INYANJA YIKUZO. UKO ISANO YACU YABAYE INKONGORO Y'AMAGANYA IGICE CYA 02. Inkuru ya CORNEILLE Ntaco

 


*INYANJA Y'IKUZO. UKO ISANO YACU YABAYE INKONGORO Y'AMAGANYA*

SEASON 01 

EPISODE 02 

WRITER : Corneille Ntaco 🌳 

PAGE: The Ntaco Stories Production 


Bakomeje kugenda bankurura mumabuye nkuko wa mugabo w'umukire yari amaze kubitegeka, dukomeza kumukurikira mpaka tugeze hanze y'icyo kizu gishaje twarimo, hakurya kumuhanda niho hari haparitse imodoka nziza ya wa mukire Nyiri kunkorera ibyo byose, icyantangaje kandi ni uko ariyo yagendaga asanga nanjye ubwo bacyinkururunga hasi mpaka tuyigezeho. Umukire yahagaze akanya Gato areba Hirya nohino ubundi acira isiri ba basore bankururaga ubwo baba bamenye nyine icyo ababwiye, ngiye Kubona mbona bafunguye butu y'imodoka banagamo ubwo bahita banamfungirana! Ibindi bavuganiye hanze simbizi kuko ntabyo numvaga, kandi baravuganye kuko nyine bamaze umwanya utari muto bahagaze, bivuzeko nyine bavugaga, ibyo bikantera gucyeka ibintu byinshi harimo ni uko nshobora kwicwa kumaherere. Akokanya ntabwoba nari nkifite kuko nari nabaye nk'igikange muri njye, nari meze nk'umuntu utazi icyiza nakimwe mubuzima bwe, Umuntu nkuwo utarigeze abona ikintu kiza cyangwa ngo kimubeho, ubundi Iteka ntakibi cyamutera ubwoba uko cyaba kimeze kose kuko nibwo buzima bwe. Nanjye muri uwo mwanya Nigutyo nari nimereye, ububabare narimfite nibwo nari nitayeho gusa, naho ibirakurikira kumbaho ntabyo nitagaho. Haciyeho akanya katari Gato kandi katanarambiranye wa mukire aba yinjiye mu imodoka mureba kuko aho nari nkumbagaye muri butu nabashaga kureba imbere ibiberayo byose, Akimana kwinjira aba afashe icupa ryari hafi aho nkekako ryarimo inzoga, ubundi asomaho arongera arapfundikira neza aratereka hanyuma mbere y'uko Yatsa imodoka arabanza akora ikimenyetso cy'umusaraba aratuza gakeya nk'iminota itanu irangiye arongera akora ikimenyetso cy'umusaraba, byumvikane ko yari ari gusenga. Ahubwo njye urujijo nasigaranye ntirwari rusanzwe, narimo nibaza impamvu Umugizi wanabi asenga, nkatekereza ibyo nakorewe byose kandi bikaba byakozwe nawe none nkaba mubonye asenga nkumva birandenze, nkibaza impamvu abantu nk'abo basebya Imana bikanyobera. Kuko yari arangije gusenga yahise Yatsa imodoka ubundi aratwara Nubwo ntago ntarinzi iyo turi kugana ariko nagerageza kubura amaso kuko ntari mboshywe, nkarebera mukirahure cy'imodoka, nkatangazwa n'uko ndikubona duca mumuhanda ujya kuri paruwase yari muri uwo mugi W'i wacu. Nyuma y'umwanya utari muto nibwo natangiye kumva urusaku rw'abana benshi bakina ndetse imodoka ihita ihagarara wa MUKIRE asohoka hanze akihagera numva b'abana bose basakuzaga baje birukanka basakuza cyane bati "PADIRI wacu aragarutse atuzaniye amabombo muze tumwakire" 

Byahise bintera amatsiko, nibaza Padiri uwo ariwe bikanyobera, ntangira gucyeka ko yaba ari wa mukire unzanye kuko nabonye mbere yo gutwara imodoka abanza gusenga ndetse agatangiza ikimenyetso cy'umusaraba akanagisozesha, ariko kuko nari namaze kumenya ko guhemukirwa kose ariwe byaturutseho, mpita nigarura vuba vuba, nti "uyu ntiyaba Padiri, aramutse anabayewe ntibishobokako umukirisitu we yabona ijuru!" ibyo nibwiraga byari bifite ishingiro, ariko nyamara naribeshyaga kuko ubwo naje kubura umutwe nasanze wa MUKIRE unzanye koko ari guhoberana na ba bana abahereza amabombo, ubundi arabasezerera basubira mugipangu cyari hakurya, naho nsomye neza mbona ko ari ikigo Cy'IMFUBYI!! Uwo mwanya Ijambo ryangarukaga mumutwe cyane ryari PADIRI, nkarisubiramo incuro wenda icumi mumunota. Byari bingoye kwiyumvishako Padiri ariwe wankoreye ibyamfurambi kurwego nk'urwo nari nabikoreweho. Mubyukuri muri uwo mwanya amarira yarongeye aratakara, nibutseko n'umushinga usanzwe undihira amashuri ari uwa ABAPADIRI numva umutwe urazungurutse ABAPADIRI ntangira kubabona ukundi, uko nabafataga bitangira gusenyuka hiyubaka ibindi, ntago nari ntuje muri JYE kubwo ibyo nkorewe n'UMUPADIRI. Arijye, ari n'undi wese ntiyari kubasha kwakira iryo shyano kuko mubuzima busanzwe aba PADIRI bafatwa nk'intungane, uko niko tuzi ABAPADIRI nyamara burya byose bipfira mumutwe, ABAPADIRI burya n'abantu, ahubwo byose byicwa n'ibitekerezo by'umwijima biba byoroshweho umucyo w'urumuri, bimwe bishukishwa rubanda nyamwinshi rukayoba. Aba misiyoneri bafashe ukwera kw'uruhu rwabo bagutwikirisha ibitekerezo byabo by'umwijima bifashishije ubwenge bwabo butyaye, baraza babitwikisha Nyiri umwijima ku uruhu nyamara utwikiriye urumuri k'umutima, ubundi ayoboka inkoni itwika !! Ntibisanzwe ko bavugwa Nabi kandi ari bene wacu, kuko Ikinyoma cyabatagatifuje mumaso yacu, cyatwibagije ko ari abantu bene wacu, ndavuga abo twita INTUNGANE Bamwe batuyobora mu inzira Nzima. Nyuma y'ibitekerezo biteye ishozi PADIRI yarongeye yinjira mumodoka aratwara yinjira mucyigo imbere ariko ahandi kandi hatuje Cyane, ubwo aba araparitse kandi arasohoka aza kuri butu aho njye nari ndi, arafungura, antegeka gusohoka ndetse nsohoka ntikandagira kuko nari narangije kwakira urupfu ngiye kwicwa n'UMUPADIRI. Nkimugera iruhande amfata akaboko yitonze aranjyana angeza mu inzu ye. Twinjira muri salon nziza ndetse itatse imitako Myiza ndetse harimo n'intebe nziza cyane! 

Tukimara kwinjira ndetse ndangije no kurangaguzwa aho muri salon nziza, ahita ambwira ati "icara aho muntebe nze nkwereke igikurikiyeho!" natunguwe n'uko anyeretse umwanya mwiza wo kwicaramo kandi njye nsa Nabi kubera ibyo bari bankoreye bigayitse, mpengera yinjiye mucyumba cyari gishamikiranye na salon mpita nicara hasi ndarambya kuko ntago nari kwicara mumwanya mwiza kandi ntatunganye, ibitekerezo bikomeza kumbana byinshi nibaza impamvu UMUPADIRI arimo antungura muburyo butandukanye. Hashize akanya mbona Padiri asohotse mucyumba afite esuime nziza y'umweru, ubwo ahita atungurwa abonye aho nicaye, ambaza impamvu nicaye hasi nange musubiza ko bitari bikwiye ko nakwicara mumwanya w'icyubahiro kandi mpindanye, ubwo ahita ampereza ya esume antungira agatoki aho njya kwogera arenzaho ati "genda ugire vuba uze nkuhe impamvu ya byose" 

Nagiye mu urwogero numva Mfite imitima igihumbi yibaza kuri byose narindigucamo, nkibaza impamvu umupadiri w'umugome arangiye kunkorera ibintu byiza. Ariko muri uko kwibaza byinshi, nanone hari igitekerezo nungutse mpita nikanga cyane kuko cyari kinateye ubwoba kuburyo bufatika. Natangiye gutekereza ukuntu naba ngiye gutinganywa n'uwo mu Padiri nkumva birandenze!  Ntago narinzi niba ari umutinganyi ariko kandi nari natangiye kubicyeka bitewe n'ubutinganyi bwari bweze muri iyo minsi kandi ahanini bikavugwa kubapadiri!  Ni iyo ngingo nagenderagaho nemezako yabonye adashobora kuryamana nanjye nsa Nabi akaba arinayo mpamvu abanje kunyohereza kwoga ngo aze kunsambanya nsa neza! Nyamara naracyekaga, n'ubwo byari byafashe umwanya munini muri njye. Ni ukuri nari Mfite Impungenge kandi koko zikwiriye, kuko nawe ugendeye kubyo bari bankoreye, ntiwacyeka ko hari ikindi kiza bankorera. 

Narangije kwitunganya kuko byose yari yabimpaye n'imyenda yo kwambara mpita musanga muri salon aho yari yicaye ari gusoma bibiriya, ambonye ahita ayifunga anyereka aho nicara duteganye atangira kundeba cyane kandi adahumbya ibintu byanteye urujijo cyane. Ubwo nyuma y'akanya gato Yitsa Umutima ati "hanyuma rero ukambwira icyatumye umpemukira, Ukanyangiriza ibintu." akimara kumbwira atyo natekereje byabibindi bye na mennye mpita numvako ngomba kumubwira byose ntanakimwe nsize, niko kumubwira uko bimeze byose, ndetse ndenzaho ko Mfite Impungenge z'uko umukecuru wanjye natabaye Ashobora kwicwa n'inzara. Ndangije kumubwira uko bimeze nanone y'itsa umutima ati. "ese waba Uri kuntekerezaho iki kano kanya ukurikije uko wambonye?" 

Amaze kumbaza atyo rwose numvise mbuze icyo musubiza, Numva ntaho nahera mubwira ko ndi kumucyekaho ubutinganyi, ikindi nkumva ntaho nahera mubwira ko ari umugome mubi, ahubwo mpitamo kwituriza ndaceceka rwose ndamwihorera. Nawe abonye ko nshecetse arongera ati "uko uri kumfata ndabyumva ntibimpaye ishema habe nagato, arinayo mpamvu iratuma nkubwira buri kimwe cyose uko kimeze n'impamvu yacyo. Mbere y'uko nagira icyo mbikubwiraho rero icyo nzi ni uko nonaha ukeneye ubufasha muburyo bumwe cyangwa ubundi nkurikije imimerere urimo? Ndagufasha buri kimwe ariko kumasezerano hagati yanjye nawe.! " amaze kumbwira atyo aratuza mpita menyako ubwo arinjye utahiwe kugira icyo mvuga, ariko mubyukuri njye ntakubeshye nari nifitiye ubwoba, ikindi kandi nari Mfite amatsiko yo kumenya ikihishe inyuma yo kugirirwa Nabi kwange kuko nkuko nari maze kwiyumvira ko arampa impamvu yabyo, nahise menyako impamvu nyamukuru yo guhohoterwa kwanjye, itari ukumena ibibindi byabo, ahubwo hari hari ikindi kibyihishe inyuma, icyo rero cyari kinteye amatsiko avanze n'ubwoba bwinshi. Ikindi ni uko yari amaze kumbwira ko aramfasha ariko biciye mumasezerano, ayo masezerano rero nayo yari anteye ubwoba kandi bwinshi, nkibaza nti ni masezerano ki ? 

Nahise mubwirako nemeye ko amfasha hanyuma tugasinyana ayo masezerano ariko musaba kubanza kuyambwira kugirango numve koko niba nayashobora. Nawe ahita amwenyura ubundi ati "ngiye kugufasha muri byose ariko amasezerano ahari ni uko, hanyuma yo kugufasha ibyawe bikemutse nawe uzamfasha ibyange bigacyemuka." 

Amaze kumbwira atyo mubyukuri nibajije icyo namufasha ashaka ko gicyemuka, nkumva ntabubasha Mfite bwo gukemura ibibazo bye, ariko nongeye gutekereza k'ubutinganyi bwadutse muri iyo minsi numva byanga byakunda ashaka ko namubera igikoresho ke. Nicyo cyatumye mbere yo kwemera ibyo yari ansabye mbanza kumubaza icyo ashaka ko namufasha. Gusa mukumara kunsubiza nabaye nkukubiswe n'inkuba bitewe n'ibyo nari numvise, ndasuhererwa burundu. PADIRI we rwose ubwe yarambwiye ati "nshaka kuva mugipadiri. Yongeraho ati ariko bitewe n'itegeko rihari ubu ntibyankundira ko mvamo." namubajije impamvu ashaka kuvamo, agiye kunsubiza arabanza yihanagura amarira kuko yari yarize ati "ihipadiri cyanyiciye Ubuzima, niciwe ababyeyi n'abavandimwe, ngirwa umutinganyi kuburyo ubu nsigaye ngenda nibinze amashashi kugirango umwanda udahita, ikindi kandi bankoresha mungesombi zabo z'ubwicanyi n'ubugizi bwanabi nkubwo wakorewe." amaze kumbwira atyo PADIRI ararira mpita menya ko bikomeye, ariko kandi nari Mfite amatsiko yo kumenya Inkomoko ni uko byagenze ngo Ibyobyose bibe, kuko nari maze Kubona ko dushobora kuganira, niko kongera kumubaza ngo ambwire ndetse aranambwira ntacyo asize gusa sinkubeshye narababaye biteye ubwoba kuko PADIRI yarababaye biteye ubwoba kandi bibabaje. Yarangije kumbwira ibye byose narize bikabije kuburyo ariwe wasubiye inyuma akampoza. PADIRI yarambwiye ati ......................................... EPISODE 03 LOADING.... 

KORA LIKE, USIGE N'IGITEKEREZO CYAWE, HANYUMA UKORE SHARE KUGIRANGO IKINDI GICE GIKOMEZE VUBA. 


ICYITONDERWA : iyi nkuru ntaho yabaye, ni igihimbano cyange ku ibitekerezo byange nk'umwanditsi, Rero munyumve neza ntago igamije kugumura cyangwa kwibasira, ahubwo intego yayo muzayimenya nyuma nimukurikira neza. 

CYIRAZIRA GUSHISHURA IBIHANGANO BYANGE, UKABIKORESHA MU NYUNGU ZAWE BWITE UBYIYITIRIRA. Uzafatwa, hazakurikizwa amategeko. 

USHAKA KUVUGANA NANJYE wampamagara, +250780847170 cg ukanyandikira kuri WhatsApp, ushobora no kunyandikira inbox 📩 yange kuri Facebook Nitwa ۦۦ NTACO

The Writer magazine The Bakate Universal Stories

Comments

Anonymous said…
Mana yanjye ko numva bibabaje kweli amatsiko niyose dukomeze

OUR POPULARS

WHO FILED THE CRIME CASE FOR RWANDA INSPECTION BACKUP'S CEO!? Prince Kid

DID YOU KNOW!? IT’S A SIMPLE WORD, BUT SO DIFFICULT TO SPEAK/SAY

2 THINGS YOU MUST KNOW, NO MATTER WHAT!

Are You Able To Define And Explain Humanity As You Understand It!!

The ntaco stories production: URUKUNDO RUGANZA IKIBI, INTANGIRIRO YOSHYANO PART 12

HAVE YOU GOT TO KNOW THE SECRET BEHIND MONEY!!? HERE IT IS.

URUKUNDO ESE NIRYARI WAMENYA KO UKUNDU UMUNTU BY'UKURI!!?

Here are 5 Secret Smart ways if you want to reach on Something