INKURU Y'URUHEREREKANE "URUKUNDO RW'IBANGA" EP1
HIMa. and Colonel Ntaco Presents
URUKUNDO💞RW'IBANGA
[The secret love]
..
EPISODE1
.
Dutangiriye kumusore muto urimukigero Cyimyaka 23, arikwirukanka bikabije ahetse agakapu ka arsenal mumugongo, Umusore yarirukanse nigihunga cyinshi kumutima ariikuvuga ati... Mana nyagasani najyagahe koko....
.
Mukureba a barikwirukankana uwomusore ni umusore sore turimukigero Cyimyaka 17,18 gutyo, bateje urusakumumujyi wose bagenda basakuza bati "mugifate mugifate ngicyo cha" izindi mbobo zari hakurya Gato zahise zitangatanga ziramugota zimushira hagati.... Umusore yaratakambye ati "nyamuneka musigeho nge ngenzwa namahoro muri iyi gisenyi yanyu" imbobo zaramusetse zimuha inkwenene, Ewan zaramukwennye koko ndetse zimwe zinamuciragura mumaso, zahise zimufata ziramukurubana zimujyana mama hood yazo..... Zamugejejemo siramwambura ubundi ziramukubita, zimwambura imyenda yari yambaye ndetse nudukweto ubundi bimwambika imyenda nibikweto bisaje....
.
kumugoroba nibwo police yatangiye imikwabo yogutoragura inzererezi.... Umusore yagiye azisanga azingo abonye ubutabazi nazo nigiti cyinshi zimupakira mubandi... Ahafi habaye kuri brigade....
.
[NTACO] 💏🎅🎅
.
bwarakeye hari inkumi nziza cyane igaragara neza muri uniform ya gi police, kumbe uyumukobwa ni afande wabapolice.... Yaraje azerera munzererezi zose zaraye zifashwe, ariko hari uruhande yarebyeho, umutima urashiguka wenda kumurenga... Yaratunguwe bigaragarira buriwese, ndetse yahise anasohoka byihuse yinjira mubirobye ubundi ahamagara undimupolice bavugana ibyo tutigeze twumva twebwe.... Nyuma yiminota macye cyane turabona wamusore wacu twatangiranye, bamwinjije mubiro bya afande bamwereka agatebe aba yicayeho...
Afande yarakomeje yitegereza umusore abura icyo avuga neza neza...
.
Afande yihaye akanyabugabo aratangira ati "Nitwa afande Jeanette, mwe muri bande ?
umusore Yaratunguwe cyane yibaza ibyo byubahiro igitumye babimuha biramuyobera neza neza, arangije nubwoba bwinshi ati" banyakubahwa ningewe murikubaza ?
Afande azunguza umutwe yemera
Umusore ati : Nitwa Rukundo Jeannepo naje inaha nturutse ngororero mucyaro cya nyamabuye, mubyukuri narinaje....... Atarakomeza afande Jeanette amuca mwijambo ati " Ndumva ibyawe aribirebire ngwino tujyende turabiganiraho twicaye dutuje.....
.
Basohotse mubiro umusore akomeza gutungurwa Nuburyo umukobwa nkuwo wicyubabiro akomeje kumwitaho... bageze kumodoka nziza cyane umukobwa afungurira umusore umuryango ati "mwakwinjira mukicara tukajyenda"
Umusore arinjira ariko akibuka amagambo yabwiwe numukecuruwe ajya kuza mumugi agira ati "Mwana wange uzitondere iyo gisenyi numvisengo habayo abantu bagira Nabi biyambitse umwambaro wakimuntu," yamara kwibuka Ibyobyose, akongera akiremamo ikizere kuko kuva yagera muri uyu mujyi ntawundi muntu wamugiriye neza usibye uyu Jeanette
.
Jeanette nawe aho ari kuri vora, arikwitegereza cyane Rukundo kumutima ati "kuva nabaho nabonye benshi ariko uyuwe sinzi icyatumye bingendekera gutya, ESE uyu asobanuye iki mubuzima bwange ? Konumva Mfite ubwoba budasanzwese ?
.
[NTACO] 🌾🌿🐂🚶
.
Ibyacu ntibitinda bageze kugipangu cyiza cyane giherereye mbuga ngari.. Basohotse mumodoka ndetseybinjira no munzu ariko Rukundo we yakomeje gutungurwa bikomeye, akitegereza ubwiza bwiyonzu agatungurwa bikomeye... Yageze munzu bamuha ibyicaro aricara... Jeannet yinjiye mucyumba akuramo uniform ubundi arasohoka yinjira douche arahategura neza... Nyuma arasohoka yegera Rukundo ati.. "injira muricyiriya cyumba wiyambure urabona esueme hanyuma ujye koga nange ndaje ngiye hano hanze get Gato.... Ndetse ubwo Rukundo agenza uko abwiwe..
Na Jeanette arasohoka ategeka umukozi gutunganya breakfast (ifunguro rya mugitondo) vuba...
.
Jeanette yahise yinjira imodoka, vuba vuba feri yambere yayifatiye mwisoko ryagisenyi.....
.
Tugaruke kuri Rukundo yarangije koga, arumuka yisiga amavuta ariko abura imyambaro yakwambara ahitamo gukenyera esueme... Umukozi nawe yateguye ameze, ubundi akomangira Rukundo ngo aze yice umwaku.... Rukundo nawe yarasohotse asanga umureti uteguye neza cyane ndetse ni icyayi kumeza ubundi arabyataka koko....
.
Atararangiza Jeanette nawe yahise ahasesekara, arinjira asangira na Rukundo ariko bagahuza amaso bakubika umutwe.... Nyuma yibyo yahise ahereza Rukundo imyenda myinshi ajya guhitamo uwo aribwambare kuri uwomunsi.....
.
Ibyacu ntibitinda umusore yasohotse mucyumba aberewe cyane, kumbe igisore nicyiza koko weeeee, Jeannet yararebye arumirwa yisange yamuhobeye cyane, ibintu byatunguranye cyane....
.
baricaye baraganira Rukundo aratangira ati "nge naje nje gushaka akazi ko murugo, ubwo nabaye nyikigera inaha mbura amerekezo, udufaranga nari nazanye tunshiriraho, ntangira kugenda mbaza buri umwe wese ariko nkabura uwansubiza, bose bakanyimvira ubusa, ninabwo imbobo zambonye zitangira kunyataka,.... Rukundo yamubwiye byose uko twabibonye,... Yagiye kurangiza Jeanette yarize yahogoye ubwo yafashe undi mwanya wokumuhoza, nyuma yoguhora rero
.
Jeanette ati : basi nyemerera wigumire hano kuko ntacyo uzamburana,
Rukundo ati : oya nakubera umutwaro kandi nge ntawe mbanshaka kubera umuzigo, ikindi kandi njye ndi umusore nyeneye kubaho, kandi nkabaho nigize kuko umugabo arigira yakwibura agapfa.. Ahubwo ndagusabye mugihe ntarabona akazi ube unshumbikiye byibuze nkukwezi,
Jeanette ati : erega wigira ikibazo kuko ntacyo uzamburana rwose, mugihe uzaba urihano
Rukundo ati : konshimyese ntacyo nzakuburana, ubwo numuryango wange nsize mucyaro uzawutaho ? Rwose mpunze ibibazo noguhora mumirima yabandi mpingira Udufaranga dutuma wirirwa ariko tutatuma urara,muyandi magambo nge nshaka n'amafaranga, yokwibeshaho nge ubwange ndetse nogutunga umukecuru wange....
Jeanette yaramwenyuye afata Rukundo mubiganza ati : humura muhungu mwiza niba ari n'amafaranga ushaka nzajya nyaguha buri uko uyakeneye,
Rukundo ati : arikose ko umugabo yigira yakwibura agapfa ubwo koko urumva udashaka komfa koko ? Rwose nyeneye akazi, yaba akubukarani cg akomurugo gapfa kuba ksmpemba kandi kakamemba kugihe,
Jeanette yumvise atsinzwe kandi nanone yumva Yishimiye umusore kuko atekereza cyigabo.... (mwabasoremwe mwumva mwarya ibtabakobwa nizereko Rukundo azababera urugero rwiza)
.
[NTACO] 🌾🌿🐂🚶
.
Jeanette yahise agira ati Mfite musaza wange ukeneye umukozi rero ubwo ushaka akazi reka nkujyaneyo....
.
Ibyacu ntibitinda bageze kugipangu cyinini kandi cyiza bavuza amahoni umuzamu arafungura nyuma yogufungura barinjiye Jeanette aparika imodoka arasohoka ndetse akokanya munzu hasohotsemo umukobwa mwiza winzobe ikeye urimukigero Cyimyaka 20 ateye neza nkigitunguru... Yaje aseka Yishimiye Jeanette bigaragarako amukunda... Jeanette nawe yateze amaboko Yishimiye umwisengenezawe.... Barangije guhoberana Rukundo nawe asohoka mumodoka ariko acyigera hanze yabaye agihuza amaso nuwomukibwa bose baratunguwe bikabije Rukundo yararebye aratitira atangazwa nubwiza bw'umukobwa.... Umukobwa nawe yitegereje igisore areba ukuntu cyiberewe cyane aratitira bikabije kuva yabaho nibwo yabona umusore umeze atya bose bararebanye bagirango barikurota batangira kwikubita udushyi ngobakanguke ariko wap sinzozi..... Uwomukobwa mwisengeneza wa Jeanette yagiye Kubona abona....... Episode 2 is loading......
.
.
Ese kuki inkuru yacu itangiye gutya ?
.
.
Like, comment, share niyonkunga yawe yambere tugusabye
URUKUNDO RW'IBANGA EP2 Coming ........
Comments