IBITUMVIKANA KURI KAZUNGU DENIS UMWICANYI RUHARWA
MWIHANGANE MBANENGE!!!
Inkuru ya KAZUNGU DENIS irababaje cyane urebye uburyo abana b'abanyarwanda ndetse b'inzirakarengane batikiriye mubiganza by'igihugu twita ko gifite amahoro
Iyi nkuru itweretse intege nke z'inzego zacu z'umutekano,
Hano mugomba kugira ibyo mubazwa 100%
Ndavuga :
POLISI
RIB
IRONDO
N'ABANDI BASHINZWE UMUTEKANO
a) Maze kumva ubuhamya bw'umwe mubakobwa babashije gucika uriya mugizi wa nabi ATI
" Kazungu yambwiye ko naceceka nkatuza kuko niyo navuza induru abanyerondo bose ni abakozi be (wenda ntago ari ukuri)
Ariko n'abaturanyi bahamyako iteka bumvaga induru z'abakobwa bataka nijoro ariko ngo Kazungu akababwirako ari indaya aba yazanye bivuze ko irondo ryiyita iry'umwuga nabo bumvaga urusaku ariko bakibwirako ari indaya naho abantu bari kwicwa
Ese niyo yaba ari indaya igataka wowe munyerondo uraguma ugatuza ngo ni indaya ?
Indaya se si umunyarwanda ?
Niba aribyo se iryo rondo ribereyeho iki ??
b)Umutangabuhamya yagize ati
" Natorotse nambaye ubusa nijoro njya mubaturanyi ba Kazungu barantabara nyuma bampuza n'inzego z'umutekano harimo mudugudu n'irondo ubundi bamfasha kujya kuri RIB"
UMUKOBWA yatanze ikirego kuri RIB kuko yari yahohotewe na kazungu arasambanywa, aranigwa, aterwa ikaramu mugutwi, aratotezwa n'ibindi kuko ibimenyetso byagaragajwe n'abaganga
Ariko nyuma y'ibyumweru bibiri Kazungu Denis yarekuwe by'agayeganyo kandi ibimenyetso byose bihari hari mukwezi kwa 7 uyu mwaka wa 2023
(Icyo gihe hari hataramenyekana ko yica abantu akabata mucyobo)
1. Dosiye zigaragaza ko Kazungu iwe hahora induru z'ijoro nubwo abaturanyi bavuga ko ari indaya ze
2. Uwo byitwa ko azana indaya ntamuntu numwe uzi akazi akora
3.habonetse ibimenyetso by'umuntu yashimuse aramusambanya ndetse anashaka kumwica ariko aramucika
Kuki inzego z'umutekano zabashije gufata Kazungu ndetse n'umukobwa wamureze akaba ahari ariko aho kugirango RIB ihuze ibimenyetso twavuze haruguru bagahitamo kumurekura by'agateganyo ?
Bivuze ngo RIB muri kiriya gihe ntiyigeze ijya muri iriya nzu Kazungu yabagamo gukora iperereza kuko iyo bajyamo mbere hose bari kuvumbura iby'ubwicanyi bwe hakiri kare bikagira abo birokora,
Umutangabuhamya yagiye kurega agifite inkovi z'imigozi yaziritswe ndetse n'ibisebe mumuhogo kubwo kunigwa ndetse n'ibimenyetso bya muganga ko yasambanyijwe ariko RIB ntago yabishyizemo ingufu ngo ijye kwa Kazungu guperereza
Bivuze ngo RIB uko yirirwa itubwira ngo iperereza riracyakomeje hari ahenshi bigenda nko kwa Kazungu harimo ubunebwe bukabije bigatwara ubuzima cg uburenganzira bwa benshi
Kuki mutagera kuri terrain ngo mukore iperereza ryimbitse ?
Ahubwo mugakora iry'amagambo kugeza aho umugizi wa nabi ruharwa arekurwa by'agateganyo akaguma kwica abantu ??
UMUBYEYI UFITE UMWANA WUMUHUNGU WISHWE NA KAZUNGUC)Kubera uburangare bw'inzego nyinshi zishinzwe umutekano iyo Kazungu ashaka gutoroka muri kiriya gihe byari kimuhira bityo inzirakarengane zikabura ubutabera by'ingenzi n'uko nawe yari yarabaye inkoramaraso akirara
Gusa umuntu yacyeka byinshi kunzego zacu z'umutekano
Nyuma nibwo Kazungu yaje gufatwa muyindi dossier ari nabwo havumbuwe ko yica abantu akabajugunya mucyobo gusa mbere yaho bari baramurekuye kubera kudakora iperereza ryimbitse,
Birashoboka ko nyuma yo kumurekura hari abandi yishe kandi nyamara iyo bakurikirana mbere
Niba u Rwanda ruvuga umutekano buri munsi ariko hakagaragara amakosa akabije gutya
Ese bamwe bica abantu umwe cg babiri bagasibanganya ibimenyetso mubasha kubageraho niba hari kugaragara ubunebwe mw'iperereza ??
Ese rubanda rugufi batanafite amazina azwi ninde ubakurikirana ??
Iperereza ritimbitse rimaze kurenganya benshi bagafungwa naho abanyabyaha bagasigara bidegembya
Abo ba Tity Brown bose bafunze kubera kudakora iperereza ryimbitse cg wanarikora ukagira ibyo wirengagiza
Hari n'abandi benshi bari kuzira amaherere bitewe n'ubunebwe buri kugaragara munzego zacu z'umutekano
Hari benshi bakwiye kugira ibyo babazwa muri Dossier ya Kazungu barimo
IRONDO ry'umwuga ry'aho Kazungu yabaga
Mudugudu waho nawe afite ubunebwe
Mutwarasibo
N'abaturage begeranye n'aho Kazungu yakoreraga ayo marorerwa
Abandi bakabajijwe byinshi ni RIB cg POLISI yahoraga yakira ibirego by'abatorotse Kazungu ariko igakomeza kubifata nk'ibisanzwe ntigere kukibuga
Urebye ivogonyo Kazungu asubirisha ubutabera
Ngo umupira nuwanyu muwufate cg ubace untoki,
Akanyuzamo agaseka ntanisoni afite uhita ubonako hari ukindi yishingikirije
Ninde ukingira ikibaba umwicanyi ruharwa nk'uriya ???
Banyakubahwa bayibozi dutora cg abashyirwaho n'inzego zituyobora
Turacyafite ibibazo bitwugarije kandi bigaragara niba mutabyitayeho muburyo bwa kinyamwuga abagizi ba nabi bazakomeza batwihishemo
Kazungu nahamwa n'ibyaha nk'uko mukunze gukoresha iyi mvugo kabone n'aho mwaba mufite ibimenyetso
Ndumva yabera abandi isomo hatitawe kubiyita ab'uburenganzira bwa kiremwamuntu
Abo yishe nabo no ni ibiremwa nk'abandi
Akanirwe urumukwiye
Dukomeze dukaze UMUTEKANO w'igihugu cyacu
Comments