Posts

POINTS

INYANJA YIKUZO. uko isano yacu yabaye inkongoro y'amaganya IGICE cya 08

Image
 *INYANJA YIKUZO. UKO ISANO YACU YABAYE INKONGORO Y'AMAGANYA* . EPISODE 08 . Nagize amakenga yo gusoma izo message, ariko nyamara birangira nzisomye, gusa ibyo nabonye biteye ubwoba, PADIRI we ubwe niboneye hari umuntu bateretana kandi w'umuhungu, nanabonye bapangana gahunda zuko kuri uwo mugoroba baraza guhura cyane ko ngo bakumburanye, mugihe njye kuri uwo mugoroba narimfite gahunda yo gucika nkajya ku musozi wacu, PADIRI we yari afite gahunda yo guhura n'umuntu w'umuhungu bateretana! NGUKO UKO NAVUMBUYEKO BURYA PADIRI ARINAWE PARE WANGE NAWE ARI UMWE MUBAGIZE BWA BWOKO BW'ABATINGANYI........................ NI HANO TWAGARUKIYE, reka duhite dukomeza... Inkuru yandikwa ndetse ikanahimbwa na CORNEILLE NTACO..... GUHERA UBU IZAJYA ITAMBUKA HANO BURIMUNSI, BITANDUKANYE NIBISANZWE AUSTIN arankomeza ati:" nubwakabiri nyuma yurupfu rw'ababyeyi n'abavandimwe bange nari mbonye indi nkuru imbabaza ku rwego ntabashaga gusobanura, sinatunguwe gusa ahubwo byaranam...

INYANJA YIKUZO. Uko isano yacu yabaye inkongoro y'amaganya IGICE cya 07.inkuru ya CORNEILLE ntaco

Image
 *INYANJA Y'IKUZO, UKO ISANO YACU YABAYE INKONGORO Y'AMAGANYA* . EPISODE 07 . Nari nicaye ndikumwe na duwaye ngo hari icyo ashaka kumbwira, nuko atangira ambaza ati:" AUSTIN, kuki wambeshye ISANO iri hagati yawe na PADIRI?" Nahise mubaza ikijya mbere ndetse mubwira ko ntamubeshye ahita ambaza ati:" animateri bamwirukanye, kandi yambwiye ko impamvu bamwirukanye ari uko yamenye amakuru ko wowe uri umwana wa PADIRI yibyariye, none ngo aho kugirango azabivuge bahisemo kumwirukana! None koko PADIRI ni Papa wawe ?" Nahise numva antunguye, mbanza kugirango numvise nabi, kuberako mama na Papa mbazi, ariko nibuka ijambo nigeze kumva ngo PAPA W'UMWANA AMENYWA NA NYINA, numva mu bwonko ndazungurutse, nuko ntangira gusobanuza neza duwaye..........NI HANO TWAGARUKIYE . Duwaye yakomeje kumbwira ati:" Austin rero, birasa nkaho hari igice cyubuzima bwawe kandi cyingenzi utazi! Ubwo animateri yajyaga kugenda yarampamagaye nkibisanzwe ngo ngende ambwire, numvaga ko a...

INYANJA YIKUZO. Uko isano yacu yabaye inkongoro y'amaganya IGICE cya 06. Inkuru ya CORNEILLE Ntaco

Image
  *INYANJA Y'IKUZO. UKO ISANO YACU YABAYE INKONGORO Y'AMAGANYA*  . EPISODE 06 . Ubwo nyine Animateri amaze kumbwira ko PADIRI anshaka, njye numvise ngize ubwoba bitewe nukuntu yari amaze kuntera ubwoba, gusa njye numvaga ntacyaha nishinja kubera ko nubwo ANIMATERI yanyitaga indiscipline bitewe nuko mugitondo yari yamfukamishije kimwe n'abandi banyeshuri twiganaga atuziza ngo gusakuza mu masaha ya etude, ikindi yamfashe nsinzirira mu masengesho ya mugitondo ibyo bigatuma ampa igihano cyo KWICA INGWE ( hano birashoboka ko nzakoreshamo terime nyinshi zikoreshwa n'abanyeshuri biga bacumbikirwa mu kigo, abataragize amahirwe yo kwiga muri za boarding school muzabyihanganira, icyakora nzajya ngerageza mbivugeho mudukubo ariko nimbyibuka. Bidakuyeho ko ariko ubonye hari ijambo rigucanze wabaza muri comments tukagusubiza. Nkuko nabivuzeho mu gice cyabanjirije iki, KWICA INGWE ni ugukoropa ubwiherero) ibyo ntibyari gutuma nicira urubanza ngo nanjye nemeze bidasubirwaho ko ndi umw...

IBITUMVIKANA KURI KAZUNGU DENIS UMWICANYI RUHARWA

Image
 MWIHANGANE MBANENGE!!! Inkuru ya KAZUNGU DENIS  irababaje cyane urebye uburyo abana b'abanyarwanda ndetse  b'inzirakarengane  batikiriye mubiganza by'igihugu twita ko gifite amahoro Iyi nkuru itweretse intege nke z'inzego zacu z'umutekano, Hano mugomba kugira ibyo mubazwa 100% Ndavuga :  POLISI RIB IRONDO N'ABANDI BASHINZWE UMUTEKANO a) Maze kumva ubuhamya bw'umwe mubakobwa babashije gucika uriya mugizi wa nabi ATI " Kazungu yambwiye ko naceceka nkatuza kuko niyo navuza induru abanyerondo bose ni abakozi be (wenda ntago ari ukuri) Ariko n'abaturanyi bahamyako iteka bumvaga induru z'abakobwa bataka nijoro ariko ngo Kazungu akababwirako ari indaya aba yazanye bivuze ko irondo ryiyita iry'umwuga nabo bumvaga urusaku ariko bakibwirako ari indaya naho abantu bari kwicwa Ese niyo yaba ari indaya igataka wowe munyerondo uraguma ugatuza ngo ni indaya ? Indaya se si umunyarwanda ? Niba aribyo se iryo rondo ribereyeho iki ?? b)Umutangabuhamya yagize ...

INYANJA YIKUZO. Uko isano yacu yabaye inkongoro y'amaganya IGICE CYA 5. inkuru ya CORNEILLE Ntaco

Image
  *INYANJA Y'IKUZO. UKO ISANO YACU YABAYE INKONGORO Y'AMAGANYA* . EPISODE 05 . Ubushize twari twagarukiye aho PADIRI yabwiraga JONATHAN uko byamugendekeye mu ijoro ryambere akigera muri enterina, aho abanyeshuri basanzwe biyitaga abansiye mugihe abashya bitwaga abaruru. . PADIRI yakomeje kumbwira ati:" Muri iryo joro numvaga ko baba bagiye kutunnyuzura nkuko nari nsanzwe mbyumvana abantu ko umunyeshuri mushya iyo ageze mu kigo bamunnyuzura, nari nararangije kubyemera uko, ahubwo uwo mwanya nibazaga uburyo barabikoramo niba baradukubita cg baradukoresha ibindi bitadushimisha mu buryo bwo kutunnyuzura, gusa uko nabitekerezaga siko byagenze, ahubwo twagiye kumva twumva umunyeshuri umwe arahagurutse ati:" Nakagombye kuba mwese ngiye mbanyuraho nkabasuhuza umwe kuri umwe, ariko kubera ko bitashoboka, mpisemo kunibwira ntya, nitwa MUGISHA Evariste, ninjye DUWAYE wahano, niga mu mwaka wa 6 mu ishami ry'indimi n'ubuvanganzo, ku banyeshuri bashya rero, nkuko BIGARAGARA...

INYANJA YIKUZO. Uko isano yacu yabaye inkongoro y'amaganya IGICE CY 04. Inkuru ya CORNEILLE Ntaco

Image
  *INYANJA Y'IKUZO. UKO ISANO YACU YABAYE INKONGORO Y'AMAGANYA* .  SEASON 01  .  EPISODE 04  .  AUTHOR: @CorneilleNtaco  PAGE: @The-Ntaco-Stories-Production  PADIRI yakomeje kumbwira Ubuzima bwe njye numvaga busharira mumatwi ati :" Byari bigoye kandi bibabaje, kubyakira akokanya ntibyari bicyinkundiye, amaso yange yabaye nkabonye ibintu nakwita ibintu gusa ntabasha kumenya neza ibyo aribyo ndetse ni icyo bivuze, byari biteye ubwoba, Impungenge ndetse n'agahinda Kubona umuryango wange wose wishwe muburyo ntazi uko buteye. DATA aho yari, yari amanitse hejuru mugiti IGISONGO aricyo cyamuhuje ni icyo giti bacyimujombye hasi ya AGATUZA haruguru Gato y'igifu, hanyuma amaraso arikumuvamo aruta y'amazi bavuga y' isôko idakama! Byari biteye agahinda n'umubabaro aho namanuraga amaso kandi Nkabona MAMA n'ABAVANDIMWE bange bose bakumbagaye ahongaho Imbuga yose yuzuye amaraso gusa. Ntaragira icyo ndenzaho, ahubwo. umutima ni intekerezo byange bicyirwana no kw...

INYANJA YIKUZO. Uko isano yacu yabaye inkongoro y'amaganya IGICE CYA 3. Inkuru ya CORNEILLE Ntaco

Image
*INYANJA Y'IKUZO. UKO ISANO YACU YABAYE INKONGORO Y'AMAGANYA* .  EPISODE 03  . Ntago nari nyishoboye kwihanganira amarira ndikurira akokanya nyimara  kumva Ubuzima PADIRI yanyuzemo kandi abikorewe nabandi ba PADIRI bagenzi be, byari bikomeye kumva ibintu nkibyo nari maze kwiyumvira njye ubwange. Wenda birashoboka ko bitari bikabije cyane ugereranije nibindi, ariko bitewe nuko ibyo nari maze kumva bitari byiza, kandi bikaba byarakozwe nabo njye nitaga ABATAGATIFU, nibyo byambabaje ntangira kurira kugera naho PADIRI we ubwe asubiye inyuma akampoza. Ubundi mugice cyashize niho nari nababwiye ko PADIRI yambwiye ko ashaka ko mufasha kuva mu IGIPADIRI, namubaza impamvu akambwirako ABAPADIRI bamwiciye Ubuzima, bakamwicira umuryango ndetse bakamugira igikoresho cyabo aho bamwishimishirizagaho bamutinganya, ubu akaba ageze kurwego rwo kwibinda amashashi kugirango umwanda udahita.! Mubyukuri kimwe nawe uko ufitiye amatsiko yuko byaba byaragenze ngo ibyo byose bibe, nanjye niko byan...