.
bosco ati: wanyemerera nkakubaza ho gato nyakubahwa?
liky ati: iki ushaka kumbaza.
bosco ati: wanyereka ifoto yuwo nely?
:
:
tuve aho twigarukire mu cyaro kwa jack. Umuhungu we elisa ari guharura isuka nibwo akiva guhinga. Muruwo mwanya mukamana mama we araza ati: ko waje akagumya guhagarara aho bite?
elisa ati: mama, narimbanje guhanagura isuka ndaje.
mama we ati: tebuka rero uze dutegure ibyo kurya.
elisa ati: ariko mama nkubu ko tuba tuvuga mushiki wacu mukadutera hirya . Ubu koko tuba turinze guteka nituba dusanze byahiye?
mama elisa ati: winyibutsa nely wange. Naramukundaga none naramuhabye.
elisa ati: umva rwose nkubwize ukuri mama, aho nzahurira na maraso ayo ariyo yose afitanye isano na minani nzayarimbura. Ubu giye guteka saa saba simba nsanze bihiye bureka ariko azambona.
mukamana ati: nababwiye kenshi nti mubice mukaga none mwibutse ibitereko bya sheshe.
elisa ati: ntabwo twarekera mama buritse minani azishyura ububabare nuburushyi ndimo.
mukamana ati: ahubwo se ntagakuru kuva kuri murumuna wawe?
elisa ati: ntayo igirwa telephone yange yazimye doreko no kubona aho umuntu acaginga ari ibibazo siduteze kuvugana vuba pe.
mukamana ati: ubu bukene we!
elisa ati: si minani se wabiteye nakubwirako azabyishyura rero ngo ni ni ni nini.
:
:
sasa tuvuye aho nely nabagenzi be batagiye gucukura aho bakeka arinako biju na nely bayavuga.
biju ati: mbega umusore mbega umusore!
nely ati: wamukunze se?
biju ati: usibye kwihagararaho wowe ntiwamubonye?
nely ati: ntari ntifitiye ubwoba uwo mwanya sinari wubone.
biju ati: rero nge ntawubonye kandi nawukoresheje.
nely ati: mbwira rero wawubonye ute?
biju ati: usibye menda kuba yambaye impu naho bundi yari ibogari pe.
nely asekamo ati: noneho wamukunzi?
biju ati: mbonye aho muhera namukunda pe nuko kusa ntabona aho mera.
nely ati: ubwo se wakunda umusore wumuhigi ukazatezwa imbere niki? Nge nabonye ko ntakindi ashoboye uretse kurashisha imyambi.
biju ati: nyamara wasanga mwikundiye twarwana?
nely ati: apu nge rwana nawe dupfa umuhigi koko?
biju ati: yeeeh, reka nkwihorere.
nely ati: ibyo tubireke ahubwo mereza iryo buye nirebere.
.
.
nyamara kandi uko bari muribyo eddy ari mubiti kure cyane uturutse aho bari ari kubitegereza kandi ari nako akomeza kwibuka isura yumukobwa yamuciye kare mumaso akarushaho kuyikumbura.
.
.
twigarukiye aho biju na nely bari. Nely afata ibuye ajya gupima ahita ahamagara biju ati: biju ngwino urebe yamabuye turayabonye.
kumbe beju nasubiza.
nely ati: biju? Biju ariko ntunyumva?
nely areguka muguhindukira yikubita hasi yicaye. Kumbe imbere yabo hari igwe enye ziri kugenda zibasatira gahoro gahoro.
nely nubwoba bwinji arasakuza cyane ati: wa muhingi we dutabare turapfuye------
--------------
-----------------------
----------------------->>>>>loading episode...3
:
:
ese umuhingi aratabara?
ariko we iyi nkuru muri kuyibona mute? Mubona itazaryoha rata?
wowe gusa soma episode zose.
:
|::::::::::::::::::::navio-nv:::::::::::::::::::::::|```
Comments